Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe

last updated by Rwanda 6 years, 3 months ago
1 voice
39 replies
  • Author
    Posts
  • #607
    Rwanda

      Ni iki wakora mu gihe cyo kurwubaka kugira ngo ushimishe umugore wawe?

      Rwanda girl

      Igikorwa cyo gutera akabariro ni igikorwa kidakunze kuvugwaho rumwe kuri iyi si ya rurema.

      Nkuko tubikesha urubuga http://www.elcrema.com usanga abagabo benshi cyane baba bibaza ibintu bakorera abagore babo ngo bishime igihe bari mu buriri bakabibura. Hari ibintu byinshi cyane ushobora gukorera umugore wawe akishima mu gihe uri mu gikorwa cyo gutera akabariro.

      Kutiharira igikorwa cyo kumusoma wenyineUmugore uwo ari wese muri we yumva akunze kuba yasomwa ariko abagabo benshi ntibazi ko gusoma umugore ku munwa cyangwa ukamusoma ku gahanga cyangwa mu gituza bidahagije kuri we.

      Gusomana ni ikimenyetso cyerekana ko wishimiranye n’uwo ukunda, gerageza umusome ahantu henshi hashoboka ku mubiri we.

      Bityo rero gusomana ni kimwe mu bintu bikomeza urukundo rw’abashakanye. Kandi ntuzemere ko umusoma wenyine nawe uzareke agusome kuko rukuruzi izava hagati yawe na we.

      Banza utegure umugore wawe bishoboka

      Benshi mu bagabo bakunze kuba bari muri rwinshi, ugasanga bafatiyeho batabanje gutegura abagore babo kandi ntago biba ari byiza kuko bishobora gutuma igikorwa kirangira nta n’umwe ugeze ku byishimo kandi ari byo biba bigamijwe.

      Nkuko tubizi ko nta gikorwa kitagira intangiriro, ni nako umugore wawe aba ashaka ko mubanza mukanakina, munakoranaho mu buryo bwo gutegurana.

      Abagore benshi bakunda iyo babateguye kuko baba bumva bameze nk’abari mu isi yabo. Si byiza gutera akabariro n’igihunga kinshi ufite impirita. Banza umutegure mbere yuko umwataka.

       Kuvuga amagambo watekerejeho

      Amagambo ubwira umugore wawe ugomba kubanza ukayatekerazaho bihagije n’ubwo akenshi usanga bikunze kugorana. Abagore benshi bakunda iyo abagabo babo bari kubabwira rimwe na rimwe amagambo atanasekeje, amwe dukunze kwita ubusutwa.

      Ariko ngo hari n’abatayakunda, aya magambo rimwe na rimwe aba akenewe mu gihe muri ku buriri kuko ngo ajya anashimisha umugore bikaze.

      Gerageza wandikire nk’ubutumwa bugufi umugore wawe umubaza nk’akantu yifuza ko waza kumukorera, kuko bituma agira amatsiko kandi bikanatuma yishima bityo mugatangira igikorwa ameze nkaho yibereye mu yindi si.

      Kutagira urwikekwe rw’igitsina cyawe

      Nk’uko byakunze kugaragara ko abagabo benshi bakunze kugira urwikekwe igihe bari gutera akabariro kubera ingano y’igitsina cyabo, ngo ntabwo ari byiza kuko abagore batabikunda.

      Abagore benshi bakunda abagabo bigirira icyizere cy’ubugabo bwabo kandi bakanakoresha igitsina cyabo neza, uko bikwiye mu gihe bari gutera akabariro n’abagore babo.

      Guha umwanya uhagije umugore

      Abagore benshi baba bifuza ko nabo bahabwa umwanya mu buriri bakisanzura mu bitekerezo ndetse no mu magambo. Si byiza kwiharira ijambo mu gihe umugabo arimo atera akabariro kuko bituma umugore mukora igikorwa atakirimo neza.

      Reka umugore agushimishe mu buryo ashatse

      Benshi mu bagore baba bashaka gushimisha abagabo babo mu buriri ariko abagabo benshi ntibakunda kubimenya ko baba bari kubashimisha. Umugore wawe aba agira ngo umubwire ikintu kigushimisha nta bwoba ufite, igihe muryamye.

      Ntuzagire ubwoba bwo kuba wabwira umugore wawe ibintu bigushimisha igihe muri ku buriri, byaba ibijyanye no gutera akabariro cyangwa mu buzima busanzwe. Kuko bizafasha umugore wawe guhorana ibyishimo kandi no guhora aharanira kubigukorera ngo akunde abone wishimye.

      Guhanga udushya mu gihe muri mu gikorwa

      Birazwi ko akenshi indyo imwe itera inzoka, ibintu bitajya bihinduka ntago ari byiza. Rimwe na rimwe, niyo mpamvu umugore wawe aba yifuza ko wazana udushya igihe muri ku buriri igikorwa cyo gutera akabariro.

      Guhinduranya bumwe mu buryo mukoramo imibonano mpuzbitsina yanyu bishimisha akenshi umugore wawe. Ibyo twita position mu ndimi z’amahanga ni ngobwa ku byitaho cyangwa ku bikurikiza.

      Uburyo bumwe bwaramurambiye kandi ngo buramunaniza bukanatuma yumvako nta kintu cyabaye kandi hari icyo wowe mugabo wagakwiye kuba wakora kugira ngo umugore wawe ahorane ibyishimo mu gihe muri gutera akabariro.

      Kumwereka urukundo ruhagije

      benshi mu bagabo bakunze kwiyibagiza ko bagomba guhora babwira abagore babo amagambo meza igihe bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

      Aya magambo meza dukunze kwita imitoma ngo ntagomba kubura igihe uri mugutera akabariro kuko atuma umugore wawe agushimisha mu buryo akenshi aba atanateganya.

