Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame Reply To: The oppressive Regime of Paul Kagame

#966
Rwanda

    IKIGANIRO KOMISERI MURI KOMISIYO Y’UMWE N’UBWIYUNGE MME BUGINGO MARIE AIMEE YAGIRANYE N’IMBOHE ZO MURI GEREZA YA NYANZA. IGICE CYA 1.

    Muri icyo kiganiro komisiyo yagaragarijwe ko “Ndi Umunyarwanda” idashoboka hatabayeho ubutabera buboneye no kuvugisha ukuri. Nk’uko byagizwe umuco n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu rwo rwego rwo kwimakaza ibinyoma biyoboreshwa u Rwanda nk’uko na Paul kagame, perezida w’ u Rwanda yabyemeje kuwa 02/03/2017 ubwo yasozaga umwiherero wabo bafatanije kuyobora wari umaze iminsi 5 ubera i gabiro, kuwa gatatu taliki ya 22/02/2017, KOMISIYO y’ubumwe n’ubwiyunge yari imaze iminsi kabiri itanga ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yagejejweho ibibazo by’ivangura n’akarengane byagiriwe abafunzwe n’inkiko gacaca, ibiburira ibisubizo dore ko abafungwa bayeruriye bayigaragariza ibyo bibazo berekana n’amategeko yimakaje iryo vangura n’ako karengane.

    Ese iryo vangura ryavugiwe aho ryahujwe rite na ” Ndi Umunyarwanda” ? Umwe mubafungwa yagize ati :” muri kamere y’umunyarwanda , yokamwe n’ikinyoma kuburyo abavugana nawe bamumenyereye babeshywa ntibabitindeho yatanze ingero agira ati :”Umunyarwanda uramubaza uti ese ugannye he”? Akagusubiza ati ” sinzi aho nganye kdi aba atayobewe aho agiye. Wamubaza uti” ese ko ndeba wahembutse, uhahiye he”? nawe ati” sinzi umuvandimwe umfunguriye”.

    yagize ati nguwo Umunyarwanda kandi namwe iyo muvuye mubiro byanyu tukumva ibyo mutubwira dusanga koko muri abanyarwanda kuko ibyo muvuga ko mugamije n’ibyo mukora birahabanye nk’amazi n’umuriro. Uwo mufungwa yasobanuye ukuntu bijejwe kugirirwa imbabazi basabwa gushinja bagenzi ba bo ibinyoma muri gacaca none izo mbabazi bakaba barazihebye, ahubwo basigara babajwe n’abahejejwe muri gereza kubera ibyo binyoma bageretsweho.

    Yashoje agira ati “iyo haba koko hari gahunda inoze y’ubumwe n’ubwiyunge, ntihabe hutu, tutsi na twa, twari guhabwa urubuga, abo twabeshye tukabagaragaza bakarenganurwa, ntibagwe muri gereza bazira ibyaha batakoze