Select Page

Forums Crazy World Emmanuel Bushayija a naturalised British citizen Ambasaderi Christine Nkulikiyinka N'umugizi wa'nabi

#140
Rwanda

    Ambasaderi Christine Nkulikiyinka N'umugizi wa'nabi

    Mu rugendo Ambasaderi Christine Nkulikiyinka uhagarariye u Rwanda muri Sweden yakoreye muri Norway, yagiranye umubonano n’abanyarwanda baba muri Norway ku wa gatanu tariki 20 Mutarama 2016 aho yabakanguriye guhaguruka bagahashya abatavugarumwe na Leta akorera. Yabitangaje muri aya magambo:

    Ati“Nabibukije kandi ko n’ubwo twubaka umubano mwiza n’amahanga nk’uko bigaragarira buri wese, ariko hariho bamwe mu nyungu zabo bwite baba bashaka gusenya ibigerwaho n’ubuyobozi bw’u Rwanda nti ‘mudufashe kubarwanya aho bari hose, bo gukomeza kudutesha umwanya mu iterambere turimo.”

    Bamwe mu banyarwanda baba muri Norway nk’impunzi bakangurirwaga kugirira nabi bagenzi babo b’impunzi


    Umwe mu banyarwanda batuye muri Norway, Kayumba Rugema  utarishimiye amagambo ya Ambasaderi Nkulikiyinka yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati:

    “Banyarwanda muri mu buhungiro mu bihugu by’uburayi bwa ruguru (Nordic countries) ngiyo imvugo n’ingiro by’ambassade yacu, politiki ya leta y’igihugu cyatubyaye nta yindi ni iyo guhamagarira bagenzi bacu baje muri ubu burayi ari impunzi kuturwanya, harimo kutwica, kutugambanira mu butwgetsi tukamburwa status zacu bakoresheje ibishoboka byose harimo kuturemera ibyaha nk’iby’ingengabitekerezo, gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, kuba abajenosideri… Ibyo ni ibyaha bigenerwa abahutu naho abatutsi ni ibisambo byaje bisahuye igihugu, ni abantu bashyigikiye iterabwoba!! Banyarwanda muri mu buhunzi mwifatanije na Ambassador cyane muri mu gihugu cya Norway muzirikane uko mwavuze muhabwa ubuhungiro muri icyi gihugu, abari muri ubu burayi bundi mwese n’abari muri Norway mwibukeko babahamagarira kwica igikorwa ibihugu murimo bitemewe ari nabyo mwese byabahesheje ubuhungiro kuko mwahunze abenshi ubwicanyi bw’iyi ngoma Madame Ambassador arimo gutangira ubutumwa!! Bamwe mu bantu baraha koko bitabiriye aka kazi kabi ko kwica abantu, kubagenza, guhamagarira abandi gushyira bagenzi babo mu kato no kubahimbira ibyaha. Banyarwanda mwihesha agaciro ibi nibyo ambassador wacu yakabaye akangurira imbaga y’abanyarwanda n’abashoramari? Banyarwanda muri muri Norway n’abari mu burayi bwa ruguru ndabasaba kwitandukanya n’iyi leta ibahamagarira kwica no guha akato abantu, nabasabaga gufatanya n’abandi kurwanya ubu bugome n’ababuri inyuma bose!!”

    Kuba Ambasaderi Nkulikiyinka ahagurukanye amagambo nk’aya akomeye muri iyi minsi ni ibintu byo kwibazaho mu gihe dukomeza kubona amakuru avuga ko mu minsi ishize byabaye ngombwa ko yihakana inshuti ye y’igihe kinini yanamufashije kugera aho ageze, Ambasaderi Eugène Richard Gasana nawe wari umutoni w’akadasohoka mu butegetsi bwa Perezida Kagame.

    Mu kwihakana no gushyira hanze amwe mu mabanga ya Ambasaderi Gasana, Ambasaderi Nkulikiyinka yiyibagije ko nawe umunsi we ushobora kugera agashyirwa mu gice cy’abagomba kurwanywa no guhigishwa uruhindu.

    Nabibutsa ko Ambasaderi Nkulikiyinka mu rugendo rwe muri Norway yari aherekejwe n’umugabo we, Jacques Nshumyumukiza usanzwe ukora iby’ubucuruzi wari waje kureshya abashoramari bo mu gihugu cya Norway.

    Ibi bikaba ari ibintu bidasanzwe mu gihugu nka Norway aho uhagarariye ikindi gihugu ahaguruka agasaba abantu bamwe barimo impunzi zahunze ubutegetsi akorera guhaguruka bakagirira nabi izindi mpunzi ndetse n’abanyanorway bafite inkomoko mu Rwanda cyangwa batavuga rumwe na Leta y’i Kigali.

    Ababikurikiranira hafi bahamya ko aya magambo ashobora kugira ingaruka zikomeye mu gihe hagira ibikorwa by’urugomo cyangwa ibindi bintu bibi byakwibasira abanyarwanda baba muri Norway batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali cyangwa abadashaka gukurikira buhumyi propaganda ikorwa n’abashyigikiye ubutegetsi bw’i Kigali.

    Marc Matabaro