Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

last updated by Rwanda 3 years, 12 months ago
1 voice
52 replies
  • Author
    Posts
  • #276
    Rwanda

      Thomas Nahimana na Akishuli Abdallah bari mu muvuno wa FPR kuko n’uruhinja rwavutse uyu munsi rwabibona.
      1. Kuba byonyine bashyize Mme Ingabire Umuhoze na Deo Mushyayidi muri guverinoma batababajije cyangwa ngo babaze amshyaka bahagarariye ni ikimenyetso simusiga ko ari ibyo FPR yabategetse gukora
      2. Kuba baratangaje ko ari guverinoma y’amashyaka ya oppositions bikarangira ari guverinoma y’ishyaka Ishema ryonyine, uretse Minitre w’Intebe Akishuli ufite ishyaka rigizwe n’umuyoboke umwe rukumbi ariwe wenyinenayo ni indi gihamya igaragaraza ubucabiranye n’itekinika riranga imikorere ya FPR. Ese hari ishyaka baba baratumiye mubiganiro rikanga, ureste gusa tentative yo gushka gushimuta abayoboke?
      3. Eseguverinoma ya Thomas Nahimana buriya ihagarariye abahe baturage? Izakorera he? Ishigikiwe n’ikihe gihugu? Abayigize ni bantu ki, bafite bushobozi ki? Iyi guverinoma izakoresha umutungo ikuye he?
      4. Ese Nahimana zagera aho yemere ko umwuga wa politique atawushoboye nibura yisubirira mu gipadiri cga azahebera urwaje akomeze yivurugute mu byondo?
      5. Ese padiri Thomas yabuze abamugira inama cyangwa niwe utumva?
      Le ridicule ne tue pas niko njya numva abazi urufaransa bavuga. Abongereza bati Shame on you Nahimana na Akishuli.

      #277
      Rwanda

        Abanyarwanda bararambiwe cyane ubuhungiro icyo bakumva cyose kivugwa cyo gutaha bahita bakijya inyuma batabanje kwibaza nagato, kubera kurambirwa nokwiheba birengeje urugero.
        ariko ibyo wavuze nibyo 100% ijwi ryo kubohoza Rubanda nijwi rivuga isi igatigita ntabwo ari ayo majwi ya Nahimana Thomas.
        Mperutse murwanda bambwira ukuntu iyo bavuze abacunguzi ngo bateye kandi ari ukubeshya kagome ngo ahita yirukira mundake ntarara ikigali murugwiro kuko azi neza ko yahicajwe atahakwiye, yirukanka ngo nkuwahabutse umutima ushaka kumvamo, ibi nabibwiwe numusikare umurinda. Atinya abacunguzi kuruta uko atinya inkuba. Byongeye kandi abacunguzi bateye ubwoba isi yose kugeza naho bayihagurikira batanga amadollar atabarika ngo irimbuke ariko iracyariho, igituma ikiriho giteye ubwoba cyane. abibeshya ku bacunguzi bazarye ntibampeho. Ndetse baherutse gutemberera mugihugu ntavuze izina ngo bahageze abantu baho bose ngo bahinze umushyitsi bagwa igihumura cyane. Abacunguzi bo bikomereza urugendo ntawamenya icyabagenzaga nagato kandi ntawamenya irengero ryabo na nuyu munsi baribaza niba zari inzozi cg zitari inzozi.

        Umunyarwanda yaravuze ngo abatabazi bicwa no kutabimenya.

        #278
        Rwanda

          Abanyarwanda bararambiwe cyane ubuhungiro icyo bakumva cyose kivugwa cyo gutaha bahita bakijya inyuma batabanje kwibaza nagato, kubera kurambirwa nokwiheba birengeje urugero.
          ariko ibyo wavuze nibyo 100% ijwi ryo kubohoza Rubanda nijwi rivuga isi igatigita ntabwo ari ayo majwi ya Nahimana Thomas.
          Mperutse murwanda bambwira ukuntu iyo bavuze abacunguzi ngo bateye kandi ari ukubeshya kagome ngo ahita yirukira mundake ntarara ikigali murugwiro kuko azi neza ko yahicajwe atahakwiye, yirukanka ngo nkuwahabutse umutima ushaka kumvamo, ibi nabibwiwe numusikare umurinda. Atinya abacunguzi kuruta uko atinya inkuba. Byongeye kandi abacunguzi bateye ubwoba isi yose kugeza naho bayihagurikira batanga amadollar atabarika ngo irimbuke ariko iracyariho, igituma ikiriho giteye ubwoba cyane. abibeshya ku bacunguzi bazarye ntibampeho. Ndetse baherutse gutemberera mugihugu ntavuze izina ngo bahageze abantu baho bose ngo bahinze umushyitsi bagwa igihumura cyane. Abacunguzi bo bikomereza urugendo ntawamenya icyabagenzaga nagato kandi ntawamenya irengero ryabo na nuyu munsi baribaza niba zari inzozi cg zitari inzozi.

          Umunyarwanda yaravuze ngo abatabazi bicwa no kutabimenya.

          #685
          Rwanda

            Mu mezi macye ashize nakurikiye ikiganiro cyatanzwe na Bwana Aloys Simpunga kuri Radio Itahuka aho yibanze ahanini k’umutungo wa Leta ukomeje kuvangwa n’imitungo y’abantu bwite muri bimwe mu bigo bya Leta usanga ubu byarigaruriwe n’agatsiko.

            Ikindi ati ikigega cy’imari cy’isi (International Monetary Fund – IMF) cyemereye kuwa 06/06/2016 guha u Rwanda inguzanyo y’ingoboka (ikizazane) rwari rwarasabye miliyoni 204 y’amadolari y’amanyamerika (US$ 204 million). Ariko hahise harekurwa icya kabiri gusa cy’iyo nguzanyo rwari rwasabye rutakamba mu ntangiriro z’ukwezi kwa 04/2016.

            Ngo icyari kigamije : kuziba icyuho cy’ububiko bw’amadovize y’igihugu (reserves officielles de change / official foreign exchange reserves), bityo bigatangira ikonkoboka ry’ifaranga ry’u Rwanda (Rwandan Franc – RwF). Yasesenguye amategeko avunanye (conditionnalites / conditionnalités / amananiza) aherekeza icyo kizazane, harimo ukwizirika umukanda. Yanibajije niba icyo kizazane kizabasha kuramira ifaranga ry’u Rwanda (RwF). Yaje kwanzura ko ari amarenzamunsi, kabone n’ubwo u Rwanda rwazabasha guhabwa inguzanyo yose (US$ 204 million). Nyuma y’uko imaze guhabwa icya kabiri cy’ikizazane, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangarije ibinyamakuru gahunda yihuse yo guhangana n’ibura ry’amadolari kw’isoko. Ibigaragarira benshi ko byananiranye kuko amadolari akomeje kuba ingume bijyana no kurushaho kugwa kwa RwF.

