Select Page

Forums Food for thought Waruzi ko Inzara zo ku ntoki

last updated by Rwanda 6 years, 9 months ago
1 voice
23 replies
  • Author
    Posts
  • #601
    Rwanda

      Rwanda Underground Media
      1. Inzara zo ku ntoki zikura zihuta inshuro 4 ugereranyije n’izo ku mano.

      2. 10% by’abatuye Isi bose ni ba kamoso (bakoresha imoso).

      3. Burya ngo umutima w’umuntu utera inshuro zingana na miliyoni 35 buri mwaka.

      4. Iyo umugore/umukobwa atwite uterus (hahandi umwana aba ari iyo ari munda) iriyongera ikaba yakwikuba
      inshuro 500 ugereranyije nuko iba ingana adatwite.

      5. Umuntu avuka afite amagufa 300 ariko iyo akuze asigarana 209 gusa.

      6. Bwa mbere habaho kubaga umutima bavura umuntu byari mu mwaka wa 1893 byakozwe na Dr Daniel Hall
      Williams.

      7. Imbuto zifashishwa bahinga Apple cg pomme ni uburozi (uziriye wapfa).

      8. Inyamaswa yo mu rugo (domestic) itagaragara muri bibiliya ni injangwe (ipusi) gusa.

      9. Uriya muntu ugaragara kuri logo ya NBA (ku bayizi) yitwa Jerry West.

      10. Amata y’ingamiya ntago ajya avura (kuba ikivuguto).

      11. Ubundi alphabet dukoresha mu kinyarwanda igizwe n’inyuguti 24 (a,b,c… ) iyo muri hawaii igizwe na 12
      gusa.

      12. Muhammad niryo zina rifitwe n’abantu benshi kwisi.

      13. Ku kigereranyo, umugore akoresha byibura ibiro 2.7 (6 pounds) by’ibirungo byo gusiga ku munwa mu buzima bwe
      bwose.

      14. Buri mwaka miliyari 96 pounds z’ibiryo zipfa ubusa muri amerika.
      .
      15. Ku munsi umwe, muri leta ya Las Vegas basinya byibura impapuro 230 z’abasezerana kubana (marriage).

