Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame Reply To: The oppressive Regime of Paul Kagame

#968
Rwanda

    Urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa(RCS) rukomeje gufungira mu mukato gakabije Dr niyitegeka Theoneste,Deo Mushsyidi na Lt col Habimana Michel. Amakuru aturuka kuri gereza ya mpanga bafungiyemo aravuga ko kuwa Kane le 27/04/2017 SAA 16h30 ,abayobozi ba gereza binjiye aho bafungiye mu kato bakuramo fire extinguisher yo kwifashisha igihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro ndetse banakuyemo ringing(sonnerie) bifashishaga iyo babaga batunguwe n’ikibazo mW’ijoro cg kumanywa dore ko batajya binyagambura,igipangu bafungiyemo kirakingwa,inzu babamo nayo irakingwa ndetse n’icyumba buri umwe abamo nuko,infunguzo zikabikwa n’ubuyobozi bwa gereza. Ikindi giteye impungenge nuko ejo kuwa 29/04 ,umukozi wa RCS afande Musitu yategetse ko maneko zari zarashyizwemo zo gukurikirana umunsi k’uwundi ubuzima bwabo zikurwamo,buri wese yari afite maneko imushinzwe babanaga mu cyumba.kurindwa bene ako kageni nubwo nabyo bitari byiza ariko nibura byatumaga batekereza ko ntamugambi WO kubagirira nabi wakorwa na leta ibafunze harimo n’izo maneko zayo. None se Niki cyihishe inyuma y’aka kato gashya bashyizwemo?uwavuga ko leta haba hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi iteganya kubakorera ntiyaba yibeshye kuko ntibyumvikana ukuntu bakuramo ibikoresho by’ubutabazi byose,nyuma y’iminsi 2 gusa bagakuramo za maneko zabo.None se ko hashize iminsi murwanda hose humvikana inkongi z’umuriro ndetse na gereza 4 zikaba zarahiye,ubwo inkongi iramutse yibasiye aho ababantu bafungiye mukato ninde warokoka kdi barakuyemo fire extinguisher yakwifashishwa?none se ubwo hagize ugira crisis y’uburwayi bamutabariza bate ringing (sonnerie)zarakuwemo? Banyarwanda ,banyarwandakazi,mwese abifuza ko u Rwanda rwagira amahoro ni mutabarize izimpirimbanyi amazi atararenga inkombe.