Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe

last updated by Rwanda 6 years, 3 months ago
1 voice
39 replies
  • Author
    Posts
  • #676
    Rwanda

      Umuhungu: Cherie bite? Uri mu rugo?
      Umukobwa: ni byiza chou! Yego niho ndi.
      Wansuye se!
      Umuhungu: Ninde muri kumwe mu rugo se?
      Umukobwa: ndi kumwe n’ababyeyi na musaza
      wanjye. Umuhungu: Eeh cherie igihe nta muntu uzaba uhari uzambwire! Uzahite umpamagara kabisa
      burya nkunda ahantu najya nkumva ndisanzuye!
      HASHIZE ICYUMWERU:
      Umukobwa: chou ngaho rero mu rugo ubu nta muntu uhari.
      Umuhungu: Wow! Reka mpite mfata moto mu minota nk’icumi.
      Umukobwa: sawa ariko n’iyo wahagera nyuma y’isaha nta muntu uza kuba ahari pe!

      HASHIZE IMINOTA 30: Umuhungu: cherie nonese ko mbona hafunze? Wikingiranye se?
      Umukobwa: chou ntiwambwiye se nyine ko nzakubwira ari nta muntu uhari? Ubu nyine twese hari aho twagiye kure kandi wambwiye ko ushaka kwisanzura nyine isanzure aho hose humura ntago dutaha vuba!

      #708
      Rwanda

        Gira icyo ubwira Aba bana Ababyeyi bohereje ku Ishuri:


        Gisèle Rukundo Abavyeyi nukubigisha kurongora ivyifuzo, kuko nivyo nivyiza ariko bimeze nka moteur y’imodoka ikomeye ni sawa ariko atamafreins ifise uca uvyumva.

        Xuac Xuac Xuac Birabareba wowe hangana n’ibyawe

        John Boscouda Ngendahimana Birakabije kabisa harya ngo niterambere!!!???

        Twizeyimana Nzabandora nicyogih ngobaryisi

        Emmanuel Ndaisaba Ubwose mwabihoreye!umwana akinisha ikara rikamuturira akahakurisomo

        Jules Prod Hvm hhhh ni civilization

        Gerry Mugwiza Kwiga se bisimbura santima ?

        Jules Prod Hvm hhhhhaaahhhaa umva ndaq

        Uwera Joselyne Narumiwe njye pe

        Mahoro Grace Nibasigeho n’aho Satani ahera

        Beky Uwizeyimana baradusebeje ryose ibyobagiwe kwiga nibibirimo mbega urubiruko rwubu

        Bosco Twiringiyimana Mwizina rya Yesu iyi nidayimoni pe

        Laila Rutamu nukubigisha uburyo ahubwo bagomba kubyitwaramo.naho ubundi iyi nzira yaburi muntu ugeze muriki kigero

        Gisèle Rukundo Ivyo ni ivyifuzo bitari ku rutonde bishobora kubageza habi!

         

        #709
        Rwanda

          Ngo mugihe cy'izuba nibwo abakobwa benshi basama inda nyinshi

          Ngo mugihe cy’izuba nibwo abakobwa benshi basama inda nyinshi? ese koko imibonano iterwa nubushyuhe bwomumubiri wumuntu cyangwa nuburaya butera abantu kubikora? nurukundo rwinshi si? Nubukene si?
          Ubu mugiye gutera noguterwa inda ejo bundi bati 47 dufashe uduhe kumuti ukuramo inda bati naracitswe!gusa arumutaramyi ubinsabye nabimukorera nokubuntu, Njye nemerako gusambana biterwa nuburaya kumpande zombi, Wowe ubyemera ute?ubu ninamahire nugutega moto ntabyimvura ni muci!umumotali utarava mwikode nakazi ke!

