Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

last updated by Rwanda 3 years, 12 months ago
1 voice
52 replies
  • Author
    Posts
  • #212
    Rwanda

      Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki ya Opozisiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, Abakangurambaga ba sosiyete sivile n’abikorera ku giti cyabo uko turi 30 twateraniye mu mwiherero udasanzwe i Paris, mu Bufaransa guhera taliki ya 17 kugeza kuya 19 Gashyantare 2017, dushishikajwe n’uko mu Rwanda haboneka ubutegetsi bunogeye abaturage,


      I.TUMAZE KUBONA KO Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Jenerali Paul Kagame :

      1. Yafunze burundu urubuga rwa politiki kugirango rwikubirwe n’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi waryo Paul Kagame umaze imyaka isaga 23 ku butegetsi ;
      2. Yafashe icyemezo kigayitse kandi gihonyora itegekonshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda muri iki gihe cyo kubuza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda abenegihugu bagize Ikipe ya Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017; bikaba byaragaragaye ko taliki ya 23/11/2016 Guverinoma ya Paul Kagame yanditse urwandiko rushyira iterabwoba ku makompanyi yose y’indege ageza abagenzi mu Rwanda ruyabuza gutwara Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe ye  bityo bakaba barasohowe mu ndege taliki ya 23/11/2016 i Nayirobi muri Kenya ndetse no ku italiki ya 23/01/2017 i Buruseli mu Bubiligi;
      3. Yibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 no mu 2010 kugira ngo Paul Kagame akomeze abe umukuru w’igihugu kandi mu by’ukuri atatowe na rubanda;
      4. Ibinyujije muri Referendumu itekenitse yabaye mu Ukuboza 2015, yahinduye ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 yateganyaga ko nta mukuru w’igihugu ugomba gutorerwa manda zirenze ebyiri, bikorwa hagamijwe guha Paul Kagame icyanzu cyo gukomeza kwiba ubutegetsi kugeza apfiriye ku ntebe y’umukuru w’igihugu;
      5. Ifata igafunga, ikica (André RWISEREKA) cyangwa igatorongeza Abalideri b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo, abanyamakuru n’abakangurambaga b’amashyirahamwe aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ;
      6. Yafunze ikanakatira gufungwa burundu Bwana Déogratias MUSHAYIDI wazize kuba aharanira impinduka nziza mu mitegekere y’igihugu cye ;
      7. Yafunze ikanakatira imyaka 15 y’igifungo cy’akamama Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2010imuziza gusa ko yari agamije kwandikisha Ishyaka rye no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye ;
      8. Yafunze ku buryo bw’akamama bwana Théoneste NIYITEGEKA, ikatira igihano cy’imyaka ine bwana NTAGANDA Bernard n’abandi benshi ibaziza gusa ko bashaka impinduka mu miyoborere y’igihugu ;
      9. Yabujije inzego z’ubutabera ubwisanzure izihindura igikoresho cyo gufunga umubare urenze urugero w ‘abaturage barimo abadafite amadosiye, abafite amadosiye afifitse (atekinitse), n’abarangije ibihano ntibafungurwe ;
      • Ikoresha inzego zishinzwe umutekano mu bikorwa bigayitse by’iyicarubozo, igakubita, ikica, ikanafungira abenegihugu b’inzirakarengane mu myobo n’ahandi hatazwi kandi hatagerwa ‘imiryango yabo ;
      • Yakunze kugaba ibitero bya gisilikari ku banyarwanda bayihunze igamije kurimbura umubare munini w’abenegihugu ibatsinze mu mashyamba ya Kongo ;
      • Ikomeje ingeso yo gusanga impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu zahungiyemo hagamijwe kuzibuza uburyo, kubangamira umutekano wazo ndetse no gucuza ubuzima bamwe muri zo (Colonel. Patrick KAREGEYA) ;
      • Yakwirakwije abasilikari mu giturage kugira ngo itere abenegihugu guhora bahagaritse umutima kubera iterabwoba rikaze ibahozamo ;
      • Ishyira imbere gahunda za politiki zigamije gukenesha rubanda no kubicisha inzara nko kubasenyera amazu, kubambura ibibanza n’amasambu byabo, kubarandurira imyaka iri mu mirima no gutema intoki, kubategeka guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro ndetse ikanabahatira kwinjira mu makoperative atabafasha ahubwo agenewe kubanyunyuza imitsi ;
      • Yagize uruhare rukomeye mu guteza inzara ikomeye yiswe « Nzaramba », aho gufata ingamba ziwkiye ngo itabare abaturage bari kwicwa n’iyo nzara ihitamo kubihishira no gukomeza politiki mbisha yo kujijisha no gukina rubanda ku mubyimba ngo u Rwanda nta kibazo rufite, ngo uhubwo rwageze ku iterambere ry’akataraboneka ;
      • Yimika ivangura mu itangwa ry’akazi no mu itangwa rya buruse zo kujya kwiga ; ubwironde mu kwita ku mfubyi n’abapfakazi no mu gutanga serivisi zikenewe mu buzima bwa buri munsi ;
      • Yikubira amasosiyete yose y’ubucuruzi, igakubita kandi ikarasa ku manywa y’ihangu abaturage baciye bugufi yita ABAZUNGUZAYI bagerageza kwicururiza utwo bashoboye kugira ngo baronke ikiramira urubyaro rwabo ;
      • Isahura ikanasesagura umutungo w’igihugu ugakoreshwa mu kwigurira indege bwite za Perezida wa Repubulika no kuzikodesha Leta ku giciro gihenze cyane muri « business » zimufitiye akamaro, we n’Agatsiko ke ;
      • Iteza intambara z’urudaca n’umwiryane mu bihugu duturanye, by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Burundi, ibyo bikaba bibangamiye cyane inyungu z’u Rwanda rufashwe nk’igihugu kiyobowe n’abanyarugomo bahungabanya umutekano mu Karere kose k’Ibiyaga bigari, ibi bikaba byaratangiye kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda muri rusange ;
      • N’andi mahano menshi tutakwirirwa turondora ;
      1. TURASANGA :
      2. Iyi Guverinoma ya Paul Kagame yararangije gukurwaho icyizere n’Abanyarwanda kuko idakorera inyungu zabo ahubwo ikaba ibangamiye cyane umutekano wabo mu buryo bwinshi bunyuranye ;
      3. Abaturage b’u Rwanda bakeneye inzira yo gutsinda ubwoba, kwihagararaho, no kwerekana ko batavukiye kuba abacakara b’iyi Guverinoma y’igitugu ya Paul Kagame n’agatsiko ke ;
      4. Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’incuti bifuza kwitaza no kurekera aho gufasha iyi Guverinoma y’abanyarugomo isiribanga Itegeko nshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda, ikica rubozo abenegihugu yakagombye kurengera, ikanasuzugura masezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono ;
      5. Guhera kuri iyi taliki ya 20 Gashyantare 2017 natwe dukwiye gufata   Guverinoma   ya Paul kagame nka Guverinoma itemewe kandi idashakwa n’abaturage.

