Forums Exposed Ingabo Za Rwanda National Congress Ziciwe mu Bitero bya FARDC

This topic contains 3 replies, has 1 voice, and was last updated by  Rwanda 3 months, 3 weeks ago.

Viewing 4 posts - 1 through 4 (of 4 total)
 • Author
  Posts
 • #204152

  Rwanda

  Rwanda National CongressAbasesenguzi bakomeje kugaruka ku ntambara ya Minembwe ahari amakuru y’uko abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero bya FARDC, abandi bafatwa mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

  RNC yashenguwe n’urupfu rw’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bashoye ubuzima bwabo mu kaga, bakaba bamaze gushirira muri Congo mu rugamba Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali bayoboreraga kuri telephone bibereye muri Afurika y’Epfo, baryoherwa na Champagne, Sosiso n’ibindi nkuko abasesenguzi bakomeje kubigarukaho mu gihe amaraso y’inzirakarengane z’abana b’Abanyarwanda arimo kumeneka ku bw’amabwiriza yabo.

  Bijya gutangira inyeshyamba za Kayumba zari zikambitse muri Bijabo Komini Minembwe  zacitsemo ibice bibiri nyuma yo kurasana hagati yabo, igice kimwe gihungana n’ uwitwa Major (rtd) Habib Madhatiru yungirijwe na Capt Sibo Charle [ wishwe]  ikindi kijyana na Col. Kanyemera wahoze mungabo z’u Rwanda aza guhunga igihugu akurikira Kayumba Nyamwasa.Rwanda National Congress

  Nyirabayazana ni amakuru yari yaragizwe ibanga na  Col. Kanyemera akaba yari afite umuvandimwe we wishwe na Gen. Kayumba ubwo bari muntambara yo kubohora igihugu 1991-2 . Aya makuru rero Kayumba yaje kuyatahura mu gihe  uyu Col. Kanyemera yari kumwe na Major (rtd) Habib Madhatiru muri Kivu y’amajyepfo I Minembwe, Kayumba yaje kumenya ko uyu Col. Kanyemera ava indimwe n’umusilikare Kayumba yiciye kurugamba, aza gutegeka Major (rtd) Habib Mudhatiru kwica Col. Kanyemera, ariko igihe yari yafashwe ari ku ngoyi  ngo yicwe aza kurokorwa n’Abanyamulenge bo mu mutwe wa Gumino nkuko byemezwa n’abatangabuhamya. Nguko uko Col. Kanyemera na Kabandana bitandukanije na Kayumba Nyamwasa bajyana na Gumino y’Abanyamulenge naho Major (rtd) Habib Madhatiru yungirijwe na Capt. Charles Sibo agumana ikindi gice kiganjemo abarundi n’abandi bahoze muri FDLR barimo Capt.Rachid, Ntare n’abandi.

  Mu minsi ishize Major (rtd) Habib Madhatiru yahawe amabwiriza na Kayumba Nyamwasa abinyujije kuri muramu we Frank Ntwali yo  gukura ingabo muri Kivu y’amajyepfo zikajya muri Kivu y’amajyarugu aho zagombaga kwuhuza n’inyeshyamba za RUD zikambitse muri Rutshuru muri Nord Kivu zikisuganya zigatera u Rwanda, aribwo baje kugwa mugitero cya FARDC, cyarasiwemo Major (rtd) Habib Madhatiru cyaguyemo na Captain (rtd) “Sibo” wiciwe mu Burasirazuba bwa RDC, abandi bafatwa mpiri hafashwe n’itwaro zitandukanye mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na RNC iri ku butaka bw’iki gihugu, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage ba RDC.Rwanda National Congress

  Kuva mu 2017, uko ibikorwa bya RNC muri Uganda byafataga intera, amazina atanu akomeye n’amapeti yabo yakunze kugarukwaho, abo ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, Major (rtd) Habib Madhatiru, Kayumba Rugema, Sande Charles na Felix Mwizerwa.