      16. Umujyi wa seoul umaze imyaka irenga 600 ariwo murwa mukuru wa Korea.

      17. Umujyi wa Los Angeles ubamo abantu bake ugereranyije n’imodoka zihaba.

      18. Muri Johanesburg, imodoka ikora neza byibuze mu gihe cy’imyaka 4 ikora accident.

      19. Email ya mbere yoherejwe mu mateka yoherejwe na Ray Tomlinson (abize computer muramuzi) mu mwaka
      wa 1971.

      20. Hollywood yashinzwe mu mwaka wa 1888, ishinzwe na Harvey afatanyije na Daeida.

      #605
      Rwanda

        Inkuru ishobora gukora kubuzima bwawe

        Mugihugu cya nigeria umugore yarafite umugabo wumukene cyane wongereho cyane
        umugore yakundaga gusenga Imana umugabo akunda kunywa Inzoga cyane agakunda gukubita umugore umunsi umwe umugore yagiye gusenga agenda asabye umugabo we uburenganzira aramubwira ati ndagaruka nimugoroba umugabo amuha uruhushya umugore aragenda arasenga amasaha umugabo yamuhaye ageze umugore arata ageze murugo asanga umugabo yasinze ndetse arikumwe nikindi kigore nacyo cyasinze umugore akibakubita amaso umutima uramurya araza abagezeho umugabo ahita amukubita umugeri munda umugore yikubita hasi amera nkupfuye umugabo ahita yjyira munzu araryama
        umugore abaturanyi baraje baramufata bamujyana kwa muganga baramuvura umugore basanga umwa ntakibazo yagize umugore amajije gukira yagiye gusenga Imana ituma umintu aramubwira ati imibabaro yawe ndayizi ubucyene bwawe ndabuzi ariko Ijuru ryateranye ryiga kukibazo cyawe bitarenze ikicyumweru urabonako Imana usenga itandukanye nabantu
        umuhanuzi ahita yigendera umugore asigara abitecyerezaho ariko amasaha yogutaha aragera arata ageze murugo umugabo arongera aramukubita nkibisanzwe umugore aratuza bararyama bigeze nijoro umugabo agiye kubona abona iruhanderwe harumugabo ufite inkota aramubwira ati uyumunsi waruwo munsi wanyuma wawe ariko uhawe amahirwe yakabiri urenganyiriza iki umukozi wanjye umuhora iki uzongera kumukubita iyinkota izakurya umugabo agiye kubona abona uwamubwiraga ibyo arabuze umugabo yahise akanguka ahamagara umugorewe afite ubwoba amutecyereza ibyamubayeho umugore aramusengera umugabo ahita arahirira umugore ko atazongera kunywa inzoga atazongera kumukubita umugore ntiyabyemera haje gushira imyaka itatu (3) years atamukubita nibwo
        umugore murusengero rwabo haje umushinga wabanyamerica ufasha abacyene urusengero rutanga uwomugore uwomugore yaje kugira amahirwe bahita bamujyana muri american umugabo numugabowe baje kubaha akazi ko gukora muri company
        umugore akora neza babonye ukuntu akorana ishyaka bamugira umuyobozi wayo ubu ni umukire amajije kubaka ama etage 10 muri nigeria ndetse umugabo babanye neza ntago yongeye no kumutunga urotoki ubu basigaye aribo bafasha abacyene mugihugu cyabo no kwisi hose ntacyo Imana itabakoreye

        none nkubaze akabazo gato wemerako Imana ishobora byose niba wizeyeko natwe nawe Igiye guhindura amateka yawe ikayagira mashya ikagusetsa ugatwenga ntugende utanditse uti

        Amen

        #606
        Rwanda

          Apr FC yakambura Rayon Sport shampiyona

          Nyuma y’insinzi ebyiri zikurikirana imibare igaragaza ko kuri Apr bigishoboka
          Hagati ya Rayon Sport na Apr Fcharimo amanota 8 n’ubwo Rayon ifite ikiraraen
          Apr FC irasabwa gutsinda imikino yayo yose, Rayon igatakaza amanota nibura 11
          Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sport igarukiye mu murongo wo gutsinda buri mukino, birashoboka ko n’ibintu byahinduka ku rugamba rw’igikombe cyane ko n’ubushize Rayon yazize ibirarane.

          Apr FC yishimira Igikombe

          Kuri APR FC hasigaye imikino irindwi. Iyo mikino ifite amanota 21. Ikinyuranyo kiri hagati ya Apr FC ya kabiri na Rayon Sport ya mbere ni amanota 8. Ibi bikaba bigaragaza ko mu mubare bigishoboka ko Apr Fc yatwara iki gikombe n’ubwo bigoye cyane.

          Ku mwanya wa kabiri Apr FC ifite amanota 47, iramutse itsinze imikino irindwi isigaye, byatuma igeza ku manota 68 Ku rundi ruhande ubwo byasaba ko Rayon Sport kuri ubu ifite 55 yatakaza nibura amanota 11 muri 24 isigaje gukinira bityo ikisanga inganya na Apr FC amanota.

          Kuko mu mikino Apr FC isigaje harimo n’uwa Rayon Spport, ubwo iyitsinze yose byaba bivuze ko yanatsinze Rayon. Bigenze gutyo amakipe yombi yaba anganya amanota maze bakareba uko zatsindanye Apr igahita yegukana igikombe.

          Kuri Apr FC byaba byiza Rayon inatakaje amanota arenze ayo bitaba ibyo bakazaha Rayon Sport icyubahiro kuwa 17 Kamena.