      III. KUBERA IZO MPAMVU ZOSE,

      Turatangariza Abanyarwanda, abaturanyi b’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

      1. Dushyizeho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro »
      2. Dushyizeho Inama Nkuru y’Inararibonye
      3. Dushyizeho Inama Nkuru y’ Urubyiruko rw’ u Rwanda
      1. INSHINGANO ZIHAWE IYI GUVERINOMA
      2. Kwitegura gusimbura Guverinoma itagishakwa n’abaturage iyobowe na Paul Kagame
      3. Kuvuganira no gutabara impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose
      4. Kuvuganira no gutabariza Abanyarwanda bari mu gihugu barenganywa na Guverinoma y’Agatsiko
      5. Gukora ibishoboka byose kugira ngo Guverinoma y’Agatsiko ihagarike ibikorwa byose by’urugomo ikomeje gukorera abaturage no kugira ngo haveho inzitizi zose zibuza Abanyarwanda bahunze igihugu gutahuka mu mahoro
      6. Kwitabaza ibihugu by’incuti kugira ngo bishyire igitutu ku munyagitugu Paul Kagame urangije manda ze ebyiri yemererwaga n’itegekonshinga ryo mu mwaka wa 2003 kugira ngo yegame ahe rugari abandi Banyarwanda bashaka kunga abenegihugu no kugeza u Rwanda ku iterambere risangiwe na bose.
       