            Hari naho yagize ati iyo basaba imfashanyo y’ibigo byigenga bya RPF muri za banki, muri IMF cyangwa n’ahandi mu bihugu babisaba mw’izina rya Leta ariko inyungu babonamo ntigaruke iyo Leta ! Arongera ati ntabwo tuzi neza niba ikigo gitwara abantu n’ibintu cya « Rwandair » ari ikigo cya Leta cyangwa ari ikigo kigenga.

            Umuryango wa RPF-Inkotanyi kuva wafata ubutegetsi kungufu mu kwa 07/1994 agatsiko kari kawihishemo kandi karangajwe imbere na Paul Kagame nako kahise kabohoza uwo muryango maze kuva icyo gihe ibyiza byose by’igihugu karabyikubira !

            Iyo RPF yabohojwe n’agatsiko ka Kagame n’iyo yabaye « entreprise d’affaires » nkuru mu Rwanda ndetse no mu karere. Ifite za entreprises nk’ebyiri zifite réseau des investissement navuga nka « Tri-Star Investments » ubu yitwa « Crystal Ventures Ltd » na « Rwanda Investment Group ». Imitungo (chiffre d’affaires / sales revenue) yazo ubu irenze miliyoni magana z’amadolari y’amanyamerika.

            Imishinga n’ipiganwa ry’amasoko ya Leta byose byikubiriranye na za sosiyete zizo « entreprises » uko ari 2 haba m’ubucuruzi, muri za banki, inganda, k‘ubwubatsi, k’ubuhinzi n’ubworozi, itumanaho, ingufu z’amashanyarazi, umutekano, ingendo zo mukirere hakoreshejwe indege n’ibindi ntarondoye nkuko tuza kuzibona aha hasi.

            Ibisambo bikuru byayogoje igihugu bibarizwa muri ayo masosiyete kandi nibo bica urubanza. Ikibazo cyo kuvanga ubucuruzi n’imirimo ya Leta (conflit d’intérêts) ni nka ruswa. Buri munsi bahora bakora imishinga kugira ngo babone uko basahura.

            Paul Kagame ubwe niwe ucunga umutongo w’iyo « entreprise ngari » isa nkaho yabaye umutungo we bwite ! Muri uko kwikubira byose Paul Kagame niwe ufite ijambo ryanyuma.

            Kubera ubwo busahuzi no gucunga umutungo nabi buri umwaka igihugu kigira igihombo gikabije. N’ubusanzwe u Rwanda rutunzwe no gutumiza ibintu mu mahanga. Nkurugero : mu 2015 rwatumije ibintu hanze bingana na miliyari 2,3 y’amadolari y’amanyamerika (US$ 2.300.000.000) bivuze ko yahobye 3% ugereranyije muri 2014 mu igihe yari rwakoresheje miliyoni 558 y’amadolari y’amanyamerika (US$ 558 million).

            Dore za entreprises na za sosiyete zayo zo muri RPF ya Kagame zimunga ubukungu bw’igihugu cy’u Rwanda :

            « Tri-Star Investments» / « Crystal Ventures Ltd» :
            Mu mwaka 2009, « Tri-Star Investments » yaje kwitwa irindi zina rya « Crystal Ventures Ltd ». Iyi entreprise ya RPF ahanini igizwe n’abantu bakorana byahafi na Paul Kagame mu kumunga ubukungu bw’u Rwanda. Navuga nk’abatatu bafitemo imigabane :

            – John Mirenge afitemo imigabane ingana na 40%. Niwe uyibereye Prezida (Chairman) kimwe n’indi muri imwe mu mashami yayo yitwa « Prime Holdings SARL ». Mukujijisha iyi yanyuma ikunzwe kwitirirwa ko ari iya Leta !!! John Mirenge niwe Directeur (Director) w’irindi shami ryitwa « Rwanda Investment Promotion Agency ». Yigeze no kuba administrateur non exécutif w’irindi shami ryitwa « Eskom Holdings SOC Ltd » kuva kuri 17/07/2008 kugeza kuri 27/06/2011. Nyuma yanabaye Directeur (Managing Director) wa Éléctrogaz. Umurimo we wanyuma aherutse kwamburwa ni umwanya wa Directeur Général (Chief Executive Officer) muri « RwandAir » ;

            – James Gatera afitemo imigabane ingana na 30%. Yigeze kuyobora « Banque de Kigali » (BK) kuva mu 2007 kugeza yeguye (02/2016). Ni umushoramari (shareholder) akaba na Chef de direction (Chief Executive Officer) wa « Crystal Ventures Ltd » kuva mu kwa Kabiri 2016. yigeze no kuba directeur général adjoint (Deputy Managing Director) wa BK kuva 2005 kugeza 2007 mbere y’uko aba directeur général et chef de la direction wiyo Banki (Managing Director and Chief Executive Officer) kuva 2007 kugeza mu kwa Kabiri 2016. Ni nawe wagize uruhare rwatumye ibanki y’Ababiligi yitwa « Belgolaise SA » igabira Leta y’u Rwanda imigabane yayo yo muri  BK ingana na 50% nayo itwarwa na RPF/Kagame. Ubu ni Prezida wa conseil d’administration (Chairman of the Board) w’Iposita y’igihugu ;

            – Faustin Kananura Mbundu afitemo imigabane ingana na 30%. Yigeze kuba Prezida wa Fédération du secteur privé (Chairman – Private Sector Federation – PSF). Ni  directeur wa Banki y’Ubucuruzi ya Kenya, ishami ryo mu Rwanda (« KCB Bank Rwanda Ltd. ») kuva 2009. Afite imigabane mu ma sosiyeti menshi azwi ya RPF arebana nibijyana n’ikoranabuhanga (informatique), ubukerarugendo (tourisme), ubuhinzi bw’inganda (agriculture industrielle) n’uburezi (éducation).

            Abantu bingenzi bayobora entreprise ya « Crystal Ventures Ltd » ni :

            – Felicien Muvunyi, niwe Directeur financier (Chief Financial Officer) ;

            – Elias Baingana, niwe Chef de l’exploitation (Chief Operating Officer) ;

            – Iza Irame, niwe Chef de la direction (Chief Corporate Officer) ;

            – Wilson Rurangwa, niwe Auditeur interne du groupe (Group Internal Auditor).

            Naho bamwe mubagize « conseil d’administration » (Board Members) ya « Crystal Ventures Ltd. » :

            – Jack Nkusi Kayonga usanzwe ukora mu kigo cya « Crystal Telecom Ltd. » ;

            – Alex Kanyankole usanzwe ukora muri « Banque Rwandaise de Développement – BRD » ;

            – Aimable Butera usanzwe ukora mu kigo cya « Crystal Ventures Ltd. ».

