Select Page

Forums Food for thought Waruzi ko Inzara zo ku ntoki

last updated by Rwanda 6 years, 10 months ago
1 voice
23 replies
  • Author
    Posts
  • #781
    Rwanda

      Umukobwa yabanaga na nyirarume,kuko ababyeyi be bari barapfuye bishwe na SIDA,kandi ariwe mwana bari barabyaye gusa.
      nyirarume yamurihiye amashuri,akajya anamukorera ibishoboka byose.umukobwa ageze muwa 4,nyirarume atangira kubona ari mwiza,umugoroba umwe,yinjira mucyumba cye,amubwira ko niba atemeye ngo bakinane imibonano mpuzabitsina,aramwirukana kd ntazongere kumwishyurira.
      umukobwa yararize,aramutakambira,ariko biranga. umukobwa kuva aho ngaho,yabuze aho yerekera,ajya kumuhanda,akajya yirirwa arira,ashonje,irungu ryamwishe,afata umwanzuro wo gusenga Imana kugeza igihe izamusubiriza.
      Umunsi umwe,haza umugore mumodoka,abonye wamukobwa uko ari kurira no gusenga,amusaba kwinjira mumodoka,barajyana,amwishyurira amashuri asigaye.
      ubu tuvugana,umukobwa ari muri AUSTRALIA nkumuganga…..
      NAWE,Imana yasubiza amasengesho yawe…
      bikorane ukwizera,wandike Amen,maze ukande like,na share,ubundi utegereze bidatinze.

      #782
      Rwanda

        ndifuzakomwajyi
        rinama iwacu nimumutara igatsibo ark mbamumujyi kgl nkijyera kgl harahanu nabagankodesha nubunihondi mpamazumwaka
        gusa nkihajyera nasanze bosi unkodesha afite umukobwa ufite 18years uwomukobwa yatajyiyekubwirango ndimubi ngondimugufi ngontiyanakundananajye naramwihoreye tukajyatuganirabisazwe guherejobundi mukwagatanu natajyiyekujya jyakwambarikweto nkasangamo urwandiko rwumukobwa wanyandikiye abwirako nkundacyane konintamukunda azasara kubera mujyipagu hakodeshamo abandibakobwa2 naketseko arumwemuribo naratuje bimaramezi2 gwije inyandiko16 ejobundi le03/6 umukobwawaboss arabwirango arashakabwihutirwanyimugoroba kuberankoraninjoro narasibye twajyiyahantumu
        twatsi arabwirango nimwiyumvemo kko ankunda anabwirako zanyandiko arize namubwiyekonzam
        usubiza none sindamusubi icyibabaje kuvubwo ntarasubirakwiga yabwiyeko azasubirayo namusubije knd nimwanga ngontazasubirayo
        bavandi mbijyirente nimukemuhunge nkoriki?

        #783
        Rwanda

          Mbigenze nte! Umusore ndusha imyaka 5 arashaka kunyinjira
          Ndi umugore w’abana 2 napfakaye mu gihe nari ntwite umwana wa 2 icyo gihe nari mfite imyaka 29.
          Naje guhura n’ubuzima bugoye urumva kurera abana wenyine, dore ko ntanakazi nagiraga umugabo mbere niwe wakoraga gusa, kubyakira byarangoye cyane biranserereza cyane ndananuka bikabije ariko nkomeza kwiremamo imbaraga.
          Natangiye ubucuruzi buciriritse ndakora ntangira kwiteza imbere gahoro gahoro, ubu hashize imyaka 8 urumva ndakuze n’ibyo gushaka numvaga narabivuyemo.
          Mu kazi nkora naje kuhahurira n’umusore ariko ndamuruta murusha imyaka 5, ntabwo yigeze ashaka ariko afite umwana hanze, twaje kugirana umubano udasanzwe tuza kwisanga dukundana, ansaba ko twakwibanira ariko mbigiramo impungenge niyo mpamvu nifuje kubagisha inama.
          Sinzi uko umuryango uzabifata, abana banjye se bo bazabifata gute mungire inama y’icyemezo nafata ahongaho, nagerageje kubiganiriza umwana mukuru numva ntashaka no kubyumva, ngo ndakuze ibyabagabo nimbivemo kandi uwo mugabo nsigaye mukunda cyane.