          #710
          Rwanda

            Umuntu W’umugabo Akiyambura*
            .
            *Ishati ya 30.000*
            *ipantaro 50.000*
            *ikirato ca 40.000*
            *i boxer ya 10.000*
            *Akambara condom yi 100FRW vrm. Oyaaaaa*

            #711
            Rwanda

              ibinyoma abagabo bakunze kubeshya abakobwa bishakira kuryamana nabo

              Nk’umukobwa ugomba kumenya kandi ukitondera ibyo abagabo bakubwira byose, ni wowe ugomba kureba ukanamenya niba ibyo ubwiwe ari ukuri cyangwa se ari ibinyoma bigamije kukwifatira no kukuyobya. Niba uri kumwe n’umusore mwiza urimo kugerageza gushaka ko mwaryamana, ugomba kwibuka ko rimwe na rimwe hari ibinyoma abagabo babwira abakobwa nta kindi bagamije ari ukugirango babashe kubageza mu busaswa.

              Ni wowe rero ugomba kumenya niba uwo musore ibyo akubwira ari ukuri cyangwa se ari umukinnyi ufite intego agamije:

              1. Sinjya nkora ibi – Ntago menyereye gukora ibi

              Umusore nakubwira ati “sinjya nkora ibi” cyangwa “simenyereye gukora ibi”, menya ko azaba ashaka kukwifatira kugirango akugeze aho ashaka. Azagerageza gutuma wiyumvamo ko uri igitangaza, mu bitekerezo byawe wiyumvemo ko utari kimwe n’abandi bakobwa asanzwe avugisha.

              2. Sinjye uzarota mbaye umu papa

              Niba nawe ibyo kugira umuryango no kubyara abana bikurimo, azakora uko ashoboye akumvishe ko ari umusore utajegajega, umusore udatinya kurushinga akanabyara abana. Ibi bikaba byatuma wemera kuryamana n’uwo wakwibwira ko ashobora kuzakubera umugabo mu gihe kiri imbere kandi kuri we ari ikinyoma yipangiye kigamije kukuyobya.

              3. Nta wundi mukunzi mfite

              Ntago yakubwira ko afite undi mukunzi kandi binakomeye, kuko ukibyumva wahita uhindukira ugakizwa n’amaguru, keretse wiyemeje kuzahangana nawe biramutse bibaye impamo. Kuri uru ruhande, washobora kumenya ukuri neza ushoboye kubaza inshuti ze, kuko nizo zaba zizi koko niba nta mukunzi yari asanganywe cyangwa se afite.

              4. Nshaka ko duhoberana gusa

              Hahaaa. guhoberana rimwe na rimwe bishobora kuba byinshi, bikaba byanageza kucyo umuntu atifuzaga, atashakaga gukora. Byitondere rero.

              5. Uri igitangaza

              Ntazigera ahwema kugutaka kugeza ubwo azagera kucyo ashaka, kuryamana nawe. Reka kwemera no kwizera ibintu byose akubwira.

              6. Mfite akazi gahemba neza

              Aha ni ku bakobwa bakunda ibintu n’agafaranga. Azakubwira ko ahembwa neza cyane kandi menshi, ndetse azakoresha uko ashoboye abikwereke, kwambara neza kandi bihenze, azajya ahuha ibintu utanamusabye kugirango akwemeze, kugeza ubwo azakugeza mu busaswa.

              7. Ntawe nzabibwira

              Ushobora kuba ifite ubwoba bw’uko buri muntu wese azamenya ko waryamanya nawe, niyo mpamvu azagerageza kukumvisha ko ntawe azigera abwira, ko ntawabimenya kugirango umugirire ikizere. ariko niba ari umwe muri babandi, ntibizatinda mbere yuko abibwira inshuti ze zose.

              Mukobwa rero, itonde kandi ushishoze, bimwe muri ibi binyoma bitazakugwaho ukicuza nyuma. Ngo ubwenge buza ubujiji buhise.

