Select Page

Forums Kigali IBINTU UKWIYE KUMENYA MU RUKUNDO nakoze uburaya bw’umwuga

#204297
Rwanda

    nakoze uburaya bw’umwuga

    Amazina yanjye nitwa Sheila (ba Sheila mumbabarire kuba nitiranwa namwe), nakoze uburaya bw’umwuga igihe kingana n’imyaka 7. Uburaya bwanjye kari akazi nishimiraga kuko nibwiraga ko nta gishoro gihambaye bwansabaga, bwari akazi kampembaga neza kakanantunga rwose.
    Nari indaya yo mugace ndetse nkaba n’indaya mpuzamahanga, muri make nari indaya y’inzobere ndetse y’inyamwuga ifite ubunararibonye mukazi kayo kugeza igihe naje kwatura ibyaha byanjye ndabyihana nongera kuba mushya(abakirisitu babyita kuvuka bwa kabiri). Maze kwihana ibyaha byanjye naje gushaka umugabo mwiza wankundaga cyane rwose ariko nirinda kumubwira ko nta nyababyeyi ngira(munda aho umwana akurira) kubera ko nari narakuyemo inda nyinshi nanjye ntibuka kubw’ibyago na nyababyeyi yanjye ibigenderamo ityo.
    Tumaranye imyaka tutarabyara n’akana na kamwe umugabo wanjye yatangiye kunkekakeka anshidikanyaho cyane nkabibona manza kuryumaho sinamubwira ibyanjye byose n’impamvu tutabyara kuko nibwiraga ko nari kumutera intimba ikomeye mubuzima n’ukuntu yankundaga gusa hashize igihe mbitekerezaho naje kwigira inama yo kubimubwira nawe ambera imfura aranyumva dushakira hamwe umuti w’ikibazo. Umunsi twagiye gusenga nk’ibisanzwe umuvugabutumwa aravuga ati “Buri mugore wabuze urubyaro agende agure impano ashaka kubw’ubushobozibwe azihe abana badafite b’imfura kuri Mama wabo(abana badafite Mama wabo).
    Naragiye ndabikora n’umutima ukunze numva bindimo kandi binshimishije gusa mfite icyizere cy’inyiturano yabyo nubwo byari bingoye kubihamya kuko nishinjaga byinshi byahahise hanjye ariko igitangaje nuko ntawe upfa kumenya inzira z’Imana. Ubu tuvugana mfite abana 3 abahungu 2 n’umukobwa 1. Na muganga wankuriyemo inda ikajyana na nyababyeyi yanjye yumvise ko ntwite biramutungura kuko atiyumvishaga ukuntu umugore utagira nyababyeyi ashobora gusama akabyara abana, gusa ibyo byose ntawundi wabikora Atari Uwiteka Imana yo mw’ijuru idatoranya k’ubutoni kuko nari kuzicwa n’agahinda ariko byose yarabyirengagije impa urubyaro indemera ishimwe rihoraho mumutima ndetse no murugo iwanjye. Buriya ntiwakumva ukuntu iyo mbona abana banjye nanjye hari igihe mba numva ari nk’inzozi ndimo nkumva ibinezaneza by’ibyishimo biranyuzuye nkisetsa umugabo akambaza ikinsekeje nkaceceka nkanga guhora musubiza ikintu kimwe burigihe kandi yarambabariye akambera imfura tukagumana mpaka Imana iciye inkoni izamba.
    Umuvugabutumwa yarambwiye ati “Uwo nzasangiza inkuru y’ubuzima bwanjye nanyuzemo akabwizera akizera Imana ishobora byose akemera kugengwa nayo nawe azabona igitangaza gikomeye atakekaga ko gishoboka”, niyo mpamvu ndi nabasangije ubu buhamya bwanjye ngira nti “ Imana izagukorere igitangaza cyawe kandi kizakuremera ishimwe rihoraho mubuzima bwawe kandi Imana yakoraga ibitangaza kera nanubu irahari kandi iracyakora ahubwo tugume tuyegere duhora hafi twiyeza ubudasiba”, Amen.