          #784
          Rwanda

            Bagabo namwe Basore, niba mujya mwiyemera nyo mwaha abagore n’abakobwa ibyo bashaka byose muribeshya cyane.
            Kuko IMANA nayo yarayibatanze.
            .
            1.Ubw’ Imana yabaremanye ibitsike ariko barabyogosha bagacaho akarongo kaberamye.katanabirushubwiza.
            2.Nanone Imana yabaremanye inzara nziza ariko bamwe bazishinguzamo bagashyiramo izabo bishakiye.(Zibahenze kdi mbi pe)
            3.Ariko Imana yabaremanye umusatsi ujyanye nimiterere yabo bakawucyegeta bagateraho uwundi bishakiye. Nrutinya?
            4. Baremanywe amabere ahagaze cg acuramye ariko ngo ritareba mukirere nyiyaba ari icyuki.
            5. Baremanywe amabuno ariko iyo batongereyemo ibindi bintu bitumbaraje ntibumva banyuzwe.
            6. Imana ibaremana iminwa ariko iyo adasizeho utuvuta dutukura ntago yumva ari ikiremwa.
            Nonese mugabo, ngaho uzarushe Imana umugore anyurwe. Ye nibyinshi gusa uwumva yabanezeza amvuguruze

            #785
            Rwanda

              Dore iby’ingenzi umukobwa yagakwiye kwitondera mbere yo kwambarira ubusa umuhungu bakundana

              Muri iki gihe ubusambanyi bumaze gufata indi ntera hagati y’abasore n’abakobwa bitwaje urukundo, nyamara ibi ni inzaduka mu muco nyarwanda ntibyahozeho ndetse ababikoraga babafataga nk’abakoze amahano byanaba ngombwa umukobwa watwaye inda itateguwe akoherwa.
              .Impamvu umukobwa atagakwiye kwemera gukora imibonano mpuzabitsina atarashinga urugo
              .Ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina ku bantu batarashinga urugo
              .Umuco nyarwanda ntiwemerera umukobwa gutakaza ubusugi atarashinga urugo
              Ibi ntibibuza ko usanga hari abagifite umutimanama muzima, bafite amahame bemera mu mitima yabo, ndetse ahanini batinya no gukora icyaha. Kera kabaye umukobwa nk’uyu abona umukunzi, akamwihebera, akibwira ko atabanye n’uwo nta wundi babana.
              Wa muhungu umukobwa yimariye, akamusaba ko baryamana ariko kubera gutinya gusama, gutinya indwara, gutinya gukora icyaha, kurwana n’umutimanama, ariko ahanini anarwana no kugumana urukundo rw’umuhungu yihebeye, umukobwa agahera mu gihirahiro.
              Kubera iki ? Ati nimwima aranyanga yabimbwiye, kandi kumuha ndumva bitandimo neza. Nkore iki ?
              Ibi rero ni bimwe mubyo wari ukwiye gutekereza mbere y’uko wemera ko muryamana :
              1. Urukundo rwa mbere, premier amour, ari narwo rukunda guteza ibibazo, usanga rudakunda guhira abantu benshi. Nubona rero uwo wakunze mbere y’abandi atangiye kukugora, ntuzumve ko igikuba cyacitse, ngo ukora n’ibyo utateganyaga gukora ngo uri gukiza urukundo rwanyu.
              2. Zirikana ko urukundo nyakuri rwihanganira byinshi. Umuhungu ugukunda by’ukuri, azemera kandi yubahe icyemezo cyawe cyo kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko murushinga.
              3. Umuhungu ugukunda by’ukuri ntagushyiraho iterabwoba ngo nutamuha ibyanyu birarangirira aho. Ubigenza atya akenshi ni wa wundi wamuha utamuha, ntabwo aba agukunda, aba azakwanga igihe runaka. Ikindi ni uko numuhungu ugukangisha ko mushwana niba utamuhaye, n’iyo murushinze ntimubana neza. Mubana by’umuhango, cyangwa se amaherezo mukazanatandukana.
              4. Akenshi umuhungu ugukoresheje imibonano umutimanama wawe utabishaka, usanga ahita agutera n’inda. Ikibabaje ni uko akenshi bene uyu muhungu iyo aguteye inda ahita akwanga.
              5. Zirikana ko iyo umuntu yashatse kugukatira nta kindi warenzaho. Kandi umenye neza ko gutandukana n’umuhungu wakundaga, byoroha iyo mutigeze mukorana imibonano mpuzabitsina, kurusha kuba mwarigeze kuyikorana. Iyo mwayikoranye birakomeretsa cyane kurushaho, noneho yaba yaraguteye inda cyangwa yaragusigiye ibirwara akaba akwishe kabiri.