          Dore imikino Apr FC isigaje inasabwa gutsinda yose

          APR vs Kiyovu (Mata kuwa 22 2017)

          Police vs APR (Mata kuwa 30 2017)

          APR vs Espoir (Gicurasi kuwa 6 2017)

          As Kigali vs APR (Gicurasi kwa 20 2017)

          APR vs Marine (Gicurasi kuwa 28 2017)

          Rayon Sport vs APR (Kamena kuwa 17 2017)

          APR vs Bugesera (Kamena kwa 30 2017)

          #633
          Rwanda

            IREBERE NAWE AMWE MUMAZINA ABARI MURU TELEFONE ZABA MAMA


            0 Spesiyoza ibirayi
            1 Aline Unzanira Abakozi
            2 Dancira Ifu Yubugari
            3 Makurata Inyanya
            4 Minyoni Usuka Imisatsi
            5 Elimine Umesera Inyenda
            6 Gasipari Umukozi
            7 Nikuze Igitoki
            8 Serafina Ibitenge
            WOWE NAYAHE UZI UJYA UBONAMO TUTAVUZE AHA!!!

            #636
            Rwanda

              Urandika wowe umubare bitewe nicyo unyifuriza nanjye ndaza kukivuga humura
              1.wifuza kuzambona
              2.kuba inshuti yanjye magara
              3.uranyanga
              4.ndakubangamira
              5.unezeza nibyo nkorera kuru rubuga?
              6.birakubabaza
              7.wumva duhuye wangurira agafanta
              8.uranyifuri kuzabona ubwami bw’ijuru
              9.urankunda ariko warabyihereranye?
              10.wumva duhuye waterura ugakubita hasi?
              11.urankunda kuburyo wumva twazabana akaramata cg nkaguhora hafi (for Girls only! )
              njyewe nabifuriza amahoro yo mumutima Imana ibe muruhande rwanyu!!

              #637
              Rwanda

                RAYON SPORT

                RAYON SPORT IFITE IBIBAZO ITWITEGE ABANYAMUSANZE TWAKANIYE
                sorry kubwayamanota 3 mutarabona muratahana 0

                (mfana Rayon sport ark imbere ya Musanze iburizwamo)

                #638
                Rwanda

                  Umusaza yari yicaye kunkombe yuruzi maze abona scorpion iri kurohama, agerageza kuyitabara iramuruma akomeza gushaka kuyitabara ikajya imuruma. hafi aho hari umwana wari uhari maze aramuseka abwira uwo musaza ati<< ariko ubwo uri kurushwa niki iyo scorpion ko ntakeza kayo, ntubonako ushaka kuyitabara ikakuruma>> umusaza aramusubiza ati << iyi scorpion muriyo ifite kamere yo kurumana ntibishobora kuyivamo nanjye mpfite kamere yo kuyitabara ntibishobora kumvamo>> maze umusaza ashaka igiti ayikuramo arongera abwira wamwana ati umuntu nakubera imbuto mbi ntibizatume uta imbutonziza yawe nakugirira nabi wowe uzamugirire neza kuko muriwe harimo kamere yo kugira nabi ariko woweho ufite kamere yo kugiraneza, ntuzatume aguhindura mubi kandi wari mwiza,

                  #639
                  Rwanda

                    Bahungu , umukobwa nazajya abemerera ntimukihutire kumwurira muzajye mubanza mu mwandikishe iyi baruwa uyibikire nawe asigarane Copy  (kuko basigaye bahinduka nk’igicu).

                    Njyewe(……. Izina ryumukobwa) nemeye ko ngiye guha (……… urugero wenda winner). mwemereye ko turyamana mfite imyaka ibinyemerera .

                    Sinasaze .Sinasinze, ndetse ntanikindi kiyobya bwenge nayweye, ndimuzima , mbyemeye n’umutima wajye wose, nta mbaraga ntanikindi kintu kimbaraga akoresheje nijye wamwemereye, ninjye wiyambuye imyenda yose ninjye wamwambuye ndetse ninjye wamwambitse agakingirizo.

                    Kandi ibibazo byose bizambaho nyuma nzabyirengera njyenyine. nintwita sinzamusaba ko tubana cg
                    kumfasha kurera umwana nzabaga nifashe .

                    Ubu mbyanditse nicaye Kugitanda . (….izina rye…). . . .

                    (Signature) ye BIMENYESHEJWE

                    1.Umukuru w’Akagali
                    2.Umukuru w’umudugudu
                    3. Uhagarariye DASSO
                    4.Ababyeyi cg abarera umukobwa.

