Select Page

Forums Kigali IBINTU UKWIYE KUMENYA MU RUKUNDO abobakobwa ntanumwe wandushaga ubwiza

#204387
Rwanda

    abobakobwa ntanumwe wandushaga ubwiza

    Ndi umukobwa w’imyaka 17 Nakundanze umuhungu duhuriye ahantu ikigo cyacu cyari cyagiye gukina.
    Yari yiyicariye ahantu hirya atanatwitayeho rwose, maze udukobwa twari inshuti dutangira
    kunyongoza ngo nshake uko namwendereza kuko two twaritwamutinye.
    Bitari ukubeshya cg kwirya abobakobwa ntanumwe wandushaga ubwiza bose baranabyivugiraga
    ninayo mpamvu bansabaga ko namwendereza wenda yareba ubwobwiza bwanjye bigatuma abaha
    akanya ko kubaganiriza.
    . .
    Umusore yari yiyicariye atuje akurikiranye umupira arinawo wari
    watuzanye aho kandi koko umusore nawe yarimwiza.
    . Bacuti banjye bakomeje kunsaba ngezaho ndabyemera gusa
    bitamfasheho ndababwira nti”Tugende
    twicare hafiye mwendereze ariko namara
    gusa nutugaririje ndahitanigndera”
    . Barabyemeye niko kugenda twiyicazwa
    hafiye ndamusuhuza n’abandi
    baramusuhuza hanyuma ndamubaza
    nti”ibitego batsindanye gute ko
    ntarimpari se?”.
    . We: (abanza guseka) ati ni kimwe
    kubusa.
    .
    Njye: ko ubanje kunseka se?.
    .
    We: ntago ngusetse. .
    Njye: nonese urandize?.
    .
    Yahise aseka cyane arambwira
    ngo”impamvu nuko umbwiye ngo
    ntiwaruhari kandi aho waruhagaze nakurebaga!”.
    .
    Numvishe nsebye mbura aho nkwirwa
    ariko nihagararaho ndamubwira nti”ok
    noneho umfashe nk’umunyamanyan
    ga?”.
    . We: wap bibaho kbs ahubwo ngufashe
    nk’umuntu kuko ibyo aribimwe mubiranga
    ikiremwa muntu.
    .
    .
    . Twakomeje tuganira ubwo bagenzi
    banjye bategereza ko njyenda nkuko nari
    nabibasezeranyije baraheba kuko nanjye
    numvaga naryohewe ntashaka kumuva
    iruhande,
    ntakubeshye nibwo narimbonye umuhungu nkumva nishimiye uburyo
    aganiramo adashyize imbere ibikabyo
    ahubwo yoroheje ibintu.
    .
    Byatangiye bityo kuko kwishuri ryacu
    bakaniraga cyane nta 4ne nagiraga, tugiye gutandukana namubajije number
    ye arazimpa nzandika kugapapuro.
    .
    Njyeze mukigo nakuyemo imyenda
    sinibuka kuzivanamo ngonzibike aho
    mbyibukiye ndazishaka ndazibura, umukobwa umwe muribabandi
    twarikumwe ambwira ko bagenzi banjye
    aribo bazinyibye nihagararaho sinatera
    itiku.
    .
    Namaze iminsi ntamahoro namba mfite nkumva nkumbuye kubona wamuhungu
    gusa nza kugira gutya nsaba umujama
    umwe mukigo wari warananiranye
    atoroka ko yanshakira number ze,
    mubwira uko ateye n’amazina ye ahita
    ambwira ati”sha sister uriyamujama uramushaka ho iki ko ntakeza ke kandi
    nawe atagukundira kugutakariza
    umwanya?”.
    .
    Nkimara kumva ayomagambo numvishe
    ko baziranye ndishima cyane mpita mubaza uburyo twabonana we akomeza
    kumbwira ko atari mwiza njye mvunira
    ibiti mumatwi kuko nari naramusariye
    bihagije pe.
    .
    Umujama abonye nahiye cyane yarambwiye ati”ok niba wanze kunyumva
    wowe ushake umwanya nzakujyana
    mukavumo ke aho aba mubonane”.
    .