              #712
              Rwanda

                DORE RERO BUMWE MU BUTUMWA BWIZA BUGUFI WAKOHEREZA UMUKUNZI

                Mu rukundo, kwereka umukunzi wawe ko umukunda, kumushimisha si ukuba muri kumwe gusa cyangwa kumuha ibintu bimushimisha, amagambo wamubwira n’ubutumwa wamwandikire bifite uruhare rukomeye cyane.

                Niyo mpamvu touchrwanda.com yabegeranyirije amwe mu magambo y’ubutumwa bugufi wa kohereza umukunzi bukamunezeza akaba yanarushaho kugukunda.

                Mukunzi, utuma nizera ko urukundo nya rukundo rubaho.
                Utuma ngukunda buri munota, buri segonda ya buri munsi.

                Nta muntu n’umwe wigeze ankunda nkuko unkunda Unzanira ibyishimo, urukundo, agahenge n’imigisha mu buzima bwanjye.

                Mukunzi ….. uri umumalayika wanjye
                Mukunzi wanjye, mutima wanjye ….
                Umwamikazi wanjye, mukunzi mwiza… nzozi zanjye, ni wowe nkunda cyane mutima w’urugo…
                Uri igisubizo cy’ubuzima bwanjye

                Sinarota ubuzima nabaho ntagufite.
                Uhora uri mwiza igihe cyose Iyo ngutekereje mbona ndi umunyamahirwe, kukugira mu buzima bwanjye.

                Numva nkuri iruhande burigihe niyo naba maze igihe ntakubona
                Uzi uburyo bwiza bwo kuntungura ukanshimisha mukunzi mwiza..

                Ni wowe mpamvu ubuzima bwanjye buhora bwuzuye Nshimishwa n’inseko yawe, urumuri rwanjye rwa buri munsi.

                Naraye nkurose  mukunzi wanjye.
                Ngutekereza ijoro n’umunsi, nsoma agafoto kawe buri joro mbere yo gusinzira

                Nkureba buri gihe nsinguhage
                Nkunda impumuro yawe
                Numva nishimye iyo turi kumwe
                Nifuza kuba ndi kumwe nawe burimunsi

                Unyumva neza kurusha abandi
                Igihe cyose nshimishwa no kuba ndi kumwe nawe.
                Sinjye uzarota tubanye burundu

                #713
                Rwanda

                  Umukunzi wacu yaratwandikiye ashaka kugirwa inama kubw’ikibazo gikomeye afite, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

                  Ndi umusore w’imyaka 23, mfite umukunzi tumaranye hafi umwaka umwe gusa ndumva ntangiye kumuzinukwa bitewe n’ingeso mbi afite.

                  Tujya gukundana yari yarampishe ko anywa ibiyobyabwenge, namubaza akansembera ambwira ko umuryango we ukijijwe cyane ntakintu cy’inzoga cyangwa itabi yakoza mu kanwa ke.

                  Naramwizeye turakundana, ntangira kumwegurira umutima wanjye wose, gusa inshuti zanjye zikambwira ko zijya zimubona yasinze simbyemere bitewe n’urukundo mufitiye.

                  Mu minsi ishize naje kubyiyemerera ubwo namufashe yasinze atibuka n’izina rye, maze ankubise amaso mbona araturitse ararira, gusa numva ntangiye kumizinukwa.

                  Guhera ubwo yazaga no kunsura akansaba kumugurira ibiyobyabwenge(Inzoga n’itabi), nabyanga agataha ababaye cyane, none nabuze icyo nkora kuko ndabona tutazashobokana mungire inama.

                  #714
                  Rwanda

                    Gukunda cyangwa kuba mu rukundo ni umunyenga kuri benshi, ariko hari igihe uwo munyenga ushobora kuba uhishe byinshi bitari byiza cyangwa bitashimisha umwe mubari muri uwo munyenga, cyane cyane ashoboye kuba yamenya ibyo umukunzi we yiberamo mu rwihisho.