                    #640
                    Rwanda

                      Joliji yagize gutya yohereza amafaranga 100.000frw kuri mobile money yibeshya numero.Abona nyuma amafaranga yamaze kugenda ko uwo yashakaga kuyoherereza atariwe yayoherereje.
                      Ahita byihuse yoherereza msg kuri ya numero ati”mwiriwe, nizereko mumeze neza-nizereko amafaranga naboherereje mwayabonye yo kwinjira mu muryango wa illuminati ibirori byo kukwakira biraba saa sita zijoro.

                      Ayo mafranga naya transport gusa.nzakoherereza menshi yo kugufasha n’ubukire bwinshi buragutegereje.wibuke kuzana impinja ebyiri ,umuhoro, n’ amashoka atatu kandi byaba byiza uzizanye wazishe.kandi ntutinde kuko satani ubwe niwe uribuze kukwiyinjirizamo ninawe uribube umushyitsi mukuru .mbaye nkushimiye .Ark nimba wumva udashoboye kuza muri illuminati wongere wohereze ayo mafaranga kuri iyo numero yaya koherereje .” Nyuma yiminota 2 Nyawe yabonye msg kuri mobile money ye ko amafaranga 100 000frw bamaze kuyamwoherereza,ubundi ayoherereza uwo yashakaga kuyaha.

                      #641
                      Rwanda

                        My sisters, don’t be impressed by the men in suits that you meet. They are not all rich or loaded as you think. Some are simply of Jehovah’s witnesses or even crooks.

                        #642
                        Rwanda

                          Umukozi wo mu rugo witwaga Joriji yakundaga kwiba inzoga ya boss yamara gusomaho akongeramo amazi, noneho boss amaze kumuvumbura azana inzoga basukamo amazi igahinduka nk’amata.

                          Nuko asohotse umukozi aba aragotomeye, yongeyemo amazi iba ihindutse nk’amata biramuyobera. Boss atashye ahamagara madamu ati “ubu simfashe umujura w’inzoga yanjye hano mu rugo?” Ahera ko ahamagara umukozi

                          Boss: Joriji we!

                          Joriji: karame databuja

                          Boss: ninde wanywereye ku nzoga ubu??

                          Joriji: (cwe araceceka)

                          Boss: (numujinya mwinshi) Joriji si wowe mbaza mushenzi?

                          Joriji (cwe! aryumaho)

                          Nuko boss afungura umuryango w’igikoni abaza Joriji ati “kuki nguhamagara ukitaba nakubaza ntunsubize?”

                          Joriji: Ni ukuri boss uri hano mu gikoni nta kintu ushobora kumva uretse izina ryawe gusa, niba ubihakana injiramo nawe ubyumve.

                          Maze Boss yinjiramo ngo arebe niba atari agasuzuguro k’umukozi we koko. Joriji ajya hanze atangira guhamagara.

                          Joriji: Boss we!

                          Boss: Yego ndakumva sha kado!

                          Joriji: Ninde winjira mu cyumba cy’umuyaya iyo madamu yagiye kukazi?

                          Boss: (cwe araceceka)

                          Joriji: si wowe mbaza ariko Boss? ninde warongoye umuyaya madamu adahari??

                          Boss: (cwe! Nawe aryumaho)

                          Boss ahita atanguranwa arasohoka ngo Joriji adakomeza no kubariza icyo kibazo hejuru Madamu akumva. Boss ati “uziko koko Joriji avuga ukuri sha hano wumva izina ryawe gusa pe ndumiwe!!!!!!!!” Ay’ubusa ariko madamu yari yamaze kubumva bombi maze ararakara, arasara arasizora ati “musubiremo neza ibyo mwavugaga”

                          Joriji: Rwose mabuja twari tubonye ko uri mu gikoni yumva izina rye gusa ariko niba nawe ubihakana injiramo wiyumvire!!!

                          N’umujinya mwinshi aba asimbukiye mu gikoni yegekaho.

                          Joriji: Mabuja!

