IBINTU UKWIYE KUMENYA MU RUKUNDO

Forums Kigali IBINTU UKWIYE KUMENYA MU RUKUNDO

Viewing 4 posts - 1 through 4 (of 4 total)
  • Author
    Posts
  • #204293
    Rwanda

    RUKUNDOIBINTU 10 UKWIYE KUMENYA MU RUKUNDO

    1. Nukunda umuntu ntuzakunde uzagukemurira ibibazo ahubwo uzakunde utazemera ko uheranwa nabyo wenyine. Inshuti nyayo ntigukemurira ibibabazo ahubwo yo ubwayo n’iyo ufite ibibazo uyibonamo igisubizo.
    2. Gukundwa ni icyifuzo ariko gukunda ni amahitamo y’umutima, ntuzigere na rimwe uhatira umuntu kugukunda kuko anagukunze kuko wamuhendahenze ntirwaba ari urukundo byaba ari impuhwe
    3. Ntukemerere uwo ukunda ikitakurimo kugirango yishime ahubwo ujye utinyuka kumubwira ikikurimo wenda ababare ariko utamwiyeretse uko utari
    4. Uzaharanire kwangirwa uwo uriwe aho kwemera gukundirwa uwo utari we. Ba uwo uriwe, garagara uko uri kandi ube wowe ubwawe uzabikundirwa n’uzanyurwa n’uwo uriwe.
    5. Ntugakunde umuntu kuko abandi bamushima cyangwa bamukuratira, uzamukundire ko wowe ubwawe wumva akunyuze kandi wumva umukunda utabyihatamo.
    6. Nujya ubona ikosa cyangwa inenge mu myitwarire y’uwo ukunda ntukabimuhishe ngo akunde yishime, jya umuhana mwiherereye ariko nimugera mu ruhame umurengere werekane gusa uruhande rwe rwiza.
    7. Ntuzigere wumva amabwire ngo agutanye n’uwo ukunda ariko kandi nunayumva ntugaterere agate mu ryinyo ahubwo bijye biba intandaro yo kwisuzumira ukamenya ukuri kw’ibintu.
    8. Ntuzigere na rimwe wishyiramo ko ugomba gukunda umuntu wiringiye ko uzamuhindura, niba uko ameze ubu wumva bitakunyuze wikumva ko ugomba kumukunda akazabona guhinduka nyuma.
    9. Ntuzigere uhubukira gukundana n’umuntu kandi ntuzigere ukundana kuko n’abandi bakundana, uzakundane kuko wumva ubishaka kandi bikurimo ntuzabikore wigana abandi.
    10. Icyemezo cyo gutangira gukundana uzabanze ugitekerezeho bihagije kuko igihe cyose utandukanye n’uwo mwakundanaga uba uhombye byinshi birimo igihe ndetse n’ibikomere ku mpande zombie. Ntuzarote na rimwe ukundana n’umuntu wumva ko ari ukwikinira, wumva ko ari ukuba wishimisha gusha, uzitonde ubikore ufite intego na gahunda ihamye.

    #204296
    Rwanda

    Umukobwa Muto Mwiza Aba Abwiye Umuhungu(christian) Bari Begeranye Muri Bus Ati Niko C Wamfasha Ko Hari Ikintu Nshaka Ko Unkurira Mu Mabere?? Umuhungu(christian) N’ubwuzu Bwinshi Ati:urumva Nakwanga Kugufasha Koko??,ahubwo Mbwira Icyo Ushaka Ko Ngukuriramo. Umukobwa Ati:harikindi C Kitari Amaso Yawe Wa Njiji We?Urabona Igihe Wahereye Undeba Mumabere!!😂😂😂😂😂😂

