› Forums › Real Life › kugira ngo ushimishe umugore wawe › DORE RERO BUMWE MU BUTUMWA BWIZA BUGUFI WAKOHEREZA UMUKUNZI
DORE RERO BUMWE MU BUTUMWA BWIZA BUGUFI WAKOHEREZA UMUKUNZI
Mu rukundo, kwereka umukunzi wawe ko umukunda, kumushimisha si ukuba muri kumwe gusa cyangwa kumuha ibintu bimushimisha, amagambo wamubwira n’ubutumwa wamwandikire bifite uruhare rukomeye cyane.
Niyo mpamvu touchrwanda.com yabegeranyirije amwe mu magambo y’ubutumwa bugufi wa kohereza umukunzi bukamunezeza akaba yanarushaho kugukunda.
Mukunzi, utuma nizera ko urukundo nya rukundo rubaho.
Utuma ngukunda buri munota, buri segonda ya buri munsi.
Nta muntu n’umwe wigeze ankunda nkuko unkunda Unzanira ibyishimo, urukundo, agahenge n’imigisha mu buzima bwanjye.
Mukunzi ….. uri umumalayika wanjye
Mukunzi wanjye, mutima wanjye ….
Umwamikazi wanjye, mukunzi mwiza… nzozi zanjye, ni wowe nkunda cyane mutima w’urugo…
Uri igisubizo cy’ubuzima bwanjye
Sinarota ubuzima nabaho ntagufite.
Uhora uri mwiza igihe cyose Iyo ngutekereje mbona ndi umunyamahirwe, kukugira mu buzima bwanjye.
Numva nkuri iruhande burigihe niyo naba maze igihe ntakubona
Uzi uburyo bwiza bwo kuntungura ukanshimisha mukunzi mwiza..
Ni wowe mpamvu ubuzima bwanjye buhora bwuzuye Nshimishwa n’inseko yawe, urumuri rwanjye rwa buri munsi.
Naraye nkurose mukunzi wanjye.
Ngutekereza ijoro n’umunsi, nsoma agafoto kawe buri joro mbere yo gusinzira
Nkureba buri gihe nsinguhage
Nkunda impumuro yawe
Numva nishimye iyo turi kumwe
Nifuza kuba ndi kumwe nawe burimunsi
Unyumva neza kurusha abandi
Igihe cyose nshimishwa no kuba ndi kumwe nawe.
Sinjye uzarota tubanye burundu