Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame URwanda rwaba nk’igice cya Uganda

#204119
Rwanda

    URwanda rwaba nk’igice cya Uganda

    Abantu benshi bakurikira politike  zo muri aka Karere bazi ko Perezida Museveni  amaranye igihe icyifuzo cyuko URwanda rwaba nk’igice cya Uganda

    Byaba atari ibyo, nibura akajya aha icy’igihugu (URwanda), icyo rugomba gukora, nicyo rutagomba gukora.

    Imyaka ibaye myinshi yinjiza bene iyo myumvire mu bantu bahuje imyumvire  abanyarwanda bamaze igihe kirekire muri Uganda n’ababa mu Rwanda batandaraje basa n’abanze gutakaza Ubuganda kuburyo ubona  akarenge kamwe kaba mu Rwanda akandi Uganda ndetse n’ibyo bakoreye mu Rwanda babishora nk’imali muri Uganda.

    Hari n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda kuri ubu Museveni yabahinduye ibikoresho bye mu rwego rwo kugira ngo bajye bakorana nawe bagamije  guhindanya isura y’u Rwanda mu rwego muzamahanga  uko Museveni abyifuza.

    Bene aba ni abambari be bakoreshwa bakanayoborwa na we. Ariko se ni iki cyidasanzwe babona muri Museveni, ndetse nicyo Museveni ababonamo, bityo noneho izo nzego zombi zikaba zishaka kuba zagitwerera URwanda?

    Icyambere ni ukureba ukuntu bariya bahindutse ibikoreshop bya Museveni ukuntu birirwa basubira mu magambo ya Museveni. Vuba aha, Kayumba Nyamwasa yabwiye ikinyamakuru cyandikirwa muri Zambiya ko ngo arimo kurwanira ko habaho impinduka nyakuri mu Rwanda. Mu mwaka wa 1986, mu irahira rye (Museveni) , yavuze ko yari yararwaniye impinduka nyakuri muri Uganda.

    David Himbara, ikindi gikoresho cy’Umunyarwanda cya Museveni , muri iyi minsi aherutse kuvuga ngo urwego ubuyobozi bwa Kagame bushingiyeho rurimo  kugenda rukendera.” Wenda da, urwego rw’ubuyobozi  Kagame ashingiraho mu kuyobora rurimo gukendera ni uruhe? naho urwa  Museveni akaba arirwo rukomeza kugenda ruba inganzamarumbo? Ese ni ririya yica rubozo ririmo gukorerwa Abanyarwanda n’iriya se myigaragambyo y’urudaca ya BOBI Wine n’abafana be n’iraswa ry’abantu n’ibipfunsi bivuza ubuhuha mu nteko ye ishingamategeko ni Ruswa yabaye inganzamarumbo muri kiriya gihugu.  Iri niryo tandukaniro riri hagati  ya Uganda ya Museveni n’URwanda rwa Kagame.

    Ibi nibyo biranga imiterere y’ibi  bihugu uko ari bibiri. Urwego rwa  Museveni ruri hejuru y’amategeko, kuko rufite ububasha bwo kurigisa umutungo w’igihugu kugirango ukoreshwe mu nyungu z’umuntu ku giti cye nk’uko abyifuza ntawe umukomye mu nkokora. Aho banki y’ubucuruzi ibohozwa, ikanahita iburirwa irengero  nta n’akanunu; za kajugujugu zaboze zikagurwa, ntihagire umuntu n’umwe ubibazwa.

    Umuntu wihandagaza akavuga ko umutungo w’igihugu ari uwe, “esansi yanjye” kandi ntanagire isoni zo kubibwira abaturage , “Ndimo gukorera abana n’abuzukuru banjye.” Mu yandi magambo mbese,  igihugu cyiyoborwa nka kiyosike y’urugo, mu gihe hagitegerejwe igihe ngo izaragwe (kiyosike)uzasimbura nyirayo yitabye Imana.

    Mu buryo buhabanye nibyagaragajwe haruguru, Kagame ntiyigeze agira bene ruriya rwego. Nyamara kandi, nta n’umuntu wigeze kwitwara nkaho ari hejuriu y’amategeko mu gihe cye. Bamwe bashobora kuba bamwegera cyane, kubera inshingano, kandi izi mpamvu zaba zimaze gukemuka kwa kwegerana kugahita kurangirira aho. Ibi akaba aribyo Himbara yita  gukendera k’urwego rw’ubutegetsi.

    Icyokora koko, ni ukuri ko abantu  babanyamanyanga nka Himbara baje kwisanga bakorana bya hafi bagerageje kujya bagenda babeshya ngo babarizwa mu rwego rwo hejuru rwa Kagame, kandi mu byukuri rutarigeze rubaho; cyangwa se wenda bari bafite umugambi wo kuzarushinga , nuko bagira batya bisanga bararenze umurongo, bityo ari nako kwisanga aho bakwiriye kuba bari – mu mwijima.

    Ibi byombi birahabanye, bityo bikaba bidashobora kubana. Iyi akaba ariyo mpamvu Museveni n’ibikoresho bye bashishikajwe no kuba bazana akazu muri politike y’URwanda, ari nabwo buryo bwonyine  bugaragaza inyandiko za Himbara. Urugero, ba minisitiri bose  nka James Musoni  atangaho urugero mu Rwanda. Minisiteri si ikintu cy’umuntu ku giti cye cyangwa se wenda ngo nabo baba bashinzwe izo minisiteri bibaze ko nta zindi nshingano bashobora guhabwa

    Ibisa nibyo, abasirikare bakuru bose nka Gen. Jack Nziza ngo baba begereye Perezida iyo bakiri mu myanya baba barahawe n’inshingano. Ntabwo uku kwegera Perezida biba bifitanye isano n’ubushuti cyangwa se wenda isano, no kuba bari muri rwa rwego.