  Ibi bikorwa byo kubahashya bije nyuma y’imiburo myinshi yahawe iyi mitwe yo kuva ku butaka bwa RDC cyangwa ikahavanwa ku ngufu.Rwanda National Congress

  Uretse  Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, hari abandi amagana bo muri RNC bishwe n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa nka Major Habib wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.Rwanda National Congress

  Ariko muri batanu bakomeye mu bikorwa bya RNC, abasigaye kugerwaho n’ibi bihano harimo Rugema Kayumba, Sande Charles na Mwizerwa Félix ni bo basigaye bataragwirwaho n’ibi byago. Abasesenguzi bahamya ko  nabo ari ikibazo cy’igihe gusa, uyu Kayumba Rugema ni mubyara wa Kayumba Nyamwasa naho Mwizerwa ni umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira, umukangurambaga ukomeye wa RNC i Mbarara, ufite itorero rya AGAPE Church, rikoreshwa nk’ihuriro ry’ibikorwa by’iterabwoba bya RNC.

  Amakuru avuga ko ubwo ibintu byari bitangiye gukomera, Pasiteri Nyirigira yahamagaye umuhungu we amukura mu mashyamba ya Congo amujyana mu Mujyi wa Mbarara, akomeza kohereza abandi aho yahungishije umuhungu we kubera ubuzima bwe.Rwanda National Congress

  Naho Nyamwasa yohereza mubyara we kure y’ayo mashyamba. Rugema Kayumba yavuye i Kampala, ubu akomereje ibikorwa by’uwo mutwe kuri Facebook yibereye mu mudendezo muri Norvège, aho ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia.

  #204160

  Rwanda

  Theogene Rudasingwa mu bufatanye na FDLR

  Theogene Rudasingwa Hahishuwe amakuru y’ibanga  mu gitabo kigaragaza isano hagati y’umuyobozi wa FDLR muri Kivu y’Amajyepfo, Colonel Hamada, hamwe na Salama Kikwete, umugore wa Jakaya Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania.

  Iki gitabo kivuga ko Hamada ari mu bufatanye na Faustin Twagiramungu n’abahoze muri FPR bahunze igihugu, RNC ya Theogene Rudasingwa, ubu ni ISHAKWE, aho bashakaga gukura mu buyobozi bwa FDLR abantu bashinjwa uruhare muri Jenoside. Abo barimo Mudamucura, Byiringo na Pacifique Ntawunguka “Omega”, uyobora ibikorwa bya FDLR muri Kivu y’amajyaruguru.

  Ibiganiro hagati y’izi mpande uko ari eshatu ngo byabereye muri Tanzania, nyuma ya pasiporo z’icyo gihugu zahawe Hamada na Wilson Irategeka uyobora CNRD yitandukanyije na FDLR, iheruka kwihuza na Faustin Twagiramungu.

  Aya ni amakuru yakusanyirijwe mu rukiko rwa Stuttgart mu Budage, yasohotse, agaragaza ko umutwe w’abarwanyi wa FDLR wagize ingwate abarwanyi bawo n’imiryango yabo, mu gihe hari n’abakomeza kuwufasha mu migambi yo gutera u Rwanda.

  Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko ibi ari ibyashyizwe hanze na La Libre Afrique,  nyuma yo gusoma igitabo cya paji zisaga 600, cyanditswe hashingiwe ku makuru yatanzwe mu rubanza rw’abantu babiri bari abayobozi ba FDLR, Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije. Bahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakoreye muri RDC.

  Abo bari abayobozi b’uwo mutwe washinzwe n’abashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baburanishijwe n’urukiko rwa Stuttgart mu Budage mu 2011-2015.

  Icyo kinyamakuru kivuga ko nyuma yo gusoma icyo gitabo, bigaragara ko kiva imuzi imiterere ya FDLR n’imigambi yayo mu kwigarurira u Rwanda. Ni igihugu bahunze ubwo bameneshwaga mu gihe cya Jenoside.

  Mu mibereho ya FDLR, ngo hashyizweho amategeko agena uduce runaka bitewe n’aho abarwanyi baherereye, ayo mategeko akanagenga abarwanyi kugeza no ku bo bashakanye.