      Mu gihe Umunyagitugu Paul Kagame yaba ahisemo kunangira umutima no gukomeza ibikorwa by’urugomo guverinoma ikorera abaturage :

      1. Gusabira ibihano mpuzamahanga Guverinoma ye itagishakwa n’abaturage
      2. Gushishikariza abaturage kwisuganya, bagahaguruka, bagasezerera Guverinoma y’Agatsiko binyuze mu nzira ya Revolisiyo idasesa amaraso.
      1. Inama Nkuru y’Inararibonye
      2. Ifunguriwe Abenegihugu bose barengeje imyaka 35 babishaka.
      3. Ishinzwe kwegeranya umusanzu, ibitekerezo n’inama zubaka zafasha Guverinoma y’Abaturage kugeza u Rwanda n’Abanyarwanda ku buyobozi bwiza bifuza. Ni urubuga rwabo rwo gutanga umuganda mu miyoborere y’igihugu cyababyaye.
      1. Inama Nkuru y’Urubyiruko
      2. Ifunguriwe abasore n’inkumi bose kugeza ku myaka 35 bashishikajwe no kugira uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.
      3. Ni urubuga urubyiruko ruhurizamo imbaraga zarwo rukanitegura kugira uruhare mu miyoborere y’ejo hazaza y’igihugu cyabo.

      VII. ABAGIZE GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO NI ABA BAKURIKIRA :

      1. Perezida wa Repubulika : Padiri Thomas NAHIMANA
      2. Minisitiri w’Intebe : Abdallah AKISHURI
      3. Minisitiri w’Intebe wungirije : Madame Nadine Claire KASINGE
      4. Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
      5. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga : Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
      6. Minisitiri w’Ubutabera : Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Bwana Vénant NKURUNZIZA 
      7. Minisitiri w’itangazamakuru : Bwana Chaste GAHUNDE
      8. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge: Bwana Daniel NDUWIMANA
      9. Minisitiri w’imari n’ubucuruzi : Madame Marine UWIMANA
      10. Minisitiri w’Uburezi : Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA
      11. Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi : Madame Virginie NAKURE
      12. Minisitiri w’ibikorwa-remezo n’imiturire : Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA
      13. Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’ubutaka : Bwana Jean Léonard SEBURANGA
      14. Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage : Madame Spéciose MUJAWAYEZU 

      VIII. Hashyizweho Komisiyo zikurikira :

      1. Komisiyo y’ububanyi n’amahanga
      2. Komisiyo y’ubukungu
      3. Komisiyo y’itangazamakuru
      4. Komisiyo y’umutekano
      1. Abavugizi ba Guverinoma :
      1. Bwana Chaste GAHUNDE
      2. Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
      3. Madame Marine UWIMANA
      1. Hashyizweho Abajyanama bakuru batandatu (6)
      2. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiroizashyiraho izindi nzego uko zizagenda zikenerwa.

      UMWANZURO

      XII. ICYO DUSABA Guverinoma itagishakwa n’abaturage ya Paul Kagame kugira ngo impinduka nziza rubanda ikeneye zigerweho nta nduru kandi zigirire bose akamaro :

      1. Kwemera no kwihutira kuganira naGuverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro 
      1. Gufungura amarembo bitarenze tariki ya 23/03/2017, abanyarwanda bose bari hanze y’u Rwanda babyifuza bagataha mu mahoro, imfungwa za politiki zigafungurwa, amashyaka ya opozisiyo ashaka kugira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017 akandikwa nta mananiza.

