Select Page

Forums Today’s Living INZARA IRIMO GUCA IBINTU MU RWANDA

last updated by Rwanda 4 years, 9 months ago
1 voice
2 replies
  • Author
    Posts
  • #204146
    Rwanda

      inzara mu RwandaINZARA IRIMO GUCA IBINTU MU RWANDA NYIBATIJE :”MU NDEGE”

      Nk’umunyarwanda ukunda igihugu cyanjye kandi nkaba narabonye byinshi numva mfitiye impuhwe n’imbabazi abaturage b’igihugu cyanjye baba abari imbere mu RWANDA kimwe n’abari mu buhungiro. Impamvu nta yindi uretse kwitegereza akaga barimo kugera ubwo umuntu yibaza aho ibi bintu bizagarukira.

      ABANYARWANDA mu mateka yacu wagirango twatsindiye igikombe cyo KWICWA N’INZARA. Nyuma y’inzara zitwa Muhatigicumuro(1890), Kijugunya(1895), Ruyaga(1903), Rwakabaga(1905), Kimwaramwara(1908), Rumanurimbaba(1918), Gakwege cyangwa Ntunyanjweho(1925), Rwakayihura, Gashogoro, Gitifu(2012), Nzaruhahira(2013), n’andi mazina… Kugeza n’uyu munsi ABANYARWANDA bafite inzara inuma icumugani imeze nk’iyabaye ndanze.

      Aho inzara irimo gutema amara ABANYARWANDA ku ngoma ya Paul Kagame itandukaniye n’izindi zose zabayeho mbere ni uko ku ngoma za Cyami, kubwa Kayibanda na Habyalimana zose zabaga zikomotse ku mapfa imyaka ikarumba noneho abami n’abaperezida bagashyiraho politiki yo kugerageza kugaburira abaturage. Gusa ku ngoma za Cyami nabo bakoraga igisa no gusonga abaturage kuko iyo inzara yateraga nta muturage wasonerwaga amakoro yagombaga kujyana ibwami. Bikaba nabyo byari akarengane mu kandi kimwe n’uko n’ubu ntawe ugabanyirizwa umusoro yagombye gutanga ahubwo Leta iwongera kuko iyo inzara iteye, ibicuruzwa birahenda na Leta ikabiheraho kuzamura imisoro umuturage agasongwa ubugira kabiri.

      Kagame aho atandukaniye nabo ni uko inzara ivuza ubuhuha ariwe wayiteye kubera politiki ye mbisha ihima abaturage. Kugeza n’uyu munsi hakaba nta bushake bwa politiki na buke buhari bwo kuyirwanya.

      Mu mwanya wo kwicara hamwe ngo atekereze uko abaturage babaho neza ahubwo aba yibereye mu ndege bya hato na hato bityo izo ngendo ze za buri munsi zidafite na kinini zungura ba nyagupfa zibahuhura mu by’ubukungu kuko zihenda cyane ayagashowe mu bikorwa biteza imbere ibyaro akikubirwa n’agatsiko gato.

      Kubera izi mpamvu mvuze hano n’izindi nyinshi, iyi nzara irimo kuvuza ubuhuha mu nkono mu Rwanda nyibatije : “MU NDEGE” kuko uwayiteje abaturage yibera mu kirere mu gihugu cy’inyoni. Ndatekereza ko ABANYARWANDA bari bwemere iri zina mpaye iyi nzara kuko nabo bamaze kurambirwa ingendo ze za hato na hato.

      #204151
      Rwanda

        Ibinyoma 10 bisekeje kurusha ibindi

        1. Umushoferi wagonze Rwigara aracyarwaye ihahamuka

        2. Umutekamutwe wa Komvenshoni ntabwo imyirondoro ye izwi (muri Hotel ya Kagame uzwiho no gusaka abakwe n’abakazana).

        3. Rwigyema yarashwe n’umusirikare utazwi wo mu nterahamwe/inzirabwoba

        4. Bagosora yahanuye indege maze Kagame ajya ku butegetsi

        5. FPR yatsinze ibihugu 5 muri RDC harimo na Africa y’epfo

        6. Kagame ni we waciye Nyakatsi nubwo yasanze zibura nka 7% ngo zirangire

        7. Gasakure yarashwe agerageje kurwanya polisi cg gutoroka

        8. Nta nzara iri mu Rwanda

        9. Kabarebe yarwanye n’intare nka bimwe bya Samusoni arayiganza

        10. Iyo Kagame atahaba FPR ntiyari gufata ubutegetsi kuko ari we FPR, na yo ikaba we, maze agahita aba u Rwanda.

        #204168
        Rwanda

          Inzego z’ubuyobozi bwo hejuru muri Uganda buregwa ruswa

          Sam KutesaUmwera uturutse ibukuru ngo bucya wakwiriye hose. Mu gihe mu nzego z’ubuyobozi bwo hejuru muri Uganda buregwa ruswa, uri ku isonga akaba Perezida Museveni na Sam Kahamba Kutesa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse Abadepite mu nteko nshinga mategeko muri Uganda bakaba barasabye ko Sam Kutesa yakwegura nyuma yaho agaragaweho ruswa yahawe muri 2016. Iyo ruswa bayimuhaye ubwo yari Perezida w’inama rusanga y’umuryango w’abibumbye maze ayo mafaranga anoherezwa muri Uganda.