      Abagore benshi bakunda abagabo bababwira utugambo turyohereye kuko ngo bibafasha bikanabazana mu gikorwa neza, bimwe twita mood mu ndimi z’amahanga.

      Ibi byari bimwe mu bintu ushobora gukorera umugore wawe ighe muri mu gikorwa cyo gutera akabariro akishima kurusha ikindi kintu cyari cyo cyose.

      #610
      Rwanda

        Umukobwa yagiye mumahanga asangayo umuti utuma abantu badasaza nuko awoherereza iwabo kuko baribashaje,nyuma y’umwaka asubira iwabo abonye kuntu nyina yabaye agakumi ahetse nakana kagahungu arishima,nuko abaza nyina ati papa ariheko ntamubonye? nyinati icecekere ko iso yabonye kuntu wamuti wampinduye agakumi we akawufata akawunywa wose none yabaye agahinja ubu niwe mpetse.

        #615
        Rwanda

          Naretse Inzoga Igihe Umuturanyi Wanjye Wari Wasinze Yamaze Ijoro Ryose Ari Kubyina
          Urusaku Rwa Generator Yanjye aziko ari muri club.
          Nkimara kuyizimya ahiya ambaza uwayiririmbye mubwirako ari
          Yamaha ft petrel 😀 😀

          #628
          Rwanda

            abasore bose b’Abanyarwanda bateganya kurushinga


            Muri aba bakobwa bose, uzitondere kurushaho uwa 3, uwa 4 n’uwa 10 kuko ni babi kurusha abandi bose. Aba utabitondeye, n’iyo mutashakaga gutindana nabo ubwabyo byakuzanira akaga.

            1. NYIRAMAHANE: Uzi wa mukobwa uhora arakaye, umwe uhora avugisha ab’igitsina gabo nabi? Burya nt akabura imvano mwana wa mama, ushobora gusanga aba yarababajwe kenshi n’abandi bahungu. Umukobwa nk’uwo mujinya we uba ufite ishingiro, uzumve ko hari igihe na kimwe ashobora kuvuga abagabo neza, buri gihe cyose abavuga nabi kuko niko abazi. Bishobora kuba atari ukubabazwa n’abahungu benshi mu rukundo ariko ugasanga na se atarigeze yita kuri nyina, bikaba ari byo byamuteye umujinya ku bantu b’igitsina gabo muri rusange. Ntabwo ukeneye bene uyu mukobwa kuko igihe bizabaho ukagira icyo umubabazaho n’iyo waba utabigambiriye, uzitegure ko azagushyiraho amakosa yose azi ku bantu b’igitsina gabo bose kandi ntuzanabasha kubikemura kuko utazigera umenya n’icyo ugomba gusabira imbabazi.

            2. NYIRAKWIKUNDA: NiBa ukeneye kubaka urugo rurangwamo umunezero uririnde umukobwa wikunda byo gukabya, umunezero uzanwa n’uko mwembi muwifurizanya kandi hamwe ukora ibishoboka byose ngo mugenzi wawe nawe anezerwe. Umukobwa wikunda cyane ahora ashaka kunezezwa kandi ntabwo yumva ko nawe afite inshingano yo kwita ku munezero w’abandi. Umukobwa uhora ashaka kuba uwa mbere muri byose, umwe uzakubwira inkuru z’umunsi we w’amavuko gatatu kugira ngo uwumenye atarakubaza uwawe, ntabwo azigera aguha urugo rurangwamo umunezero.

            3. NYIRANKUNDIBINTU: Mwana wa mama uragendere kure y’umukobwa ukunda ibintu cyane. Niba iyo atari kuvuga imodoka ya kanaka aba ari kuvuga telefone yabonye aha n’aha cyangwa akaba arimo kuvuga ikanzu runaka yambaye cyangwa isakoshi igezweho, uramenye rwose ubishoboye ntuzigere unafata izina rye mu mutwe. Umukobwa muhura buri gihe ukumva ikimushishikaje cyane ni ibintu nk’ibyo nushakana na we ntuzagirengo sinakubwiye.

            4. NYIRANKUNDABOSE: Waba ukururwa na wa mukobwa usekera buri mugabo wese? Umwe mbese umeze nk’akanyugunyugu uvugana na buri mugabo wese akagenda atekereza ko yamukunze? Mwana wa mama uramenye rwose kuko burya ingeso ishira ari uko nyirayo yapfuye kandi ndabizi ko bitazagushimisha kumenya ko umugore wawe yirirwa akururukana n’abagabo bose muturanye, abiganye na we, abo bamenyaniye mu kazi n’ahandi bose akumva yabagira abe.

            5. MUKUNDABIRORI: Ikizakubwira Mukundabirori, nta kirori aba atatumiwemo kandi ntacyo ajya asiba n’iyo yaba atameze neza, ahora yambaye imyenda igezweho ijyanye na buri kirori umubonye wese ntashidikanye ko ari umunyamugi. Iyo atari kuvuga uko ikirori cy’ubushize cyagenze aba avuga ibizabera mu kirori gitaha. Mbese wa wundi uhora afite ubwoko bw’ibirori bidashira, ngaho ni anniversaire, baby shower, bridal shower cyangwa house party agomba kwitabira. Ntuzatekereze ko bene uwo mukobwa azatuza ngo ni uko yubatse, azakomeza gutyo kandi bene uwo mwubakanye yarugusenyeraho rubanda bamureba bakabona ni umunyarugwiro ndetse ahubwo mwagirana ikibazo bakavuga ko ari wowe udashobotse.