                    Niyo mpamvu hano kuri touchrwanda.com twagerageje kubakusanyiriza mwebwe basore n’abagabo, bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe yaba amaze kuguca inyuma.

                    Impumuro idasanzwe
                    Ku bafite ubushobozi bwo guhumurirwa cyane kurusha ya mafi manini yo mu nyanja, bazahita bakwemeza ko bashobora guhumurirwa n’impumuro y’umugore, umukobwa umaze gukora imibonano mpuzabitsina nubwo yaba atabegereye. Ibi bikaba bishoboka iyo atabashije gukaraba cyangwa kwihanagura neza amaze kubikora.

                    2. Kuruhukira mu bwogero akigera mu rugo

                    Kubona umugore cyangwa umukobwa akigera mu rugo avuye ahantu, icya mbere akoze ari ukujya mu bwogero kwisukura, yarangiza agahita ajya kuryama, wagombye kugira icyo ubikengaho.

                    3. Kwisekesha n’amasoni

                    Akimara kukubona amaze kuryamana n’undi mugabo akagusekera ariko ubona afita amasonisoni ku maso kandi nta kintu cyagakwiye kuba kimusekesha, bishoboka ko byaba bitewe n’urwikekwe rw’ibyo amaze gukora.

                    4. Ntashaka ko mwahuza amaso

                    Ikindi kimenyetso ni uko umugore cyangwa umukobwa umaze guca inyuma umukunzi we azagerageza kwirinda ko mwahuza amaso mu gihe muzaba muri kuganira. nugerageza ku mureba nkaho hari icyo ucyeka uzabona isura ye ihindutse ako kanya.

                    5. Ishati yambaye yikunjakunje kandi yanduye

                    Ubonye ku myenda yambaye ku bice cyane cyane by’ibumoso n’iburyo ku mabere hikunjakunje kandi handuye, kuko ariho abahgabo cyangwa abasore bakuze gufatafata cyane. Ibi ariko bikunze kugaragara cyane iyo yari yambaye umwenda w’umweru.

                    6. Yanze ko mukora imibonano mpuzabitsina

                    Nyuma y’aho amaze kuguca inyuma n’undi mugabo, ugerageje kumusaba ko mwatera akabariro ukabona atabyitayeho, azagerageza gushakisha impamvu yo kukumvisha ukuntu arushye cyangwa yumva atabishaka uwo mwanya.

                    7. Kumara umwanya munini mu bwogero

                    Tuvuge ko ubusanzwe ajya mu bwogero akamara byibuze iminota 10 yituma, ariko umunsi umwe avuye ahantu, ahise ajya mu bwogero amarayo iminota 45 cyangwa isaha. Ibi bishatse kuvuga ko hari ikintu kitagenda neza, aribyo turi kuvuga hano by’ibyo yaba yamaze gukora.

                    8. Kugira umushiha bitari ngombwa

                    Niba ageze mu rugo wamubaza icyamutindije agatangira kurakara no kuzamura ijwi, akazana umushiha kandi wari umubajije neza mu mutuzo, akagusarana akubwira ko utamwizera kubera ko umubajije icyamutindije, menya ko hari iyindi mpamvu ibimuteye adashaka ko wakwinjiramo.

                    9. Ibirungo ku munwa (lipstick) byashizeho

                    Avuye mu rugo yisize ibirungo neza bigaragara, mu kugaruka ukabona byose byashizeho, bishobora kuba ikimenyetso ko yasomaguranye n’undi mugabo hanze.

                    10. Yisize bundi bushya (make up) mu maso

                    Ikindi wakwitondera kureba n’uko yaba amaze kwisiga bushyashya mu maso (make up), umusatsi utunganyije neza, imyenda yambaye yayiringanije neza ndetse yiteye n’umubavu bundi bushya, mbese byose ari n’uko yakavuye mu rugo, uzamenye ko ari ukugirango utagira icyo uhumurirwa ageze mu rugo.

