› Forums › Kigali › IBINTU UKWIYE KUMENYA MU RUKUNDO › abobakobwa ntanumwe wandushaga ubwiza
abobakobwa ntanumwe wandushaga ubwiza
Ndi umukobwa w’imyaka 17 Nakundanze umuhungu duhuriye ahantu ikigo cyacu cyari cyagiye gukina.
Yari yiyicariye ahantu hirya atanatwitayeho rwose, maze udukobwa twari inshuti dutangira
kunyongoza ngo nshake uko namwendereza kuko two twaritwamutinye.
Bitari ukubeshya cg kwirya abobakobwa ntanumwe wandushaga ubwiza bose baranabyivugiraga
ninayo mpamvu bansabaga ko namwendereza wenda yareba ubwobwiza bwanjye bigatuma abaha
akanya ko kubaganiriza.
. .
Umusore yari yiyicariye atuje akurikiranye umupira arinawo wari
watuzanye aho kandi koko umusore nawe yarimwiza.
. Bacuti banjye bakomeje kunsaba ngezaho ndabyemera gusa
bitamfasheho ndababwira nti”Tugende
twicare hafiye mwendereze ariko namara
gusa nutugaririje ndahitanigndera”
. Barabyemeye niko kugenda twiyicazwa
hafiye ndamusuhuza n’abandi
baramusuhuza hanyuma ndamubaza
nti”ibitego batsindanye gute ko
ntarimpari se?”.
. We: (abanza guseka) ati ni kimwe
kubusa.
.
Njye: ko ubanje kunseka se?.
.
We: ntago ngusetse. .
Njye: nonese urandize?.
.
Yahise aseka cyane arambwira
ngo”impamvu nuko umbwiye ngo
ntiwaruhari kandi aho waruhagaze nakurebaga!”.
.
Numvishe nsebye mbura aho nkwirwa
ariko nihagararaho ndamubwira nti”ok
noneho umfashe nk’umunyamanyan
ga?”.
. We: wap bibaho kbs ahubwo ngufashe
nk’umuntu kuko ibyo aribimwe mubiranga
ikiremwa muntu.
.
.
. Twakomeje tuganira ubwo bagenzi
banjye bategereza ko njyenda nkuko nari
nabibasezeranyije baraheba kuko nanjye
numvaga naryohewe ntashaka kumuva
iruhande,
ntakubeshye nibwo narimbonye umuhungu nkumva nishimiye uburyo
aganiramo adashyize imbere ibikabyo
ahubwo yoroheje ibintu.
.
Byatangiye bityo kuko kwishuri ryacu
bakaniraga cyane nta 4ne nagiraga, tugiye gutandukana namubajije number
ye arazimpa nzandika kugapapuro.
.
Njyeze mukigo nakuyemo imyenda
sinibuka kuzivanamo ngonzibike aho
mbyibukiye ndazishaka ndazibura, umukobwa umwe muribabandi
twarikumwe ambwira ko bagenzi banjye
aribo bazinyibye nihagararaho sinatera
itiku.
.
Namaze iminsi ntamahoro namba mfite nkumva nkumbuye kubona wamuhungu
gusa nza kugira gutya nsaba umujama
umwe mukigo wari warananiranye
atoroka ko yanshakira number ze,
mubwira uko ateye n’amazina ye ahita
ambwira ati”sha sister uriyamujama uramushaka ho iki ko ntakeza ke kandi
nawe atagukundira kugutakariza
umwanya?”.
.
Nkimara kumva ayomagambo numvishe
ko baziranye ndishima cyane mpita mubaza uburyo twabonana we akomeza
kumbwira ko atari mwiza njye mvunira
ibiti mumatwi kuko nari naramusariye
bihagije pe.
.
Umujama abonye nahiye cyane yarambwiye ati”ok niba wanze kunyumva
wowe ushake umwanya nzakujyana
mukavumo ke aho aba mubonane”.
.