      Mu gihe byarenga tariki ya 23/03/2017 nta gikozwe :

      1. Kwimura gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri Kanama 2017 agashyirwa muri Kanama 2019, naho amatora y’intumwa zarubanda agashyirwa mu Ugushyingo 2019.
      2. Gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, igahabwa manda y’amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’intumwa za rubanda mu buryo bunyuze mu mucyo.
      1. Tuributsa kandi ko, uretse impuha zikwirakwizwa n’abadasobanukiwe, ingingo y’101 n’iy’172 z’Itegekonshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 zitemerera Perezida ucyuye igihe ariwe Paul KAGAME kwiyamamariza manda ya gatatu.

      Bikorewe i Paris, taliki ya 20/02/2017

      Minisitiri w’Itangazamakuru

      Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

      Chaste GAHUNDE

       
      #216
      Rwanda

        Abayobozi b’amashyaka FDU Inkingi na PDP Imanzi bamaganiye kure igenwa ry’abayobozi b’amashyaka yabo bafungiye mu Rwanda mu myanya muri Guverinoma yashyizweho na Padiri Nahimana Thomas.

        Nabibutsa ko muri Guverinoma yashyizweho na Padiri Nahimana ngo ikorera mu buhungiro, Madame Victoire Ingabire umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi ngo yahawe umwanya wa Ministre w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori ngo akazahagararirwa na Madame Nadine Claire KASINGE!

        Si ibyo gusa kuko na Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Bwana Déogratias Mushayidi ngo uhagarariwe na Bwana Vénant NKURUNZIZA!

        Hatarashira iminota mike iyi Guverinoma itangajwe abayobozi b’amashyaka PDP Imanzi na FDU Inkingi bahise bamagana uburyo Victoire Ingabire na Déogratias Mushayidi basanzwe bafungiye mu Rwanda bashyizwe muri Guverinoma batabanje kubazwa bo ubwbo cyangwa amashyaka yabo.

        Dr Emmanuel Mwiseneza, umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi  yahise yamagana iki gikorwa abicishije ku mbuga nkoranyambaga Facebook na Twitter agira ati:

        “Ibyo padri Nahimana yabeshye abanyarwanda ko Victoire Ingabire ari muri guverinoma ye ni ibinyoma. Mu izina rya Ingabire n’irya FDU tubyamaganiye kure”

        Jean Damascène Munyampeta wa PDP Imanzi nawe akoresheje imbuga nkoranyambaga yagize ati:

        “Mushayidi Déogratias n’est pas à vendre ni à FPR ni à Ishema party” (Mushayidi Déogratias ntagurishwa byaba kuri FPR cyangwa ku ishyaka Ishema)

        “Gushyira muri gvt Mushayidi utamwatse uburenganzira, utazi uko abaho kuva yafungwa, utaramugemuriye, ni ukumushinyagurira.”

        #217
        Rwanda

          Hari igihe Leta ya Kagame yavugaga ko igiye kurega Twagiramungu kuko ngo yashakaga gukoresha intambara.

          Ubu bwo irashinja u Bugande iyo myitwarire.

          Ngo M7 ntakumira Rujugiro, ngo Kandi ashobora kuba aha urubuga abarwanyi bitoreza kuzarwanya PK. Ngo M7 yavuye mu Bufaransa? France kimwe na US yemera ibi bintu bya regime change.

          Kagame ni igikoresho mu gihe M7 ari mu ntera y’ubukiriya. Bityo kuvanaho Kagame birashoboka kuko uburyo system ikora iyo uhazwe urajugunywa ntuzirikanwa.

          M23 ni nka RDF. Niba yaragenjwe kuriya, na RDF byayibaho.

          Ariko icy’ingenzi si uko RDF/KDF itwikwa. Kuko itwitswe na nyirayo nta cyo byahindura ku mibereho y’umuturage. M7, France y’ubu, USA, Kayumba (?), TF ni ba nyiri KDF cg abakozi ba yo. Aribo bayisenyeye baba bashaka ivugurura ntago ari abaturage baba biyunguye.

          Uzatera neza ashaka impinduka yaturuka hepfo cg imbere mu gihugu.