            Amwe mu masosiyete yayo :
            – « RwandAir ». Imigabane yayo igizwe n’amasosiyete 2 ya RPF : « NPD-Cotraco » ifite 77% naho kompanyi y’indege yitwa « Silverback Cargo Freighters » ifite 23%. RwandAir nzayivugaho ubutaha kuburyo bw’umwihariko : indege zayo n’inguzanyo isaba buri gihe muri za banki mw’izina rya Leta y’u Rwanda kandi ari ikigo kigenga.

            – « Inyange Industries ». Uruganda rw’amata n’amazi ni entreprise ya RPF « Crystal Ventures Ltd. ». Ifitemo imigabane ingana 100% ;

            – « MTN RwandaCell (MTN) ». Ikigo cy’itumanaho. « MTN Mauritius » ifitemo imigabane ingana na 55% ; Entreprise ya RPF « Crystal Ventures Ltd. » ifitemo imigabane ingana na 35% ; naho Leta y’u Rwanda ifitemo imigabane ingana ni 10% (mu yandi magambo iyi migabane ya Leta y’u Rwanda ni iya « Crystal Ventures Ltd. ». Muri iyi minsi ni bombori bombori hagati y’abafitemo imigabane kuburyo biriguteza umwuka mucye hagati ya za Leta ya Uganda n’iy’u Rwanda.

            – « Kigali Convention Centre (KCC) ». Sosiyeti ya RPF yitwa « Prime Holdings » ifitemo imigabane ingana na 50% ; entreprise ya RPF yitwa « Rwanda Investment Group Ltd. » ifitemo imigabane ingana na 25% ; « Caisse Sociale du Rwanda » ifitemo imigabane ingana na 25%). Hano nibutse ko Leta y’u Rwanda yasabye inguzanyo ingana na US $ 130 million muri « African export-import bank » kugira ngo batangize kubaka inyubako nini irimo icyumba cy’inama cya KCC na « Radission Blu Hotel ». Iyi nyubako yaje kubananira kubera kurigisa amafaranga. Leta yongeye kuguza angana na US $ 400 million mu mabanki 2 arizo « BNP Paribas » na « Citibank ». Muriyo ayo madolari harimo : agomba kwishyura inguzanyo yatanzwe mbere na « African export-import bank », US $ 150 million yo kuzayirangiza kuyubaka, US $ 80 million yo kwishyura umwenda bafatiye « RwandAir » na US $ 50 million yo kuzubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa mégawatts 28 k’umugezi wa Nyabarongo. Iyo nguzanyo Leta y’u Rwanda iteganyije kuzayishyura mu 2023 ! ;

            – « Akagera Game Lodge ». « Caisse Sociale du Rwanda » (Pension Fund) ifitemo imigabane ingana na 40% ; Hatari Saidi Sekoko, umwambari wa RPF afitemo imigabane ingana na 40% (ni ukuvuga amasosiyete yanditse ku mazina ye « Doyelcy Ltd. » 32%, « Direct shareholding » 4% na « Agro Coffee » 4%) ; Abandi bantu benshi bose hamwe imigabane yabo ingana na 20% ;

            – « Silverback Cargo Freighters », ikigo gishinzwe gutwara imizigo mu kirere. Yagaragaye cyane mubikorwa bya majyendu bishingiye ku intwaro (trafic d’armes / arms trafficking) hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’i Burayi aho yajyanaga amabuye yagaciro nka coltan n’ibindi basahuraga muri RD Congo muguhindukira ikikorera intwaro n’amasasu yazo. Hari igihe indege ebyiri zayo zo mu bwoko bwa « McDonnell Douglas DC-8-62H(F) » imwe ifite nimero « 9XR-SC » (yakozwe mu kwa 05/1969) indi ifite nimero « 9XR-SD » (yakozwe mu kwa 06/1968) zagaragaye cyane nyuma zishyirwa ku rutonde (liste noire / blacklist) rw’indege zitemerewe kujya i Burayi kubera izabukuru ndetse no kubera impamvu yo kutizera umutekano mu bya tekinike w’indege zayo. Nibutse ko izo ndege mu 1996 zaguzwe k’umadolari 10 y’amanyamerika (US$ 10) kuri buri ndege ! Imwe yari ishaje imaze imyaka 27 indi 28. I Burayi bakunze kuzita « avion-poubelles » (ingarani).

            – « Repli Investments No 29 (Pty) Ltd » ni sosiyete ihagarariye ndetse no kwitaho indege mbwite za Paul Kagame yanditswe kandi ikorera muri Afrika y’Epfo ikaba ihagarariwe cyangwa yanditswe k’umazina y’abantu batatu aribo Hatari Saidi Sekoko, uyu wahoze ari umuntu w’ahafi n’igikoresho (homme de main) cya Kagame kuva n’akera ari sergeant (sergent) mu gisirikare cya « National Resistance Army – NRA » kandi ari n’umushoferi ukanika (chauffeur-mécanicien) wa Kagame icyo gihe bitaga « Conman » cyangwa « Kibanda » ubwo Paul Kagame yakoraga muri Headquarters ya « Basima House » muri Uganda, Jean-Paul Nyirubutama na Manasseh Nshuti uyibereye umuyobozi ;

            Dore izindi sosiyete za « Crystal Ventures Ltd. » zishingiye k’ubucuruzi, banki, inganda, ubwubatsi, ubuhinzi, ubworozi, itumanaho, amashanyarazi, umutekano n’ubukerarugendo :

            – « BCI Group » ; « Bourbon Coffee » ; « Capital Brokers » ; « CVL Developpers » ; « East African Granite Industries » ; « Intersec Security » ; « Nexus » ; « Mutara Enterprises Ltd. » ; « Nyarutarama Property Developers (NDP-Cotraco) Ltd. » ; « Real Contractors » ; « Ruliba Clays Ltd. » ; …

            « Rwanda Investment Group Ltd.» :
            Muri entreprise yindi ya RPF yitwa « Rwanda Investment Group Ltd. » muri Conseil d’administration (Board Members) usangamo :

            – Jack Kayonga uyibereye Prezida (Chairman). Yigeze no kuba Directeur Exécutif (Executive Director) wa « Banque Rwandaise de Développement – BRD » . Ubu niwe Prezida Exécutif (Executive Chairman) wa « Crystal Ventures Ltd » ;

            – Hatari Saidi Sekoko, ayibereye Directeur (Director). Niwe Directeur Général (Chief Executive Officer) wa sosiyeti yitwa « Doyelcy Ltd ». Uyu mugabo azwi nk’umuntu yitirirwa amazina y’ibintu bya Paul Kagame harimo nuriya muturirwa « Kigali City Tower » wa magorofa 20 wubatse ahahoze Gare routière inyubako yatwaye amadolari arenga miliyoni 20 (US$ 20 million) ndetse n’inyubako ya « Kigali Mariott Hotel ».