    #204297
    Rwanda

    nakoze uburaya bw’umwuga

    Amazina yanjye nitwa Sheila (ba Sheila mumbabarire kuba nitiranwa namwe), nakoze uburaya bw’umwuga igihe kingana n’imyaka 7. Uburaya bwanjye kari akazi nishimiraga kuko nibwiraga ko nta gishoro gihambaye bwansabaga, bwari akazi kampembaga neza kakanantunga rwose.
    Nari indaya yo mugace ndetse nkaba n’indaya mpuzamahanga, muri make nari indaya y’inzobere ndetse y’inyamwuga ifite ubunararibonye mukazi kayo kugeza igihe naje kwatura ibyaha byanjye ndabyihana nongera kuba mushya(abakirisitu babyita kuvuka bwa kabiri). Maze kwihana ibyaha byanjye naje gushaka umugabo mwiza wankundaga cyane rwose ariko nirinda kumubwira ko nta nyababyeyi ngira(munda aho umwana akurira) kubera ko nari narakuyemo inda nyinshi nanjye ntibuka kubw’ibyago na nyababyeyi yanjye ibigenderamo ityo.
    Tumaranye imyaka tutarabyara n’akana na kamwe umugabo wanjye yatangiye kunkekakeka anshidikanyaho cyane nkabibona manza kuryumaho sinamubwira ibyanjye byose n’impamvu tutabyara kuko nibwiraga ko nari kumutera intimba ikomeye mubuzima n’ukuntu yankundaga gusa hashize igihe mbitekerezaho naje kwigira inama yo kubimubwira nawe ambera imfura aranyumva dushakira hamwe umuti w’ikibazo. Umunsi twagiye gusenga nk’ibisanzwe umuvugabutumwa aravuga ati “Buri mugore wabuze urubyaro agende agure impano ashaka kubw’ubushobozibwe azihe abana badafite b’imfura kuri Mama wabo(abana badafite Mama wabo).
    Naragiye ndabikora n’umutima ukunze numva bindimo kandi binshimishije gusa mfite icyizere cy’inyiturano yabyo nubwo byari bingoye kubihamya kuko nishinjaga byinshi byahahise hanjye ariko igitangaje nuko ntawe upfa kumenya inzira z’Imana. Ubu tuvugana mfite abana 3 abahungu 2 n’umukobwa 1. Na muganga wankuriyemo inda ikajyana na nyababyeyi yanjye yumvise ko ntwite biramutungura kuko atiyumvishaga ukuntu umugore utagira nyababyeyi ashobora gusama akabyara abana, gusa ibyo byose ntawundi wabikora Atari Uwiteka Imana yo mw’ijuru idatoranya k’ubutoni kuko nari kuzicwa n’agahinda ariko byose yarabyirengagije impa urubyaro indemera ishimwe rihoraho mumutima ndetse no murugo iwanjye. Buriya ntiwakumva ukuntu iyo mbona abana banjye nanjye hari igihe mba numva ari nk’inzozi ndimo nkumva ibinezaneza by’ibyishimo biranyuzuye nkisetsa umugabo akambaza ikinsekeje nkaceceka nkanga guhora musubiza ikintu kimwe burigihe kandi yarambabariye akambera imfura tukagumana mpaka Imana iciye inkoni izamba.
    Umuvugabutumwa yarambwiye ati “Uwo nzasangiza inkuru y’ubuzima bwanjye nanyuzemo akabwizera akizera Imana ishobora byose akemera kugengwa nayo nawe azabona igitangaza gikomeye atakekaga ko gishoboka”, niyo mpamvu ndi nabasangije ubu buhamya bwanjye ngira nti “ Imana izagukorere igitangaza cyawe kandi kizakuremera ishimwe rihoraho mubuzima bwawe kandi Imana yakoraga ibitangaza kera nanubu irahari kandi iracyakora ahubwo tugume tuyegere duhora hafi twiyeza ubudasiba”, Amen.

    #204298
    Rwanda

    Umusore yakundaga kugira umujinya cyane bikababaza ababyeyi be! Nuko ise afata umwanya atekereza icyo azakorera umwana we kugirango agabanye umujinya we!
    Ise wumusore yafashe ahantu runaka ahubaka igikuta kiza anagitera irangi ryumweru! Ubona ko gikeye kbx!
    Abwira umuhungu we ati uko uzajya ugira umujinya ujye utera umusumari kuriki gikuta.
    Umunsi wa mbere umusore yateye imisumari 50.
    Umunsi wa kabiri atera imisumari 45.
    Umunsi wa gatatu atera imisumari 41
    Uko iminsi igenda yiyongera imisumari atera ikomeza kugenda igabanuka
    Kumunsi wa 20 ntamusumari numwe yateraga.
    Nuko ajya kubwira se inkuru yibyishimo ko ntamusumari numwe yateye.
    Ise yaramufashe amuzanb kuri cya gikuta aramubwira ati ‘kuramo iyo misumari yose nuko umwana ayikuramo’.
    Nuko se arongera ati ‘iyo ubabaje umuntu uba umeze nko gutera umusumari mugikuta niyo mwakiyunga umusigira inkovu nkuko ujya gutera imisumari mugikuta atariko cyari kimeze utaragiteraho umusumari numwe!

Viewing 4 posts - 1 through 4 (of 4 total)
  • You must be logged in to reply to this topic.
Font Resize