          Si uyu muyobozi wa Uganda gusa uvugwaho ruswa kuko hari n’abandi byabayeho; muri Mata uyu mwaka, umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo n’inganda muri Uganda, Herbert Kabafunzaki, yatawe muri yombi na polisi afatiwe mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umwe mu baherwe bakomeye muri Uganda.

          Ubu rero noneho Ruswa iravuza ubuhuha mu nzego za Uganda zikorera ku mipaka Uganda ihuriyeho n’uRwanda. Urugero ni akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.

          Umutangabuhamya akaba umwe muri ba mukerarugendo basuye Uganda, yanditse amarorerwa yahuye nayo yakwa ruswa mu buryo bukabije ubwo we na mugenzi we bambukaga umupaka bava mu Rwanda berekeza muri Uganda.

          Nyirukwandika ibyamubayeho na mugenzi we yavuze ko kuva mu Rwanda byari byoroshye, hakurikijwe ibisabwa. Ibintu byaje guhinduka ubwo bakandagiraga ku butaka bwa Uganda. Umukozi w’umugore w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda yarebye pasiporo zabo maze azishyikiriza police ikorera k’umupaka. Kasim na mugenzi we batekereje ko ari ibisanzwe ariko ibyo batekerezaga byaje guhinduka ukundi.

          Ako kanya babwiwe ko bidashoboka kwambuka, ko tugomba gusubira inyuma tukajya kunyura ku kibuga cy’indege i Kigali niba dushaka kwinjira muri Uganda, ariko bwari uburyo bwo kubatera ubwoba ngo babone icyuho cyo kubaka ruswa.

          Nyuma baje kubwirwa ko visa bari bafite (East African Tourist visa) itemewe gukoreshwa kubaca ku mipaka y’ubutaka.

          Kasim na mugenzi we bakomeje gusobanura ariko biba iby’ubusa. Kasim ntiyakozwaga igitekerezo cyo gutanga ruswa ngo bakomeze urugendo rwabo ariko mugenzi we amwereka ko nta mahitamo uretse gusubira i Kigali. Nibwo bahise babaza uwo mupolice wa Uganda uburyo bafashwa namafaranga batanga.

          Uwo mu police yahise agaragaza akanyamuzena ku maso bitandukanye n’isura yari yafunze ubwo yababwiraga ko batinjira; maze bamuha amadolari 20 kuri we na mugenzi we wa imigration, wahise ayatera utwatsi asaba amadolari 200! Bamusobanuriye ko iyo baza kugira amadolari 200 bari gufata indege batari kwirirwa baca k’umupaka wo hasi.

          Kasim na mugenzi we bongeye kugerageza kubaha ibihumbi 25 by’amanyarwanda (bingana n’amadolari 27) ariko biranga biba iby’ubusa.

          Bategereje isaha irenga, nyuma yuko abandi bagenzi bamaze kurangiza ibisabwa byo kwinjira muri Uganda, bo basigara bonyine.

          Byaje kugera aho mugenzi wa Kasim amwaka ama pound 50 (angana n’amadolari 63) kugirango bayatange abagande bayagabane, ubwo ninako aba police baje kuba batatu buri wese agenda agira umubare w’amafaranga (ruswa) yaka.

          Baje guha ama pound 50 umwe mu ba police, nawe ayashyira wa mugore wo muri imigration wagombaga kubonaho akabona kubaterera uruhushya (stamp) rubemerera kwinjira.

          Mu gihe bari biruhukije ko bikemutse batanze ruswa bagiye gukomeza, umwe muri baba police yaje abakirikiye abaka ya mafaranga y’amanyarwanda, bitaba ibyo agatesha agaciro uruhushya (stamp) bari bamaze kubona.

          Yaje gufata pasiporo ya Kasim maze asiba stamp yari irimo, biba ngombwa ko bamwongera ama pound 16 kugirango Kasim abone indi stamp.

          Nguwo rero wa mwera uturutse ibukuru…Umushinjacyaha w’umunyamerika yahamije ibyaha abagabo babiri guha ruswa ministiri  muri leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga Sam Kahamba Kutesa n’undi muyobozi mu gihugu cya Chad.

          Dr. Chi Ping Patrick Ho, ufite imyaka 68 akaba umwenegihugu wa  Hong Kong, na  Cheikh Gadio, ufite imyaka 61, akaba umunya Senegal bahamijwe n’urukiko rwa Manhattan muri New York nyuma yo guha ruswa y’amadolari 500,000 (miliyari imwe na miliyoni Magana umunani mu mashilingi ya Uganda).

        You must be logged in to reply to this topic.