Select Page

Forums Exposed Tribert Rujugiro Ayabatwa atakiryama

This topic contains 0 voices and has 0 replies.
0 voices
0 replies
  • Author
    Posts
  • #204606
    Rwanda

      Tribert Rujugiro AyabatwaAmakuru ava i Kampala muri Uganda aravuga koTribert Rujugiro Ayabatwa  atakiryama kuva aho abagaragu be 2 batangiriye guhigishwa uruhindu, bakurikiranyweho ibyaha bitabarika, birimo gutoteza Abanyarwanda baba muri icyo gihugu babacuza utwabo, hamwe no kunyereza imisoro y’inganda za Rujugiro arizo Meridian Tobacco company na Leaf Tobacco and Commodities,
      Abo bakozi ba Rujugiro ni Sulah Nuwamanya na Boonabana Prossy bafite ubwenegihugu bwa Uganda, ariko bakaba banga uRwanda n’ubuyobozi bwarwo nk’uko babitojwe na shebuja Rujugiro, umwe mu bayoboke wa rya tsinda ry’iterabwoba RNC.

      Mu cyumweru gishize uyu mugore Prossy Boonabana yafatiwe ahitwa Lumumba Avenue muri Kampala, urukiko rwa Buganda Road Court rutangira kumukurikiranaho iterabwoba, ubwambuzi bukoresha iterabwoba, kunyereza imisoro n’ibindi byaha 4. Icyakora ubwo yageraga imbere y’abacamanza yaratakambye, asuka amarira, asaba ko yarekurwa kuko afite umwana arera wenyine kandi wavukanye ubumuga. Yararekuwe ariko ategekwa kutarenga umujyi wa Kampala, ndetse yambikwa ka kuma kerekana niba atarenze ku mabwiriza, akazakurikiranwa ari hanze. Mugenzi we Sulah Nuwamanya baregwa ibyaha bimwe we yaratorotse, ubu arashakishwa uruhindu, mu gihe Rujugiro agishakisha uko atanga ruswa ngo ikibazo kirangire.Itoroka rye ariko naryo riratangaje, kuko kuwa gatatu tariki 08/07/2020 ahagana 10h30 yagaragaye ku cyicaro gikuru cya polisi ii Kampala, bikavugwa ko yatorokeshejwe n’abapolisi bari bamaze guhabwa ruswa.

      Mu mezi make ashize ibinyamakuru byo muri Uganda byakomeje kwandika inkuru zishinja abayoboke ba RNC biganjemo abakozi b’inganda za Rujugiro kubuza amahwemo abanyarwanda baba muri Uganda, aho bacungaga umunyarwanda ndetse n’umugande ufite amafaranga, bakamutera ubwoba bavuga ko ari maneko wa Leta y’uRwanda, maze bakigura batanze akayabo. Magingo aya hari abantu 15 bagejeje ikirego mu nkiko bavuga ko ako gatsiko ka Rujugiro n’ibindi bigarasha kambuye abo baturage miliyon zikabakaba 400 z’amashiringi ya Uganda(arasaga miliyoni ijana z’amafaranga y’uRwanda), yashyirwana kuri Konti ya Boonabana muri Cairo International bank, n’iya Nuwamanya muri DTB bank. .
      Amakuru yizewe kandi avuga ko mu minsi ishize Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuriye mu biro bye n’abantu 40 bazwiho ibikorwa byo kurwanya Leta y’uRwanda, agamije kumenyana nabo neza no kubaha amabwiriza.Muri iyo nama Museveni yavuze ko “..azashyigikira icyo aricyo cyose cyavana Kagame ku butegetsi…: . Muri bo harimo Sulah Nuwamanya na Prossy Boonabana, banashimiwe cyane gufasha Uganda kurwanya icyo Museveni yise “ubushotoranyi bw’uRwanda”.

      Aba bombi ndetse bahise banahabwa abarinda umutekano wabo, icyakora biza kugaragara ko abari boherejwe kurinda Boonabana Prossy, ahubwo ari amahabara ye, kuko ubwo inzego z’ubutasi zagenzuraga ibijyanye n’umutekano w’uyu mugore wakomezaga kuvuga ko ubangamiwe, basanze ba barinzi baryama mu cyumba kimwe na Prossy.
      Abasesenguzi bakomeje kwibaza icyo aba bantu 2 bapfa n’uRwanda, baza gusanga urwango rwabo rukomoka ku mateka yo mu bihe bitari ibya kera cyane.
      Sulah Nuwamanya akomoka ahitwa NTUNGAMO. Abyarwa n’umugande Haddji Kalanzi Adam n’umunyankolekazi Tibalingwa, umwe mu bagore batabarika ba Hadji Kalanzi. Se wa Nuwamanya azwi mu bantu baranzwe n’urwango rukomeye kuri Leta y’uRwanda, nyuma y’aho imuburije ubucuruzi bwa magendu yakoranaga na bamwe mu Banyarwanda, aza kubihanishirizwa gufungwa imyaka 30 , ubu akaba ari muri gereza ya Masaka. Ikimwaro cy’ubujura cyatumye abeshya umuhungu we Nuwamanya ko yafungishijwe by’amaherere Leta y’uRwanda.

      Prossy Boonabana we yavukiye Entebbe. Ni umukobwa w’Umurundi witwa Kaboyi, akaba yari umushoferi wa police mu gihe cya Perezida Milton Obote.Abanyarwanda bari impunzi muri Uganda bazahora bibuka uburyo ariwe watungiraga agatoki abasirikari n’abapolisi imiryango y’Abanyarwanda boherezaga abana gufasha Museveni ku rugamba, imyinshi muri iyo miryango ikaba yarishwe,indi itatoteza bikabije. Uyu Boonabana, ise Kaboyi yamubyaranye n’umunyarwandakazi, baza gutandukana nabi cyane, binatuma Boonabana ajya ku ruhande rwa se, nawe wari warabaswe n’urwango afitiye Abanyarwanda kuva mu myaka yashize..

      Ngiyo rero imvano y’ubuyobe bwa Sullah Nuwamanya na Prossy Boonabana bakomora ku rwango rw’ababyeyi babo, ubu bakaba bariyemeje kujya mu dutsiko twibeshya ko twahirika ubutegetsi isi yose ifitiye icyizere. Ngabo abo Rujugiro Tribert na Kayumba Nyamwasa bashuka ko hari icyo bashoboye, nabo bagakurikira buhumyi. Burya koko ntawe unanira umushyuka, ananira umuhana.Tuzakomeza kubahanura n’ubwo ngo ”umutima muhanano utuzura igituza”.

    You must be logged in to reply to this topic.