Byihuse nasabye uruhushya rujya
kwamuganga ndirembesha bampa undimukobwa arantwara,
gusa uwomukobwa nawe yakinaga
nyinshi twageze kwamuganga tumaze
kubona impapuro turibwerekane kwishuri
ahita yigira muze nanjye njyana na
wamujama kureba wamuhungu, tugezeyo nasanze arikumwe n’abandi
bajama babiri n’umukobwa umwe
mbabazwa nuko nasanze ari
kumukorakora.
.
. Tumaze kwijira wamujama wari
wanjyanyeyo yahise amuhamagara ati
ngwino uvugane n’aka ka baby nikakandi
nakubwiraga.
Wamuhungu yarahagurutse aza asa
n’udandabirana, kagakobwa barikumwe kandeba nabi
ukuntu,
twagiye hanze gato tuhageze numva
murinjye sinzi ukuntu mbaye mpita
musimbukira ndamuhobera cyane
ndamugundira nawe arandeka ariko biramucanga,
hashize nk’iminota itanu ndamurekura
numva nsa nuruhutse ariko ibimwaro
byari byandenze n’amarira yashotse.
.
Yahise ambaza ati”ubay’iki ko warize?”. .
Njye: ntacyo sinzi uko bije.
.
We: nonese niki kigutinyuye kuza hano
no gutoroka ishuri ngo uje kundeba?.
. Njye: nahise nonjyera kumva ntazi uko
mbaye amarira arashoka ntangira gutitira
ndamubaza nti”urankunda?”
.
Yahise yikanga ati”umva muko mbabarira
wikuremo ibyo bikurimo ntuzonjyere narimwe kuntekereza kuko njye ntakeza
kange ntarukundo nabusa n’igirira.
Njye chr wanjye wambere ni
ibiyobyabwenjye kandi n’inshuti zanjye
zambere n’izo dusangira
ibiyobyabwenjye maze ibindibyose n’ubusa.
Ikindi ndagusabye ntuzongere kuza hano
kuko sinkeneye namba kukwangiza dore
uracyari muto genda ukurikirane ishuri
ryawe utuje uzaba ukundana
haracyarikare kandi n’abasore beza mugihugu barabyiruka burigihe
ntuzababura bagifite n’ubumuntu naho
njye wangiritse ntakindi nakumarira
usibye kugukururira ibibazo gusa gusa
ntakindi.
Mfasha rero uve hano sinshaka namba kukwangiza njye nkorana n’abamaze
kwangirika n’abo gusambana nabo
ntibabuze……………!!!
.
Umuhungu amaze kumbwira kuriya
nahise numva nshitse intege amarira
aramanuka, agahinda karandenga ndetse arangije ahita amfata ukuboko
arambwira ati”kwanza tugende
nguherekeze usubire kwishuri”.
.
Twaragiye angeza kurupangu rwaho
yabaga ahita ansezera ati”ceceka kandi ugende ahamoro ndetse ujye uhora
uzirikana ibyo nakubwiye ko ntashaka
narimwe konjyera kukubona hano”.
.
Narasohotse ndagenda ariko nacitse
intejye kuburyo numvaga nsuzuguritse cyane ntacyo maze ariko biratinda njyera
aho nyamukobwa wari wanzanye
kwamuganga yari yambwiye ko
ndibumusange muri Geto yabasore
nsanga rwahanye inkoyoyo umujinya
uranyica nicara hanze nihebye cyane bagezaho barafungura batangira
kunzanaho imozozo narimbahitanye.
.
Umukobwa yahise yitunganya nicaye
hahandi njunjamye bayobewe icyo
nabaye gusa umukobwa we kuko yarazi aho nari nagiye yahise atekereza ko
wenda bampohoteye agiravuba
turagenda tugeze mumuhanda ambaza
uko byagenze ndamubwira arahigima
araceceka turagenda no mukigo
mbibwira agakobwa twari inshuti cyane kangira inama yo kubyikuramo
kakanabimfashamo kamba hafi ariko
bikanga nkumva iteka wamusore
akaguma kunza mumutwe.
