Select Page

Forums Exposed Rwandan dissident Benjamin Rutabana Kayumba Nyamwasa

#204496
Rwanda

    Kayumba Nyamwasa

    Kayumba NyamwasaNyuma y’igihe Kayumba Nyamwasa yihishe mu kibahima cye muri Afurika y’Epfo, ibibazo uruhuri biri mu mutwe w’iterabwoba wa RNC byatumye agisohokamo kuberako byagize ingaruka ku misanzu yabonaga hirya no hino kandi umusanzu ariyo nyungu Kayumba n’agatsiko ke aribyo basarura ntumubaze ibindi. Mu bibazo bibangamiye Kayumba Nyamwasa ni uko abayoboke bamushiraho kandi bikozwe n’abari abagaragu be ku isonga Jean Paul Turayishimye utagitinya kuvugako Kayumba Nyamwasa atamurusha ingufu muri RNC nubwo bayimwirukanyemo.

    Kayumba Nyamwasa yabajijwe ibibazo byinshi ariko byose abinyura hejuru ariko akagenda arekura amakuru amwe namwe agaragaza uruhare rwe mu guteza umutekano muke mu karere cyane cyane mu Rwanda.  Kayumba yemeye ko akora ingendo muri aka karere bishimangira ibyo raporo ya Loni yatangaje ko yagaragaye mu burasirazuba bwa Kongo nkuko byatangajwe nabahoze ari abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa.

    Ikibazo gikuru Kayumba Nyamwasa akunda guhunga gusubiza ni ikibazo cy’ibura rya Ben Rutabana wahoze ari Komiseri muri RNC ariko akaza kutumvikana na Kayumba Nyamwasa cyane cyane ku bijyane n’imicungire y’ingabo za RNC ziba muri Kongo. Nyuma yuko Ben Rutabana aburiye mu gihugu cya Uganda, umugore we Diane Rutabana yatangaje ko nubundi umugabo we yari yaramubwiye ko afitanye ibibazo bikuru na Kayumba Nyamwasa bityo kuba yarabuze ntawundi bishidikanywaho ko abifitemo uruhare usibye Kayumba Nyamwasa.

    Uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu ibura rya Ben Rutabana ryaje no kwigaragaza ubwo yirukanaga muri RNC abavandimwe be aribo Simeo Ndwaniye na Tabita Gwiza kubera kubaza ikibazo cy’umuvandimwe wabo ariko Kayumba Nyamwasa akabashinja gukoresha inama zitemewe, Tabita yari Komiseri w’abagore mu ntara ya Canada naho Simeon Ndwaniye akaba yarakuriye akarere ka Windsor. Ntibyarangiriye aho Jean Paul Ntagara na Achille Kamana nabo barabakurikiye. Ikibazo cya Rutabana cyaje kubera ihurizo rikomeye Kayumba Nyamwasa kugeza naho abo yashingaga kugisobanura nabo ubwabo babura icyo bavuga kubera ibimenyetseo byashyirwaga hanze n’umuryango wa Rutabana.

    Bwa mbere abazwa ku kibazo cya Ben Rutabana, Kayumba yavuzeko adashobora kugira icyo atangaza kuberako idosiye yari muru kiko muri Uganda. Ariko ubwo yasubiraga kuri Radiyo rutwitsi Itahuka,Kayumba yashatse kwigira intama kandi ari ikirura avugako ibura rya Ben Rutabana ribabaje ariko ntiyagira icyo avuga kubyo umuryango we wamureze. Ahubwo yigize umuvugize wa Leta ya Uganda ko idashobora kuba ifite Ben Rutabana ndetse yishyiramo ibinyamakauru byo mu Rwanda harimo na Rushyashya ko tuvugira Ben Rutabana. Ubu Pastor Nyirigira nawe yakuwe ku buyobozi bwa RNC muri Uganda nyuma yuko nawe ahangayikishijwe nibura ry’umuhungu we Felix Mwizerwa wari kumwe na Ben Rutabana.

    Rushyashya iramenyeshya Kayumba ko itigeze ivugira Ben Rutabana ahubwo ko iviga ibiriho ntanumwe ivuganira. Ben Rutabana yarigishijwe na Kayumba Nyamwasa ari munzira mu guhuza imitwe yitwara gisirikari itera u Rwanda; bose ni kimwe bakorera imitwe y’iterabwoba nuko Rushyashya tuvuga ibiriho. Aho kuvuga ikibazo cya Ben Rutabana, Kayumba Nyamwasa yagiye gutaka imandwa ye ngo ni Charlotte Mukankusi asigaye atuma hose, avuga ko RNC ifite ibibazo bisanzwe nyamara ahubwo biyijyana mu gisimu.

    Mu bindi Kayumba Nyamwasa yumvikanye avugira u Burundi bumaze iminsi bufasha abahungabanya umutekano, yemeza ko avugana na Leta ya Bujumbura. Ntitwasoza iyi nkuru tutavuze ko Kayumba yavuze ko u Rwanda rugomba kurwanya Corona nkuko u Burundi buyirwanya. Birababaje!!!