            2.1. Amwe mu masosiyeti yayo :

            – « Peak Energy Company », ni isosiyete irebana n’ibijyanye n’amashanyarazi ;

            – « Rwanda Energy Company Ltd. », ni isosiyete irebana n’ibijyanye na gaz méthane (methane gas) mu kiyaga cya Kivu ;

            – « CIMERWA », entreprise ya RPF « Rwanda Investment Group Ltd. » ifitemo imigabane ingana na 90% ; naho Leta y’u Rwanda ifitemo imigabane ingana ni 10%.

            F–Flavien Lizinde (FlavLiz).

            Bruxelles, 24/05/2017

            #813
            Rwanda

              Iyi myumvire yo kujya mu Burayi ukiyumvamo ikintu kidasanzwe, cg abantu wa mugani bakakubonamo ikintu kidasanzwe irashaje nta n’umuturage uzabikubahira cg ngo abigutinyire.

              Icyo ubu abanyarwanda bungukiye ku bantu nk’abo ni akagambane k’injiji z’abanyepolitike bororewe iyo mu Burayi, ingendo za hato na hato zabatindahaje, ihunikwa ry’ibisahurano iyo, amadeni baberewemo, imico isenya indi kandi ubwayo ari mibi.

              Ubu iyo urata u Burayi cg Amerika sinzi uburyo uba ureba. Ni ahantu nkekako ari ho hambere habi ku isi. Kuhamenyera ntibihahindura heza.

              Umuhanzi witwa Ben Rutabana yarahageze ariko umva ibyo yahatubwiyeho:

              Isyanga ni abatindi ,babuganiriza amata mu bikarito, ikindi ntibeza ibisabo. Ubusambo bubabuza kuramukanya…

              Ubu busambo rero ahavugaho ni bwo butuma ibintu mujya kwiga iyo mu Burayi mutabimenya, mutabyumva. Igisambo nticyatanga ubumenyi na cyo nta bwo gifite. Naho cyabugira urumva icyo ari cyo.

              Icyo mwiga ku burayi gusa ni ugukorana n’ibisambo mu mishinga yabyo y’ubusahuzi gusa. Nta kindi.

              Nabo imyuga bayigiye ino aha.

              #814
              Rwanda

                The institutions in Rwanda are strong

                The problem is not that Kagame is stronger than our institutions.

                Men must be strong. We are struggling because of the institutions that accumulated and combined strength at the espense of those who have no say.

                Who can’t see how corporations are tools of conquest today? Whatever form they take?

                The man who taught you that ‘strong institutions are the way out and no need of strong people’ is Machiavellian.

                What can you learn from Obama-a war criminal that is weaker than those institutions?

                What institutions did he mean? The corporate world that made him a puppet. A man with no power. A mere woman.

                WE NEED STRONG PEOPLE AND WEAKER OR NO INSTITUTIONS.

                IF KAGAME WAS TO BE EVERYTHING, THEN EVERY RWANDAN WOULD BE.

                BUT NOW RPF IS EVERYTHING, THAT IS THE PROBLEM.

                #815
                Rwanda

                  Rero n’ubundi, uri gutinya FPR yo ntigutinye. Urayitinya ugapfa byose ni kimwe.

                  Yirwanye upfe uyirwanya cg unakire doreko ari ibyihebe bibarirwa ku ntoki. Ubusanzwe abanyarwanda badakunda ibi by’iterabwoba. Ni ibisambo wenda ariko atari cyane ku buryo byavamo iterabwoba mu bukungu, igisirikare n’uburezi.

                  Kubirwanya ni ukubanza mukabyambura n’intwaro bifite. Ibyihebe bizirirwana hose no mu tubari.

                  Muri benshi kubirusha, bigira ubwoba, sinzi rero igituma mubitinya.

                  #816
                  Rwanda

                    Géopolitique yarabihishe… Iyo imbwa yicaye ku ishami ry’igiti ntugomba gutangazwa n’ubuhanga bwa yo mu kurira, ahubwo wibaza cyane umuntu wayigejeje muri ubwo bushorishori… Kenshi rero kuyimanura bisaba ko uwayurije ari we ubikora kuko aba afite ibanga ry’umushumi uyiziritse iyo hejuru. Fini l’époque du monopole d’exploitation des richesses dans le monde soumis, maintenant les impérialistes se partagent équitablement le gâteau [comme en Irak ou en Libye] ou s’accordent sur des délais de rotation comme cela semble être le cas pour la République démocratique du Congo [RDC]. Ces délais de rotation qui en principe varient entre deux et trois décennies impliquent de violents bouleversements qui souvent laissent les pays soumis entièrement détruits et extrêmement divisés [chicane de criquets sur la poêle ardente], le nouveau seigneur de guerre tâchant plus de plaire à son parrain occidental en vue de longévité que de réconcilier son peuple. Le temps de piller, détourner et cacher ses trésors dans des banques étrangères, en attendant une fin tragique

                    #817
                    Rwanda

                      THIRTY-NINE years after his death, I still remember Kayibanda Gregoire’s significant contribution to Rwandan independence.

                      Although the father of the nation is not #constant in #Rwanda , probably because some leaders tend to have a knee-jerk response to upholding the values, I still see that he is. If we may look for somebody who has played a major role in the independence movement, he is the father of the nation although rarely celebrated.

                      Let it not flabagast you that the father of the nation is not born yet or is the incumbent president. Everyone is entitled to his opinion.
                      But none of them has to be wrong in his facts
                      In 1961 the Rwandan monarchy was dissolved, and Kayibanda was elected president on October 26. He served as President of Rwanda from 1962 until July 5, 1973, when he was overthrown by his defense minister Major General #Juvénal #Habyarimana in a military coup.

                      It is said that he was #starved to death only feeding on #salt . Oh my God ! What a punishment !

                      He is reverenced although some people tell us that he was a very bad guy.

                      I love in him best the fact that he shunned and struggled against direct or remote control. When the Americans requested to shelter their #military #equipment and #personnel in Rwanda in exchange for macadamized roads , he preferred the dust over rocks. He foreknew of the havoc that is wrought whenever their boot is set on the country.

                      He also saved the life of Kigeli V Ndahindurwa who was to be killed by the traditional historians prior to ‘uruvi’ rising.

                      I know so little about him but still recollect him more intimately than his overthrower who travelled in the plane cheaper than its anti-missile it hadn’t, and who later was killed in a terrorism entreprise by downing his pricey falcon 50.

