Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Reply To: GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

#813
Rwanda

    Iyi myumvire yo kujya mu Burayi ukiyumvamo ikintu kidasanzwe, cg abantu wa mugani bakakubonamo ikintu kidasanzwe irashaje nta n’umuturage uzabikubahira cg ngo abigutinyire.

    Icyo ubu abanyarwanda bungukiye ku bantu nk’abo ni akagambane k’injiji z’abanyepolitike bororewe iyo mu Burayi, ingendo za hato na hato zabatindahaje, ihunikwa ry’ibisahurano iyo, amadeni baberewemo, imico isenya indi kandi ubwayo ari mibi.

    Ubu iyo urata u Burayi cg Amerika sinzi uburyo uba ureba. Ni ahantu nkekako ari ho hambere habi ku isi. Kuhamenyera ntibihahindura heza.

    Umuhanzi witwa Ben Rutabana yarahageze ariko umva ibyo yahatubwiyeho:

    Isyanga ni abatindi ,babuganiriza amata mu bikarito, ikindi ntibeza ibisabo. Ubusambo bubabuza kuramukanya…

    Ubu busambo rero ahavugaho ni bwo butuma ibintu mujya kwiga iyo mu Burayi mutabimenya, mutabyumva. Igisambo nticyatanga ubumenyi na cyo nta bwo gifite. Naho cyabugira urumva icyo ari cyo.

    Icyo mwiga ku burayi gusa ni ugukorana n’ibisambo mu mishinga yabyo y’ubusahuzi gusa. Nta kindi.

    Nabo imyuga bayigiye ino aha.