Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Reply To: GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

#276
Rwanda

    Thomas Nahimana na Akishuli Abdallah bari mu muvuno wa FPR kuko n’uruhinja rwavutse uyu munsi rwabibona.
    1. Kuba byonyine bashyize Mme Ingabire Umuhoze na Deo Mushyayidi muri guverinoma batababajije cyangwa ngo babaze amshyaka bahagarariye ni ikimenyetso simusiga ko ari ibyo FPR yabategetse gukora
    2. Kuba baratangaje ko ari guverinoma y’amashyaka ya oppositions bikarangira ari guverinoma y’ishyaka Ishema ryonyine, uretse Minitre w’Intebe Akishuli ufite ishyaka rigizwe n’umuyoboke umwe rukumbi ariwe wenyinenayo ni indi gihamya igaragaraza ubucabiranye n’itekinika riranga imikorere ya FPR. Ese hari ishyaka baba baratumiye mubiganiro rikanga, ureste gusa tentative yo gushka gushimuta abayoboke?
    3. Eseguverinoma ya Thomas Nahimana buriya ihagarariye abahe baturage? Izakorera he? Ishigikiwe n’ikihe gihugu? Abayigize ni bantu ki, bafite bushobozi ki? Iyi guverinoma izakoresha umutungo ikuye he?
    4. Ese Nahimana zagera aho yemere ko umwuga wa politique atawushoboye nibura yisubirira mu gipadiri cga azahebera urwaje akomeze yivurugute mu byondo?
    5. Ese padiri Thomas yabuze abamugira inama cyangwa niwe utumva?
    Le ridicule ne tue pas niko njya numva abazi urufaransa bavuga. Abongereza bati Shame on you Nahimana na Akishuli.