                      Rest In Peace, de mortuis nil nisi bonum

                      #825
                      Rwanda

                        Hari mu kwezi kw’Ukuboza 2016 ubwo Mai mai Aoci igizwe ahanini n’ubwoko bw’Abafuliru bagabaga igitero kubanyamurenge ikanyaga inka zabo ikazitwara. Mu minsi mike inyeshyamba za FDLR igice gikorera muri Kivu y’amajyepfo zakulikiye izo Mai mai Aoci bararwana babasha kugarura izo nka bazisubiza abanyamulenge. Inkuru y’uyu mubano hagati y’abatutsi b’abanyamulenge n’inyeshyamba z’abahutu za FDLR ishobora kuba itarakiriwe neza m’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’igituranyi cya Congo bityo biyemeza gushaka icyakorwa.

                        Mu mezi make gusa ibyo bibaye haje kwaduka intambara ikaze hagati y’Abafuliru n’abanyamulenge. Inka zabanyamulenge ziricwa, amazu aratwikwa, abaturage baricwa abandi bata ingo zabo barahunga.

                        Amakuru akomeza atubwira ko inyeshyamba za Gumino zigizwe n’abanyamulenge nizo zakomeje kwihagararaho kugeza zisumbirijwe zihungira mumashyamba kuko bari basumbirijwe n’inyeshyamba za Mai mai Aoci igizwe n’ubwoko bw’Abafuliru k’uruhande rumwe na Mai mai Yakutumba igizwe n’abambembe kurundi ruhande.

                        Ibyo byabaye bisa nkaho ari ikimenyetso General Masunzu yari amaze igihe abwira bene wabo b’abanyamulenge. Uyu mujenerali witandukanije n’uRwanda k’umugaragaro yari umwe mubayobozi b’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo nkuko abitangariza ababasha kumugeraho nuko nyuma yo gushyiraho ubuyobozi no kugarura umutekano iwabo iMulenge bene wabo akabasaba kwitandukanya na siasa zo kubacamo ibice zizanwa n’uRwanda ndetse no kwihagararaho ntibashukishwe amafaranga ya Kabila ngo bacikemo ibice bene wabo ngo batangiye kumuhiga bashaka kumuroga, abandi bagamije kumurasa nuko abonye asumbirijwe yabwiye bene wabo ko agiye gusaba kwimurwa kandi bazamwifuza batakimubonye. Nguko uko Jenerali Masunzu yaje kwimurirwa i Kamina akavanwa muri Kivu y’Amajyepfo. Ibyo nibyo byatumye Mai mai z’amoko yose zibasha kuvogera Tutsiland ya Minembwe iwabo w’abanyamulenge.

                        Mugihe rero Gumino yasumbirijwe abanyamulenge bo mu Rwanda, Uganda, Kenya na Amerika baje gusabwa ubufasha bw’amasasu n’ibindi bikoresho bya ngombwa mumirwano.

                        Amakuru atugeraho yemeza ko mu ibanga ryabo rikomeye amafaranga yarakusanijwe muribyo bihugu mvuze aroherezwa ndetse na bamwe mubasore babaga mu Rwanda, Uganda na Kenya barazamuka bajya iwabo mumisozi ya Minembwe kurwanira igihugu bita icyabo.

                        Sibyo gusa babifashijwemo n’igihugu tutari buvuge hano baje kujya mu nkambi z’impunzi z’abarundi bafatamo abatutsi bose bigeze kuba abasirikare mugisirikare cya leta ntutsi ya Major Buyoya aribo bitwa ba Ex-FAB bose bajya gufatanya na Gumino bityo babasha kugarura umutekano Minembwe. Ubu nandika ibi abaturage b’abanyamulenge bakaba barimo basubira mu ngo zabo i Minembwe naho bita Kundondo.

                        Bipanze bite rero?

                        Nkuko byemezwa na benshi aba ba Ex-FAB bijejwe kuzafashwa gukuraho Peter Nkurunziza. Hagati aho hakaba havugwa ko hari ingabo z’uRwanda zazamutse nazo ziherekeje umunyamulenge witwa Gendarume bafatiye k’umupaka avuye Uganda bakamushimuta akaburirwa irengero. Nyamara amakuru menshi aremeza ko uyu Gendarume yahise ahabwa ingabo azamuka iwabo mumisozi ya Minembwe kujya kwitegura imirwano ikaze.

                        Ese barategura kurwana nande?

                        Nkuko bamwe mubo mumuryango wa Gendarume badutangarije baremeza ko izo ngabo z’abarundi, izurwanda, Gumino n’ingabo zahoze zitwa M23 zimwe zimaze nazo kugera ruguru mu Minembwe bagiye mu minsi iza kuzatangaza ubwigenge bityo Leta ntizarebera imirwano ikaze itangire ityo.

                        Izo ngabo zizamanuka zifate umuhanda Uvira-Fizi bagenzure inkombe z’ikiyaga cya Tanganyika bityo igihe nikigera bafashe aba Ex-FAB gutaha gusubirana ubutegetsi iBurundi.

                        Iyi mibare nubwo igaragaramo ubwiyahuzi byose birapanzwe neza kuburyo mu minsi iza amakuru y’intambara ikaze muri Kivu y’Amajyepfo agiye gusimbura intambara yicyitwaga RCD Goma, CNDP n’icyitwaga M23 bitigeze bigera ku ntego muri Kivu y’Amajyaruguru ariko kandi intego nyamukuru yo gutesha umutwe abaturage kugeza barambiwe bakemera ubwigenge yo irimo kugerwaho cyane.

                        Irindi zina riraba ryatangajwe vuba aha kuko amazina yo ni “usage unique” ntazina bakoresha 2

                        Ese ubundi abo banyamulenge twavuze muri iyi nyandiko ni bantu ki? Mu nkuru yacu ikurikira tuzababwira abanyamulenge ni bantu ki? Wababwirwa n’iki? Barangwa n’iki? Ntuzacikwe n’inkuru yacu itaha.

                        #1162
                        Rwanda

                          Rosette Kayumba mu buroko

                          Amashirakinyoma ku makuru utamenye: Rosette Kayumba mu buroko.

                          Umubano wa Rwabuzisoni Kayumba n’umufasha we Rosette ukomeze kuzamba nyuma yaho uyu mugore ari kugenda amenya amakuru uyu mugabo yamuhishe kuva cyera, aya makuru yerekeye ibyaha Kayumba yakoze mu Rwanda byatumye ahunga ubutabera , uyu mugore rero akaba ari kugenda avumbura ukuri bikaba byatumye Rwabuzisoni Kayumba amufungira mu rugo rwe aho atemerewe no gukoresha telephone ngendanwa ye.