                          Madam: Ndakumva Joriji we!

                          Joriji: Ninde waguteye iyo nda hagati yanjye na Boss?

                          Madam: (cwe! araceceka)

                          Joriji: Ni wowe mbaza mabuja! iyo nda ni iyande hagati yanjye na Boss?

                          Madam: (cwe! Nawe ntiyakoma)

                          Maze nawe asohoka yabize icyuya, ati “uziko mu gikoni usibye no gushyuha cyane umuntu yumva izina rye gusa koko! Mbega!”

                          #653
                          Rwanda

                            SOBANUKIRWA N'IMITERERE Y'UMUNTU UKURIKIJE GROUPE Y'AMARASO

                            Uko amaraso y’abantu atandukanye bituma n’imiterere yabo igenda itandukana. Habaho amoko 4 y’amaraso aribwo A,B,O na AB.


                            1. Abafite ubwoko bw’amaraso bwa A – Groupe A

                            Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa A bakunze kugaragaraho intege nke ku bijyanye no kugaragaza cyangwa se guhesha agaciro uburenganzira bwabo. Ni abantu bakunze kuba ari abanyamagambo make. Aba bantu kandi bakunze kumva ibibazo by’abani bakagerageza kwishyira mu mwanya wa buri wese ngo biyumvishe agaciro k’ibyiyumviro cyane cyane iby’agahinda abandi baba bafite.

                            Ni abantu bakunze kugirirwa icyizere cyane kuko bubahiriza amasezerano bagiranye n’abandi. Bubahiriza andi inshingano zabo uko bikwiriye. Bakunze kugira icyizere gikabije kuburyo abandi bashobora kubabeshya ku buryo bworoshye kubera ko bakunda kugirira abandi impuhwe. Akenshi rero aba bantu bagirwa inama yo kuzajya bakurikiza ibyo umutima wabo ubabwiye bakirinda kugendera kubyo abandi bababwira.

                            2. Abafite ubwoko bw’amaraso bwa B – Groupe B

                            Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa B ni abantu batajya baha agaciro ibintu byose. Ibibazo byose bahuye nabyo batitaye ku buremere bwabyo bashakisha uburyo bwose bakabikemura kandi ibintu byose babitekereza mu ruhande rwiza gusa. Iyo bagiye ahantu batari basanzwe bahamenyera vuba cyane. Bakunze kugira ibitekerezo byigenga cyane kandi ntibakunda kumvira abandi ndetse akenshi barahindagurika bitewe n’abo bari kumwe.

                            Ni abantu badakunda kwihishira, iyo babonye ikintu kibashimishije ntibatinda kubyerekana.Iyo bakunze ikintu kandi bagiha agaciro gahambaye. Bagira umwete cyane kandi bakita cyane kubyo abandi bananiwe. Barasabana cyane ugereranije n’andi moko y’amaraso. Ntibatinya no kuvugisha umuntu batazi ndetse bakunze kumenyerana n’abantu bashya mu buzima bwabo ku buryo buboroheye. Bakunda gahunda mu bintu byose kandi ntibakunda umuntu ubivangira mu buzima.

                            3. Abafite ubwoko bw’amaraso bwa O – Groupe O

                            Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O ni abantu bafungutse, mbese kumenya icyo batekereza biroroshye. Uko bagaragara inyuma akenshi niko baba bateketeza ibi bigatuma bagira inshuti nyinshi. Ikindi kandi aba bantu bakunze kugira inyota yo gutsinda no gutera imbere kandi n’akazi kabo bagakora bagakunze. Biyitaho cyane kandi bagahora basa neza.

                            Bakunda kwiha intego ibi bigatuma bagera kuri byinshi mu birebana n’imirimo yabo ibi bituma aba bantu baba abo kwizerwa cyane kurusha abafite ubundi bwoko bw’amaraso. Bakunda amategeko cyane ndetse akenshi mubyo bakora byinshi babwirisha abandi amagambo ategeka.