              #786
              Rwanda

                ndumukobwa namenyaniye n’umuhungu kuri whatsapp tuza guhura turashimana, turakundana kuburyo twari dufitanye na gahunda yo kubana mubyukuri naramukundaga cyane. Nuko rero bukeye Muri group ya WhatsApp bangirumutumirwa, bambaza niba mfitumukunzi ndemera, bansaba ifoto ye ndayibaha habonekamo umudamu umwe ansaba kotwazahura ndemera nuko duhuye arambwira nguriya musore mukundana afitumudamu nabana 3 nkubitwa ninkuba ndamubwira nti kugirango mbyemere uzanjyane kurugo rwe gusa natashye murinjye mvugako ambeshya twagiye kurugo rwuwomukunzi wanjye nuko nsanga koko ibyo yambwiye arukuri nsangayo umudamu n’abana turabaganiriza bisanzwe arinako mbafotora(nta Flash) gusa twirinze kubwirumudamu nyirurugo ibijyambere kugirango adakomereka ntangira kwikuramo uwomugabo yampamagara nanjye nkamuvugisha bisanzwe byatumye ambazicyo nabaye nkamuhishukuri konamumenye bukeye naje kumubwirako mufitiye cadeau turahura nari narazanye za foto Nari narafotoye umugore we n’abana nazihanaguje nzimuha muri cadeau. nuko aratahasangamo ayomafoto ambazahonayakuye mubwirakonamumenye arambwira ngo yarafite gahunda yo kwakagatanya numugorewe none mama arambwira ngombivemo nanjye naramukatiye arikontabyumve nkorikikoko? muteze umugore we? Nzamutorere abantu bakurikirana c bamwihanize mumbwire nkoriki?kuko ntamuhakaniye pe ariko akambwira ngo Aho kumbura yapfa.none rwose ndabangamiwe inama zanyu zirakenewe MURAKOZE

                #787
                Rwanda

                  Dore amayeri asigaye agoboka abahungu iyo bashaka gutereta abakobwa bakemera batiriwe batera imigeri!

                  INKURU Z’URUKUNDO

                  Gutereta burya ni ibintu by’ubwenge bisaba ubwitonzi n’ubushishozi buhambaye, kuko akenshi usanga abahungu benshi bakunda guhura n’igihombo cyo gukundwa n’abo bihebeye bitewe n’uburyo bakoresheje babasaba urukundo

                  . Inzira nziza zo kubwira umukobwa ko umukunda
                  . Umusore ushaka kwiyegurira umutima w’umukobwa
                  . Ibyo abakobwa baba bifuza ku bahungu

                  Umusore w’inyaryenge rero iyo ashatse kugutereta akakwemeza, ntahutiraho, ahubwo aza gake gake, akureshya uko bwije n’uko bukeye ugashiduka urukundo rwaragutwaye umutima utazi uko byagenze.
                  Aya rero ni amwe mu mayeri abasore basigaye bifashisha mu nzira nziiza yo kwemeza umukobwa:

                  Yifuza kumenyana nawe no gutunga nimero ya telefoni yawe
                  Iyo muhuye n’umusore bwa mbere, ukabona afite inyota yo kumenya byinshi kuri wowe, burya ujye umenyako aba yafashe akikubona. Ni nayo mpamvu akenshi azahita ashaka ubundi buryo mwazongera kubonana ntabure amahirwe yo kubonana nawe. Kubwo kumwereka ko wihuta rero, ni yo mpamvu yihutira kukwaka nimero ya telefoni kugirango muzabashe kuzavugana.

                  Iyo ameze kubona nimero yawe ya telefoni, igisigaye aba ari kujya avugana nawe Umusore wagukunze muri ubu buryo cyakora akenshi ntiyihutira kubikubwira, ahubwo usanga agerageza kuguhamagara gake gake gashoboka, byibura nka kabiri mu cyumweru kugera igihe mumaze kumenyerana, musabana muri make mutangiye kwiyumvanamo.

                  Akunda kukubaza amakuru ajyanye n’ ubuzima bwawe
                  Burya umusore uzi kwinjirira umukobwa cyane, akenshi aba yirinda impamvu n’imwe yatuma umukobwa amuhakanira nyuma biakaba byamugiraho ingaruka yo kubabara. Ni yo mpamvu agenda akora uko ashoboye kose ngo abashe kukwiyegereza, ntube wagira icyo umukinga(umwiyumvemo), kuburyo utazamenya igihe yagusabiye urukundo, ugashobora gushiduka bias nk’ibyikoze cyera.
                  Uzasanga akunda kukoherereza ubutumwa bugufi akubaza uko umerewe, uko waramutse ndetse n’uko wiriwe ku buryo nawe ubona ko akwitayeho bityo nawe utangire kumutekerezaho cyane/byinshi.

                  Kwifuza ko utemberana na we ahantu runaka
                  Aha twatanga Ku rugero nko mu misa, kureba umupira n’ahandi. Ibi biba bigaragaza neza ko aterwa ishema no kuba ari kumwe nawe cyangwa akanifuza ko bibonwa na buri wese ko akundana n’umuntu nkawe. Aba atekereza ko mu gihe umwemerera utuntu nk’utwo tugiye dutandukanye, ari nako bishobora kumworohereza mu gihe akubwiye ijambo nyamukuru NDAGUKUNDA.

                  Yifuza kumenyana no gusabana n’inshuti zawe za hafi
                  Ubu buryo bufasha umusore wagukunze kumenya neza ibyo wanga n’ibyo ukunda, kugirango ajye abasha kubizirikana no kubyubahiriza igihe cyose abonye amahirwe yo kuba ari kumwe nawe. Kandi koko nawe kuko aba yaraguhaye umwanya wo kuba wamutekerezaho, bituma umubonaho ya mico ukunda bityo bikaba byakunyura , mu gihe agusabye urukundo ntube wazuyaza kuvuga YEGO.

                  #788
                  Rwanda

                    DORE INGARUKA KUBAKOBWA BABONEZA URUBYARO BATARABYARA

                    Abakobwa bamwe basigaye bashinga urugo , bagatinda kwibaruka. Impamvu zituma umugore yatinda gusama ni nyinshi ariko igarukwaho cyane ni iy’uko abakobwa bo muri iyi minsi basigaye baboneza urubyaro.

                    Mu minsi ishize nibwo umugore umwe yatwandikiye atugisha inama. Mu butumwa bwe yagiraga ati “ Maze imyaka 5 nshatse ariko nategereje ko mbona urubyaro ndaheba. Nkiri umukobwa nigeze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro imyaka 2 ariko nageze aho ndabihagarika. Ese yaba ari imwe mu mpamvu ituma ntabyara? Nabiganirije inshuti yanjye nizera ko itamvamo insobanurira ko kuba narakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro hakiri kare aribyo byabiteye. Umugabo wanjye amaze kurambirwa kuba tutabasha kwibaruka. Muzambarize muganga ese, iyo yaba ari impamvu yatumye ntasama?Murakoze.”