  Kiti “Buri muntu wese uri muri FDLR agomba gusaba icyangombwa kugira ngo ave mu mutwe cyangwa agace atuyemo, yewe n’ubwo yaba agiye ku isoko; agomba kwerekana icyangombwa kuri bariyeri zo mu mihanda igenzurwa na FDLR muri Kivu. Niba umusirikare yoherejwe ku isoko, umugore we n’abana bagomba kuguma aho, nk’imbohe.”

  “Ibintu byose birabarurwa: Umubare w’abarwanyi hagendewe ku nimero zikurikirana bahawe, nimero ziranga imbunda n’umubare w’amasasu bahabwa, n’intebe, uburiri, amakaramu…”

  Mu gihe aba barwanyi bashinjwa ibyaha ndengakamere muri Congo, bo bifata nk’abahamagariwe ubutumwa bwejejwe.

  Mu bikorwa bya FDLR, ishami rya gisirikare (Foca) riyoborwa na Général Sylvestre Mudamucura w’imyaka 71, uyu akaba yarahoze akuriye abarindaga Perezida Juvenal Habyarimana.

  Uruhare rw’abaturanyi mu gufasha FDLR

  Mu buryo bw’igihe kirekire, abarwanyi ba FDLR bakomeje gufashwa kubona intwaro binyuze kuri Général Adolphe Nshimirimana wari ukuriye inzego z’iperereza mu Burundi, wishwe mu 2015.

  Nk’uko bikomeza bitangazwa, “umuyobozi w’igisirikare cya FDLR yashoye igice cy’ubutunzi bwe i Bujumbura. FDLR yashoye imari ahanini mu bikorwa by’ubwubatsi n’amahoteli i Goma no mu Burundi, Uganda, Repubulika ya Centrafrique na Congo-Brazaville.”

  Muri aba barwanyi kandi, igice kinini kibeshwaho n’ubucuruzi bwa zahabu, akenshi iguranwa ibiribwa bitaboneka mu mashyamba babamo.

  Gikomeza kiti “Banabeshwaho kandi n’imisoro ku bucuruzi mu masoko, hakiyongeraho imisoro yakwa mu izina rya Leta ya Congo; bakagabana mo kabiri n’abayobozi bo mu giturage.”

  Kuva mu 2015 uyu mutwe watangiye gushimuta abaturage muri Pariki ya Virunga, ugasaba amafaranga ngo barekure imbohe bafashe nk’aho basabye $200,000 ku bakerarugendo babiri b’Abongereza bafashwe muri Gicurasi 2018. Abantu nibura 535 bashimuswe hagati ya Gicurasi 2015 na Gicurasi 2018, ku buryo icyo gice abantu bagihuzwe, nta muntu ushobora kuhaca mu masaha y’ijoro.

  Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko hari ibikorwa birimo gukorwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR by’ubworozi bw’inka, bikorerwa mu ishyamba rya Virunga muri iki gihugu.

  Mu itangazo ryasohowe na Gen. Ychaligonza Nduru Jacques uyobora ingabo ziri mu gikorwa cyiswe Sokora II kigamije kwirukana no kwambura intwaro imitwe yose yitwara gisirikare, ryagaragaje ko ingabo za leta zatahuye ibi bikorwa mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

  Hari mu mukwabo zakoreye mu gace ka Kamatembe ku musozi wa Nyamulagira mu ishyamba rya Virunga.

  Iti “Muri uyu mukwabo byatahuwe ko FDLR yashyize ibikorwa byayo muri aka gace kose ka Nyamulagira, ibyinshi byahise byangizwa n’ingabo za leta.”

  Ikinyamakuru actualite kivuga ko ingabo za leta zasanze inka ibihumbi bibiri muri iri shyamba, bikekwa ko ari iza FDLR umutwe ugizwe n’abasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

  Muri Gashyantare uyu mwaka FARDC yashinje FDLR kwica inyamanswa ziri muri aka gace.

  FDLR kandi irashinjwa kuba ariyo yishe abaturage 30 mu mezi abiri ashize mu Majyaruguru ya Nyiragongo.

