Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings

last updated by Rwanda 4 years, 11 months ago
1 voice
30 replies
  • Author
    Posts
  • #204116
    Rwanda

      IBIBAZO BIRI HAGATI Y’U RWANDA NA UGANDA

      Ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda kuri ubu, byanareberwa ku mpamvu umuntu yakwita izishingiye ku nkomoko. Nubwo ubu abari ku butegetsi muri Uganda bava mu gatsiko ko mu bwoko bw’abahima kayobowe na Museveni, kubyumva neza birasaba kujya mu mizi kugira ngo umuntu abitandukanye n’umuryango mugari w’abahima urimo abahima b’aba-Chwezi n’abandi.

      Abahima Museveni aturukamo kuva kera bafite ikibazo cy’ahantu bakomoka ari nacyo gifite aho gihuriye n’iteshamutwe u Rwanda rumaze imyaka isaga 20 rurwana naryo.

      Ukurikije ibirari by’amateka n’agace umuryango wa Museveni ukomokamo, biragoye kubatandukanya burundu n’u Rwanda. Ni nako bimeze ku yindi miryango y’abahima yegereye u Rwanda.

      Kubera imizi bafite mu Rwanda, bituma bamwe muri abo bahima bahora bagerageza kwitandukanya narwo bakora ibishoboka byose birimo no kugirira nabi abanyarwanda bene wabo ngo bagaragare nk’abandi bahima bo mu miryango y’aba-Chwezi.

      Ni intambara igamije kwishyira hejuru no kwerekana ko bari hejuru y’abandi. Nubwo bisa n’ibitakijyanye n’igihe, hari benshi bakibeshya ko barenze, ko abandi bakwiriye kubapfukamira. Ibyo bifite aho bihuriye n’imikorere ya kera ya cyami kandi bigaragara ko igifitwe na bamwe muri bo kubera impamvu za politiki cyangwa z’ubukungu.

      Ndemeza ko iyo Uganda iba iyobowe n’undi muntu, ubu bushotoranyi buba butariho.

      Ibibazo by’inkomoko twavuze byatumye habaho ihangana aho ibyo u Rwanda rugezeho, bibatera umujinya n’ubugome bugamije gutesha agaciro iryo terambere aho kuba intandaro y’umujinya mwiza utuma bakora cyane.

      Hari uwakumva ibi akagira ngo ni ikintu cyoroshye, ariko bamwe muri twe babanye n’aba bantu bafite ibibazo by’inkomoko bazi neza ko iyi myitwarire ihera kera ari nayo isobanura ibikorwa muri iki gihe n’abayobozi ba Uganda.

      Urugero, wakwibaza icyateye Uganda kugaragaza ubushake buke mu mushinga wa gari ya moshi yagombaga kugera i Kigali, umushinga wagombaga kuvana amashanyarazi muri Ethiopie akagera mu Rwanda anyuze muri Uganda, kwanga ko RwandAir ijya gufata abagenzi ku kibuga cy’indege cya Entebbe ngo ibajyanye mu Bwongereza, gukumira amabuye y’agaciro yajyaga Mombasa na kontineri z’amata yari avuye mu Rwanda agiye muri Kenya kugeza ubwo yangirikiriye ku mupaka kubera amabwiriza yavuye hejuru (kwa Perezida Museveni) nyamara ahubwo bigamije kuzambya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu karere ngo u Rwana na Kenya bahombe bashake ubundi buryo.

      Nyamara nka bamwe muri twe twakuriye muri Uganda, twibuka neza imyitwarire y’aba bayobozi ba Uganda bibona nk’ibyimanyi bidasanzwe naho abandi bakaba ibyo ntazi, bumva ko ari bo byose abandi bakababera abacakara. Ibyo byabaremyemo imyitwarire y’ubwibone no gusuzugura abandi.