                          Mu mpera z’ukwezi gushize aho ibigarasha byigeze guterana ariko kubw’inda nini no kurwanira ubusa bigatahira aho ntacyo bigezeho (kuko nyine ntacyo bifite cyo kurwanira buretse inda yabyo) biravugwa ko Rosette Kayumba (umufasha wa Rwabuzisoni Kayumb) yaba yaratangiye kumuhata ibibazo amubaza mu byukuri igituma ntacyo bageraho mu myaka yose bamaze babunda.

                          Amakuru yizewe ava mu nshuti za hafiz a Rosette Kayumba aravuga ko umubano wabo wasubiye I rudubi dore ko nubundi utigeze umera neza kubera amafuti ya Kayumba, ariko kuva aho iyi nama ifatiye ubusa Rosette akaba yaratangiye kwibaza mu byukuri icyo amara muri uko kubunda .

                          Aha kandi bikaba bivugwa ko uko gushaka kubaza Rwabuzisoni ibitagenda ngo byaba byarashyize mubibazo uyu mugore aho ubu atemerewe no kuva murugo kuko Rwabuzisoni Kayumba yamushyizeho abarinzi , nkaho ku itari ya 6 z’uku kwezi turimo Rosette yabanyuze mu rihumye ashaka kujya muri America agafitwa ku kibuga k’indege cya Wonderboom Airport mu mugi wa Pretoria, agasubizwa mu buroko arimo murugo.

                          Andi makuru yizewe kandi nuko uyu mugore yaba amaze kurambirwa n’amafuti uburiganya ndetse n’ibyaha umugabo agenda akorera muri iki gihugu cya south Africa dore ko ari igihugu cyuzuyemo ibyaha byinshi , na Kayumba akaba asahurira uri iyo nduru , kayumba rero akaba afite itsinda ry’amabandi abereye umuyobozi ryayogoje Pretoria , abenshi bibazaga aho amafaranga akoresha ayakura ni aha, ibi rero byose bikaba bimaze kurambira uyu mugore ngo akaba yifuza kuba amuhunze akisangira abavandimwe n’inshuti bari muri America gusa kayumba akaba yaraje kubivumbura akamushyiraho abarinzi.

                          Ikihishe inyuma y’irifungirwa murugo rya Rosette kayumba nkuko inshuti ze za hafi zibivuga uyu mugore nyuma y’ibintu byinshi yagiye ahishwa n’umugabo we gusa we akagenda abyivumburira uko imyaka yagiye ishira , ngo nuko uyu mugore yaba yaraje kuvumbura ko ibyaha byatumye Kayumba atorongera agahunga ubutabera bw’u Rwanda byaba aribyo.

                          Nyuma yaho kayumba avumburiye ko umugore we ari kugenda amenya ukuri niho yatangiye kumucunga kugera aho amushyizeho aba murinda, izi nshuti ze dukesha aya makuru zivuga ko uyu mugore yaba yari agiye muri amerika kubona andi makuru yiyongera kuyo yari asanganywe Kayumba rero aho abivumburiye akaba atakimwemerera no kwitaba phone, ibi bishatse gusobanura kp azi neza ko ukuri umugore we ari kumenya ari ko koko.

                          Niba rero koko Kayumba yirirwa ayomba ngo democracy ngo freedom of what nareke umugore we agende amenye ibyo ashaka kumenya niba ntacyo yikanga,ibigarasha byirirwa biyomba ni muhere kuri uy’umufasha wa Rwabuzisoni musabe Kayuku amuhe ubwisanzure amugomba mu rugo rwe.

                          #1163
                          Rwanda

                            Barataka inzara nyuma yo kurandurirwa imyaka ahashyizwe amaterasi

                            Abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro, mu karere ka Muhanga baravuga ko batemewe intoki, barandurirwa imyaka itandukanye ahanyujijwe amaterasi y’indinganire kugira ngo habungwabungwe umugezi wa Nyabarongo. Bavuga ko ubu bugarijwe n’inzara n’ubukene.

                            Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Matyazo na Rwasare two mu Murenge wa Mushishiro babwiye Umuseke ko batigeze bagishwa inama mbere y’ibi bikorwa bikomeje kubateza amapfa.

                            Bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge bwategetse abakozi kurandura imyaka yabo irimo urutoki, amateke n’ibijumba maze buhanyuza amaterasi y’indinganire.

                            Aba baturage bakavuga ko ibikorwa byo kubungabunga uruzi rwa Nyabarongo n’urugomero rw’amashanyarazi rwubatse muri uyu Murenge babishyigikiye ariko ko bitari bikwiye ko babarandurira imyaka batabagishije inama nibura ngo basarure n’iyari yeze.

                            Mugoyikazi Vénantie umwe mu baturage bavuga ko bangirijwe imyaka, avuga ko yari afite urutoki, amateke n’ibijumba mu isambu ye kandi ngo ni ho yavanaga amafaranga atunga urugo, ayo yishyura ubwisungane mu kwivuza n’ayo kwishyurira abanyeshuri, ariko agatungurwa no kubona umunsi umwe babikuyeho.

                            Ati «Amaterasi ntacyo adutwaye gusa iyo babanza bakatugisha inama kugira ngo dusarure imyaka yacu, ubu se murabona tuzatungwa niki ?»

                            Nyirabarigira Clémentine uvuga ko ikibazo afite gisa n’icya mugenzi we, akavuga ko kuva barandurirwa imyaka hari ababwirirwa bakanaburara kuko nta kindi basanzwe batezeho amaramuko atari imyaka bejeje.

                            Ati «Ikibazo cy’ibyo kurya bigomba gutunga muri aya mezi ari imbere ni cyo dufite Ubuyobozi budufashe buduhe ibyo kurya tugaburira abana, maze dutegereze igihe imyaka tuzahinga muri ayo materasi.»

                            Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Uwanyirigira Marie Florence avuga ko bakoranye inama n’aba baturage mu mezi atanu ashize bakemeranya ko bagiye gukuramo imyaka, ariko ngo batangiye gukora amaterasi ni bwo aba baturage barushijeho gutera hejuru.

                            Ati “Babanje gusakuza mbere imirimo itangiye, turayihagarika tubasaba kuvanamo imyaka barabikoze, twongeye kuyisubukura nibwo kandi bongeye gusakuza.”

                            Uyu Muyobozi avuga ko bagiye gukora ubuvugizi ku rwego rw’Akarere kugira ngo bashakire abaturage ibyo kurya bigomba gusimbura imyaka yabo yaranduwe.

                            Yavuze kandi ko urutoki baranduye ari urudatanga umusaruro, ariko ngo inzara bataka bishoboka ko bayifite, ariko ko batahagarika imirimo yo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo, knadi barabyumvikanye n’abaturage.

