Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe Reply To: kugira ngo ushimishe umugore wawe

#713
Rwanda

    Umukunzi wacu yaratwandikiye ashaka kugirwa inama kubw’ikibazo gikomeye afite, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

    Ndi umusore w’imyaka 23, mfite umukunzi tumaranye hafi umwaka umwe gusa ndumva ntangiye kumuzinukwa bitewe n’ingeso mbi afite.

    Tujya gukundana yari yarampishe ko anywa ibiyobyabwenge, namubaza akansembera ambwira ko umuryango we ukijijwe cyane ntakintu cy’inzoga cyangwa itabi yakoza mu kanwa ke.

    Naramwizeye turakundana, ntangira kumwegurira umutima wanjye wose, gusa inshuti zanjye zikambwira ko zijya zimubona yasinze simbyemere bitewe n’urukundo mufitiye.

    Mu minsi ishize naje kubyiyemerera ubwo namufashe yasinze atibuka n’izina rye, maze ankubise amaso mbona araturitse ararira, gusa numva ntangiye kumizinukwa.

    Guhera ubwo yazaga no kunsura akansaba kumugurira ibiyobyabwenge(Inzoga n’itabi), nabyanga agataha ababaye cyane, none nabuze icyo nkora kuko ndabona tutazashobokana mungire inama.