Select Page

Forums Crazy World African Hitler Invited to Jewish AIPAC meeting Reply To: African Hitler Invited to Jewish AIPAC meeting

#484
Rwanda

    Abanyeshuri bo mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Dihiro giherereye mu kagali ka Ramiro mu murenge wa Gashora wo mu karere ka Bugesera baratangaza ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara kibugarije gituma bamwe muri bo bajya no gusabiriza ibiryo mu baturage baturiye icyo kigo cyangwa abandi bakiba ibyo mu mirima y’abaturage kubera baba batariye ku ishuri nk’abandi.

    Aba banyeshuri bavuga ko batabasha kubona amafaranga abatunga ku ishuri nk’uko biri muri gahunda ya leta yo kugaburira abanyeshuri biga mu myaka 9 na 12 y’uburezi bw’ibanze, bityo bakaba biga nabi byongeye hakaba hari impungenge ko bashobora no guhumanira muri abo baturage birirwamo basaba ibyo kurya.

    Aba banyeshuri baganiriye na radio 1 dukesha iyi nkuru bavuga ko amafaranga 250 abarirwa ipura y’umuntu umwe ari menshi ugereranyije n’amikoro y’imiryaango bakomokamo bityo bakaba batabasha kuyabona bose.

    Umwe yagize ati” ipura igura amafaranga 250, bitewe n’uko harimo abatishoboye, umuntu arya ibihwanye n’amafaranga yatanze hanyuma abatabibonye bakajya gusaba mubaturage kugira ngo babone uko bakora ku munwa.”

    Aba banyeshuri bavuga ko hari bagenzi babo cyane cyane abaje mu myaka ya mbere  bahura n’ikibazo cy’inzara bagahitamo kujya mu ngo zirihafi aho gushaka ko babonayo icyo gushyiramu nda.

    Umwe yagize ati”hari abajya gucukura ibijumba cyangwa imyumbati y’abaturage, abandi bakajya guhanura nk’imyembe cyangwa ibindi byo mu mirima y’abaturage. Hari n’abajya nko mu rugo rw’umuturage mu masaha y’akaruhuko, basanga batetse bakicara bagatangira kubaganiriza kugeza bihiye.”

    Aba banyeshuri bavuga ko babangamiwe n’ubu buzima butabereye umunyeshuri bityo bagasaba ko amafaranga y’ibiryo yagabanuka kugira ngo bose babashe kwibona ku meza amwe basangira nk’uko basangira intebe yo mu ishuri  cyangwa leta ikaba yabatera inkunga ku badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ibiryo.

    Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko kugabanya amafaranga bidashoboka kuko yashyizweho ku bufatanye n’akarere ndetse n’inama y’ababyeyi b’abo bana.

    Twizeyimana Nicolas, ni umuyobozi w’iki kigo. Agira ati” ntabwo igiciro kiri hejuru, umwana aba agomba kwishyura ibihumbi 10 akarya igihembwe cyose. Ikibazo rero ni ukuba hari ababyeyi bazana amafaranga macye bavuga ko ari yo yabonetse bityo abana babo na bo bakarya ibihwanye n’amafaranga ababyeyi babo babishyuriye hakaba n’abatayazana.”

    Kuba hari ababyeyi bishyurrira abana babo amafaranga macye ndetse n’abatishyura, ni kimwe mu bituma hari abana bajya kwanduranya mu mihanda biba cyangwa basabiriza ibiryo.

    Uyu muyobozi avuga  ko bidashoboka kugabanya ariya mafaranga kuko nubundi yari asanzwe ari macye byongeye akaba yaremejwe ku bwumvikane n’ababyeyi b’abana.