.
Ntakubeshye nanjye nibazaga ibiri kumbaho bikanyobera nkibaza niba yaba
yarandoze bikanyobera,
naje kugera aho biranga burundu nsa
numurwariye yewe ntangira no
gutsindwa numvishe binyobeye nonjyera
kwigira inama yo gusubira kumwiyahuraho wenda akanyica.
.
Nasabye uruhushya rwo gutaha
bahamagara murugo barabibabwira
murugo barabyemera ngo ntahe
ndangije nsohoka ikigo ngana kwawamusore.
.
Njyeze kurupangu natinye kwinjira
igitima kiradiha ariko biba byabindi ngo
amatwi arimo urupfu ntiyumva ndasunika
ndinjira ngenda ngana kukazu yabagamo nkoze kumuryango numva harabarimo
bikanze kuko imirindi yabo nayumvaga
idiha n’icyuka cy’ibitabi bikaze kinshi
ndikanga ndanga ndinjira ngezemo
nsangamo ibisore bibiri bifite ibyiso
byashiririye ndetse nawamusore narinje kureba nari narihebeye.
akimbona mbona acitse intege aba
arahagurutse ashaka kunsanganira
byabisore biramufata biti”Tuza sha reka
umwana yinjire” ubwo kimwe cyahise
kiza kinsanga gihita gishyiraho akugi umusore atakamba ngo nsohoke numva
nanjye ndatinye noneho mbona ko ibintu
bikomeye nshaka gusohoka cyakindi
cyafunze kiba kiramfashe kiti”garuka
sha”.
. Cyatangiye kunkorakora kindigata
kumatama kinuka ikintu bise urumogi
kandi gitinyitse cyane.
Natangiye kurira kiba kirankanze kiti
ceceka se nyine wanshinziwe,
haruwakuzanye hano?. .
Ntakubeshye nubwo narimfite ubwoba
numvaga mumutima wanjye mfite
n’ibyishimo kuko narebaga ukuntu uwo
nihebeye yampangayikiye cyane nkumva
basi njyize akizere kuko yaba ankundaho nkumva mumutima nibura ndatuje
umuhangayiko narimfite uragabanyutse.
.
Byageze aho mbona noneho ararakaye
aba akuye uryuma rurerure munsi
y’uburiri ahita afata kimwe ati”ndavuzengo mwese mbabure hano
mutarabyutsa ibisazi byanjye”.
Byabisore byahise bihekenya amenyo
bimureba nabi biragenda abonye biranze
mbona agaruye agatima yicara kuburiri
yifata mumutwe ariruhutsa. .
.
Murinjye nagize ubwoba buvanze
n’ubwuzu nkumva namwegera
nkamuhobera nkamuguyaguya ariko
nanone nkagira ubwoba ndebye urwuma afite uko rureshya nkanibuka n’ukuntu
arukurayo yarafite umujinya.
.
Igihe narwanaga n’umutima yahise
ahindukira arandeba nubika umutwe
ndarira ahita ahaguruka araza amfata ukuboko anyicaza kuburiri akurura
agatebe kari karihirya akantereka imbere
anyubura umutwe duhuza amaso
ati”Mubyukuri urashaka iki?”
.
. Njye: (n’amarira) nti”nukuri ntako ntagize
ngo nkwikuremo,
narwanye numutima nshaka
kukwikuramo birananira aho kugirango
umvemo ahubwo nkarushaho
kukwiyumvamo no kwiga byananiye ubu ndatashye nicyo narinje kukubwira.
.
Akimara kumva ayomagambo yacuritse
umutwe hasi gato asa nutekereza
hanyuma ahita ampobera cyane anshyira
mubituza numva noneho byose bibaye bishya ibyishimo bintera amarira
adasanzwe ndarira cyane nk’umwana
bakubise,
anyubura umutwe andeba mumaso
arambaza ngo”nonese ko urira kandi
ntago iki aricyo washakaga?”. .
