Select Page

Forums Exposed Abambari ba Kayumba Nyamwasa bakoze inama ya RNC umwotsi umaze iminsi muri RNC

#204487
Rwanda

    umwotsi umaze iminsi muri RNC

    Kayumba nyamwasaNtibikiri ibanga ngo bibe byaguma hagati y’abayoboke b’umutwe wa RNC kuko umwotsi umaze iminsi ututumbayo wagaragariye buri wese. Ubu Pasiteri Deo Nyirigira yashyizwe ku ruhande na Kayumba Nyamwasa, ndetse yitwa umwanzi wa RNC biturutse ku kuba hari amafaranga atahaye Sebuja Kayumba Nyamwasa yavuye hirya no hino mu bayoboke buyu mutwe muri Uganda. Nyuma yo kubona ko imisanzu Kayumba Nyamwasa ayishyirira mu mufuka, Deo Nyirigira nawe yakusanyije imisanzu muri Uganda nawe yikubitira umufuka.

    Mu minsi ishize Kayumba Nyamwasa yakoranyije abanyaruhago be bamufasha gusarura amafaranga hirya no hino aribo Epimaque Ntamushoboram Ally Abdul Kalim Nyarwaya n’umukuru w’abanyaruhago akaba na muramu we, Frank Ntwari kugirango bige ku kibazo cya Deo Nyirigira washatse kurya nka Sebuja. Iyi nama yakurikijwe n’indi yateranyije abagize RNC Nakivale muri Mbarara, ahakorera AGAPE, urusengero Bishop Deo Nyirigira yakoresheje ashakisha abayoboke ba RNC muri Uganda ; mu bibazo byagiye ahagaragara harimo ko ababyeyi bashaka kumenya abana babo bajyanywe kurugamba muri Kongo niba bakiriho cyangwa barapfuye, kuba bamaze igihe batanga amafaranga batazi icyo akora.

    Muri iyo nama kandi nibwo batunguwe no kubona agatabo Bishop Nyirigira yandikagamo abatanze amafaranga, ariko we akaba yari amaze igihe yarumvishije Kayumba Nyamwasa ko nta misanzu iva muri Uganda kandi ko nta mpamvu yo kubagondoza kandi batanga abana babo ku rugamba ; iyi ngingo Kayumba Nyamwasa yayumvise vuba kuri mu mushinga we wa RNC wo gusaruramo amafaranga, yagombaga agakingirizo ahuma abantu hirya no hino ku isi abereka ko afite ingabo muri Kongo, niyo mpamvu yabyumvise vuba, ariko Bishop Deo Nyirigira agakomeza kubyakira.

    Mu rwego rwo kugaragaza ko nawe ari mu banyamuryango bibanze, Deo Nyirigira yatanze umwana we Felix Mwizerwa nawe ajya muri Kongo ; iki nacyo cyahumye amaso Kayumba yumva ko abanyamuryango ba Uganda ari abakene, umusanzu wabo ari ugutanga abana bajya ku rugamba kandi baratangaga miliyoni 10 buri kwezi, Bishop Nirigira agakubita umufuka.

    Ubu muri RNC harimo amazina mashya; nubwo Abanyarwanda bazi ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ninde mitwe ku izina ry’ibigarasha, abo muri RNC kwa Kayumba Nyamwasa bita iryo zina abatumva Kayumba ibigarasha, naho iyo wiswe umuyuda, biba bivuga ko uri mu gice cyo kwa Jean Paul Turayishimye no kwa Rwigara. Bishop Deo Nyirigira kubera kurya amafaranga aya mazina yose yamuhuriyeho.

    Mu myanzuro y’inama, Frank Ntwari yahise yiyemeza kwivuganira na komite muri Uganda aho yababwiye ko nta kintu na kimwe bazongera kuvugana na Bishop Nyiligira ko bazajya bakorana na Dr Tumwine kugeza igihe Kayumba Nyamwasa azatanga amabwiriza mashya.

    Umubitsi wabo ngo yatangajwe n’ibikorwa bya Nyirigira yubahaga nk’umukozi w’Imana, nuko ngo aravuga ati yewe “byabirura byambaye uruhu rw’Intama ntimubishakire ahandi twaraziwe” ubwo ashaka kuvuga Deo.

    Cyakora benshi ngo ntabwo batangajwe n’ubujuru bwa Nyirigira Deo wiyita Bishop ngo kuko subwambere yibye kuko hari n’abandi yibye izuba riva harimo n’umugabo bivugwa ko ariwe wamukoreye ubukwe akana mubera Bestman ashaka umugore wakabiri afite ubu akaba ari umugore wa gatatu uzwi amaze kubyarana nawe! Bamwe bati se ahubwo iyo yibera Hajji bikagira inzira.

    Iminsi ibiri nyuma y’inama hagarutse Epimaque Ntamushobora nabagenzi be bafite ubutumwa burimo amabwiriza yihariye agira ati « Guhera ubu Dr. Tumwine niwe uhagarariye RNC muri Mbarara, bidatinze kandi mushyireho ubuyobozi bushya Nyirigira Deo atarimo kuko yamaze kuba ikigarasha” natwe tubyumvise tuti ni akumiro ubwo RNC nayo isigaye igira ibigarasha.

    Deo Nyiligira akimara kumenya ko Kayumba amwubikiye imbehe kubera ubujura bwe, ngo yahise atura umujinya Dr. Tumwine wari wamusimbujwe, kukagambane ka Bishop Nyirigira Deo ubu yarigishjwe n’abantu biyita abashinzwe umutekano akaba yaraburiwe irengero kimwena Rutabana Ben!!

    Ubu Nyirigira Deo ngo ameze nk’inzoka yakomeretse arahitana ibiti n’amabuye, ubu abari muri opozisiyo muri Uganda bafite ubwobo bw’icyo gisambo cy’umwicanyi Deo! Cyakora, nabo barahiga bati urabeshya nanyina w’undi abyara umuhungu kuko nabo baramugenda runono kubera abantu amaze guhemukira n’umutungu utagira ingano amaze kubiba. Barahiga bati nihadapfa nyirurugo harapfa igisambo Deo.

    Birahwihwisa ko Deo Nyirigira afatanyije n’uwitwa Sam Ruvuma ngo n’abandi babihemu bari mumugambi wo gutangiza irindi shyaka nako gira uti ikindi kiryabarezi bazakomeza kuboneramo amaramuko babeshya ko bagamije gucyura abanyarwanda.