                    Ngaho rero basomyi n’abakunzi ba touchrwanda.com ni mwisomere kandi mujye munashishoza dore ko mu rukundo ibintu aba shyashya buri gihe, kandi munamenye ko ibi atari byo bimenyetso byonyine wakwibamdaho, kandi munirinde ibyabateranya mupfa ubusa.

                    #715
                    Rwanda

                      Inshuro nyinshi abakobwa baca inyuma abakunzi babo ariko nyuma bakabifata, ndetse bakitwara nkaho nta kintu cyabayeho. Nk’umuhungu rero ugomba kureba neza ukitegereza imyitwarire y’umukobwa mukundana, cyane cyane iyo utangiye kubona urukundo rwanyu rwajemo agatotsi.

                      Ni kuri izo mpamvu wagatangiye kwitegereza niba bimwe muri ibi bimenyetso byagaragara ku mukunzi wawe:

                      1. Iyo umuhamagaye agatinda kukwitaba. Ntagishaka ko umushyiraho ikiganza cyangwa ukuboko iyo muri kumwe cyangwa agatangira kujya avuga amazina y’abandi bagabo.

                      2. Atangiye kujya arakazwa n’utuntu duto duto tudafshije kandi ubona nta n’icyo tuvuze cyangwa dutwaye.

                      3. Atangiye kujya akubaza gahunda zawe uko zifashe, aho uri bujye, igihe uri butahire n’ibindi, menya ko ari gushakisha igihe gikwiye yahura n;abo bagabo bandi. Iyo atangiye kukubwira ko nta mwanya afite, menya ko awufitiye abandi.

                      4. Ntakikubwira utubazo twe, menya ahubwo ko ikibazo ari wowe.

                      5. Ntagishaka kuba ari kumwe nawe igihe kinini, menya ko atakigukeneye cyane nkuko mbere byari bimeze.

                      6. Atangiye kujya ajya muri siporo kandi bitajyaga bimubamo, attangiye kujya yireba mu ndorerwamu buri kanya, menya ko hari undi musore/umugabo umurata uko ateye n’ubwiza bwe.

                      7. Iyo umukobwa mukundana atangiye kujya akoresha amagambo amwe n’amwe nka “uko ubishaka, no, ok, hmm …” Menya ko aguca inyuma.

                      8. Atangiye kujya akwiseguraho kuri buri klntu cyose umubwiye, menya ko byakurangiranye. Ntakigusaba amafaranga yo gukemura utubazo twe, menya ko hari undi utumukemurira.

                      9. Ubajije umukobwa mukundana niba ashaka ko mwasohoka agahita agusubiza “OYA”, hita umenya ko afite undi mugabo mu buzima bwe.

                      Ngibyo rero ibimenyetso 9 wakwihutira kureba, ariko cyane cyane ubone icya 1,3,7 ndetse n’icya 8, menya ko byakurangiranye yifitiye undi mukunzi utari wowe.

                      #716
                      Rwanda

                        Umukunzi ni umuntu ukomeye cyane kuko niwe muntu mushobora kubana akaramata,ni byiza kumwinjiza mu buzima bwawe wabanje kwitonda cyane,mbese ukagira bimwe mubyo witondera cyane kuri we.

                        Kimwe mu bintu by’ingenzi cyane umukunzi aza aje gucyemura uba utari usanzwe ufite mu buzima bwawe ni uko akuzanira urukundo rwongera ibyishimo mu buzima bwawe akirukana ikitwa n’igifitanye isano n’agahinda,akagusobanukirwa neza ndetse akakuzanira  ibyishimo birambye.

                        Muhungu niba umukobwa mukundana ajya akubeshya kimwe muri ibi binyoma uko ari bitanu uzitonde kuko yazakumenera umutima.

                        Niba akubwira ko nta kibazo afite ariko mu byukuri gihari.

