Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame Reply To: The oppressive Regime of Paul Kagame

#915
Rwanda

    Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Philippe Mpayimana, yavuze ko atasuzuguye abo yagombaga kujya kubwira imigabo n’imigambi ye.


    Mpayimana avuga ko gukererwa ngo byatewe n’uko umunsi we wa mbere, yahuye n’ikibazo cy’imihanda mibi.

    Ibi yabivugiye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, nyuma y’aho yahageze ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu gihe byari biteganyijwe ko yagombaga gutangira kwiyamamaza mu Murenge wa Ntongwe saa mbili za mugitondo, mu mujyi wa Ruhango saa tanu, mu mujyi wa Nyanza saa munani na Rusatira, byarangiye iyi gahunda itubahirijwe.

    Yageze gusa mu mu mujyi wa Nyanza nabwo saa kumi n’imwe z’umugoroba, avuga ko atari we wabiteye.

    Imbere y’abaturage barenga 100 bari bamutegereje, yagize ati ‘Aho ntagiye uyu munsi nzahashakira indi minsi, imbogamizi ikomeye yabaye umuhanda wa rwa Busoro ujya mu majyepfo umeze nabi, ibi byatumye duhitamo gusubira inyuma, gusa ubu twabonye abadufasha, uyu munsi icyabaye ni uko twagombaga gusubiramo gahunda aho gutegura ingendo. ‘

    Yakomeje agira ati’ntabwo twasuzuguye abari badutegereje, ahubwo icyo twizeza ni uko abari imbere bazatubona ku gihe. ‘

    Ibyo yizeza abaturage

    Phillippe Mpayimana yabwiye abaturage barenga 100 bari bamukurikiye ko nibamutora, ngo yiteguye kubafasha gukemura ikibazo cyibura ry’ akazi.

    Yagize ati “niteguye kuzashyiraho ikigo gifasha urubyiruko kubona akazi, ubu ikibazo kiri mu Rwanda umwana arangiza kaminuza ariko nta cyizere ko azabona akazi, njye nzakora ibishoboka ku buryo nzajya mpanga imirimo miliyoni imwe buri mwaka”.

    Mpayimana kandi avuga ko ngo azaharanira ko buri muturage agerwaho n’ amafaranga ku buryo ngo ifaranga ritajya mu bantu bamwe.

    Avuga ko ibi bizatuma ikibazo cy’abana bo mu muhanda gikemuka cyane ko ngo abana bari mu mihanda babiterwa n’uko mu miryango yabo nta mafaranga aba ahari.

    Icyo abaturage bavuga kuri Mpayimana

    Bamwe mu baturage baganiriye n’iki kinyamakuru, bavuze ko ngo biteguye kumutora niba koko ibyo avuga azabikora.

    Mukeshimana Marceline wo mu Karere ka Nyanza, w’imyaka 50, we yagize ati “twamwishimiye kuko twumva ashaka kutugezaho ibyo tutarageraho, nk’ubu ndi umukene abana banjye babura uko bajya ku ishuri, numvise ko abana azabafasha kwiga nta mwana wirukanwe kuko yabuze amafaranga yo kurya. ‘

    Sindayigaya Elizafani ukora ubucuruzi buciritse mu mujyi wa Nyanza we yagize ati’ kuba twarabuze imyenda ya caguwa biratubangamira, numvise we azadufasha ko iyi myenda idacika.’

    Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru, Mpayimana Phillippe akomereza mu Karere ka Huye.