                    Abakobwa benshi hanze aha ngo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kurusha abagore

                    Mbere y’uko tumubariza muganga, twabanje kubaza abantu banyuranye niba koko ibi bintu bibaho ko abakobwa nabo basigaye baboneza urubyaro mu rwego rwo kudasama. Benshi mu bo twaganiriye bahererete mu Mujyiwa Kigali baduhamirije ko byeze kandi abakobwa benshi babikoresha. Uwitwa Aimable uri mu kigero cy’imyaka 28 yagize ati “ Ibyo ni ibintu bisanzwe kandi bikoreshwa n’abakobwa benshi hanze aha banga kuba basama. Inda niyo isigaye ari ikibazo kuribo, Sida ntibakiyitinya. Benshi mu bakobwa hanze aha barasamabana kandi nta n’agakingirizo bakozwa, ariko se impamvu badasama wowe ntiwigeze uyibazaho?”.

                    Umugore ubyaye kane na we ukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro yabiduhamirije agira ati “ Abakobwa basigaye baboneza urubyaro kurusha abagore. Tujya tuhahurira cyangwa se bagatuma abandi bagore ibinini byo kuboneza urubyaro uretse ko hari n’abiyizira rwose,uretse ko mbona biba ari ukwihemukira kuko baba baboneza urubyaro bataranabona, hari abarushinga bakarubura burundu.”

                    Igisubizo cya muganga

                    Ntitwahagarariye aho , twagiye kwa muganga umwe uvura indwara z’abagore muri Kigali aduha bimwe mu bisobanuro ariko adusaba kudatangaza amazina ye. Yagize ati “ Impamvu zitera umugore gutinda gusama ni nyinshi zinyuranye habamo n’uburwayi, bisaba ko ufite ikibazo agana umuganga akamusuzuma n’uwo bashakanye, hanyuma bakareba ikibitera.”

                    Ku kibazo cy’abakobwa baboneza urubyaro batararushiga yagize ati “ Uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bugira ingaruka zinyuranye bitewe n’umubiri w’umuntu ubukoresha. Abakobwa bemerewe gukoresha buriya buryo nabo, nta tegeko ribihana ariko bigira ingaruka. Impamvu iriya miti, ihagarika uburyo umubiri wari usanzwe ukora, iyo uyikoresheje igihe bigira ingaruka ku mubiri kuko imisemburo yo mu mubiri, udusabo tw’intangangore biba bikora nabi. Uwabikoresheje ashobora gutinda gusama ariko umubiri ukazagera igihe ugasubirana, ugasubira ku murongo akaba yasama uretse ko hari n’igihe bishoboka ko byakwanga burundu bitewe n’uko uwabikoresheje yabikoresheje igihe kinini hanyuma imyanya imwe n’imwe ituma asama ikangirika.”

