Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Intambara yabaye mu Rwanda kuva 1990 kugeza 1994 yadutwaye abantu benshi

#203994
Rwanda

    Intambara yabaye mu Rwanda kuva 1990 kugeza 1994 yadutwaye abantu benshi

    Intambara yabaye mu Rwanda kuva 1990 kugeza 1994 yadutwaye abantu benshi kandi idusigira ibikomere byinshi ku mitima yacu. Ntawabivuga atavuze intandaro y’imfu zitari ngombwa abanyarwanda bahuye nazo.

    Muri make nkurikije amakuru yagiye hanze, ni akagambane k’amahanga yashatse kwigarurira akarere k’ibiyaga bigari agakoresha impunzi z’abatutsi zari cyane cyane muri Uganda. Izi mpunzi zibumbiye muri Front Patriotique Rwandais (FPR) zateye u Rwanda ku italiki ya 1 Ukwakira muri 1990 zivugako zitashye mu Rwanda. Mu by’ukuri zateye ikibazo cy’impunzi kirimo kwigwa. Haba harabaye ugutinda mukugikemura ariko imyifatire y’inkotanyi za FPR zigeze za Byumba na Ruhengeri, zica umuntu wese byerekanye ko zifite undi mugambi (kwica no gusimbura).

    Muri rusange abanyarwanda benshi bashakaga ko impunzi zashyira intwaro hasi, zikakirwa maze hakaba isaranganywa ry’ubutegetsi bigatuma demukarasi ishinga imizi mu Rwanda. Amashyaka menshi yari yatangiye gukora muri 1991. Ibi byagaragajwe n’imishyikirano y’amahoro ya Arusha muri Tanzania yitabiriwe n’abanyarwanda b’ingeri zose. Inkotanyi zahawe imyanya ihagije mu isaranganya ry’ubutegetsi ntizanyurwa, zibirengaho, zihanura indege yari itwaye abaperezida babili b’u Rwanda n’ u Burundi. Inkotanyi zahise zubura imirwano doreko zari zarazanywe muri Kigali kurinda abantu babo. Ibi byabaye intandaro y’ubwicanyi burengeje kamere bwahitanye abanyarwanda b’ingeri zose kubera isubiranamo. Guverinoma y’abatabazi ntako itagize isaba inkotanyi guhagarika imirwano ngo ihoshe ubwicanyi, inkotanyi zaranze. Amahanga yashatse kohereza abasirikare baza mu Rwanda guhagarika ubwicanyi, FPR yarabyanze kandi hari hakiri kare mu kugabanya imfu z’amaherere. FPR yabyanze mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994 hashize iminsi 24 ubwicanyi butangiye. Twibuke ko ubwicanyi bwamaze iminsi hafi 100.

    Inkotanyi zigera ku mugambi wazo na mpatsibihugu zigarurira igihugu cyose maze zifata ubwicanyi zateje, zikabuhagarikira, zibushyira ku ntugu y’abantu bazicitse zitabamariyemo umujinya. Hashyizweho urukiko mpuzamahanga ruburanisha gusa ABAHUTU, TPIR (aba bafashwe nk’abanyarugomo bateje ubwicanyi bakica abatutsi). Hashyizweho gacaca mu Rwanda iyobowe n’Inkotanyi bafunga UMUHUTU wese ujijutse batiyumvagamo cg babonaga yazabatera ibibazo akanguriye abandi kwanga ubucakara. Ikintu cyatangaje ni ukuburanisha ABAHUTU bose babarwanyaga bakabura uwateguye ubwicanyi. Umudamu w’umushinjacyaha CARLA DEL PONTE wakoreraga ONI yashatse gukora iperereza ku ngabo za FPR baramucecekesha, bahita bamwirukana.

    Uyu niwe wavuze ati “BIBAYE NGOMBWA BIKAMENYEKANA KO UBWICANYI BWATEGUWE N’INKOTANYI AMATEKA Y’U RWANDA YAKONGERA AKANDIKWA”. Ikibazo hano ni ukubona abatutsi bategura ubwicanyi buhitana n’abatutsi babigambiriye. Abashakashatsi ku byabereye mu Rwanda bafashe ijambo muri “BBC DOCUMENTORY ON RWANDAN UNTOLD STORY” berekana ko umubare w’abahutu bishwe muri 1994 uruta kure umubare w’abatutsi bahaguye. Hano mu nyumve neza n’ubuzima bw’umuntu umwe burahenze cyane ni ntagereranywa. Ikintu nshaka kwerekana nuko abatutsi bamwe bishwe babaziza ubwoko bwabo nkuko abahutu bamwe nabo bishwe babaziza ubwoko bwabo.

    Hari n’ubuhamya bw’abanyarwanda bwerekanako hari abahutu bishe abandi bahutu nkuko hari abatutsi bishe abandi batutsi. Nanjye ibyo navuga ntashidikanya nuko hari abishwe babahora ubwoko cg ibitekerezo byabo bya politiki nkuko hari nabishwe ari ugusahura gusa cg ukutumvikana abantu bari basanganywe. Ibirara n’amabandi byari byaguye ahashashe bibonye icyo byitwaza ngo byigwizeho ibyo bitakoreye. Guteza akaduruvayo mu gihugu si ibintu wavugako byagenda uko ubishaka. Uzumva na bwana Faustin Twagiramungu arira n’ikiniga ku bantu bo mu muryango yabuze. Ntawe akaduruvayo kaguye neza.