    Kubera iyo mpamvu,  baba bagomba gutegereza ko bazashingwa izindi nshingano kandi nababa baravuye ku rugerero mu byukuri, barakora kuko ingabo ari igisirikare cy’umwuga kuko n’igisirikare atari icy’umuntu ku giti cye kandi bakaba bagomba kumva ko ntawe ubafitiye umwenda kubera ko barwanye.

    Nta gishyashya ku birebana na Eugène Richard Gasana

    Eugène Richard Gasana, wahoze ari ambasaderi w’URwanda mu Muryango w’Abibumbye, nawe ukunze kugaragara nka Himbara nkuko Museveni yifuza kubona URwanda, Gasana akaba aherutse guhura na Museveni ku ngendo zerecyeranye n’ibikorwa bya RNC haba Kampala n’ahandi.

    Nka Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa mbere ye, Gasana yaje kugirwa umucancuro wa Museveni n’igihe yari mu nshingano URwanda rwari rwaramushinze. Nyamara kandi, nka Ignace Murwanashyaka, waje guhamwa n’Inkiko zo mu Budage icyaha, akaba yari n’umuyobozi wa FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside, Gasana yoroherejwe mu birebana no kubona pasiporo ya Uganda, kugirango ajye abona uko agenda isi yose, ariko avuganira umutwe wa  RNC. Ni koko, ni muri uru rwego we na Charlotte Mukankusi, nawe ukoresha pasiporo ya Uganda bahuriye na Perezida Museveni i Kampala mu kwezi gushize aho bivugwa ko ngo bari bamushyiriye ubutumwa bukomeye ko u Rwanda [ Kagame ] rushaka kumwica kuva ubwo kugeza ubu Museveni akaba arara adasinziriye yikanga baringa.

    Amakuru yizewe yatanzwe n’uwahuye na  Gasana ku cyibuga cy’indege  Amsterdam mu ngendo ze nyinshi mu izina rya RNC yabwiye uyu munyamakuru ko yarimo gukoresha pasiporo ya Uganda.

    Igisekeje n’uko Gasana yari ku isonga mu bindi bikoresho, kuba yumva neza politike ya sebuja. Urugero, ubwo igihe cyari cyigeze ngo asimburwe ku mwanya yarimo muri Loni I New York nka ambasaderi,  yaje gusabwa kugaruka mu Rwanda kugirango ashingwe izindi nshingano yaragononwaga, imyumvire igaragaza ko yari ndasimburwa kuri uriya mwanya. Kubera iyo mpamvu, yatangiye kugaragaza ko atishimye, mbere y’uko yitandukanya na guverinoma ye akajya kwa Museveni mu izina rya RNC, yari anahari mbere y’uko yitandukanya n’URwanda. Gasana yabaye intumwa ya Museveni kujya Tanzania guteranya u Rwanda n’umuyobozi mushya wa Tanzania Pombe Magufuri biba iby’ubusa. Uyu muyobozi mwiza wa Tanzania abima amatwi.

    Kuva mu mwaka wa 2016 yagiriye ingendo nyinshi mu izina rya RNC, umutwe washoje intambara ku Rwanda, ukaba urimo gukora ibikorwa by’iterabwoba bimaze guhitana inzirakarengane mu bice bitandukanye mu gihugu. Nubwo Gasana afite iri bara, yashoboye kubona uruhushya rumwemerera gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije amanyanga, ari nako  avuga ko ngo agarutse iwabo ubuzima bwe bwajya mu kaga.

    Icyokora, Gasana yakagombye kuba yiga ku birebana n’urubanza rwa Jean Leonard Teganya. Ku wa 6, Mata  2019, Urukiko rwa Boston ho muri Letra Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko uwo mugabo w’imyaka  48 y’amavuko  “yagerageje gusaba ubuhungiro muri Amerika abeshya.”Ubu akaba arimo gukora igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu nyuma akazoherezwa mu Rwanda.

    Iki nacyo gisa  nk’ibinyoma bya Gasana abeshya Amerika. Ariko abeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ko imuhira bamumerera nabi bishobora kuba byaremewe; ariko  kuba yariyemeje kurwanya guverinoma ye bigomba gutuma Leta yahungiyemo itangira kumwibazaho, bityo nawe akaba yatangira kuririmba urwo abonye nka Teganya.

    Ibyo bikiri aho, kuba arwanya URwanda byonyine ibyo birahagije ko Gasana yaba umunyamuryango w’agatsiko ka Museveni.” Birumvikana. Iyi niyo politike ya Museveni. Kugirango abeho, akenera agatsiko. Niyo miterere agatsiko ke ntikagomba gutezuka k’urundi ruhande, naho kuvuga ko urwego rwa Kagame rutangiye gutezuka, ni ubugoryi. Igitecyerezo cy’itezuka ry’urwego rwa Kagame nta ngaruka na gato bifite, kuko Kagame adakorera sebuja wabo.

    Nk’uko Himbara yishyize imbere nk’akaguru kambaye ubusa imbere ya Museveni mu rwego rwo kugirango amurebe akana ko mu jisho (Museveni), Himbara ibyazi bihabanye n’ukuri  ku biri mu Rwanda. Ibitekerezo bye ku rwego rwa Kagame ni gihamya ko yahindutse koko pe. Icy’ingenzi, nuko Himbara ari igice cy’impinduka Museveni afite ku mutima ku miterere y’URwanda, ari nabyo bimushishikaje nkuko the new times kibyandika.