  Pariki ya Virunga igizwe n’amashyamba ndetse n’amoko y’inyamanswa atandukanye, ariko ibikorwa biyibasira bikomeje kuba byinshi bikozwe n’abaturage ndetse n’imitwe y’inyeshyamba.

  Guhera mu 2017 kandi abarwanyi ba FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje gukorana n’Abahutu bo muri Congo mu ntambara barwana n’aba- Nande.

  FDLR yisanga mu Budage

  Umwanditsi anagaragaza ko u Budage bwabaye nk’ubwituriza ku bibazo bireba u Rwanda uhereye ku gihe bwamenyaga ko mu Rwanda hategurwa Jenoside ndetse bwanga kwakira impunzi zahungaga, kugeza ku kibazo cya FDLR.

  Icyo gitabo kinagaragaza ko “abarwanyi ba FDLR bemera cyane igisirikare cy’u Budage cya “Wehrmacht” (cyo ku bwa Hitler) aho kuba “Bundeswehr” (igisirikare cy’u Budage bw’ubu). Wehrmacht na SS (Schutzstaffel, umutwe warindaga Hitler) bafatwa nk’icyitegererezo ku myitwarire ku barwanyi ba FDLR; Hitler, Goebbels na Himmler bakaba “abahanga mu bya gisirikare babayeho mu mateka,” kuri bo.”

  Muri icyo gitabo binavugwa ko u Budage ari nk’igihugu cya kabiri kuri FDLR, ndetse “ubwo Angela Merkel (n’ishyaka CDU) yatorwaga nka Chancelière (mu 2005), FDLR yakoze akarasisi mu mashyamba ya Kivu yishimira icyo gikorwa. Ndetse bose bakurikirana imikino ya shampiyona ya Bundesliga, bagafana VfB Stuttgart cyangwa Bayern Munich.”

  Bashaka ubufasha bwa Congo

  Abarwanya ba FDLR bavuga ko bakeneye gufashwa na Congo ngo batere u Rwanda kubera ko bafashije Perezida Laurent Desire Kabila n’umuhungu we Joseph mu bijyanye na Gisirikare.

  Icyo gitabo kivuga ko FDLR ifite ba maneko mu bice birimo Urwego rw’abinjira n’abasohoka (Direction des migrations, DGM) cyane cyane mu bice bya Goma.

  Ibyo ngo bigahuza n’ubwoba abanye-Congo bagize mu gutanga ubuhamya mu rubanza rw’abayobozi ba FDLR mu Budage, kuko iyo bimenyekanye “abatangabuhamya bicwa cyangwa umudugudu wose ukagabwaho igitero” nk’uko umwe yabivuze.

  #204211

  Rwanda

  Ingabo za Kayumba Nyamwasa

  Amakuru aturuka mu Minembwe [ RD-Congo ] aravuga ko Ingabo za Kayumba Nyamwasa zari zimaze igihe mu misozi miremire ya Minembwe aho bita Bijabo nta nimwe ikiharangwa.

  Aya makuru mashya avuga ko abitwaga ingabo za Kayumba nyuma yo gukubitwa ikibatsi, abacitse ku icumu batawanyitse bajyana na Col. Kanyemera na Kabandana, bava muri Bijabo bamanuka mu ishyamba ry’ikibira bajya aho bita Baraka bava Baraka banyura muri Lac Tanganyika berekeza mu kirwa cya Kazimya, baratorongera  bahungira Tanzania.

  Ni nyuma yo gukubitwa ikibatsi na FARDC, ingabo za kayumba zigahunga zigana mu Burasirazuba bwa Congo zerekeza muri Uganda, aho zahuriye n’uruva gusenya zikahatikirira. Ibi bikorwa byashegeshe cyane abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa kuko bamwe mu bari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe muri iki gitero, abandi bafatwa mpiri. Ni igitero cyaguyemo  Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles wari ukuriye imirwano na Major (rtd) Habib Madhatiru,wari wungirije Kayumba wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.

  Kugeza ubu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma y’uko  zihagurukanye intwaro kabombo zirimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ziri guhumbahumba inyeshyamba za P5, za Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace ka Kivu y’Amajyepfo, barimo n’inyeshyamba z’Abarundi nka Red- Tabara, Forebu ndetse na FDLR.