Njye: (n’ikiniga kinshi mfureka cyane)
mvuga ibitumvikana neza nti”nukuri
ndagukunda”.
.
Ubwo nawe nagiye kubona mbona arahindutse mumaso arambwira
ati”Nanjye ndagukunda kurubu,
burya wamunsi wavuye aha naruseho
kukwiyumvamo bidasanzwe
ngutekerezaho burikanya ariko
njyerageza kubirwanya kuko ntifuza namba kuzagira uruhare mukwangirika
kwawe,
none rero ubu mbuze icyo nakora kuko
mbona kukwihunza nabyo ntacyo biri
kumara.
. Nahise nsara noneho mba
ndamusimbukiye ndamugundira
amagambo aranshirana numva naguma
mufashe tukigumanira.
.
Byagezaho aranyiyaka ati”gerageza gutuza muriwowe nanjye ndagukunda
gusa kuzajya uz’aha byo byibagirwe,
hanyuma kandi mgwino tugende
nguherekeze gutega utahe ntiwabireka”.
.
. Sukubeshya natahanye ibinyamuneza
bitangaje kuburyo nibazaga ucyo
ndibubwire murugo kandi babona
ndimutaraga.
.
.Maze kugera murugo nagerageje
kwirwaza banjyana kwamuganga babura
indyara, murugo baranyiha ngo narinkumbuye
ndabeshya.
Banyitayeho iminsi ibiri arinako mvugana
na Chr nakunze bidasanzwe mubuzima
bwanjye kuburyo nanjye nibazaga niba
hari cishwaha yampaye bikanshanga, nasanze ari umusore windakemwa
mumico no mumyifatire kuko
yanganirizaga neza binejeje kuri 4ne
ndetse akampa n’impanuro nkumuntu
unyifuriza ejo hazaza hazima.
Ntiyanyemereraga ko twavugana amasaha akuze akambwira ngo nduhuke
kuko kuvugira kuri 4ne ninjoro byanteza
ababyeyi cg kurwara umutwe,
akansaba kugabanya ibisazi by’urukundo
binyirukamo kugirango nzabashe
gukurikirana mwishuri neza. .
Igihe cyaje kugera rero cyo gusubira
kwishuli sinabimubwira ko ndibugende
kugirango nze kumukorera Surprise,
ndagenda ndakatisha kuko papa
ntiyarafite umwanya wo kuntwara ariko byarananshimishije.
nicaye ntegereje ko amasaha agera
numvaga nashyuhagujwe hanzamo
igitekerezo cyo gushaka akantu
namugurira ko kumushyira ndagenda
ngura akarabo n’agapira keza cyane katukuraga,
nicaye mumodoka nagiye nibaza
kucyaba cyaramuteye kwishora
mubiyobyabwenjye n’ukuntu yari
umusore mwiza kandi w’imico myiza
biranyobera gusa niyemeza ko nzakimubaza kandi ngakoresha uko
nshoboye ibiyobyabwenjye
nkabimukuraho.
.
Njyezeyo nururutse mumodoka amaguru
ntayakoza hasi ntira 4ne ngo muhamagare kuko yari yarambujije
kujyera iwe kubwibyago ntiyacamo.
Numvishe ntaye umutwe mara nk’iminota
20 ntegereje nanayinyuzamo bikanga
mfata umwanzuro wo gufunga umwuka
nkasubira iwe yashaka akamena, niko gufata akayira njyayo njyeze
kugipangu ndasunika ndinjira nerekeza
kunzuye njyeze kumuryango numva ijwi
ry’umukobwa usa nuri gukorerwa
imibonano numva mbaye nkumusazi
nkoze kumuryango numva yamajwi numvaga ngo cwe.
.
Nabuze icyo nkora ndakomanga
barafungura mbona koko ibyo numvaga
nibyo,
umukobwa aryamye kuburiri cher wanjye ariwe ufunguye yambaye Essui mains
(isume), akimbona mbona abuze icyo
akora nanjye mpita mba nkigicucu njyiye
kwikubita hasi arampfata ahita anjyana
kuburiri abwira wamukobwa anamubwira
nabi ati”vamunzira kandi hita wambara ujyende”
.