                        Niba umukunzi atinyuka kukubwira ko nta kibazo afite kandi ufite ibimenyetso bifatika ko atameze neza nyamara we agatinyuka kubiguhamiriza izuba riva nta n’ubwoba na buke afite,uzitondere cyane umukunzi umeze atya.

                        Niba akubwira ko akunda bimwe mu bintu ukunda cyane ariko mu byukuri abyanga urunuka.

                        Umukobwa mukundana niba atinyuka kukubeshya ko akunda bimwe mu bintu ukunda nyamara akubeshya uritonde kuko arabikubeshya mutarabana ariko nimumara kurushinga hazavuka amakimbirane ariko iyo bibaye byiza akaba yarabikumenyesheje mbere wari gushobora guhinduka  cyangwa se ugashaka uwo muhuje. Uzitonde nuramuka utahuye ko umukunzi wawe akubeshya akunda ibintu runaka nyamara abyanga urunuka,nuramuka witahiye bwije watinze ureba umupira yagushutse ko ntakibazo kibirimo nyamara akubeshya byazabaviramo no gusenya.

                        Niba ifuhe ryawe ntacyo riba rimubwiye

                        Umukobwa mukundana niba atinyuka  kuvugana igihe kinini hafi y’icyo aba afite cyose ku mbuga nkoranyambaga n’abandi bahungu wamubaza akakubwira ko nta kibazo kirimo na gito ko nawe ufite uburenganzira bwo gu chatting nabo ushaka kandi igihe ushaka ,uzihutire kugira icyo uhindura ku rukundo rwanyu, kuko niba adaha agaciro icyo umutekerezaho bivuze uko agufata

                        Niba aha abandi bahungu umwanya urenze uwo akugenera.

                        Uzitondere umukobwa  ukunda gukururana n’abandi bahungu wagira icyo ubimubazaho ukumva arakubwira ngo ni inshuti iye isanzwe uzashishoze cyane,uzasanga buri gihe agusubiza ngo ni umuhungu dukunda gutera blag nyamara nyamara za blag zishobora kukuviramo kumutakaza kuko uko amuha umwanya urengeje uwo aguha bisobanura ko anakurusha cyane kumwitaho.

                        #717
                        Rwanda

                          Nitwa Jean D’arc nkaba ntuye mu karere ka Kayonza mfite imyaka 25, nkaba nitegura kurushinga gusa ibyo ndimo gusabwa n’umukunzi wanye birankomereye cyane.

                           
                          Hashize igihe kigera ku myaka ibiri dukundana, anyereka ko ndi buri kimwe kuriwe, ndetse niwe wambwiye ko byanze bikunze tugomba kubana nk’umugore n’umugabo.

                          Mu minsi ishize namweretse iwacu, gusa we mubwiye ngo azanjyane iwabo bamenye, ambwira ko ari impfubyi ndabyihorera, hanyuma dukomeza gupanga gushinga urugo.

                          Icyangoye kurusha ibindi ni uko yansabye ko namuha amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri(2), hanyuma akagura ibikoresho byo mu nzu tukabona kubana.

                          Yarantakambiye ambwira ko atazampemukira, anyereka uburyo atishoboye gusa mfite ikibazo cyuko nshobora kuyamuha agahita antera utwatsi, none mungire inama, nyamuhe cyangwa se mureke?

                          #1073
                          Rwanda

                            Mukobwa dore uko wafata neza umuhungu mukundana

                            1.muhe umwanya
                            2. Irinde kumufuhira
                            3. Wimusaba byinshi
                            4. Irinde Kumukeka ko yaba aguca inyuma
                            5. Mukunde n’umutima wawe wose ❤

                            *Muhungu dore uko wafata neza umukobwa mukundana*

                            1. muhe amafaranga
                            2. Ndavuzengo muhe amafaranga
                            3. Ntukibagirwe kumuha amafaranga
                            4. Icara wizeyeko wamuhaye amafranga
                            5. Muvandi, muhe amafranga
                            6. Amafranga nagushirana muyobore k’ uwundi muntu uzakomeza kumuha amafranga!!! ?