                            Umuseke wagerageje guhamagara Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ku murongo wa telefone kugira ngo tumenye niba hari ubufasha bw’ibiribwa bushobora guhabwa aba baturage ariko ntiyatwitaba.

                            #1164
                            Rwanda

                              muri guverinoma nsha ya FPR

                              Donat Gapyisi ababajwe n’uko muri guverinoma nsha ya FPR ngo abatutsi ari 16 naho abahutu akaba ari 4 gusa.Ibi koko birababaje!Namubajije nti harya muri guverinoma ya MRND harimo abahutu bangahe n’abatutsi bangahe amaguru ayabangira ingata!

                              Ibi bintu byo gushaka ko tugaya igice kimwe ariko amakosa y’ikindi tukayasiga irangi njye simbyemera.

                              Sinifuza rwose ko nyuma ya FPR hazagaruka ubutegetsi bugendera ku ivanguramoko,ivanguraturere,…

                              Ibi bintu by’utuzu rwose birarambiranye hacyenewe igihugu twese abanyarwanda twisanga tukisanzuramo ntawe usumbye undi.

                              #1165
                              Rwanda

                                ABANYARWANDA BARI KU NGOYI

                                HARI ABANTU UBWIRA UTI ABANYARWANDA BARI KU NGOYI BAKARAKARA CYANE KUBERA AHARI KUTITA KUKURI CG KWIGIZA NKANA. NGAHO NIMUMBWIRE; NIBA AKARERE KAYOBORWA NA MAYOR, AKABA AKURIWE NA NJYANAMA YAKO, AKAGIRA GUVERINERI UMUHOZAHO IJISHO, NA MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU. ABO BA MINISITIRI BANDI URABANYANYAGIZA MU TURERE NGO BAJYE GUKORAYO IKI? NI GUTE MINISITIRI AYOBORA AKARERE???? FPR NIBA ITIKUBISE AGASHYI IRAZA GUKUBITWA INSHYI.

                                #203993
                                Rwanda

                                  Bye bye bye ishyaka Ishema na Politiki ya Padiri Nahimana Thomas.

                                  BYE BYE PADIRI NAHIMANA THOMAS N’ISHEMA, ABAKUNZI B’IMVUGO YAWE N’ISHYAKA RYAWE TUZAHORA TUKWIBUKA

                                  Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ntawe usaza atisenyeye, ninako rero bigenze kuri Padiri Nahimana Thomas, umuyobozi w’ishyaka Ishema ry’ u Rwanda akaba n’umukandida k’umwanya wa Perezida wa repubulika mu matora y’ikinamico ateganijwe muri uyu mwaka mu kwezi kwa munani, mu Rwanda.

                                  Nyuma yo kwemeza abanyarwanda batari bakeya ko ashoboye, ariko abenshi bareba kure kandi bamenyereye ingoma mpotozi y’u Rwanda bagakomeza kumuburira, babwira Thomas Nahimana ko ibyo avuga ko azajya guhatana mungirwa matora itegenijwe mu Rwanda atazabishobora ariko akanga akavunira ibiti mu matwi, aho yagaragaje cyane umurongo wa politiki ye ya Ndigabo, Higamambereke, Mbarushakumenya, Ninjyekamara, n’ubundi bucakura bwamugagaragaje, birangiye ashoje urugendo vuba na bwangu, rwa Politiki ataranamazemo igihe kirekire, ariko rwaranzwe n’amashagaga asigiye abanyarwanda benshi kwibaza byinshi n’amasomo atari makeya.

                                  Njye kubwanjye ubu nandika ndagirango menyeshe ko nikundiraga Padiri NAHIMANA Thomas nk’Umupadiri, yewe no mu itangira ry’Ishema nari nakomeje kumugirira ikizere, nyuma ariko Thomas yagiye yiyahura gahoro gahoro, uko yagendaga yibohera ikiziriko cyo kwimanikamo, niko njye nagiraga ngo n’imikino y’abanyepolitiki, nkumva ko igihe kitazagera cyo kucyishyira mu ijosi, ariko none birangiye yimanitse nanjye nigiyeyo ngo amaraso atantarukira.

                                  Ubu aho bigeze ntagaruriro, ubuzima bwe bwanyuma muri politiki, burimo burangwa no gukina ikarita za nyuma zimwe bita BUTUYU, ibi bisa no kubona umuntu yiyahura ntawe umuri hafi ngo amutabare, ariko ntibimubuze kurashya imigeri ashaka uwamumanura mu giti yimanitsemo kandi ntawe ari bubone, nuwaboneka atashobora gupfundura ipfundo rizirikanye ubuhanga uwimanitse yapfunditse.

                                  Muri makeya ndasezera kuri Nahimana THOMAS nenga ibyaranze Politiki ye mu bihe byanyuma, aho ubu ayishoje ashyiraho ikitwa Leta yo mu buhungiro itagira abayishyigikiye, ntigire uruvugiro yewe ntinagire abo irengera bari mu kaga kuko ntaburyo yazabona bwo kubigeraho.

                                  Iyo umuntu apfuye cyangwa apfushije nkuko dupfushije ISHYAKA ISHEMA RY’URWANDA, bavuga ibigwi n’ubugwari byamuranze, nanjye reka mbigarukeho, kuko ni bimwe tuzajya duhora twibuka k’umupfu wacu.

                                  Nyakubahwa Padiri Nahimana Thomas na Politiki ye dushyingura uyu munsi byatangiye bite, bituvuyemo bite, bidusigiye iki tuzajya tubyibukiraho

                                  1.Umutoza wa Thomas Nahimana mu bya Politiki ni Bwana Twagiramungu Faustin, nkuko yatoje ba Ndengeye, Evode,…, Thomas amaze kumira bungiri amasomo ya Twagiramungu Faustin, yahisemo kwikorera ku giti cye, nibwo abanje ikinyamakuru cyakoreraga kuri Internet kitwaga LE PROPHETE UMUHANUZI, iki kinyamakuru cyakoze akazi katoroshye kuko cyahungabanije Leta y’abicanyi igizwe n’inkotanyi mu Rwanda no mu bayishyigikiye bo hanze yarwo.

                                  Iki kinyamakuru byagaragaraga koko ko ari icyabarwanya imikorere mibi y’ubutegetsi bw’i Kigali, kikaba kandi cyarabikeshaka ubuhanga, ukwicisha bugufi, n’ingabire y’ubwenge yahawe Thomas Nahimana.

                                  Iki kinyamakuru wabonaga koko Rubanda ikibonamo nkuko rwibonaga muri KINYAMATEKA yarufashije kwigobotora ingoma ya gihake na gikoronize mu Rwanda.