      Iyo myumvire yo kwikuza kw’ako gatsiko kari ku butegetsi niyo ntandaro y’amakimbirane bahorana n’abandi baturage ba Uganda babeshejweho n’ibisigazwa by’abari ibukuru, nyamara ntibamenye ko ibyo ari ibintu bitaramba.

      Bamwe mu basirikare bakuru ba RPA (RDF ubu) bibuka neza ubwirasi, agasuzuguro no guhohoterwa bakorewe n’aka gatsiko by’umwihariko ikiswe intambara yo mu gihuru mu 1985.

      Byasaga n’aho ari umugambi wa ‘nkukoreshe nkujugunye’ hirengagizwa imbaraga zikomeye abana b’abanyarwanda bakoresheje ngo Uganda ibohorwe.

      Ubu bwibone bw’aka gatsiko bwanageze ku bandi baturage ba Uganda, aho bababwira ngo ‘emera dukorane cyangwa ubure byose’, ntaho butaniye n’ubwa ya mitwe igendera ku matwara y’idini ya Islam yica abo batavuga rumwe cyangwa badafite imyizerere imwe.

      Ibi bimaze igihe kandi bisa nk’aho nta gitekerezo cyo kubihindura nubwo ari imigenzo ya kera ifite ingaruka mbi kuri politiki n’ubukungu bwa Uganda, bagashaka no kuyizana mu Rwanda ku bw’amateka bafitanye ariko ubuyobozi bw’u Rwanda bukayamagana.

      Nubwo inzira u Rwanda n’abanyarwanda bahisemo ariyo ihenze cyane ariko ishingiye ku ndangagaciro yo kwiha agaciro umunyarwanda ashobora kwemera no gupfira.

      Ibi byavuzwe hejuru birasobanura impamvu y’amarangamutima ya Ambasaderi w’u Rwanda i Kampala (Gen Maj Frank Mugambage) ubwo mu nama y’Umwiherero yasobanuraga uko byagenze ubwo bageragezaga gukemura ibibazo by’u Rwanda na Uganda binyuze mu nzira ya dipolomasi.

      Imyitwarire y’ubwirasi yanabonywe na Dr Aggrey Kiyingi wigeze kwiyamamariza kuyobora Uganda. Kuri ubu ni umuganga w’indwara z’umutima muri Australie.

      Yaravuze ngo “Tuzi neza icyateye umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda. Byose byatewe n’ubwirasi bwa Museveni. Ntabwo arabona ko nubwo yaba atekereza ko u Rwanda na Uganda ari nk’umwana na se, hari igihe umwana akura akajya gushinga urugo rwe.”

      “Igihe nakuze nkava mu rugo rwa data nkarongora, ntabwo data aba akinkurikira mu rugo rwanjye ngo arumperemo amabwiriza. Museveni byaramunaniye kwiyumvisha ko u Rwanda ari nk’umugabo ukuze wiyobora. Yakomeje guhera muri bwa bwirasi kubyumva biramunanira.”

      Ibijyanye na Guverinoma y’u Rwanda

      Abiyita ko barwanya u Rwanda biyemje kugenda bakwirakwiza ikinyoma kitarimo no gutekereza bagamije kuyobya rubanda, bavuga ko ibibazo bafite ari Perezida Paul Kagame, ngo batwikire amabi basize bakoze.

      Ibi ni ukwikunda, kurangaza abantu n’ibindi. Reka twemere ko wenda hari ibibazo biri mu Rwanda (nubwo nta bihari nta n’ibizigera bihaba kuko abanyarwanda bahanganye n’ibibazo bibabuza kugera ku iterambere kandi nta gihugu kidahura nabyo). N’iyo ibibazo byaba bihari ubusanzwe bikemurirwa mu buryo bw’imiyoborere budaheza, ntabwo byakwitirirwa Perezida Kagame ku giti cye.
      Perezida Kagame akorera mu bwumvikane mu bibazo byose byaba iby’ubukungu, imibereho, ibya politiki n’ibijyanye n’umutekano. Rero n’iyo haba hari ibibazo, byakwitirirwa uburyo bw’imiyoborere aho kuba Perezida Kagame nkuko abarwanya u Rwanda bifuza ko abatazi ukuri babyemera barimo n’abategetsi ba Uganda babatera inkunga.

