Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame Reply To: The oppressive Regime of Paul Kagame

#933
Rwanda

    Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abibwira ko bamukuraho mu matora avuga ati: “Ibizava mu matora birazwi, birazwi nyine, uwo birya umutwe, bimumene umutwe. Kwiyamamaza tubigire ibyo kwishima.” Muri make iby’amatora y’i Rwanda ni ikinamico kuko amatora yararangiye kuva ikizavamo kizwi

    Sinzinduwe no kubibutsa ko tuzajya gutora, ahubwo  ngamije kwibutsa buri umwe wese kongera gutekereza inshingano n’akamaro bye muri aya matora agiye kuba ejobundi tariki enye z’ukwa munani 2017.

    Gusa ntibyari ngombwa kugira uwo nibutsa kuko abazatora bariyizi kandi barakuze bihagije byo kwiyibutsa ko uriya munsi nugera,bazibwiriza bakabyuka kare bakajya ku biro by’itora kugirango bihitiremo ugomba kubayobora mu myaka irindwi igiye guza uhereye ku irahira rya prezida mushya uzaba yatowe ku bwinshi na rubanda.

    Ibi ndabivuga ntya kuko ari cyo amatora bivuga, nyamara sinirengagije ko mu gihugu cy’u Rwanda, aya matora ntayabaho uhereye mu mwaka wa 1978. Uyu ni wo mwaka fatizo wo kwibuka ukuntu demokrasi yagiye ibangamirwa mu gihugu ariko ubu byo bikaba ari agahebuzo, kuko uretse no kuba hari umukandida umwe WEMEWE, hiyongeraho ko iyo utamutoye ushobora kwimurirwa mu kindi gihugu cya Rweru cyangwa ahandi hose bagiye bohereza benewacu twaburiye irengero kandi tubabujijwe n’ubutegetsi bwagombye kubarengera.

    Reka mbanze nibutse aya mateka y’amatora kuva muri 1978 ukageza aho Habyarimana akuriwe ku butegetsi FPR Inkotanyi zimwishe. Afata ubutegetsi muri Coup d’Etat yo muri 1973, yabwiye abanyarwanda mu ijambo mbwirwaruhame ko azasubiza ubutegetsi abasivili nyuma y’imyaka itanu. Si ko byagenze ariko kuko muri 1975, ni ukuvuga nyuma y’imyaka ibiri gusa, yashinze muvoma revolisiyoneri iharanira amajyambere y’u Rwanda (MRND) yamuhaga uburenganzira nka prezida wayo kandi ari we wayishinze, bwo kwiyamamaza wenyine ku mwanya wa prezida wa Republika. Ibi rliko ntitubitindeho cyane kuko muri iriya myaka ya za 70 ni yo yari intero n’inyikirizo muri Afrika ubutegetsi gufatwa n’abasilikare babwambuye abasivili.

    Nuko biragenda bigeze muri 1990 iz’amarere ziti turaje kandi tubazaniye demokrasi izira amakemwa, erega turazishyigikiye ngo ni abavandimwe, ndetse ba Rukokoma bazi gushyanuka bazigabira Byumba na Ruhengeri ngo ngaho bavumbuye umuti w’amahoro mu Rwanda zari ziri gusenya na katiyusha zambukanye zivuye i Bugande aho zarerewe zikanahitoreza.

    Benshi muri twe twariruhukije twumvise ngo amasezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha taliki 03/08/1993,ariko Juvenal Habyarimana yari yabiteye iboni (n’ubwo bitamuteye kwitegura urugamba rwrli rugiye gukurikiraho) ubwo yivugiye ko amasezerano bashyizeho umukono ari ibipapuro gusa, kandi koko niko byagenze kuko FPR yemeje ko ibyo Habyarimana yavuze ari ukuri igihe yafataga icyemezo cyo guhanura indege ye tariki 06/04/1994, nyuma y’izurungutana ryinshi ryo kuburizamo kuyashyira mu bikorwa hashyirwaho leta y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi ndetse na FPR irimo.

    Amahano yakurikiyeho n’inda izavuka mu mwaka Yesu azagarukiraho izayamenya nk’iyayahagazeho, ariko cyane cyane uwitwa umuhutu kuko uretse kumugerekaho ibibi byose byakozwe na FPR ibishyigikiwemo n’amahanga yayifashije mu gukora ibara, ndetse bakamubuza n’amahwemo bica,batoteza, bafunga cyangwa bamwima imfashanyo ngo keretse atashye mu gihugu akaryozwa ibyo kagame na FPR ye bamwitiriye ntashobore kwisobanura kuko uwakamurengeye niwe umuhiga bukware.

    FPR imaze gufata igihugu taliki 04/07/1994, bakoze ikinamico bashyira ku isonga abahutu b’udukingirizo ngo bereke amahanga ko FPR atari ishyaka ry’ubwoko. Nuko Pasiteri Bizimungu ajyaho ararogotwa ngo ngaho ni prezida wa Republika,byahe? Yikanze bari kumuhirika nawe abibafashamo ngo areguye (prezida wa Republika kwegura nta cyaha ashinjwa na rubanda!!!), ariko wenda ni byo byatumye yiyongezaho indi minsi kuko ntawe uzi uko byari bugende iyo atabikora atyo. Nuko haba irindi kinamico, Kagame asohoza umugambi we afata ubutegetsi maze noneho abereka akari mu nda y’ingoma. Itegeko nshinga riravugururwa habaho manda ebyiri zitiyongezwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu, none dore aho bigeze agiye kwiyongeza iya gatatu ku gitugu kandi bishoboka ko ashobora no kuzafata izindi ebyiri z’imyaka itanu itanu nimba tutamukomye mu nkokora.