  Aya makuru avuga ko RNC yashegeshwe n’urupfu rw’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bashoye ubuzima bwabo mu kaga, bakaba bamaze gushirira muri Congo mu rugamba Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali bayoboreraga kuri telephone bibereye muri Afurika y’Epfo.

  Igihano cy’urupfu kuri Kayumba Nyamwasa

  Amakuru y’uko abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), muri rusange agomba gushengura ubufatanye bwa Museveni-Kayumba na FDLR, bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

  Icyakora bashobora kutabyitaho kuko urubyiruko rw’abasore n’inkumi bashoye ubuzima bwabo mu kaga atari abana babo cyangwa abo bafitanye isano. Niba atari ibyo, kuki babashora mu byago nka biriya?

  Uko ibikorwa bya RNC muri Uganda byafataga intera mu 2017, amazina atanu akomeye n’amapeti yabo yakunze kugarukwaho, abo ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, Major (rtd) Habib Madhatiru, Kayumba Rugema, Sande Charles na Felix Mwizerwa.

  Ku bw’ubufasha bw’Urwego rw’Ubutasi muri Uganda (CMI), iri tsinda ryari mu mutima w’ibikorwa bya RNC muri iki gihugu cya Uganda. Bakoze ibikorwa birimo gutera ubwoba Abanyarwanda bari muri iki gihugu ngo bajye muri RNC ari nako bata muri yombi abanze kujya muri uwo mutwe.

  Gatsinzi Fidèle wari wagiye i Kampala gusura umuhungu we muri Kaminuza, yafashwe na Kayumba Rugema (wari uherekejwe Caporal wo muri CMI, Mulindwa Mukombozi), ku manywa y’ihangu. RNC yahawe ububasha n’icyizere ku buryo byageze aho bigora kubatandukanya n’inzego z’umutekano za Uganda.

  Igihe kimwe Kayumba Rugema yateye urwenya ku mbuga nkoranyambaga avuga uburyo binjiye mu nzego z’umutekano za Uganda, ati “Sinzakorana gusa na CMI ahubwo nzaba umwe muri bo”, yabyanditse kuri Facebook mu ntangiriro za 2018.

  Captain (rtd) “Sibo” yiciwe mu Burasirazuba bwa RDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na RNC iri ku butaka bw’iki gihugu, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage ba RDC.

  Ibi bikorwa bije nyuma y’imiburo myinshi yahawe iyi mitwe yo kuva ku butaka bwa RDC cyangwa ikahavanwa ku ngufu.

  Uretse we, hari abandi amagana bo muri RNC bishwe n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa nka Major Habib wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.

  Ibi bikorwa birahamya ibya Raporo y’Impuguke za Loni kuri Congo yasohotse tariki 31 Ukuboza 2018, yemezaga ko hari imitwe y’abarwanyi muri Congo kandi izingiro ryo gushaka abayijyamo riri mu Burundi na Uganda.

  Kayumba na Nyirigira bakuyeyo bene wabo

  Muri batanu bakomeye mu bikorwa bya RNC, Rugema Kayumba, Sande Charles na Mwizerwa Félix ni bo basigaye batarafatwa. Kayumba Rugema ni mubyara wa Kayumba Nyamwasa na Mwizerwa ni umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira, umukangurambaga ukomeye wa RNC i Mbarara, ufite itorero rya AGAPE Church, rikoreshwa nk’ihuriro ry’ibikorwa by’iterabwoba bya RNC.

  Ubwo ibintu byari bitangiye gushyuha, Pasiteri Nyirigira yahamagaye umuhungu we amukura mu mashyamba ya Congo amujyana mu Mujyi wa Mbarara, akomeza kohereza abandi aho yahungishije umuhungu we kubera ubuzima bwe.

  Nyamwasa yongeye kohereza mubyara we kure y’ayo mashyamba. Rugema Kayumba yavuye i Kampala, ubu akomereje ibikorwa by’uwo mutwe kuri Facebook yibereye mu mudendezo muri Norvège, aho ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia.