            6. NYIRAMPABWABYOSE: Umukobwa wakuze ahabwa ibintu byose ashaka, yaba abikeneye cyangwa atabikeneye, umwe utarigeze agira icyo avunikira cyangwa ikindi kintu kimusaba kwitanga ngo akigereho ntashobora kukubera umugore mwiza. N’ubwo waba utekereza ko ushobora kumuha ubuzima nk’ubwo yari asanzwe afite iwabo, ugomba kwibuka ko kubaka bizana abana kandi abana basaba ubwitange ndetse no kwemera kuvunika. Kubaka urugo ubwabyo ni ukwiyemeza kuvunika no guhangayikira ahazaza h’umuryango. Umukobwa utarigeze agira icyo yitangaho cyangwa ngo ashimishwe n’ibyo yavunikiye mu buzima bwe mutarabana ntabwo azabyigira iwawe.

            7. NYIRANSHAKACARE: N’ubwo ari ibisanzwe ko abakobwa n’abagore bakunda kwitabwaho bimwe ab’ubu mwita “Care”, umukobwa ushaka kwitabwaho cyane ntabwo ashobora kubaka ngo rukomere. Umugabo mwiza yita ku mugore we uko ashoboye ariko ntabwo bishoboka ko yabikora buri gihe cyose, umugore muzima agomba kumenya ko umugabo we amukunda kandi ko amwitaho n’iyo yaba atari kumwe nawe. Umukobwa udashaka ko ugira akanya n’inshuti zawe cyangwa abavandimwe bawe kuko buri gihe utari kukazi aba ashaka ko uba iruhande rwe cyangwa umwe ushaka ko muba muri kumwe ahantu hose igihe cyose ntabwo ashobora kukubera umugore mwiza kuko igihe bitazashoboka ko muba muri kumwe azumva ko urimo kumuca inyuma cyangwa gukora ayandi mabi. Hari n’abakabya noneho n’akazi akumva ukabya, akagucyurira ko ukamurutisha, ko ugakunda cyane ukwiye kugabanya na we ukajya umwirebera, uyu uzamwitondere kuko umunsi wamuhinguka imbere umubwira za “Ndagukunda” yaburaye yagukuramo iyo kotsa.

            8. NYIRAMAGAMBO: Mbese umukobwa wabengutswe yaba ashishikazwa n’iby’abandi kurusha ibimureba? Yaba se ari wa mukobwa usanga iyo atari kuvuga uko ba kanaka babayeho aba arimo kuvuga icyo kanaka atunze cyangwa araye akora? Umwe mbese uvuga abitwara nabi, abo abona ari abaturage badasobanutse n’ibindi nk’ibyo yibanda cyane ku buzima n’imibereho by’abandi… Uramenye rwose ntabwo ukeneye bene uyu mukobwa kana ka mama, uyu ntiyazakubera umugore muzima. Kubaka bisaba kwita ku bikureba, mukajya inama ndetse mukiha n’intego. Niba mugenzi wawe ashishikazwa n’iby’abandi kurusha ibibareba ubwanyu umenye ko utazigera utsinda intambara urimo kurwana.

            9. NYIRANTACYONIYEMEZA:Umukobwa udashobora kugira ikintu na kimwe yiyemeza ngo abe aricyo akora cyangwa yiga, umwe usanga ahora ashaka ikintu gishya yahugiramo, utangira ikintu bitamaze kabiri akagishingukamo, uwo ntabwo yakwiyemeza kubaka ntuzigere utakaza igihe cyawe kuri bene uyu mukobwa. Erega uwo ntafatika utamwitondeye wazashiduka na we akuvuyeho, ibye uba usanga bidafite gahunda ihamye.

            10. NYIRAGASHIZISONI: Niba buri gihe umukobwa ukunda ahora avuga nabi ndetse agashira isoni ku bantu n’iyo baba ari abo atekereza ko bari munsi ye, ntuzirirwe unamutekerezaho rwose. Wibuke ko umugore rubanda babona ari mwiza ari ugwa neza, umwe wubaha abantu rubanda bakajya bavuga bati kanaka niwe ufite umugore abandi barabeshya. Uwo mukobwa usuzugura gutyo, nimubana burya nawe ntuzagirengo kugusuzugura akakuraba nk’icyo imbwa ihaze bizamugora.

            Ndibaza ko nagerageje kukunyuriramo muri macye uko mbitekereza, ahasigaye n’i ahawe mwana wa mama uzitonde kandi ufate akanya kawe witegereze neza unasenge kuko umugore mwiza umuntu amuhabwa n’ Imana, ariko kandi Imana yanaguhaye ubwenge ngo ujye ubukoresha mu gushishoza umenye icyiza n’ikibi.

            Yari mukuru wawe ugukunda cyane!

            #629
            Rwanda

              inama zizagufasha kugira urukundo

              Dore inama zizagufasha kugira urukundo ruhamye nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga


              Rero mu rwego rwo kugirango utazajya uhora muri mvuye kuri uyu ngiye kuri uyu, gerageza gukurikiza izi nama zitangwa n’urubuga rwa quickea¬syfit.com, ubundi bigufashe kuguma ku mwanzuro wiyemeje.

              1. Itondere kunva inama z’inshuti wasimbuje uwo mwari mukundanye: Urasabwa kwizera uwo mukundanye nyuma yo gutana n’uwa mbere, muri byose ariko witondere inama zerekeranye n’uko wakwitwara ku wo yasimbuye , twavuga nko kukubwira ngo umuhamagare umutetereza, cyangwa ngo muhure umuratira uwamusimbuye.

              2. Irinde ikintu cyose gishobora kuba cyaguhuza n’uwo mwatandukanye: Mu gihe cyose wumva utarakira igikomere gitewe n’icyabatandukanije, irinde icyabahuza cyose usiba nimero ye ya telephone, email n’izindi nzira zisa n’izi zishobora kubahuza.