          Impinduka zose zizabera muri capitalism nta cyo zizamarira rubanda. Hakenewe alternative (socialism). Kandi ukuri mwese murakuzi.

          #218
          Rwanda

            Ibyo wakwemera byose Padiri si ikibazo ku gatsiko ka Kagame ahubwo wenda niba yarakabije ni umutwaro kuri ako gatsiko.

            Hari umuntu wo mu Ishema bahaye ruswa ngo ashyire intwaro hasi se?

            Ariko bamurwanya ngo adahembwa akabacura! Kandi abaturage ntidusobanukirwa cyane iyo tubonye uhuje ibitekerezo n’umuntu tuvuga ko mwunze ubumwe.

            Na FPR ni umutwaro wa FPR. Uzatinye abantu batabasha kubaho badatunzwe n’abandi. Cg bacuruza genocide. Iri kosa ryo kuyicuruza nta muntu ukwiye kugenda atarihaniwe.

            #219
            Rwanda

              NGIRA NGO KURI IYI SI YA RUREMA NTABANTU BABANYAMOKO NKABIYITA ABANYAMURENGE. UZI YUKO BANENA BURI WESE UTABAVUKAMO??? IBAZE ABA YICAYE MU MODOKA UKUMVA AVUGIYE KURI TELEFONI NGO NDI NJENYINE. KANDI BUS IRIMO ABANTU 30. IYO BAFITE CHORALE BIRAGOYE KUBA WAYINJIRAMO UTARI UMUNYAMURENGE. IBI ARIKO NIBIKI MANA YANJYE?. IBINTU BYIVANGURA MOKO MBIFATA NKU UMWANDA.

              #220
              Rwanda

                Ibi opposition ivuga ngo iri gukoresha inzira y’amahoro mu gutembagaza FPR ni nka kumwe FAR yarinze igera Congo ivugako ari ‘recul strategique’.

                Cyakoze muri opposition agashami ka FDLR karakora kuko ko kaburijemo coup d’etat y’abakoloni mu Burundi mu gihe andi matsinda yo arimo kurya ibiryo bihumanye mu Burayi bitangwa n’abakoloni.

                Ukuri ntikwica umutumirano.

                #221
                Rwanda

                  ….yes The so-called non violence opposition doesn’t exist mumuryango nyarwanda ….uretse abasigaye biyita abademocrates on social media… Rwanda udakubita ibibwaa bikomeje guhinduka imisega …..ubuse uretse amatsinda yabatekamutwe,nutwihebe twihebeye guhemuka nokugambanira abavandumwe batwitangiye ngodukure sibwo dukuze bukambije impanga busimbiza ibitugu amataratara ngayoo butiii tutagaragaje ubuswa bwacu ntacyo twaba dushoboye…hihihihi ngo ni strategy zurugamba….ubundi ububugoryi burwana uruhe rugamba koko? Kugambana seee icyo bazikwirirwa bumoka ngo FDLR-FOCA arega muranayemera muzee tubereke ipfundo ryurugamba shaaaa..ariko see shaaa mutibeshyeye murabona koko FDLR yafata intego yokwivuna noguhagarika bashobuja ikagira numwanya wokubataho koko…imirindi yibishishiri gusaa …mukomeze mwisimbize ngo muri ababakozi bibyihebe bikuru bibundaraye iyo muriza America naburaya daaaa umunsi wanyu tuzabakanira urubakwiye…

                  #222
                  Rwanda

                    True Story
                    __________

                    Narindi Iwacu ku Nkombo Mu Karere ka Rusizi …kuko Narimfite Imbwa zange Nari noroye ….nagurishije imwe Nyiguriwe …numugabo WO Muri ZAIRE CONGO

                    Maze Ampaye amafranga nguramo 4ne

                    indi Imbwa Imwe nyigurishije Nguramo Aka RADIO

                    KA Gendanwa …sasa kuko narimaze Kuba Boss kubera imbwa ….zange

                    Natangiye Kujya nifotora udufoto twange twiza nkatuzana hano kuri FCBK

                    Igihe kimwe sibwo nifotoye nteruye Imbwa yange …maze Ifoto nkayi

                    POSTING hano kuri fcbk … !!!!!!