                            4. Abafite ubwoko bw’amaraso bwa AB – Groupe AB

                            Abantu bafite ubwoko bw’aya maraso ni bake cyane. Aba bantu ni abahanga cyane kurusha abandi. Ni abantu bareba kure kandi ibikorwa byabo bigahora biri ku murongo ugororotse. Nta buruganya bagira, ntibakunda gutekereza byinshi ku bandi kandi n’igitekerezo cyabo kiba kiri mu magambo make mbese kigusha ku ntego batarize guca hirya no hino. Ntibakunda kujya mu bintu bibakururira ibibazo kandi ni abantu bagira ibanga ku buryo bukomeye.

                            #654
                            Rwanda

                              Umugore yashatse kureba ko umugabowe amukunda maze abwira umwana we ati ngenda ubwire so ko napfuye umwana aragnda asanga ise kukabari arimo yirira brouchette naka amster.
                              Umwana amu bwirako nyina apfuye.
                              Ise aramusubiza ngo jyenda ube urarira ndaje………

                              #674
                              Rwanda

                                Umusore umwe w’umusirikare yaguye mu gico cy’abo barwanaga asigaye wenyine, abura aho arigitira ageze ahantu hari ubuvumo yinjiramo yihishamo ariko kuko yari akurikiwe akumva ko n’ubundi amaherezo afatwa, ahitamo kwiragiza Imana.

                                Yarasenze ati: “Mana ndakwinginze nzi ko ushobora byose, ndagusaba ngo wubake urukuta rw’amabuye ku murwango w’ubu buvumo mbashe gukira igico cy’umwanzi!”

                                Akimara gusenga atyo yabonye igitagangurirwa ku muryango wa bwa buvumo, gitangira kubaka vubavuba twa tuntu twacyo (spider web) ku muryango w’ubuvumo, umusore w’umusirikare atangira kwivovotera Imana. Yaravuze ati: “Mana! Koko ndagusaba kunshyiriraho urukuta rw’amabuye ukanshyiriraho igitagangurirwa? Kandi nzi ko ushobora byose?”

                                Ako kanya ba basirikare b’umwanzi bari bamukurikiye baba bageze kuri ubwo buvumo, umusirikare wari ubayoboye areba cya gitagangurirwa ati twikomereze ntawinjiyemo, kuko iyo aba yinjiyemo aba yasenye iriya nzu y’igitagangurirwa! Bahita bigendera umusore akira atyo!

                                ISOMO: Akenshi natwe dusaba Imana byinshi bijyanye n’ubwenge bwacu, nyamara Imana yo iba izi ibyo dukeneye byatugirira akamaro. Ntitukinubire ibyo iduha burya iba ifite impamvu kandi ibyo twita ibyoroheje ibasha kubikomeza, n’ibyo twita ibikomeye ikabasha kubyoroshya. Imana iduha ibisubizo bitubereye kandi izi impamvu. Iyo tuyisabye iba ishobora kudusubiza kimwe mu bisubizo bitatu aribyo: YEGO, TEGEREZA cyangwa OYA HARI IBINDI NGUTEGANYIRIZA.

                                #780
                                Rwanda

                                  Nagirango mumfashe nakundanye n’umuhungu tutaziranye ari umuhungu mugenzi we twari tuziranye waduhuje tukajya tuvugana nyuma tuzaguhura turamenyana. nyuma yaho nibwo yambwiye ko afite umugore bafite n’abana babiri kandi bari baraciye murukiko ariko bamaze amezi 10 batabana ko ashaka kuzasaba gatanya. umuhungu arashaka ko tubana kandi agashaka ko mwereka umuryango wanjye cyane byihuse bakamumenya nanjye akanjyana iwabo. yambwiye ko icyo yapfuye n’umugore ari uko umugore ari umunyamafuti ko kandiabantu bose babizi ko ngo bajya no kubana abantu bamumubujije ntiyumva. none njye ikibazo mfite ni uko kuva namenya ayo makuru yosensigaye numva ntazi aho mpagaze urukundo rwanjye rusa n’ururikugabanuka. none rwose ni mu ngire Inama

                                Viewing 15 posts - 1 through 15 (of 24 total)
                                Topic tags

                                You must be logged in to reply to this topic.