Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame Abanyarwanda barashimutiwe muri Uganda

#204118
Rwanda

    Abanyarwanda barashimutiwe muri Uganda

    Abanyarwanda babiri barimo Sendegeya Théogene na Magezi Emmanuel birakekwa ko baba barashimutiwe muri Uganda kuko guhera umwaka ushize ntawe uzi irengero ryabo.
    Abo mu miryango yabo bavuga ko abo bagabo babuze nyuma yo gufatwa n’abasirikare ba Uganda ku birindiro by’ingabo z’icyo gihugu i Mbarara umwaka ushize.

    Ubwo bafatwaga, nta cyaha na kimwe bigeze bashinjwa ngo bagezwe mu butabera. Ababafashe nta byangombwa bibemerera kubata muri yombi bari bafite.

    Nkuko icyo gihugu kimaze iminsi kibikora, nticyigeze kimenyesha Ambasade y’u Rwanda ko kibafite, ibintu binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

    The NewTimes dukesha iyi nkuru yatangaje ko imiryango ya Sendegeya na Magezi ifite impungenge ku buzima bw’abantu babo nyuma y’igihe bamaze batazi aho baherereye.

    Ibi bibaye mu gihe hashize igihe abanyarwanda batotezwa n’inzego z’umutekano za Uganda zikorana n’abayoboke b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

    Abanyarwanda bashimutwa basabwa kwinjira muri RNC cyangwa kuyitera inkunga, babyanga bagatotezwa.

    Hari abandi banyarwanda barimo Rwamucyo Emmanuel na Rutayisire Augustin bafatiwe i Mbarara baherutse gufatwa baratotezwa barekurwa nyuma y’amezi ane bajyanwa mu rukiko rwa gisirikare.

    Abanyamategeko babo bavuze ko kubajyana mu nkiko za gisirikare binyuranyije n’amategeko kuko ari abasivile. Bose nta cyaha kigaragara bashinjwe mu rukiko.

    Sendegeya na Magezi birakekwa ko bashimuswe n’Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) bakajyanwa mu nzu z’ibanga batoterezwamo ziri hirya no hino muri Uganda.

    Umubano w’u Rwanda na Uganda ugeze ahantu habi aho umunyarwanda asigaye anapfira ku butaka bw’icyo gihugu nticyifuze gupima ngo kimenye intandaro y’urupfu rwe.

    Byabaye kuri Lambert Sahabo wari utuye mu Karere ka Kisoro. Yagonzwe n’imodoka itaramenyekane ahita arasirwa imbere y’urugo rwe.

    Byabaye kandi kuri Théogene Dusengimana aho umurambo we wagaragaye tariki 7 Mata ufite ibikomere ku nda no ku ijosi nyamara ubutegetsi bwa Uganda bukanga gupima icyo yaba yazize.

    Leta y’u Rwanda iherutse kugira inama abaturage bayo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

    Byatangajwe nyuma y’imyaka ibiri abanyarwanda bashimutwa, batotezwa abandi bakagirirwa nabi n’inzego z’umutekano za Uganda nta cyaha bakoze kandi u Rwanda ntirumenyeshwe cyangwa ngo rwemererwe kubageraho.