    Byihuse nasabye uruhushya rujya
    kwamuganga ndirembesha bampa undimukobwa arantwara,
    gusa uwomukobwa nawe yakinaga
    nyinshi twageze kwamuganga tumaze
    kubona impapuro turibwerekane kwishuri
    ahita yigira muze nanjye njyana na
    wamujama kureba wamuhungu, tugezeyo nasanze arikumwe n’abandi
    bajama babiri n’umukobwa umwe
    mbabazwa nuko nasanze ari
    kumukorakora.
    .
    . Tumaze kwijira wamujama wari
    wanjyanyeyo yahise amuhamagara ati
    ngwino uvugane n’aka ka baby nikakandi
    nakubwiraga.
    Wamuhungu yarahagurutse aza asa
    n’udandabirana, kagakobwa barikumwe kandeba nabi
    ukuntu,
    twagiye hanze gato tuhageze numva
    murinjye sinzi ukuntu mbaye mpita
    musimbukira ndamuhobera cyane
    ndamugundira nawe arandeka ariko biramucanga,
    hashize nk’iminota itanu ndamurekura
    numva nsa nuruhutse ariko ibimwaro
    byari byandenze n’amarira yashotse.
    .
    Yahise ambaza ati”ubay’iki ko warize?”. .
    Njye: ntacyo sinzi uko bije.
    .
    We: nonese niki kigutinyuye kuza hano
    no gutoroka ishuri ngo uje kundeba?.
    . Njye: nahise nonjyera kumva ntazi uko
    mbaye amarira arashoka ntangira gutitira
    ndamubaza nti”urankunda?”
    .
    Yahise yikanga ati”umva muko mbabarira
    wikuremo ibyo bikurimo ntuzonjyere narimwe kuntekereza kuko njye ntakeza
    kange ntarukundo nabusa n’igirira.
    Njye chr wanjye wambere ni
    ibiyobyabwenjye kandi n’inshuti zanjye
    zambere n’izo dusangira
    ibiyobyabwenjye maze ibindibyose n’ubusa.
    Ikindi ndagusabye ntuzongere kuza hano
    kuko sinkeneye namba kukwangiza dore
    uracyari muto genda ukurikirane ishuri
    ryawe utuje uzaba ukundana
    haracyarikare kandi n’abasore beza mugihugu barabyiruka burigihe
    ntuzababura bagifite n’ubumuntu naho
    njye wangiritse ntakindi nakumarira
    usibye kugukururira ibibazo gusa gusa
    ntakindi.
    Mfasha rero uve hano sinshaka namba kukwangiza njye nkorana n’abamaze
    kwangirika n’abo gusambana nabo
    ntibabuze……………!!!
    .
    Umuhungu amaze kumbwira kuriya
    nahise numva nshitse intege amarira
    aramanuka, agahinda karandenga ndetse arangije ahita amfata ukuboko
    arambwira ati”kwanza tugende
    nguherekeze usubire kwishuri”.
    .
    Twaragiye angeza kurupangu rwaho
    yabaga ahita ansezera ati”ceceka kandi ugende ahamoro ndetse ujye uhora
    uzirikana ibyo nakubwiye ko ntashaka
    narimwe konjyera kukubona hano”.
    .
    Narasohotse ndagenda ariko nacitse
    intejye kuburyo numvaga nsuzuguritse cyane ntacyo maze ariko biratinda njyera
    aho nyamukobwa wari wanzanye
    kwamuganga yari yambwiye ko
    ndibumusange muri Geto yabasore
    nsanga rwahanye inkoyoyo umujinya
    uranyica nicara hanze nihebye cyane bagezaho barafungura batangira
    kunzanaho imozozo narimbahitanye.
    .
    Umukobwa yahise yitunganya nicaye
    hahandi njunjamye bayobewe icyo
    nabaye gusa umukobwa we kuko yarazi aho nari nagiye yahise atekereza ko
    wenda bampohoteye agiravuba
    turagenda tugeze mumuhanda ambaza
    uko byagenze ndamubwira arahigima
    araceceka turagenda no mukigo
    mbibwira agakobwa twari inshuti cyane kangira inama yo kubyikuramo
    kakanabimfashamo kamba hafi ariko
    bikanga nkumva iteka wamusore
    akaguma kunza mumutwe.
