Rwanda Unveiled: News, Culture, and Community Forums Crazy World Imirwano hagati y’inyeshyamba za FDLR n’ingabo za FARDC

This topic contains 0 voices and has 0 replies.
0 voices
0 replies
  • Author
    Posts
  • #204442
    Rwanda
    Keymaster

    inyeshyamba za FDLRKuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, imirwano iravuza ubuhuha hagati y’inyeshyamba za FDLR zihanganye n’ingabo za FARDC. Umutwe wa FDLR, umaze gutakariza abarwanyi barenga 118 mu gihe abagera muri 67 bamaze kwishyira mu maboko ya MONUSCO, abandi bakaba bariguhungira mu gihugu cya Uganda mu nkambi za Cyak ya 1 na Rwamanja.

    Kugeza ubu icyari ibirindiro bikuru bya FDLR biri ahitwa Kazaroho na Tongo, byose bibarizwa muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rucuro byamaze kugwa mu maboko ya FARDC, hiyongeraho indi nkambi yari ahitwa Mayi ya Cunvi na Biruma, izi nkambi k’umutsi w’ejo kuwa 5 nazo zamaze kugwa mu maboko ya FARDC.

    Mu myaka itanu isize ubwo ibirindiro bikuru bya FDLR byatwikwaga n’Inyeshyamba z’Abandandi zizwi nka Mai Mai Candayira, izo Nyeshyamba zirukankanye FDLR ziyikura ahitwa Bulewusa ho muri Teritwari ya Lubero, nta yandi mahitamo FDLR yari ifite yahise iza muri Rucuro ihitamo agace ka Kazaroho bahita muri Prezidansi ako gace kakaba kagoswe n’umugezi wa Milindi, uyu mugezi FDLR yawukuragamo umusaruro w’uburobyi bwayinjirizaga 40% by’amafaranga yinjiza, muri iri shyamba kandi riri muri Pariki ya Nyamuragira FDLR yabyazagamo amakara ku buryo 45% yagemurwaga I Goma yavaga aho muri Kazaroho, bariyeri yasoreshaga abahinzi b’abakongomani yabaga ahitwa ku Rusovu iyi bariyeri yaverisaga ibihumbi 8 by’amadorari k’umunsi ahwanye na 15%, hakiyongeraho amasambu yahingwagamo imyaka nk’ibigori, ibishyimbo n’urumogi ku butaka bufite ubuso bwa hegitari ibihumbi bitatu, bivuze ko gutakaza Kazaroho kuri FDLR bishobora kuzagira ingaruka z’ubukungu bw’uyu mutwe.

    Kazaroho yari yegereye ibigo nderabuzima bya Kabizo na Tongo ariho basahuraga imiti ubundi bakahivuriza bikaza ari ibibazo bisanga ibindi dore ko hamaze kuboneka n’abanduye Corona virusi.inyeshyamba za FDLR

    Umutwe wa FDLR ukuriwe na Gen. Iyamuremye Gaston umaze imyaka irenga 20 urwana wagiye utegura ibikorwa bikomeye bigafata ubusa aha twavuga nka Operation insecticide, Operation Speciale na Oracle du seigneur izi operasiyo zose nta n’imwe yaba yaratanze umusaruro.

    Mu mwaka wa 2000 FDLR yari ifite abarwanyi barenga ibihumbi 8000 ubu bakaba basigaye ari 700 kandi abenshi ni abasaza.

    Ku munsi w’ejo ahagana saa tanu z’amanywa, FDLR yagabye igitero ku barinzi ba Pariki bakorera Ikigo gishinzwe kubungabunga Pariki ya Virunga (Congolese Institution for the Conservation of Nature) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu karere ka Rutshuru bica abarinzi ba Pariki 12. FDLR yabishe mu bugome bw’indengakamare kuko hari n’abatwitswe, bivugwa ko bari bafite umujinya kuko bagabweho ibitero na FARDC.

    Mu ijoro rya tariki ya 5-6 Ukuboza 2019, FDLR yagabye igitero mu Kinigi bica abaturage 14 mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari, aba bagizi ba nabi bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda bari bayobowe na General Jean Michel Afurika waje kwica nyuma yiki gitero.

    Byaje kugaragara ko FDLR ifitanye umubano na Leta ya Uganda bigakorwa binyujijwe k’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere, Philemon Mateke.

    Hakizimana Emmanuel ukomoka mu Karere ka Kirehe, wari mubagabye icyo gitero yavuze ko bahagurutse muri Kongo ari 45 kandi we yinjiye muri RUD Urunana muri Werurwe 2018 anyuze muri Uganda, aho yari ahamaze imyaka ibiri. Ngo yerekeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yizejweyo akazi, agezeyo ashyirwa muri uwo mutwe wiyomoye kuri FDLR.

    Ngo bari bahawe ubutumwa bwo gufata igihugu, bagenzi babo ngo basigara inyuma. Ngo bibumbiye hamwe ari imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR FOCA, RUD Urunana n’abandi harimo na RNC. Nyuma yo kwica abaturage mu Kinigi no gusahura ibyo bacuruzaga bakabirya, bagiye mu ishyamba hafi aho bicara mu gikundi, bashiduka RDF ibagezeho.

    Hakizimana ati “Njye ahangaha ntabwo nari mpazi, ariko kuri iyi saha ndimo kugenda mpamenya. Mu bari badukuriye bose nta n’umwe tukiri kumwe, kereka bamwe babaye abagenzi. Ariko nanjye kuri iyi saha ndashima Imana kuba ngihagaze ahangaha, ariko icyaha cyarakozwe.”

    Tugarutse ku gitero cy’ejo muri Kongo, ingabo zicyo gihugu FARDC zatangaje ko zakurikiranye aba barwanyi bakabasha kwicamo bane bakabaka n’ibikoresho.

You must be logged in to reply to this topic.