              3. Niba hari undi mwari mwaratandukanye mbere y’uko ubana n’uyu mutandukanye, nawe komeza umwirinde: Abantu benshi bakunda guhita bagarukira uwo bari baratandukanye na we nyuma yo gutandukana n’uwo bari barabasimbuje, nyamara umuntu aba asabwa kubirinda bose agatumbira imbere aho gusubira mu byahise.

              4. Irinde kurya ibintu bikungahaye ku binure: Ibiribwa bikungahaye ku binure bituma umubiri w’umuntu ugubwa neza bikamutera kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina cyane, bityo bikaba byagutera gutekereza cyane uwo mwatandukanye wenda mwigeze no kuryamana, bikaba byagutera gushaka uko wamwigarurira wenda mukongera.

              5. Irinde ibyo uwo mwatandukanye yatangaje ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi: Niba hari ibyo yatangaje kumbuga nka facebook,t witter …wibisoma, wigira icyo wandikaho cyangwa ngo ube wareba n’amafoto yaba yashyizeho kuko ibi byose biba bishobora kugukurura mu gihe
              utaramenyera.

              6. Witekereza ko gutandukana na we bizagushyira mu kaga: Niba bibaye ngombwa ko utandukana n’uwo mwabanaga cyangwa wikunva ko habaye ikintu kidasanzwe kuko ibi nabyo ni bimwe mu bigomba kuranga imibanire y’abantu kuko ntabatana batarabanye, ahubwo haranira kunva ko ibyiza biri imbere.

              7. Irinde kugerageza abantu bose: Niba bibaye ngombwa ko haboneka impamvu igutandukanya n’umukunzi wawe, reka kumva ko abantu bose bashobora kuba bateye nk’uko uyu ateye kuburyo byanakwicira imibanire yawe n’abandi bantu bose.

              #630
              Rwanda

                uwo ukunda yikundira abandi

                Menya uko wakwitwara mu gihe usanze uwo ukunda yikundira abandi


                Ikinyamakuru  cyifashishije bimwe mu bitekerezo bya bamwe mu bakunzi n’abasomyi bacu ndetse twifashisha n’inama zitangwa na zimwe mu mpuguke ku bijyanye n’urukundo n’imibanire y’abantu, hanyuma tubakusanyiriza zimwe mu nama zagufasha igihe usanze uwo ukunda akunda abandi cyangwa se aramutse yarafashwe n’ubwo bigora cyane ariko nkwijeje ko ukurikije izi ngingo ushobora kunesha ugushaka k’umutima wawe, ntubure amahoro cyane.

                1. Menya impamvu uwo muntu ari we umutima wawe ushaka

                Akenshi burya ngo icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi, n’ubwo bamwe batemeranya n’iyo mvugo ariko burya ibyiyumviro by’umutima twe nk’abantu biragora kubitsinda ariko wowe nubona umutima wawe uguhata gukunda umuntu kandi uzi neza ko uwo muntu yafashwe, gerageza umenye impamvu ukunda uwo muntu hanyuma wowe bizagufasha gushaka abandi bantu benshi bafite ibyo wakundiraga uwo nguwo bityo ube wamwikuramo kuko ibyo umukundira n’abandi uzaba wamenye ko babifite.

                2. Vugana cyane n’inshuti ze za hafi

                Aha wenda bamwe mwakwibaza muti nigute waba ubona umuntu ukunda byararangiye udashobora kumugeraho warangiza ukajya kwiyegereza inshuti ze? Ukuri ukwiye kumenya ni uko za nshuti ze uzajya uzibaza uti se uyu muntu ateye ate? Imico ye imeze gute?.. Kuburyo bizagufasha kumumenya neza kuko akenshi ushobora kuzasanga wamuntu koko adakwiriye kugukurura kuko wenda imico ye utayikunze.

                3. Emera ibyo udashobora guhindura

                Burya akenshi usanga twe nk’abantu dukunze kugira kamere yo kutemera guheba ibyadusize, ariko burya uburyo bwiza bwagufasha igihe ubona nta kintu uri buhindure ku kintu cyangwa se ku muntu, wowe hindura inzira hanyuma na wa muntu umusige mu nzira ye, nzi neza ko uzagera ku yindi ntambwe n’ubwo biba bigoranye. Iga kwakira ibintu kuko ugomba kubyakira kandi kuko ubona ko ari byo bishoboka, ibinyuranye nabyo bikaba ari uguta igihe cyawe.

                4. Shaka ubwoko bw’imikino inezeza umubiri

                Aha akenshi iyo umuntu avuze ibinezeza cyangwa se ‘hobbies’ mu ndimi z’amahanga, bivuze ko ari wa mwanya wawe ujya ufata haba mu masaha atari ay’akazi cyangwa igihe cyo kuruhuka ukaba wakina imikino itandukanye, nibwo rero umuntu aba akeneye uwo kuba hafi ye cyangwa se uwo bafatanya kwidagadura ndetse no kuruhuka. Muri iki gihe rero uramutse ufite umuntu wakunze kandi ubona nta buryo ufite bwo kumwigarurira, mu gihe ubonye umwanya wo kumutekerezaho ako kanya icyo ukora ni ugushaka uburyo wahura n’izindi nshuti zawe mukaba mwajya mu mikino itandukanye kuburyo bituma udatekereza cyane wa muntu umutima wawe ukubaza buri munsi.

                5. Gusohokana n’inshuti byagufasha kwiyibagiza byinshi

                Imwe mu nzira zo kugira umunezero haba imbere mu mutima ndetse no mu buzima bwawe busanzwe burya ni ukuba wafata umwanya ukajyana n’inshuti zawe nk’ahantu babyina cyane mu masaha ya nimugoroba, hanyuma mukagenda mukabyina icyo gihe ndakwizeza ko utahana akanyamuneza kandi ni n’uburyo bworoshye bwo kuba wabona indi nshuti ukikuramo uwo wundi wararikiraga.