                            #1074
                            Rwanda

                              umukobwa yari afite ubwoba

                              Mumwaka wa 2015 nibwo umukobwa yirekuye, yemera gukundana bwambere n’umusore. umukobwa yari afite ubwoba kuko bwari ubwambere aguye mu inyanja y’urukundo… umusore nawe yamubereye agatangaza amwigisha byinshi mu urukundo kuburyo agakobwa k’abandi kishimiye urukundo kakarara karurota… bahanaga umwanya , bagatemberana ,bagasohokana.. yooo!!! byari byiza. umukobwa yabwiraga inshutize ukuntu cher we amwitaho, inshuti ze zikamubwira ko YATOMBOYE. Bikamutera courage yo kumva ntacyo yakwima boy friend we agifite.
                              Igihe cyaje kugera urukundo rubatwara nk’abasazi, umuhungu afata umukobwa aramusoma, umukobwa aramwiyaka amukubita urushyi… ahita agenda amusiga aho… umukobwa ageze murugo iwabo yaraye arira kuko yumvaga yibabarije umukunzi, kandi disi yabitewe n’amasoni. amaze kubwira inshuti ze ibyamubayeho, zamubwiyeko ari akagoryi ka fake gusa, ko gusomana ari ibintu byoroshye bitatuma yibabariza umukunzi ngo natazajya amuha Care abandi bakobwa bazazimuha . Umukobwa azahure na boy friend we aza yiyemeje kwikuramo ubwoba, amukorera byinshi birenze kugirango amushimishe bagera naho baryamana… yatashye yishimye kuko yumvaga ashimishije boy friend kandi n’inshuti ze zitazongera kumuseka zimwita akagoryi…………….
                              igihe cyaje kugera umukobwa amenya ko atwite, abibwiye inshuti ze ziramuseka ngo kuki atakoresheje agakingirizo, ngo nabage yifashe, abibwiye umuhungu kuri telephone , umuhungu ahita amukupa. guhera ubwo yamuhamagara umuhungu ntayifate, yamwoherereza message nyamusubize… mbese agahinda kaba kenshi ku mukobwa. ikibabaje ni uko papa w’umukobwa yari pastor, ayo mahano y’uko umukobwa we atwite ikinyendaro sinzi uko byari kugenda. umukobwa yabuze epfo na ruguru abura aho ahera abibwira ababyeyi. yirirwaga yikingiranye mucyumba arira, akazi yakoraga aragahagarika baramwirukana. iwabo bamubazaga icyo yabaye akanga kukivuga. byari agahinda n’umubabaro…………
                              .
                              nibwo umuhungu yanyandikiye message ati : “Topsam ngira inama”…ambwira uko bimeze ngo mugire inama ngo kuko ntiyashobora kubaka urugo ntamafaranga afite ngo ahubwo agiye nawe kureka akazi yimuke ajye gukorera ahandi ho umukobwa atazongera kumubona vuba…
                              Dore inama namugiriye: Namubwiyeko urukundo atari umukino ko aho urukundo ruri buri gihe haba insinzi, namubwiyeko urukundo atari amafaranga cyangwa imitungo kuko ibintu ari ibishakwa namusabye ko yasanga umukunzi we akamuhumuriza bagapanga ubukwe inda itaragaragara kandi byaba byiza kuko n’imiryango yabyishimira… namubwiyeko gusiga uwo mwakundanye, mwasangiye ibyiza byose ari ubugwari, namusabye muhagarara kigabo agasanga girl friend we atariyahura…
                              .
                              umukobwa mu amezi atatu yonyine yari amaze guhorota no kurya byaramunaniye, yababazwaga n’ukuntu yemeye guhara ubusugi bwe kugirango ashimishe umukunzi, ariko akaba yaramutereranye kandi atwite umwana we, yumvaga yanze abahungu bose, nawe ari wowe wabanga pe; gusa siko biri abantu baratandukanye.
                              .
                              Umunsi umwe umukobwa yagiye kumva yumva telephone irasonnye yanga kuyireba kubera agahinda yari yifitiye ntiyabashaga kwitaba.. isonnye bwa cumi nibwo yarebye uwariwe abona ni umukunzi umuhamagaye amarira ahita atangira kugwa aritaba, ariko kuvuga biramunanira.
                              umuhungu ati : cher mbabarira!
                              umukobwa arushaho kurira…
                              uwo munsi wanditswe ahantu kuko barongeye baba umwe agahinda karashira. umukobwa yasohotse muñzu barahoberana , kandi umuhungu nawe yabaye intwari… yooo mbega byiza!!!!! bapanze ubukwe vuba ababyeyi barabashyigikira , Bakodesha inzu babamo mbere y’uko biyubakira iyabo. bakoze ubukwe bw’agatangaza aka bebe kavukira mu amahoro n’umutekano , n’urukundo rw’ababyeyi bombi. urugo rwabo ubu ni ibyishimo gusa , umukobwa bamushubije ku akazi…
                              ISOMO RYA TOPSAM: “AHARI URUKUNDO , IBINDI BYOSE BIRIZANA” nukunda uzajye wiyemeza kurwana urugamba rwose kuva rutangiye kugeza rurangiye kandi uzajye ushishoza ntukagendere mu ikigare cy’abandi kuko akenshi iyo uguye mu amazi abira abayakuvanamo baba bake kuko baba batinya ko nabo ayo mazi yabotsa amaboko.
                              please mwese muri abantu kandi murumva, ububutumwa budasigara aha! ufashe iminota myinshi ubusoma, ngaho fata umunota 1 umwe ubugeze ku abandi SHARE, Nabo baryoherwe
                              kandi usige utubwiye inama n’isomo ukuyemo… NDABAKUNDA