    Aha rero ni ho nshaka kuvugaho, kuko Abanyarwanda barageraniwe n’ubwo bahisemo gupfa butama, kuko kuri Paul Kagame ni vuga uvuye aha.

    Banyarwanda ndabasabye musubize amaso inyuma murebe aho mwavuye, aho muri n’aho mugana. Ikiboneka kandi ntawe utakibona ni uko kuva FPR yatera u Rwanda nta mahoro yigeze aba mu gihugu. Uretse kwica, izara, ubukene,ubuhunzi, gufungirwa ubusa, n’ibindi kagame yateje mu gihugu nta handi byigeze biba, dore ko yabigize intwaro mu kwikiza abo adashaka kuko ushatse guhingutsa kimwe muri ibi bibazo ntarara adatawe kuwa Kajwiga.

    Ongeraho noneho ubusumbane bw’amoko (yemerwa iyo bavuga jenoside  ko yakorewe abatutsi gusa),wongereho umubano mubi hagati y’u Rwanda n’abaturanyi barwo, aho arahira kuzakocora abiha kumugira inama ifatitse ku kugarura amahoro mu gihugu no mu karere, iyo ashaka kwambura abandi baperezida ubutegetsi kuko ngo badasa na we, byagera muri Kongo ho bikaba akamaramaza dore imyaka ibaye makumyabiri n’umwe bicwa buri munsi ngo arahiga Interahamwe nyamara ari ukubasahura ubutunzi Imana yihereye icyo gihugu.

    Twari tugize amahirwe adapfa kuboneka ubwo hari habonetse abandi bashaka kwiyamamariza uriya mwanya yihambiriyeho nk’umurandagi ku giti, ariko cyane cyane uriya mukobwa Diane S Rwigara washoboye gutinyuka akavuga ibitagenda neza byose byakuruwe n’ingoma mbi mu gihugu, mu gihe amashyaka yose ari mu gihugu (ndetse n’ayari hanze yacyo) yaruciye akarumira kubera ubwoba,uretse Maitre Ntaganda wemeye kunigwa n’uwo aribwiye aho kunigwa n’ijambo.

    Diyane yaravuze ati “tuzaceceka tugeze ryari”? Ni byo kandi kuko uvuze urabizira utavuga na byo ukabizira. None se ko yashize ubwoba akavuga ariya magambo mu gihugu cy’umwidishyi kandi ari umukobwa, aho natwe nk’abagabo ntitwari dukwiye gutera mu rye tukavuga tuti aho bigeze birarenze reka twikure ingoyi ku mugongo? Wenda aho uri nusoma ibi uravuga uti ntacyo nzavuga, ariko basi ibyo wakavuze uzabyandike kuri uriya munsi kagame ashaka kwiyimikaho kugeza ashoje ubuzima bwe. Kandi reka nkubwize ukuri munyarwanda: Kagame si ugukunda ubutegetsi gusa no gusahura igihugu gusa, ahubwo ni yo turufu yabonye yo kwihisha ubutabera kubera ibyaha byinshi yakoze birimo kwica abanyarwanda nk’uwica imbeba ataretse n’abanyamahanga.

    Igihe cyari kigeze rero ngo tumwikize ndetse tumushyikirize inkiko, iriya mitungo yose yasahuye tuyigaruze tuyubakishe igihugu mu bikorwa bidufitiye akamaro twese nta vangura kuko abana b’u Rwanda tugomba kureshya imbere y’amategeteko.

    Reka nerekeze ku musozo w’igitekerezo cyanjye:

    –Mwa bahutu mwe reka ari mwe mperaho. Muzakomeza kugira ubwoba mugeze ryari? N’ubusanzwe mubugize mutabugize ntazabura kubavunga nk’uvunga amasaka yumye. Ese mwibagiwe ko yivugiye ko azamarisha ikiyiko amazi yuzuye ingunguru? None mwumva amazi ari nde?

    –Mwa batutsi mwe: mbagaya kwiyita abatutsi kugirango mubone amaronko avuye mu byuya bya benewanyu. Nyamara ntimurusha ubututsi Kayumba, Karegeya, Kayitare, Abdul Ruzibiza, General Gapfizi, Colonel Rutayisire W …Rwigara Assinapol wafashije abo twitaga inyenzi kugera zifashe ubutegetsi, arihe ubu?

    –Mwa batwa mwe; ntacyo mbavuzeho kuko n’ubundi mugeze ku buce, aho yashakira yarara nta n’iyonka abasigiye .Ariko mukeneye kubaho nk’abandi bose ntimukomeze kwitwa abasigajwe inyuma n’amateka kandi ubica ariyo agenderaho abica nyine.

    Mwese uko muri mu moko yanyu, nimwumve ko u Rwanda ari urwanyu mwese, kandi murakeneranye kugirango murwubake, murubanemo amahoro muzarurage ababakomokaho rutengamaye.

    Ngaho rero twese hamwe nk’abitsamuye reka ejobundi tuzakore kigabo twikize agatsiko kayobowe na Kagame, twimike ubutegetsi bubereye bose, kuko biboneka neza ko kongera kumutora ari ukoreka igihugu mu nyenga kandi ntawe uzi uzayirokoka.

    Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda babayeho mu mahoro, kandi buri umwe wese yumve ko iyo ari inshingano ahawe yo kubogora  igihugu kiri guhirima ku manga.

    Twese aho tuzaba turi tuzavugire icyarimwe tuti: ’AHUUU, SIJYE WAHERA HAHERA KAGAME NA FPR”