                6. Umukunzi umuhabwa n’Imana

                Burya ku muntu wemera Imana, azi neza ko umukunzi mwiza umuhabwa n’Imana ari nayo mpamvu twe dukwiye gusenga tukishyira mu mutuzo hanyuma ugategereza umukunzi wawe aho kurarikira uw’abandi.

                Izi ni zimwe mu nama zagufasha gusa hari n’izindi nyinshi n’ubwo tuba twaguhitiyemo iz’ingenzi muri zo ari nayo mpamvu munsi y’iyi nkuru hari ahagenewe gutangira ibitekerezo bivuze ko uramutse ufite ikindi gitekerezso cyangwa izindi ngingo wakongeraho wakigaragaza n’abandi bakaboneraho ubundi tugakomeza kubaka umuryango Nyarwanda.

                #631
                Rwanda

                  Umunsi umwe umugore yagiye guhaha, ageze aho agomba kwishyurira afunguye isakoshi umukozi w’iduka abonamo telekomande, ananirwa kwifata aramubaza ati: “Buri gihe se witwaza telekomande?” Umugore aramusubiza ati: “Oya si buri gihe, ariko umugabo wanjye yanze kumperekeza guhaha ashaka kwirebera imipira y’I Burayi, mpitamo kuyimutwara”

                  Isomo: Ntukirengagize guherekeza no gushyigikira umugore wawe mu bimushimisha atazaguhima

                  Inkuru irakomeza… Umukozi w’iduka yarasetse, nyuma afata bya bindi umugore yari aguze byose arabisubirana. Umugore yarumiwe amubaza icyo abikoreye. Umukozi ati: “Umugabo wawe yafunze ikarita yawe ya banki wari ugiye kwishyuriraho none ntikora….”

                  Isomo : Ntukigere usuzugura ibishimisha umugabo wawe

                  Inkuru irakomeza… Umugore yahise asohora ikarita ya banki y’umugabo we kuko yari yayitwaje, aba ari yo yifashisha, asanga yo umugabo atibutse kuyifunga.

                  Isomo: Ntugasuzugure ubushobozi n’ubushishozi by’umugore wawe

                  Inkuru irakomeza… Umugore amaze gushyira ikarita mu mashini, hahita hiyandikamo ngo ‘SHYIRAMO UMUBARE W’IBANGA TWOHEREJE KURI TELEFONI YAWE’…..

                  Isomo: Iyo umugabo ageze aho yenda gutsindwa, ntihabura aho hafi ikimutabarira

                  Inkuru irakomeza… Umugore yamwenyuye gato yikoza hanze nk’ugiye kwitaba telefoni ihamagaye mu isakoshi ye. Ni iy’umugabo we yari yakiriye ubutumwa bugufi yohererejwe. Na yo umugore yari yayitwaranye na telekomande kugirango umugabo ataza kumuhamagara yibereye mu isoko. Yaragiye yishyura ibyo yahashye, yitahira anezerewe.

                  Isomo: Ntuzigere ukerensa ubushobozi bw’umugore wageze mu kaga!

                  Umugore ageze mu rugo, yasanze imodoka ye idahari. Ku meza hari agapapuro kanditseho ngo “Nabuze telekomande. Nasohokanye n’abahungu banjye kureba aho turebera umupira. Dushobora gutaha dutinze, nugira icyo ukenera umpamagare kuri telefoni.”

                  Isomo: Ntukagerageze kugenzura uwo mwashakanye. Nta cyo bizakugezaho!

                  #632
                  Rwanda

                    abakobwa bashobora gukora ibintu batazi ko birakaza cyane abahungu

                    Dore ibintu 7 abakobwa bashobora gukora batazi ko birakaza cyane abahungu bakundana


                    1. Kuba umukobwa bakundana yisuzugura

                    Ngo kwisuzugura no kwishyira hasi ni kamwe mu tumenyero tw’abagore bamwe na bamwe cyangwa se kwitinya no kutigirira icyizere. Iyi myitwarire rero iyo mukundana n’umuhungu ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk’umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.

                    2. Gusesengura ibintu cyane

                    « Ejo yanyise cheri ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise. Ibyo bisobanura iki ? Ntabwo akinkunze nka mbere se,….?” Uru ni urugero ngo rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho. Iyo rero umuhungu ngo ukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubangamira bikanamutera gutangira kukwikandagiraho akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira, kubera ko abahungu bakunda ubwisanzure mu rukundo rw’ukuri, ibi ngo ntibabikunda na gato.

                    3. Kuvuga imibanire yawe n’umuhungu mukundana cyane cyane umuvugaho n’abandi bakobwa bagenzi bawe

                    Ngo abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana bamenera abandi bakobwa bagenzi babo imibanire yabo mu rukundo. Kubera ko mu rukundo habamo amabanga menshi cyane kandi y’umwihariko umukobwa utazi kugirira ibanga umukunzi we ntabwo abahungu bamwishimira.

                    4. Kubaca mu ijambo

                    Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo babababihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo babwira batarangara cyangwa ngo babace mu ijambo. Iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n’andi mabanga ye menshi ndetse ntanatinya kukubwira n’ibyuyumviro bye ariko iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi ashaka noneho undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho.

                    5. Kubabaza ibibazo byo kubapima cyangwa kubagerageza

                    Urugero niba muhuye n’umukobwa ukabona amurebyeho gato, ugahita umubaza ngo “Uriya mukobwa si mwiza ? Njye ndi mubi kuri we ? ’’

                    6. Kwigira umukobwa w’umunyamahane

                    Umukobwa uhora mu makimbirane n’abo babana, bakorana,… iyo afite umuhungu bakundana biramurakaza na cyane iyo amenye ko ayo makimbirane aturuka ku mukunzi we.