  Ni amahirwe se kuba mubyara wa Kayumba n’umuhungu wa Pasiteri Nyirigira, batagaragara ahagabwe ibitero ku bo bajyanye mu mutwe wabo n’abemeye buhumyi kurwanira ibyo abayobozi bakuru ba RNC, batemera ko byabatwara ubuzima, ubw’abo bakunda cyangwa bagafatwa?

  Bimeze bite kuri Kayumba Nyamwasa ubwe? Kuki arimo kuyobora ingabo ze yibereye mu mutuzo muri Afurika y’Epfo? Niba koko yemera impamvu y’ibyo arimo, bigomba gutwara ubuzima rw’abasore n’inkumi arimo gushyira mu kaga, ntiyakabaye nibura ari kumwe na bo mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC cyangwa aho bari kwirukanka muri Tanzania?

  Amahitamo y’uru rubyiruko Kayumba arimo gukoresha, ni uko ruguma mu mashyamba ya RDC aho ruzakomeza guhigwa no kwamburwa intwaro cyangwa rugatera u Rwanda rukamburwa intwaro. Rushobora kandi no kumanika amaboko, kugaruka mu Rwanda rukaburanishwa rukirinda ibyago byo kwicwa.

  Gusa aya mahitamo yarukurura mu gihe Kayumba Nyamwasa yaba yiteguye kurusanga mu mashyamba kuruta ukwikunda n’ubugwari bwo kuyoborera urugamba kuri telecommande yibereye muri Afurika y’Epfo, akaryoherwa na Champagne na sosiso, mu gihe amaraso y’inzirakarengane z’abana b’Abanyarwanda arimo kumeneka ku bw’amabwiriza ye n’ay’abo akorera.

  Umushinga wa RNC bizaba ngombwa ko urangira. Niba Museveni koko atsimbaraye ku ntego ze nk’ubushake bwo gusenya umubano n’u Rwanda kugira ngo atere inkunga iyi mitwe y’iterabwoba, nta yandi mahitamo asigaje uretse kubyikorera ubwe agahagarika gushaka ababimukorera.

  Nyuma yaho Perezida wa Angola atumirije inama y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, igamije kwiga ku mutekano ndetse n’ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu biherereyemo; abantu batangiye kwibaza niba Museveni ari buve kw’izima akagira icyo akora ku bibazo akomeje guteza u Rwanda ashyigikira imitwe irurwanya ndetse inzego ayobora cyane cyane iz’ubutasi bwa gisirikare zirirwa zihohotera zikanakorera iyicarubozo abanyarwada bari cyangwa bajya muri Uganda.

  #204212

  Rwanda

  Leta ya Yoweri Museveni mu mayirabiri

  Leta ya Yoweri Museveni mu mayirabiri nyuma y’uko Umushumba wa Kampala Joseph  Kabuleta waje gushimutwa n’urwego rwa CMI ku wa gatanu washize bityo bagahita bamutwara ahantu hatazwi, ubu bakaba babigeretse k’uRwanda.

  Bimwe mu bitangazabinyoma bya Museveni nka The TrumpetNews byatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Kabuleta yishyurwa n’uRwanda, nkuko bisanzwe iyo Museveni ageze mu bibazo, uburyo bumworohera cyane ni uguhirikira ikibuye Kigali, ibi abantu benshi b’inshabwenge bamaze kubimenyera.

  Abaturage bakaba bamaze kurambirwa ubu butegetsi bwa Kampala, aho benshi mu baturage ba Uganda barimo kuvuga bati, turarambiwe n’ubwo bugegera !

  Kabuleta ni umunyamakuru w’icyamamare, ubu wahindutse umushumba w’intama z’Imana, umugabo u kundwa, kubera kuvuga ukuri ku birebana n’indengakamere y’ibyaha bikorwa n’ubutegetsi bwa Museveni, akaba yarigeze kwita Museveni umukinnyi w’urusimbi, umujura n’umubeshyi mu nyandiko ye, aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa Facebook, akaba yaraje gushimutwa ari muri resitora ahitwa Forest Mall muri Lugogo mu nkengero z’Umujyi wa Kampala.

