Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe DORE RERO BUMWE MU BUTUMWA BWIZA BUGUFI WAKOHEREZA UMUKUNZI

#712
Rwanda

    DORE RERO BUMWE MU BUTUMWA BWIZA BUGUFI WAKOHEREZA UMUKUNZI

    Mu rukundo, kwereka umukunzi wawe ko umukunda, kumushimisha si ukuba muri kumwe gusa cyangwa kumuha ibintu bimushimisha, amagambo wamubwira n’ubutumwa wamwandikire bifite uruhare rukomeye cyane.

    Niyo mpamvu touchrwanda.com yabegeranyirije amwe mu magambo y’ubutumwa bugufi wa kohereza umukunzi bukamunezeza akaba yanarushaho kugukunda.

    Mukunzi, utuma nizera ko urukundo nya rukundo rubaho.
    Utuma ngukunda buri munota, buri segonda ya buri munsi.

    Nta muntu n’umwe wigeze ankunda nkuko unkunda Unzanira ibyishimo, urukundo, agahenge n’imigisha mu buzima bwanjye.

    Mukunzi ….. uri umumalayika wanjye
    Mukunzi wanjye, mutima wanjye ….
    Umwamikazi wanjye, mukunzi mwiza… nzozi zanjye, ni wowe nkunda cyane mutima w’urugo…
    Uri igisubizo cy’ubuzima bwanjye

    Sinarota ubuzima nabaho ntagufite.
    Uhora uri mwiza igihe cyose Iyo ngutekereje mbona ndi umunyamahirwe, kukugira mu buzima bwanjye.

    Numva nkuri iruhande burigihe niyo naba maze igihe ntakubona
    Uzi uburyo bwiza bwo kuntungura ukanshimisha mukunzi mwiza..

    Ni wowe mpamvu ubuzima bwanjye buhora bwuzuye Nshimishwa n’inseko yawe, urumuri rwanjye rwa buri munsi.

    Naraye nkurose  mukunzi wanjye.
    Ngutekereza ijoro n’umunsi, nsoma agafoto kawe buri joro mbere yo gusinzira

    Nkureba buri gihe nsinguhage
    Nkunda impumuro yawe
    Numva nishimye iyo turi kumwe
    Nifuza kuba ndi kumwe nawe burimunsi

    Unyumva neza kurusha abandi
    Igihe cyose nshimishwa no kuba ndi kumwe nawe.
    Sinjye uzarota tubanye burundu