    .
    Ntakubeshye nanjye nibazaga ibiri kumbaho bikanyobera nkibaza niba yaba
    yarandoze bikanyobera,
    naje kugera aho biranga burundu nsa
    numurwariye yewe ntangira no
    gutsindwa numvishe binyobeye nonjyera
    kwigira inama yo gusubira kumwiyahuraho wenda akanyica.
    .
    Nasabye uruhushya rwo gutaha
    bahamagara murugo barabibabwira
    murugo barabyemera ngo ntahe
    ndangije nsohoka ikigo ngana kwawamusore.
    .
    Njyeze kurupangu natinye kwinjira
    igitima kiradiha ariko biba byabindi ngo
    amatwi arimo urupfu ntiyumva ndasunika
    ndinjira ngenda ngana kukazu yabagamo nkoze kumuryango numva harabarimo
    bikanze kuko imirindi yabo nayumvaga
    idiha n’icyuka cy’ibitabi bikaze kinshi
    ndikanga ndanga ndinjira ngezemo
    nsangamo ibisore bibiri bifite ibyiso
    byashiririye ndetse nawamusore narinje kureba nari narihebeye.
    akimbona mbona acitse intege aba
    arahagurutse ashaka kunsanganira
    byabisore biramufata biti”Tuza sha reka
    umwana yinjire” ubwo kimwe cyahise
    kiza kinsanga gihita gishyiraho akugi umusore atakamba ngo nsohoke numva
    nanjye ndatinye noneho mbona ko ibintu
    bikomeye nshaka gusohoka cyakindi
    cyafunze kiba kiramfashe kiti”garuka
    sha”.
    . Cyatangiye kunkorakora kindigata
    kumatama kinuka ikintu bise urumogi
    kandi gitinyitse cyane.
    Natangiye kurira kiba kirankanze kiti
    ceceka se nyine wanshinziwe,
    haruwakuzanye hano?. .
    Ntakubeshye nubwo narimfite ubwoba
    numvaga mumutima wanjye mfite
    n’ibyishimo kuko narebaga ukuntu uwo
    nihebeye yampangayikiye cyane nkumva
    basi njyize akizere kuko yaba ankundaho nkumva mumutima nibura ndatuje
    umuhangayiko narimfite uragabanyutse.
    .
    Byageze aho mbona noneho ararakaye
    aba akuye uryuma rurerure munsi
    y’uburiri ahita afata kimwe ati”ndavuzengo mwese mbabure hano
    mutarabyutsa ibisazi byanjye”.
    Byabisore byahise bihekenya amenyo
    bimureba nabi biragenda abonye biranze
    mbona agaruye agatima yicara kuburiri
    yifata mumutwe ariruhutsa. .
    .
    Murinjye nagize ubwoba buvanze
    n’ubwuzu nkumva namwegera
    nkamuhobera nkamuguyaguya ariko
    nanone nkagira ubwoba ndebye urwuma afite uko rureshya nkanibuka n’ukuntu
    arukurayo yarafite umujinya.
    .
    Igihe narwanaga n’umutima yahise
    ahindukira arandeba nubika umutwe
    ndarira ahita ahaguruka araza amfata ukuboko anyicaza kuburiri akurura
    agatebe kari karihirya akantereka imbere
    anyubura umutwe duhuza amaso
    ati”Mubyukuri urashaka iki?”
    .
    . Njye: (n’amarira) nti”nukuri ntako ntagize
    ngo nkwikuremo,
    narwanye numutima nshaka
    kukwikuramo birananira aho kugirango
    umvemo ahubwo nkarushaho
    kukwiyumvamo no kwiga byananiye ubu ndatashye nicyo narinje kukubwira.
    .
    Akimara kumva ayomagambo yacuritse
    umutwe hasi gato asa nutekereza
    hanyuma ahita ampobera cyane anshyira
    mubituza numva noneho byose bibaye bishya ibyishimo bintera amarira
    adasanzwe ndarira cyane nk’umwana
    bakubise,
    anyubura umutwe andeba mumaso
    arambaza ngo”nonese ko urira kandi
    ntago iki aricyo washakaga?”. .