  Iminsi mike mbere yaho mu nyandiko ye ndende yashyize ku rubuga nkoranyambaga, aho yabanje kwandika kuri Facebook, nyuma akaza no kwandika kuri twitter, uyu mugabo w’icyirangirire yanditse anenga cyane umushinga uzwi nka Muhoozi Project, uyu ukaba ari umushinga ugamije kuzorohereza umuhungu wa Museveni Muhoozi, kuzasimbura Se ku ntebe.

  Ku waba atabizi, uyu mushinga uzwi nka Muhoozi Projext ni gahunda ndende ya Perezida Museveni n’umugore we Janet Museveni yo kuzatuma Uganda izajya itegekwa nk’ingoma ya cyami.

  Ni ibanga rizwi na bose muri Uganda ko uyu mutegetsi urangwa n’amacenga n’umugore we barimo gutegura umuhungu wabo Muhoozi Kainerugaba  mu  rwego rwo kugirango  azimikwe bityo akaba Perezida mu gihe Museveni azaba amaze kuva ku butegetsi. Uyu mushinga wo kuzasimbuza Muhoozi Se, ubabaza cyane Abaturage ba Uganda n’andi manyanga menshi.

  Ibimenyetso bikaba bitangiye kwigaragaza. Muhoozi w’icyibondo yinjiye mu gisirikare cya Uganda muri 2000, kuva icyo gihe, yaje gutumbagizwa mu mapeti, ubu akaba ari Jenerali , ku myaka 45 gusa! Uwari wese waba ufite icyazi ku bya gisirikare azi neza ko ririya peti rya Liyotona Jenerali ridapfa kuboneka, kabone yewe nubwo haba ari mu bihe by’intambara, ntabwo ripfa kuboneka.  Kugirango riboneke, nuko umuntu aba amaze gukora igihe kirekire, kandi akora neza kandi byimaze yo, kandi umuntu yigaragaza neza, ku buryo biba bigaragarira buri wese ko urihawe arikwiye koko, kugeza wenda umuntu yegereje imyaka 60, aho kuba imyaka 40, nibwo umuntu wenda  ashobora kubona iryo peti.

  Nta muntu numwe uzi icyo Muhoozi yaba yarakoze kidasanzwe  mu gisirikare ku buryo yazamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Jenerali , uretse kuza mu modoka y’akataraboneka irimo kilimatizeri yo mu bwoko bwa SUV, yambaye inifomo, no kujijisha ko ari mu kazi nk’abandi. Yaje kugirwa umukuru ushinzwe kurinda ingabo zidasanzwe, ubwo Museveni akaba yarageragezaga kugaragaza umuhungu we nk’igitangaza, bityo anamutegura kugirango azavemo umuyobozi.

  Joseph Kabuleta azi neza Muhoozi n’umuryango wa Museveni, kuko yigeze kuba mu gatsiko ka Muhoozi. Muri make yari Umunyankore wizerwa, banifuzaga ko yakwinjira mu gisirikare cya Uganda, bityo akaba umwe mu bazi ibanga ry’umushinga wa Muhoozi, igisirikare mu kindi, bityo akaba yari kuba ashinzwe Muhoozi ari nta wundi. Aba ni Abahima bakiri bato bari mu gisirikare kidasanzwe.  Bakaba bafite avantaje z’umurengera abandi bo mu gisirikare cya Uganda batabona.

  Ariko ku ikubitiro, Kabuleta we yari azi kuva ku munsi wa mbere  ibyarimo kuba, ariko umutima nama we wanga ko aba umwe mu bagize aka gatsiko, no kuba umwe mubazatuma Uganda itegekwa mu buryo bwa cyami. Kabuleta amaze igihe ava mu mizi ibi bintu, kurubukuta rwe rwa Facebook na Twitter, ari nabyo byatumye afatwa agafungwa, bitewe n’uko yaje kunenga bikomeye umushinga wa Muhoozi.