                    7. Kubeshya

                    Umuhungu ugukunda by’ukuri, nta na rimwe ajya yifuza kubona wamubeshye kuko iyo umuhungu agukunda atakubeshya kandi yumva urukundo agufitiye ruhamanya n’umutima we, iyo umubeshye cyangwa ukabigerageza biramuhungabanya cyane kubera imabaraga aba agutakazaho yaba mu bitekerezo, mu mishinga, mu bikorwa, ngo babigereranya no kumuca umugongo.

                    Ngo ibyiza nuko niba uguye mu ikosa wirinda kumubeshya ukamubwiza ukuri ukamusaba imbabazi uhozaho igihe we yanze kuziguha kubera urukundo agera aho akaguha imbabazi agiriye urukundo agufitiye. 

                    #634
                    Rwanda

                      Ibi Byokwishyuza Abakoresha Umuziki Nyarwanda Haryango Nukuwuteza Imbere Nabawukora..? Njye Ndabona Ari Ukuwudindiza Rwose Niba Mwumvako Mushaka Guteza Music Nyarwanda Imbere Ikumvikana Nohanze Mumahanga Mwikwihutira Gukora Nkibyo Bakora Mutazi Ukobabigezeho Ahubwo Haribindi Bikorwa Byinshi Byakorwa Bikongera Ingufu Muri Music Nyarwanda Abomushaka Kugenderaho Bakora Muric Ikumvikana Kwisi Hose Ahokugirango Natwe Duharanireko Music Yacu Yakumvikana Byibuze Nomuri Afric Hose Turikumvako Itakumvikana Nahano Iwacu Mu Rwanda……!

                      Iki Ni Ikibazo Kd Gikeneye Igisubizo

                      #635
                      Rwanda

                        Muri *US* iyo umugabo agiye kuryama abwira umugore we ati: *Good night my baby* muri *ENGLAND*: *Sleep tight my baby* muri *AUSTRALIA*: *Sweet dreams my love* muri *FRANCE*: *Dors bien mon bebe* muri *CONGO*: *Ulisha ingiza ma bidon! ufunge mulango na mafenetres na ma kale zote , utie ako ile mituangiyo. Weka na bikoropo kule chini ya mulango usisahau funika chungu juu yale mapanya* mu *RWANDA*: *Muraze amabase kuri robinet zifunguye hari igihe amazi yaza irijoro* mu *RUHENGERI*: *Muje kureba nimba ga masuka garaye gakwikiye turabyukira mubirayi iyopfoooo* ??????

                        #647
                        Rwanda

                          Rwose ndarambiwe kwitwa ngo narashatse kandi meze nk’umukobwa w’isugi

                          Umugore uri mu kigero cy’imyaka 26 yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga aho afite ikibazo mu rugo rwe kimukomereye cyane gishobora no gutuma urugo rwe rusenyuka.


                          Uyu mugore afite ikibazo cy’uko umugabo we adaha agaciro umwanya w’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina aho ayikora ameze nk’uwikiza nk’uko uyu mugore abitangaza.

                          Mu gahinda kenshi uyu mugore yagize ati ” Rwose ndarambiwe kwitwa ngo narashatse kandi meze nk’umukobwa w’isugi, mfite imyaka 26 umugabo wanjye afite 36, maze imyaka 4 mbana n’umugabo wanjye ariko iyo myaka yose sinigeze nyibonamo ibyishimo nari ntegereje nk’umukobwa uba ufite amashyushyu menshi yo gushinga urugo no gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo akayihaga.

                          Umugabo wanjye akora akazi ku buryo saambili z’ijoro aba yatashye, iyo ageze mu rugo musanganira mugaragariza urugwiro ariko nkabona ntacyo bimubwiye akamfata nka mushiki we. mbega twibanira nk’abavandimwe ibyo kuba umugore n’umugabo bisa nk’ibitabaho.

                          Umugabo wanjye yantegetse ko tuzajya dutera akabariro rimwe mu cyumweru, nanjye kugira ngo atabona ko ariyo nshyize imbere cyane ndabimwemerera n’ubwo numvaga ntabyishimiye, Mbabwize ukuri n’iryo rimwe ni nk’aho ritabaho kuko n’iyo agize icyo akora atinzwa no kwinjiza igitsina cye nkajya kubona nkabona aranyiyatse uwo mwanya ngo ararangije. Iyo arangije duhita turekeraho kuko tugiye mu byo gutegereza ko yongera gufata umurego bwakira bugacya, twigeze gutegereza rimwe turaheba kandi namukoreye ibishoboka byose ngo ndebe ko yakongera kubishaka ngo ankize umuriro numvaga mfite biranga.

                          Mu by’ukuri ubu nabuze icyo nakora, nashatse umugabo nziko njyiye kubona umwanya wo kumwidagaduraho akanasogongeza ku byo najyaga numva ngo umugore akora imibonano mpuzabitsina akagera ku byishimo bye bya nyuma, ariko rwose ibyo nibwiraga byaranyangiye wagira ngo nibanira na musaza wanjye. Rwose mungire inama y’icyo nakora kugira ngo mbone ibyishimo mu rugo rwanjye. kandi sinshaka kwiteza rubanda”.

                          #648
                          Rwanda

                            Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga yaciye umugore we inyuma aryamana n’umuvandimwe w’umugore we none aravuga ko bigiye kumusenyera arifuza inama zanyu z’icyo yakora kugira ngo urugo rwe rudasenyuka.


                            Uyu mugabo aragira ati ” Nagiranye imibonano idasanzwe (imeze neza) n’umuvandimwe w’umugore wanjye, Umugore wanjye afite imyaka 25 uyu muvandimwe we afite imyaka 21, tumaze imyaka 4 dusezeranye kubana n’umugore wanjye.

