Select Page

Forums Food for thought Dictator Paul Kagame makes changes to his Diplomatic team General Kagame gukoresha General Karamba muri Tanzania guteza umutekano muke mukarere

#204207
Rwanda

    General Kagame gukoresha General Karamba muri Tanzania guteza umutekano muke mukarere

    Amakuru Rnc France ifite ivanye munzego z’iperereza rya gisirikare mu Rwanda nuko Kagame ahisemo gutuma Gen. Charles Karamba kuba Umuhuzabikorwa (Coordinateur) wibikorwa by’ubugome mu Karere, ikicaro gikuru cy’ubugizi bwa nabi kikaba Tanzania.

    Kagame gushyira Gen Charles Karamba muri Tanzania n’uko azi neza ko ibikorwa by’iterabwoba bye uyu mugabo azabigenzura kandi bigakorwa biciye muri Tanzania.

    Gen Charles Karamba yakoze mwishami ry’iperereza muri za 1995 yungirije Gen Karenzi Karake, ubu ari mukiruhuko kizabukuru cyangwa agatebe.

    Gen Karamba yari chef d’ état majoro w’Indege za Gisirikare nabasirikare barwanira mukirere.

    Uwakumva uyu mugabo yashyizwe kuruyu mwanya yakwibwira ko ahawe akazi gato ariko mubyukuri Gen Karamba ahawe kuyobora Tanzania South Africa Congo Angola Burundi nibihugu nka Zambia na Zimbabwe.

    Umugambi wa Kagame kuri Gen Karamba muri Tanzania nuguhashya ikitwa abatavuga rumwe na Kagame muribyo bihugu mvuze hejuru no kuburizamo ibishoboka byose imikoranire ya hafi nibyo bihugu hamwe na opoziyo.

    Kuruhande rwa Burundi Gen Charles Karamba nugukora ibishoboka byose kugirango abatavuga rumwe na perezida Nkurunziza babone inzira muri Tanzania cyangwa ateranye Burundi na Tanzania,(…).

    Gen Karamba agiye gukurira Sergent Eugene Segore Kayihura amuha amabwiriza yuko agomba gukora, nubundi Eugene yari Ambasaderi muri Tanzania akaba yimuriwe Afrika y’Epfo.

    Sibyo gusa Ambasaderi Karega muri Congo niwe uzunganira ibikorwa by’iterabwoba bizaba bishinzwe Gen Charles Karamba.

    Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko network yabo bagabo twavuze hejuru ngo niramuka itsinzwe Kagame azamanika amaboko yemere imishyikirano.

    Kagame yasanze guhindura Ambasaderi Gen Mugambage muri Uganda bidakenewe.

    Hagataho n’ubwo Kagame yashyizeho iritsinda ry’abagizi ba nabi hari nzira ebyiri bigomba gucamo kugirango bemerwe nk’Abambasaderi bemewe.

    Inzira yambere nukwemezwa na Sena y’u Rwanda.

    Inzira ya Kabiri nibihugu bizabakira kwemeza ko bazabakira cyangwa bakabanga.

    Tugarutse kumigambi mibi ya Kagame kuri bano bagabo yashyize mumyanya nanone dushingiye kumakuru dufite ntidushidikanya ko vuba imigambi ya Kagame izamupfubana.