  Kabuleta kandi akaba atababajwe gusa nuwo mushinga wo kuzasimbuza Muhoozi Se gusa, ahubwo kuba Muhoozi ngo ari umuntu wa ntacyigenda bashaka ko azategeka Uganda, nta bushobozi bwo kuyobora namba yibitseho. Kuba abantu bari bambaye imyenda isanzwe ya gisivile barinjiye muri resitora ubwo yarimo gufata ifunguro bakamukurura bakamutwara ari nako yarimo kwanga nuko bakamushushubikanya mu mudoka bakamurengana.

  Uyu mushumba akaba afungiye ahantu hatazwi.  Bene ubu buryo akaba aribwo buranga imikorere y’urwego rwa CMI, iyobowe na Jenerali de Brigade. Abel Kandiho bigize indakoreka, ariko ni koko kuko bavuna umuheha bakongeza n’undi mbese ni baciraha nikubite, gufata no gufunga binyuranije n’amategeko, gutoteza, iyicarubozo, akaba aribyo baminuje mo. Uko bikaba aribwo buryo bifashisha mu kugirira nabi Abanyarwanda, kuva Museveni yiyemeza gukurikiza politike mbi yo kubabaza Kigali.

  Umunyarwanda umwe wasomye ibyo CMI yakoreye Kabuleta yagize ati, Ndizera ko Abavandimwe bacu bo muri Uganda ko umuturage usanzwe azamenya uku  kuntu abanyarwanda bafatwa iyo bambutse bajya Uganda, ndetse n’uburyo CMI ibafatamo, ndatekereza ko babibonye n’amaso yabo,  ibi bikaba aribyo byatumye abayobozi b’uRwanda babujije abaturage kujya bajya Uganda, noneho bikaba bimaze no gufata indi ntera, kuburyo n’ibirangirire by’abaturage ba Uganda nabyo CMI na ISO isigaye ibigera amajanja, aha ntawarubara!

  Ba rushimusi bagomba kuba baratekereje ko nibashimuta Kabuleta ko ntakizaba, ko ubuzima buzakomeza nkuko bisanzwe, ariko siko bimeze, nkuko bari basanzwe bakorera Abanyarwanda batagira kivugira aho muri Uganda. Ubu rubanda ikaba yatereye hejuru ishaka kumenya aho Kabuleta afungiye, ni mpamvu honorabre Bobie Wine Robert Kyagulanyi ashaka ibisubizo n’abacamanza bibirangirire nka Andrew Karamagi biyemeje kudatererana Kabuleta.

  “Ushingiye ku mateka agaragaza ubuzima bwa Janet Museveni aho yanditse ukuntu  Yoweri Museveni yaje kwiba akananywa  amata n’inyama by’iminyago y’urugo rwari rwapfushije umuntu, igikorwa agereranya n’ubundi bujura bwose busanzwe buzwi, niteguye gushinjura Kabuleta, akaba ari amagambo Karamagi yanditse ku rubuga rwe rwa Twitte, ibi akaba yarabyanditse kuwa gatandatu mu gitondo.

  Iyo ngirwa gitangazamakuru ibyo cyandika nta kindi kimenyetso kigaragaza, ko uRwanda ruha amafaranga Kabuleta, uretse gupapira gusa. Nta kintu na kimwe kerekana Kabuleta yaba yarigeze gukorana n’uRwanda.  Nta tariki igaragaza igihe ayo mafaranga avugwa yigeze atangirwa. Ni ibinyoma bisanzwe bibeshywa n’ingoma ya Museveni,  nkuko umusesenguzi w’iKampala abibona.

  Akomeza avuga ko Kabuleta nkundi Muturage wese wa Uganda bamaze kurambirwa mafiya ya Rwakitura, none se aba bamafiya barashaka kuvuga ko na Stella Nyanzi nawe yishyurwa n’uRwanda? Cyangwa se n’abandi bantu bafunzwe kubera kunenga ibyaha bikorerwa abaturage?”

  Nyamara ngo batahwa n’icyoba iyo umuntu avuze anenga ibijyanye n’umushinga wa Muhoozi, bagatangira gucura urwitwazo, nkuko uyu musesenguzi abibina.

Viewing 4 posts - 1 through 4 (of 4 total)

You must be logged in to reply to this topic.