                              #1075
                              Rwanda

                                Umugore yaguze ikarata-simu (carte-sim) nshasha,  kugira ngo akorere surprise umugabo asiga umugabo muri salon aja mu gikoni.
                                Wa umugore ahamagara umugabo akoresheje ya number nshasha ” hello darling” umugabo asubiza akebaguzwa avuga ijwi ryo hasi ati “kupa ndaguhamagara mu kanya, umushenzi araho ari mu gikoni ntanyumve.
                                hahahah 😀 😀 😀 😀 😀 🙁 😀 … ::>>> Ishire mu kibanza cuwo mugore, wari guca uvyifatamwo gute?

                                #1076
                                Rwanda

                                  Kwambara akajipo kagufi nibyiza biri sexy.. Ikibazo ni ukugera mubantu ugatangira kukamanura ugahata ngo kabe karekare.. Ntabwo urebako uba wishuka
                                  kwisiga ibirungo no kwihindura uruhu si ikibazo ,, bituma ngo usa neza.. Ikibazo ni ugusanga mumaso hasa umweru , amaboko asa umutuku , iminwa isa nka chocolate, amaguru asa umukara… Ese uri imparage?
                                  Gukunda umuhungu nibyiza. Ikibazo ni uguhindura amazina yawe ukongeramo izina rye ugashyira ku ama social media ko wongeyemo izina ry’umugabo wawe, ugakoresha ifoto ye kuri profile picture yawe.. Kandi ataranakujyana kukwerekana iwabo… Ndambiwe posts na comments zanyu nyuma muvuga ngo “abagabo bose ni babi kandi baca inyuma abakunzi babo”

                                Viewing 15 posts - 16 through 30 (of 40 total)
                                Topic tags

                                You must be logged in to reply to this topic.