    Njye: (n’ikiniga kinshi mfureka cyane)
    mvuga ibitumvikana neza nti”nukuri
    ndagukunda”.
    .
    Ubwo nawe nagiye kubona mbona arahindutse mumaso arambwira
    ati”Nanjye ndagukunda kurubu,
    burya wamunsi wavuye aha naruseho
    kukwiyumvamo bidasanzwe
    ngutekerezaho burikanya ariko
    njyerageza kubirwanya kuko ntifuza namba kuzagira uruhare mukwangirika
    kwawe,
    none rero ubu mbuze icyo nakora kuko
    mbona kukwihunza nabyo ntacyo biri
    kumara.
    . Nahise nsara noneho mba
    ndamusimbukiye ndamugundira
    amagambo aranshirana numva naguma
    mufashe tukigumanira.
    .
    Byagezaho aranyiyaka ati”gerageza gutuza muriwowe nanjye ndagukunda
    gusa kuzajya uz’aha byo byibagirwe,
    hanyuma kandi mgwino tugende
    nguherekeze gutega utahe ntiwabireka”.
    .
    . Sukubeshya natahanye ibinyamuneza
    bitangaje kuburyo nibazaga ucyo
    ndibubwire murugo kandi babona
    ndimutaraga.
    .
    .Maze kugera murugo nagerageje
    kwirwaza banjyana kwamuganga babura
    indyara, murugo baranyiha ngo narinkumbuye
    ndabeshya.
    Banyitayeho iminsi ibiri arinako mvugana
    na Chr nakunze bidasanzwe mubuzima
    bwanjye kuburyo nanjye nibazaga niba
    hari cishwaha yampaye bikanshanga, nasanze ari umusore windakemwa
    mumico no mumyifatire kuko
    yanganirizaga neza binejeje kuri 4ne
    ndetse akampa n’impanuro nkumuntu
    unyifuriza ejo hazaza hazima.
    Ntiyanyemereraga ko twavugana amasaha akuze akambwira ngo nduhuke
    kuko kuvugira kuri 4ne ninjoro byanteza
    ababyeyi cg kurwara umutwe,
    akansaba kugabanya ibisazi by’urukundo
    binyirukamo kugirango nzabashe
    gukurikirana mwishuri neza. .
    Igihe cyaje kugera rero cyo gusubira
    kwishuli sinabimubwira ko ndibugende
    kugirango nze kumukorera Surprise,
    ndagenda ndakatisha kuko papa
    ntiyarafite umwanya wo kuntwara ariko byarananshimishije.
    nicaye ntegereje ko amasaha agera
    numvaga nashyuhagujwe hanzamo
    igitekerezo cyo gushaka akantu
    namugurira ko kumushyira ndagenda
    ngura akarabo n’agapira keza cyane katukuraga,
    nicaye mumodoka nagiye nibaza
    kucyaba cyaramuteye kwishora
    mubiyobyabwenjye n’ukuntu yari
    umusore mwiza kandi w’imico myiza
    biranyobera gusa niyemeza ko nzakimubaza kandi ngakoresha uko
    nshoboye ibiyobyabwenjye
    nkabimukuraho.
    .
    Njyezeyo nururutse mumodoka amaguru
    ntayakoza hasi ntira 4ne ngo muhamagare kuko yari yarambujije
    kujyera iwe kubwibyago ntiyacamo.
    Numvishe ntaye umutwe mara nk’iminota
    20 ntegereje nanayinyuzamo bikanga
    mfata umwanzuro wo gufunga umwuka
    nkasubira iwe yashaka akamena, niko gufata akayira njyayo njyeze
    kugipangu ndasunika ndinjira nerekeza
    kunzuye njyeze kumuryango numva ijwi
    ry’umukobwa usa nuri gukorerwa
    imibonano numva mbaye nkumusazi
    nkoze kumuryango numva yamajwi numvaga ngo cwe.
    .
    Nabuze icyo nkora ndakomanga
    barafungura mbona koko ibyo numvaga
    nibyo,
    umukobwa aryamye kuburiri cher wanjye ariwe ufunguye yambaye Essui mains
    (isume), akimbona mbona abuze icyo
    akora nanjye mpita mba nkigicucu njyiye
    kwikubita hasi arampfata ahita anjyana
    kuburiri abwira wamukobwa anamubwira
    nabi ati”vamunzira kandi hita wambara ujyende”
    .