                    #789
                    Rwanda

                      DORE UKO WATANDUKANA N’INDWARA Y’IBICURANE BURUNDU

                      Muri iyi minsi kubera ihinduka ry’ikirere,usanga abantu batandukanye bibasiwe cyane n’indwara y’ibicurane,hamwe hari n’abananirwa gukora kubera kuzahazwa nayo.Ushobora kuba utazi ikiyitera,uko wayirinda ,ndetse ukaba utazi n’imiti yayikuvura,ubuzima bwawe bukamera neza.Muri iyi nkuru rero tugiye kubibavira imuzi n’imuzingo.
                      Ese ibicurane ni iki ?
                      Ibicurane,bakunze kwita Grippe, ni indwara yandura, yibasira imyanya y’ubuhumekero ; mu mazuru, umuhogo no mu bihaha,iyi ndwara irabangama cyane,kuko uyirwaye usanga afite ipfunwe mu bandi. Indwara y’ibicurane ikunda kwiganza mu gihe cy’ivumbi cg imvura cyane.
                      Ese yaba iterwa n’iki ?
                      Iyi ndwra iterwa na virus yitwa myxovirus influenza cg influenzavirus.Izi Virusi zitera ibicurane zikwirakwira binyuze mu mwuka (cg umuyaga), uyirwaye ayanduza binyuze mu kuvuga, gukorora cg kwitsamura. Ushobora guhura nizo virusi ako kanya cg zikaba zanyura mu kindi kintu uyirwaye yakozeho nka telephone cg ikindi gikoresho hanyuma ukikora mu mazuru, mu maso cg mu kanwa.
                      Ese ni bande ikunze kwibasira ?
                      Abantu bafite ubudahangarwa buri hasi
                      Abana bari munsi y’imyaka 5
                      Abagore batwite
                      Abakuze cyane
                      Abarwaye indwara zigabanya ubudahangarwa nk’asima, umutima, impyiko na diyabete,……
                      Ababyibushye birenze urugero
                      Dore inama zagufasha kwirinda no gukwirakwiza indwra y’Ibicurane ?
                      1. Gukaraba intoki :Ni uburyo bwiza bwo kurwanya ikwirakwira ry’indwara nyinshi zitandukanye, ushobora gukoresha amazi n’isabune cg ugakoresha imiti yabugenewe yo kogesha intoki .
                      2. Ipfuke ku mazuru mu gihe witsamura, ku munwa mu gihe ukorora. Ibi bifasha abandi mu gihe urwaye, bikurinda gukwirakwiza virusi zanduza ibicurane.
                      3. Irinde kujya mu ruhame, ahari abantu benshi. Mu gihe indwara y’ibicurane yiganje cyane, bikwirakwira byoroshye ahantu hose hari abantu benshi ; nko ku mashuri, mu bigo bitandukanye cg ibiro no mu modoka rusange. Mu gihe urwaye, gerageza byibuze kuguma mu rugo umunsi 1 kugira ngo ugabanye kuba wakwanduza abandi.
                      4. Ni ngombwa mu ifunguro rya buri munsi dufata kutiyibagiza imboga n`imbuto kuko zifasha umubiri kongera umubare w’abasirikare bawurinda bityo ubudahangarwa bugakomera.
                      5. Ni byiza kandi kwirinda gufata ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse ni na byiza kunywa amazi menshi n’icyayi inshuro zirenze imwe ku munsi mu gihe umuntu yarwaye ibicurane, ibi bifasha umubiri gusohora imyanda itandukanye, kandi gukira biba byegereje.
                      Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ivura ibicurane ndetse ikazamura
                      n’ubudahangarwa bw’umubiri wawe ?
                      Ni byiza ko wakwirinda iyi ndwara,witwararika kubyo twavuze haruguru,ariko kandi hari n’igihe ushobora kuba ukunze kwibasirwa n’iyi ndwara kenshi,bigatuma ndetse n’akazi kawe gapfa bitewe n’uko ikuzahaza,Ubu rero habonetse imiti y’imyimerere ikozwe mu bimera ndetse ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo (Twavuga nka :FDA:Food and Drug Admnistartion) ,ikaba yica za virus zitera ibicurane ndetse ikazamura n’ubudahangarwa bw’umubiri cyane.Muri iyo miti twavugamo kna : Propolis plus capsules ,Kudding plus tea ,Cordyceps plus capsule, Ganoderma plus capsules,…….
                      Iyi miti,nta ngaruka igira kuwayikoresheje
                      ,gusa ku bagore batwite ndetse n’abonsa,ntabwo baba bayemerewe.
                      Dukorera ikigali kwa Rubangura .cont: +250784430493,whatsap +250722413591.Roho nziza ituramu mubiri muzima!

                    Viewing 9 posts - 16 through 24 (of 24 total)
                    Topic tags

                    You must be logged in to reply to this topic.