Select Page
#131
Rwanda

    GUPFUMBATANA

    Nubwo abantu benshi babikora kenshi batabizi, gupfumbatana kimwe no guhoberana cyane ni ingenzi cyane ku buzima, kuko byongerera cg bikarinda umubiri:

    1. Bigabanya ibyago byo kwandura indwara z’umutima

    2. Byongerera ubwonko ubushobozi bwo kwibuka, bikagabanya kwibagirwa.

    3. Byongera imibanire myiza n’ubwumvikane hagati y’abakundana

    4. Bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije

    5. Bigabanya stress no kwigunga ku buryo bugaragara. Igihe wumva uri wenyine guhobera umuntu mubyumva kimwe bigufasha kumva uruhutse, umerewe neza.

    6. Buriya guhoberana cyane, kimwe no gupfumbatana bituma ubwonko busohora umusemburo witwa oxytocin (soma; ogisitosine), uyu musemburo utuma umubiri umererwa neza ndetse ugatuma wiyumvamo abantu

    7. Kubera umusemburo twavuze ubwonko busohora, guhoberana cyane kimwe no gupfumbatana bigabanya ububabare. Ubutaha niwumva uri kubabara ahantu runaka uzahobere uwo wiyumvamo hejuru y’amasegonda 6 uzatubwira

    Kubafite abo bahobera cg bapfumbata twababwira iki, murusheho.