    Yarampungije anyitaho bishoboka maze
    nanjye sukwigwendekeza we!,
    gusa umwanya namaze nshecetse
    mpumirije anyitaho yanyiyegamije natekerezaga icyo nakora nkibaza niba
    namubwira nabi bikanshobera burundu.
    .
    Yakomeje kunyitaho akajya anzunguza
    nkaceceka ajyezaho yenda kurira numva
    ko yataye umutwe mpita nkanura amaso nkimureba amarira ahita anshika
    aramanuka kubwinshi nawe akajya
    ayahanagura ansaba imbabazi
    arambwira ati”chr nukuri mbabarira
    wihangane ureke kurira urabizi
    narabikubwiye ko nanjyiritse nubwo ngukunda mfite imico mibi yananiye
    yamaze kumbaho akarande niyompamvu
    ntashakaga ko ukomeza kunkunda kuko
    ntagukwiye.
    Ubundi nahoze ndi nkabandi nderwa
    n’ababyeyi bampa indero nziza ariko nkimara kubatakaza nananiwe kubyakira
    kuburyo mba numva ntakintu nakimwe
    cyanshira mumutuzo usibye
    ibiyobyabwenjye kandi nyuma yo
    kubinywa akenshi binyobora nabi
    ugasanga nkoze nkabiriya unsanzemo, nahoranye mushiki wanjye wankundaga
    yapfiriye rimwe n’ababyeyi banjye
    yarajyeze mukigero nk’iki cyawe,
    niyompamvu numva nkubashye akenshi
    iyo nkubonye nkubonamo ishusho ye,
    twari dutuye dutunze ntacyo tubuze hanyuma duterwa n’abantu murugo twari
    dutuye muri congo ari ninjoro bica data
    na maman babaza amafaranga,
    nyuma mushiki wanjye nawe yashatse
    kubyivangamo bamurongora ndeba
    barangije bamuteragura ibyuma mbireba aho nari nihishe,
    nari naraye mvuye kwa Tante kubasura
    ntawaruzi ko natashye arinayo mpamvu
    narokotse kuko bari baziko ntahari.
    kuva ubwo congo nayanze urunuka
    nyivamo nza inaha yewe na Tante ntazi iyomba ubu uko niberaho nimumiguruko”.
    .
    S’ugukabya chr ibi yarangije kubivuga
    twese twarize,
    bwambere mbona amarira ye ntari
    narigeze mbona narimwe. numvishe ndushijeho kumukunda
    naniyemeza kuzakora burikimwe cyose
    gishoboka ariko bikamushiramo.
    Uwomunsi ntacyo yambajije kijyanye no
    kuryamana ahubwo namuhaye ibyo nari
    namuzaniye turateka ndarya ahita amperekeza kwishuri ninjira mukigo.
    .
    Hashize iminsi yaje kurwara nshaka
    ibinyoma mbeshya njya kumusura,
    njyezeyo mukorera ibishoboka mwitaho
    nyuma ansaba ko nataha ariko ndebye uko ameze birananira kugenda ndarara,
    murabyumva namwe twagize icyo dukora
    gusa ntabeshye ninjye wabimuhatiye
    atabishaka ngamije ko atazonjyera
    kubikorana n’abandi ananyemerera ko
    atazonjye kunsha inyuma. Kurara byaje kunkoraho biba birebire no
    murugo baraza bamwishyiramo cyane
    ndetse papa amujyendaho akamurega
    nkamurwanaho nanjye njyera mba
    igicibwa.
    . Nyuma baje kumpima bansangana inda
    na sida nkibimenya kubyakira
    byarangoye igihe nateganyaga kujya
    kubibwira chr ngiye kumva numva ngo
    yapfuye mba nk’umusazi gusa njya
    kumushyingura ndyumaho. .
    .
    Nyuma Ubu mfite umwana wumuhungu
    wamezi abiri,
    sida narayakiriye ndafata imiti nk’abandi
    gusa ntakubeshye papa simwiyumvamo mba numva ariwe wicishije chr.
    .
    MURAKOZE