    Inkotanyi zateje ubwicanyi muri Congo mu kwagura ubwatsi bwa mpatsibihugu. Ibintu ntibyagenze uko zibishaka, zarasahuye ariko rubanda yabaye ibamba ku buryo inkotanyi nazo zahashiriye. Hano ukuri kumaze kugera hanze, ubwicanyi bwa 1994 bwitwaga GENOCIDE RWANDAIS cg JENOSIDE NYARWANDA bwahinduriwe izina. Mu myumvire yanjye ni FPR na mpatsibihugu bashaka gushyira icyasha ku BAHUTU gusa noneho bakigurutsa ubwicanyi bwakorewe ABAHUTU. Ni mu ntangiriro z’uyu mwaka izina bashatse ko riba GENOCIDE CONTRE LES TUTSIS cg JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI. Ubu nandika abantu benshi bakomeje kubijyaho impaka bibaza ikintu cyahereweho izina rihinduka. Hari ibihugu bimwe bitemeye irihinduka ry’izina bigaragazako ari ugushyamiranya amoko y’u Rwanda kandi baniga ubutabera bwagombye kuyunga. Bimwe mu bihugu byafatanije na FPR biri guhindura amategeko yabo bibuza uwavuga uko yumva ubwicanyi bwagenze mu Rwanda (Belgique –u Bubiligi). Impaka rero zirakomeje.

    Umwanzuro

    Intwaro y’uwateje akavuyo mu karere k’ibiyaga bigari ni ugacamo ibice abakagize. Hano yibanze ku moko. Ubwoko bw’abatutsi ni 15% mu Rwanda no mu Burundi, ni nka 1% muri Congo. Mpatsibihugu ntako atashatse gushyira ku butegetsi ba nyamuke badashyigikiwe ngo bemere isahura ry’akarere. Aha niho ipfundo ry’ikibazo rizingiye. Abatutsi bamwe bamaze kubona ko barimo gukoreshwa aho umugambi urimo unanirana. Kwigarurira akarere byaranze kandi bimaze gutwara abantu benshi.

    Iyi mvugo badutamika ya “jenoside yitiriwe abatutsi” tuzi ikintu isobanura nicyo igamije?

    Mbere yo kuyivuga ibaze ibi bikurikira

    Ninde wateguye ubwicanyi bwa 1994?
    Ninde wahanuye indege y’umukuru w’igihugu ku italiki ya 6 Mata 1994?
    Kuki Inkotanyi zahise zubura imirwano kandi hari cessez-le feu?
    Kuki Inkotanyi zanze guhagarika imirwano ngo guverinoma y’abatabazi ihagarike ubwicanyi?
    Kuki Inkotanyi zanze abaza gutabara abanyarwanda muri Mata 1994? Kuki zarinze kohereza abazihagararira muri ONI mukuvugako uzibeshya akohereza ingabo mu Rwanda bazazirasa?
    Abahutu bishwe nande? Umubare wabo uruta kure uw’abatutsi bishwe.
    Inkotanyi zihanura indege zari zigamije iki?
    Inkotanyi zanga uwatabara zashakaga kugera kuki?
    Nabwira abatutsi bamaze kubona ukuri ku mukino abasahuzi b’akarere bakina babakoresha kwanga kuba ibitambo. Ikintu bagomba kwirinda ni ukuririmba iki gikangisho cya “jenoside yitiriwe abatutsi” kandi mu by’ukuri bigaragarako bagizwe ibitambo. Ikintu kingenzi ni uguhuranira ukuri n’ubutabera butabogamye bwahana umuntu wese wicanye cg akicisha abandi.

    Nabwira abahutu n’abandi basa nabo kwirinda kuba ibikoresho by’abantu babamariye ku icumu mu isahura ry’umutungo w’akarere. Amayeri ni menshi, ni ukubateranya mukicana bo bagasahura. Hano bakoresha udufaranga warya imyaka itatu mbere yuko bakwica. Hari ingero nyinshi z’ibintu byabaye mu Rwanda. Hano wavuga bwana Seth Sendashonga, Alexis Kanyarengwe, Pasteur Bizimungu, Col Cyiza n’abndi.

    Ikintu ki’ingenzi ni ukureka kwikiriza intero utazi uyiteye, kwirinda kuba nyirabajya iyo bigiye, mbonabihita, ntibindeba, n’iyindi myifatire ishobora kukugira umuja w’undi muntu.

    Mureke turwanye ikibi, duharanire ukuri n’ubutabera buzabanisha amoko yose y’abanyarwanda. Akarengane kazadutandukanya, ubutabera buzaduhuza.

    Imana ikomeze ibarinde kandi ukuri kuzatsinda.

    David Rudatinya