                            Murumuna we amaze amezi 6 aba mu rugo iwanjye, yarangije amashuri yisumbuye ariko ntiyagira amahirwe yo guhita akomeza muri kaminuza, ari mu rugo nk’umuntu ufasha mukuru we imirimo kuko atirirwa mu rugo aba yagiye ku kazi, akora akazi k’ubuganga.

                            Kubera kwirirwana n’uyu mwana mu rugo umugore wanjye yagiye ku kazi bituma ndushaho kugenda mwiyumvamo namwe murabizi abana b’abangavu baba bafite umubiri ukurura abagabo cyane.

                            Mu kwezi gushize uyu mwana namukubise amaso avuye mu rwogero ( douche ) numva kwihangana biranze ndamuhamagara ngo asange mu cyumba cyanjye yanga kuza mwisangira mu cyumba cye ndamushukashuka mbona aranyemereye duhera ubwo turaryamana ku nshuro ya mbere.

                            Murabyumva namwe baravuga ngo “Iyonnye ihoramo” burya ubwa mbere nibyo bigora, kuva icyo gihe turaryamana nibura 5 mu cyumweru, mukuru we asigaye ataha mu ijoro simwikoze dore ko nawe aza yananiwe agahita yiryamira. Aranyizera kandi yizera n’umuvandimwe we ku buryo ibintu dukora atabidukekera.

                            Mfite ubwoba ko iminsi izadushyira ku karubanda uyu mwana agasama inda(agatwita), asigaye ambaza niba nzata mukuru we tukibanira nabuze icyo namusubiza, Bavandimwe burya baravuga ngo “umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka” ibibazo byambabye insobe, ahubwo wanasanga uyu mwana atwite ntiturabimenya neza, Mfite ubwoba mukuru we nabimenya ko umuriro uzaka mu rugo rwanjye, abavandimwe bagiye gushwana ari njye ubigizemo uruhare, kwa databukwe banyubahaga none ndibaza uko bizagenda nibamenya aya marorerwa nakoze.

                            Ndabinginze bavandi mungire inama ndumva ngiye kwiruka ku gasozi “!

                            #649
                            Rwanda

                              HARI IMISEMBURO IBONEKA MU MASOHORO Y’ABAGABO IFITE UBUSHOBOZI BWO KURWANYA KANSERI Y’IBERE

                               

                              Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cy’u Bufaransa, ifatanyije n’ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri gikorera mu mujyi wa Lyon, bugaragaza ko abagore bamira amasohoro y’abagabo bafite mahirwe yo kutandura iyi ndwara ya Kanseri yibasira amabere y’abagore ku kigero kingana na 94%.


                              ABC News dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bakobwa n’abagore bafite imyaka hagati ya 18 na 40. Abenshi muri bo bakaba barashatse abagabo, mu gihe abandi batararongorwa.

                              Abakoreweho ubushakashatsi batarashaka abagabo, hagendewe ku kuba mu miryango ya bo harimo abarwaye Kanseri y’ibere cyangwa iy’inkondo y’umura, mu gihe abakoreweho ubushakashatsi barashatse abagabo bo nta kindi kintu cyagendeweho mu kubatoranya.

                              Kimwe cya 2 cya buri tsinda mu bakoreweho ubushakashatsi, basanze baramize amasohoro byibuze inshuro 2 cyangwa 3 mu cyumweru, bakaba barabikoze byibuze mu gihe kingana n’imyaka 2.

                              Muri ubu bushakashatsi rero byagaragaye ko mu bagore babashije kumira amasohoro y’abagabo babo, byibuze abangana na 13% ari bo basanganywe ibimenyetso by’indwara ya Kanseri, mu gihe abatarayamize bangana na 73% bari bafite amahirwe yo kurwara Kanseri naho abadafite umuntu wigeze arwara iyi ndwara wo mu uryango wabo haburamo n’umwe ufite ibimenyetso ko ashobora kurwara Kanseri.

                              Abashakashatsi baje kubona ko mu matembabuzi aboneka mu masohoro y’umugabo habamo imisemburo yitwa Arginosuccinate chrysotrophin ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara ya Kanseri ifata amabere cyangwa inkondo y’umura ku bagore ku buryo butangaje.

                              Umuyobozi w’ubu bushakashatsi Dr Dela croix yagize ati “twavumbuye ko hari imisemburo iboneka mu masohoro y’abagabo ifite ubushobozi bwo kurwanya Kanseri y’ibere y’ifata ibice by’umugore by’imbere mu myanya myibarukiro, iyo rero umugore abashije kumira byivuze amasohoro 2 cyangwa 3 mu cyumweru, aba yiyongerera amahirwe yo kutandura iyi ndwara kuko aba yongera ubushobozi bwo kuyirwanya.”

                              Kugeza ubu aba bashakashatsi bavuga ko bari kurebera hamwe uburyo babona umuti urambye ku ndwara ya Kanseri y’ibere ndetse n’inkondo y’umura ikomeje kugariza umubare munini w’abagore n’abakobwa hirya no hino ku isi.

                              #650
                              Rwanda

                                Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu byongera kandi bigakuza mubano w’abakundana

                                Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu byongera kandi bigakuza mubano w’abakundana. Ariko bijya bibaho ko bamwe mu basore bagenda badashimishije aba bakunda nk’uko bari babibitezaho. Ibi bishobora kugira ingaruka zo kuba byabatanya.

                                Aha twabateguriye bimwe mu bintu abakobwa baba biteze gukorerwa n’abo bakunda mbere cyangwa mu gihe cy’imibonano:

                                Kumutegura mbere y’igikorwa: iki ni kimwe mu bintu abagore n’abakobwa baba bifuza gukorerwa mu gihe cyangwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo bidakozwe usanga bayikora batayishimiye bikaba byanatuma bataryohereza abo bari kuyikorana ku kigero babyifuzagaho.