      Abo barwanya u Rwanda babizi neza uburyo dukoresha mu gufata ibyemezo. Nk’abahoze mu buyobozi bazi ko byaje kubananira kubera urwego rwo hejuru rwo kubazwa ibyo ukora, bikarangira bibananiye kubera kwirebaho. Nta n’umwe rero wananiranywe na Perezida Kagame, bananiwe n’uburyo bw’imikorere bahitamo kwitandukanya nabwo.

      Nyamara icyo kinyoma abayobozi ba Uganda baracyemeye baracyizera kuko gihuye n’umurongo bamaze imyaka 20 bakoresha ngo bahungabanye u Rwanda.

      Biratangaje kumva abantu nka Rujugiro bahorana uburyo bumwe kugira ngo bakore ubucuruzi, ibintu bishoboka gusa muri Leta zamunzwe na ruswa u Rwanda rutarimo, agenda abeshya ko yananiranywe na Perezida bityo agahitamo kuva mu Rwanda.

      Nyamara uburakari bwe ntabwo bwatewe nuko yananiranywe n’uburyo ibintu bikorwamo mu Rwanda ahubwo nuko Guverinoma y’u Rwanda yanze kumuvuganira ubwo yafatirwaga i Londrès ku bw’impapuro zo kumuta muri yombi zari zatanzwe na Afurika y’Epfo.

      Ese ni iyihe Guverinoma itekereza yakwemera kujya mu cyaha nk’icyo kandi Rujugiro yari yaraburiwe ku ngaruka zo kunyereza imisoro muri Afurika y’Epfo?

      Kuri ubu afite sosiyete Meridian Tobacco Co mu Majyaruguru ya Uganda ahuriyeho na murumuna wa Museveni Salim Salleh, ibyo ubwabyo bigaragaza imiterere y’igihugu aba yifuza gukoreramo.

      Ng’uko ukuri no ku bandi barwanya Leta bananiwe inshingano zabo kubera uburyo buhambaye bwo kubazwa ibyo bakora, bakagenda bakwirakwiza ko bananiranywe na Perezida Kagame.

      Imikorere y’ubuyobozi bwacu ntiyihanganira kunyuranya n’indangagaciro nta kindi. Ibindi ni ibipapirano bigamije guhuma amaso abadakurikira rimwe na rimwe bakagwa muri uwo mutego.

      Imikorere y’ubuyobozi bwacu ikorera abanyarwanda bose kandi byemejwe n’inzego mpuzamahanga zibifitiye ububasha. Ibirenze ibyo nta binyoma uko byaba bingana kose byaburizamo ukuri kwivugira.

      Kuri aba batavuga rumwe na Leta, ababafasha n’abandi batazi amakuru, Kagame ni we gihanga w’u Rwanda rushya akaba intwari y’ibihe byose w’abanyarwanda batekereza neza, baba abagarutse mu gihugu nyuma y’igihe mu buhungiro bamufitiye umwenda uhoraho wo kuba yarabagaruye mu gihugu (nyuma ya 1994) ndetse no ku banyarwanda bari basanzwe mu gihugu mbere ya 1994 bari barahejejwe inyuma ubu bakaba bishimira imibereho myiza.

      Yaba aba barwanya u Rwanda, abafatanyacyaha babo n’undi wese, nta n’umwe wabasha cyangwa uzigera abasha gutesha agaciro ibikorwa bye by’ubutwari n’ideni ridashira abanyarwanda bamufitiye.


      Prof. Nshuti Manasseh

    Viewing 31 post (of 31 total)
    Topic tags

    You must be logged in to reply to this topic.