                                  Bidateye kabiri Thomas yaje kwishyira hejuru, bikurikirwa no guta umurongo yatangiranye, nibwo yigaritse Rubanda nyamwinshi, atangira kuvangavanga ibintu ndetse no kuburabuza cya kinyamakuru cya Rubanda we ubwe yari yarashinze, rimwe akagifunga, akazongera kugifungurira igihe ashakiye. Ibi byakurikiwe no kwibasira Rubanda n’abacunguzi, maze sukubakoronga ku maradiyo nk’Ijwi rya rubanda yivayo bihagije ubwo yavugaga ko baba mu myobo nk’inyaga akiyibagiza icyayibashyizemo ko atari k’ubwumutekano ahubwo ari kubwo guhigwa bukware n’umwanzi wa rubanda udashaka ko ruharanira ukwishyira ukizana no guca burundu Ubwami mu Rwanda n’ibijyanye nabwo byose harimo n’ingoma KALINGA.
                                  Thomas yagerageje uko ashoboye ngo Rubanda rwihebe, rucike intege maze rwishyire mu maboko y’umwanzi warwo, biranga biba ibyubusa kuko rubanda rwakuze bihagije kandi ruzi uwo ruhanganye nawe, yewe yageze aho ahamagarira abacunguzi kwishikiriza Kayifa Kagame cg se ngo bishyire mu maboko y’ubucamaza bwo mu Rwanda buri wese azi uko bukora, ariko umucunguzi utaravukanye ubwoba, amubera ibamba, none Thomas aragiye, asize umucunguzi akiri umucunguzi wa Rubanda, aho ategereje kuzasoza urugamba acyuye imihigo.

                                  Hakurikiyeho,Politiki yo gufatanya n’urubyiruko rumwe rwiganjemo urwa FPR Inkotanyi, aha yahakuye politiki yise POLITIKI Y’IMPANGA, yayise impanga kuko iyo politiki yagombaga gufatanya ibyifuyo bya FPR Inkotanyi yagezwagaho nabazibayemo bafatanije, akanabivanga n’udusigarizwa yasigaranye twa Demokarasi na Repubulika n’urukundo rw’ababiharaniye akanyuzamo akanibuka ko u Rwanda rwari rwarabonye ubwigenge, gusa uko iminsi yagendaga, Thomas inkotanyi zagendaga zimwoza ubwonko kuburyo aho bigeze ubu yisezereye muri POLITIKI, ntabwo yarakibuka ubwoko bwe mu biganiro yahaga amaradiyo n’abanyamakuru batandukanye.
                                  Rimwe yavugaga ko ari umucikacumu rya jenoside ngo yakorewe abatutsi nkuko byigishwa na FPR, ubundi akavuga ko ashyigikiye ubwami, ubundi akavuga ko avanze cg se ko ari umuhutu, uwo ariwe, mbese ubwoko bwe byaterwaga nuko yaramutse. Koko utazi iyo ava ntamenya niyo agana.

                                  Ubu rero Thomas n’ishyaka Ishema ry’uRwanda bituvuyemo, politiki ya Thomas n’Ishema byari bishingiye ku kinyoma gusa gusa nkuko FPR Inkotanyi n’ubutegetsi bwayo aricyo bishingiyeho.
                                  Nibwo rero Thomas yarebye agasanga ntabihanga bibiri mu nkono imwe, kandi ko ikinyoma cye nicya FPR Inkotanyi byose ari mahwi, ntacyahigika ikindi mu Rwanda, mbese ko ari nko kuraranya umunyendugakazi n’umuganza kuko burinda bucya ntawenze undi.

                                  Thomas Nahimana rero aho kurutanga imbere y’abakurambere n’abanyarwanda bibabariye, ahisemo kwigumira i Burayi, agasambagurika arashya uwanyuma ngo arashiraho Leta y’impunzi mu buhungiro.

                                  Iki akaba aricyo kinyoma cye cya nyuma gituma tutazamwibagirwa, kuko nsaba ko cyatuma abanyarwanda bakanura bagashishoza, aho kubona isha itamba bagata n’urwo bari bambaye.

                                  Rubanda igomba kumva no gushyira ikizere cyayo ku mucunguzi, kuko n’ubwo ashyira imbere ubuzima bwe, umucunguzi ntawe ajya yaka imisanzu amubeshya ko agiye kumukura ku ngoyi ngo narangiza iyo misanzu ayiryohemo, ubundi bamuhembe icya Semuhanuka ko bagiye kumushyiriraho Leta mu buhungiro.

                                  Ese ubundi wowe utanga umusanzu wawe niba unahari koko, hari ikiguzi cyangwa umusanzu wangana n’amagara cg amaraso y’umucunguzi ameneka buri munsi uko bwije nuko bukeye.

                                  Ese mwe banyarwanda, aho mujya mwibaza impamvu Kagame Paul nabamushyigikiye barara badasinziriye kubera FDLR n’abacunguzi n’ubwo Kagame n’ingabo ze birirwa babeshya rubanda ko izi ngabo z’abacunguzi zashize ariko hagira agakoma bati ni FDLR yateye grenade, yabujije abantu guhinga, yateje umutekano muke, yabibye amacakubiri, yafunguye Umurenge Sacko, iriba inica abapolisi, mbese ugasanga rimwe na rimwe Kagame na FPR batinya FDRL nk’aho ari ingabo za NATO cg izindi ngabo zidasanywe kandi sitisukirwa?

                                  Nibyo FDRL ntisanzwe koko, kandi ntizisukirwa, gusa ntabwo uko ibi FPR na Kagame babikoresha ariko bimeze, gusa kubwo gutinya FDLR, usanga ubutegetsi bw’abicanyi buyikanga ahantu hose, bukayibona muri byose kuko buzi ko abanyarwanda hafi ya bose bayibonamo.

                                  Nikubwiyo mpamvu rero udashyigikiye ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi zimushinja kuba umu FDLR kugirango zimwice. Nuko Nahimana Thomas nawe yibasiye FDLR yumva ko bizamugwa amahoro, none aragiye arayisize.

                                  Ingendo yundi iravuna. Iyo Padiri Thomas atigana FPR inkotanyi agakomeza nk’uko yari yaratangiye le Prophete Umuhanuzi, ubu aba agikomeye kandi yari kuzageza byinshi kuri Rubanda afatanije n’Umucunguzi.

                                  Nkubwire iki rero muvandimwe:

                                  Iyihuse yabyaye ibihumye.

                                  Uwuyishe ntaririrwa kandi nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.

                                  Rero urapfe upfuye iby’inshuti biragora, kuko ntawe urusimbuka rwamubonye.

                                  Bye bye bye ishyaka Ishema na Politiki ya Padiri Nahimana Thomas.

                                  NSENGIYUMVA De Gaulle

                                Viewing 15 posts - 31 through 45 (of 53 total)
                                Topic tags

                                You must be logged in to reply to this topic.