                                Kwita ku myanya imutera ibyishimo:mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina umugore cyangwa umukobwa aba yifuza ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, umugabo cyangwa umusore bari kumwe yamukora kumyanya imutera kwishima. Imwe muri iyo twavuga nk’amabere,iminwa ,mu mutwe, ku ijosi, rugongo n’ahandi .Hari igihe bibaho ko rero umuntu ajya gukora imibonano asa n’utiteguye. Ibi bintu tumaze kuvuga ntabyiteho, bikaba byatuma atagera ku byishimo yifuzaga kugira.

                                Kuza kumarana umwanya uhagije: abakobwa n’abagore ntibaba bifuza gukora imibonano mpuza bitsina igihe gito gishoboka, baba bifuza ko muyikora mu gihe gihagije ariko bidakabije, Kuko iyo bikabije na byo bibananiza maze bigatuma barangiza nabi. Ku bantu barangiza vuba rero biba bisa nk’aho umupfubije bikaba byatuma anakwanga.

                                Kumuganiriza: umukobwa ndetse n’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aba ateganya ko mu gihe muza kuba muri gukora imibonano ugomba kuza ku muganiriza. Bijya bitungura benshi rero mu gihe bitabayeho kandi yabyifuzaga.

                                Guhuza amaso nawe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina: mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni byiza kudaterwa isono n’ibyo urimo gukora. Ibi bigaragarira mu kuba wakwanga guhuza amaso n’uwo muri kumwe cyangwa ukifuza ko muyikorera ahantu hatabona. Guhuza amaso n’uwo muri kuwe ni ibintu by’ingenzi cyane kuko bifasha umugore kumva ntasoni atewe no kuba mu ryamanye. Si byiza gukora imibonano mpuzabitsina hatabona cyangwa wazimije amatara.

                                Kumwitaho mu gihe murangije gukora imibonano mpuzabitsina: Ibi bikunze kuba ku basore benshi aho bamara kurangiza gukorana imibonano, abakobwa bayikoranye basa nk’abatitaye kubo babikoranye. Abakobwa n’abagore bababitezeko nyuma yo kubikora muri burusheho kugirana urukundo. Ni byiza rero kutamuhana ahubwo ukamwumva ukanamuba hafi nyuma y’ibihe byiza muba mumaze kugirana.

                                Kumureka nawe akagira ibyo agukorera: mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ukunze gusanga abasore bita cyane ku kuba aribo bakorera abakobwa ibikorwa byinshi mugihe cy’imibonano. Ibi rero biba ari byiza,a riko bikaba byiza kurushaho mu gihe uretse n’umukobwa cyangwa umugore nawe akagira icyo agukorera kuko nawe abayiteze kugira icyo agukorera kandi mwembi bikabashimisha.

                                Kwiga utuntu dushya: abakobwa n’abagore bahora biteze ko mu gihe cy’imibonano uko mu bikoze bwa mbere atariko mu zabikora ubwa kabiri. Bivuze ko bohora biteze ko uko mukeye n’uko bwije hari akandi kanyu gashya uzamuzanira mu gihe muzaba muri gukora imibonano mpuzabitsina kakazamushimisha.

                                #670
                                Rwanda


                                  Mugabo, namaze kubona ko buri muntu wese uje mu buzima bwawe atabugumamo burundu. Abenshi bazanwa n’ikintu bagushakaho cyangwa icyo bashaka kugeraho. Hari abaza bashaka kugushimisha, kukubabaza, kugusigira urwibutso, kukumenya, kukwigisha urukundo … hari n’abaza gusa kugirango bashengure umutima wawe usanzwe woroshye.

                                  Aha rero wowe musore cyangwa mugabo, niba ufite umukunzi, mu buzima bwanyu bwa buri munsi, akaba akunze kukubwira ibi binyoma bitanu bikurikira, itonde ushishoze ejo utazabyuka washenguwe umutima n’uwo mukunzi wawe.

                                  1. Meze neza. Kenshi na kenshi, iyo ubajije umuntu uti umeze ute, igisubizi kiza ari “meze neza” niyo ibinu byaba biri gucika nta kigenda kandi bigaragara koko ko nta kigenda.

                                  2. Ndabikunda mukunzi (cher). Umukobwa azakubwira ko akunda siporo, tuvuge umupira w’amaguru (football), nyuma aze kwambara umupira tuvuge wa Messi kandi muri kureba Arsenal. Cyangwa se akubwire ati David Beckham aracyakina umupira. Haaaa! Tubikora kuko tubakunda.

                                  3. Ni incuti gusa. Ndabizi abasore muri gusoma iyi murahita mujya kubaza abakunzi banyu. Akenshi ntabwo aba ari incuti gusa. Nuko baba badashaka kuzana amahane bagahita bavuga ko ari ubucuti gusa. Ariko rimwe na rimwe bishobora kuba aribyo, niyo mpamvu ari ibyo kwitonderwa.

                                  4. Akunze kuganira cyangwa gukina n’umusore runaka. Niba inshuro nyinshi umukobwa mukundana akunze kuganira cyangwa gukina n’umusore/umugabo runaka, nyuma akakubwira ko nta kintu kibi kiri hagati yabo, ndakurahiye aba ari gukuza amarangamutima kuri uwo wundi.

                                  5. Ntabwo cyari gihenze. Mugabo, ni wowe ubwawe uzi umufuka wawe none arakubwira ngo nticyari gihenze kandi wowe ubibona? Mugabo bitekerezeho, kuko gukeneshwa atari byiza kuri wowe.

                                  Ngaho rero wowe mugabo/musore urabyiboneye, cyane cyane niba ukunze kubwirwa ibi binyoma, cyane cyane icya 3 n’icya 5, uritonde bitazakuviramo gushengurwa umutima.

                                Viewing 15 posts - 1 through 15 (of 40 total)
                                Topic tags

                                You must be logged in to reply to this topic.