Yarampungije anyitaho bishoboka maze
nanjye sukwigwendekeza we!,
gusa umwanya namaze nshecetse
mpumirije anyitaho yanyiyegamije natekerezaga icyo nakora nkibaza niba
namubwira nabi bikanshobera burundu.
.
Yakomeje kunyitaho akajya anzunguza
nkaceceka ajyezaho yenda kurira numva
ko yataye umutwe mpita nkanura amaso nkimureba amarira ahita anshika
aramanuka kubwinshi nawe akajya
ayahanagura ansaba imbabazi
arambwira ati”chr nukuri mbabarira
wihangane ureke kurira urabizi
narabikubwiye ko nanjyiritse nubwo ngukunda mfite imico mibi yananiye
yamaze kumbaho akarande niyompamvu
ntashakaga ko ukomeza kunkunda kuko
ntagukwiye.
Ubundi nahoze ndi nkabandi nderwa
n’ababyeyi bampa indero nziza ariko nkimara kubatakaza nananiwe kubyakira
kuburyo mba numva ntakintu nakimwe
cyanshira mumutuzo usibye
ibiyobyabwenjye kandi nyuma yo
kubinywa akenshi binyobora nabi
ugasanga nkoze nkabiriya unsanzemo, nahoranye mushiki wanjye wankundaga
yapfiriye rimwe n’ababyeyi banjye
yarajyeze mukigero nk’iki cyawe,
niyompamvu numva nkubashye akenshi
iyo nkubonye nkubonamo ishusho ye,
twari dutuye dutunze ntacyo tubuze hanyuma duterwa n’abantu murugo twari
dutuye muri congo ari ninjoro bica data
na maman babaza amafaranga,
nyuma mushiki wanjye nawe yashatse
kubyivangamo bamurongora ndeba
barangije bamuteragura ibyuma mbireba aho nari nihishe,
nari naraye mvuye kwa Tante kubasura
ntawaruzi ko natashye arinayo mpamvu
narokotse kuko bari baziko ntahari.
kuva ubwo congo nayanze urunuka
nyivamo nza inaha yewe na Tante ntazi iyomba ubu uko niberaho nimumiguruko”.
.
S’ugukabya chr ibi yarangije kubivuga
twese twarize,
bwambere mbona amarira ye ntari
narigeze mbona narimwe. numvishe ndushijeho kumukunda
naniyemeza kuzakora burikimwe cyose
gishoboka ariko bikamushiramo.
Uwomunsi ntacyo yambajije kijyanye no
kuryamana ahubwo namuhaye ibyo nari
namuzaniye turateka ndarya ahita amperekeza kwishuri ninjira mukigo.
.
Hashize iminsi yaje kurwara nshaka
ibinyoma mbeshya njya kumusura,
njyezeyo mukorera ibishoboka mwitaho
nyuma ansaba ko nataha ariko ndebye uko ameze birananira kugenda ndarara,
murabyumva namwe twagize icyo dukora
gusa ntabeshye ninjye wabimuhatiye
atabishaka ngamije ko atazonjyera
kubikorana n’abandi ananyemerera ko
atazonjye kunsha inyuma. Kurara byaje kunkoraho biba birebire no
murugo baraza bamwishyiramo cyane
ndetse papa amujyendaho akamurega
nkamurwanaho nanjye njyera mba
igicibwa.
. Nyuma baje kumpima bansangana inda
na sida nkibimenya kubyakira
byarangoye igihe nateganyaga kujya
kubibwira chr ngiye kumva numva ngo
yapfuye mba nk’umusazi gusa njya
kumushyingura ndyumaho. .
.
Nyuma Ubu mfite umwana wumuhungu
wamezi abiri,
sida narayakiriye ndafata imiti nk’abandi
gusa ntakubeshye papa simwiyumvamo mba numva ariwe wicishije chr.
.
MURAKOZE