                    Umu friend wange ampa Comment Agira ati “

                    Mr. Charles nice one picture

                    nange nti ….Thx…bro

                    Undi nawe ati …

                    HABINE ….iyombwa niyande ?
                    .
                    Nange nti “

                    Niyange …

                    Undi nawe Ati “

                    cha wazampaye imbwa ?

                    Abivuze nibukako Hariyo

                    Naragije UMUHUNGU WITWA SIBO

                    Apu …sibyo cher wange yabonye
                    COMMENT bampaye ….nawe akampa comment …agira ati “”

                    ESE Cher …Kondeba imbwa 2 Woe uri IYIHE ?

                    NAHISE NTITIRA …. icyuya kimanuka imyenda yose … Ndarira mbura amarira ..

                    Ndamubaxa ati” Cher uvuze Gute ?..

                    Ampa comment ya 2 Avugango “

                    Navuzenti ” Kondeba imbwa 2 Woe uri Iyihe ?

                    Nabuze icyomvuga Hashize Umwanya ndamwandikira nti”

                    Cher …ngewe nduwo UGUTERUYE

                    Habineza

                    #223
                    Rwanda

                      Ntago iterambere ryashoboka mu gihe dushyiraho abayobozi bo kurwanya umukoloni cg umukoloni agashyiraho umuyobozi wo kuturwanya.

                      Iterambere nyaryo ryagerwaho ari uko ubukoloni bwarangiye.

                      Nk’u Rwanda n’u Burundi byose ntibiteye imbere. Itandukaniro ni uko abarundi bari kurwanya abakoloni naho abanyarwanda baka bitiranya ubukoloni n’iterambere.

                      #224
                      Rwanda

                        Umugabo yarafise amahera 300gusa yinjira kwamyasiro kurya afashye ibidiya byijana nudushimbo ..nuko iruhande rwe hari umugabo wambaye costume na caruvate byiza…niko gutanga abwira wamugabo atii uryanabi kbsa fata icyushaka cyose ndishyura nyamugabo utumiza inkoko 5000Frw nicyo kunywa amacupa abiri ya Guiness kerakabaye afungura icupa ryambere arinywana inyota afashe irindi afunguta nabii urufunguza rwicupa rurarwa mukunama ngo atoragure asanga mugenziwe uriho amagurira ntapatalo yambaye en vrai dire yarumusazi ..nyamugabo ubururambikanye numusazii …ubuse aribwishyure iki kontakobose bimereye kumufuka…

                        #225
                        Rwanda

                          Akabazo k'amatsiko!!

                          Ese Thomas Nahimana apfa iki na RNC?

                          Iki kibazo nkimaranye iminsi kandi uko bigaragara hari icyo bapfa! uyu Nahimana watangaje ko ashaka kuza kwiyamamariza kuba president ndetse nta nahweme gusaba andi mashyirahamwe yiyita aya politike kumufasha ariko ikigaragara afite mbarwa yabamuri inyuma.

                          Kangaruke kuri kino kibazo muri week end ibigarasha byarahuye kandi bihurira mu Bubiligi ese kuki Nahimana atahatumiwe kandi nawe aba hafi y’ububiligi?

                          Ese ya guverinoma yatangaje ko ari bushyireho uyu munsi hari ubarizwa mu bigarasha uri buyirangwemo? aho Nahimana ntari buyijyemo wenyine na bandi bacye babarizwa mu ishyaka rye??

                          Nyamara aba bagabo biyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bifitemo amacakubiri akabije. nimukomereze aho n’ubundi muri kubaka umunara w’ibabeli.

                          #226
                          Rwanda

                            Aba bose ni ukuryaryanya kubera ko amasoko yingengabitekerezo zabo ntabwo ahura bahujwe no kuba bafite umwanzi umwe ariwe Paul Kagame gusa. Amaherezo n’ubundi bazabirwaniramo byanze bikunze urwishe yanka ruracyayirimo.

                            #227
                            Rwanda

                              Bakwiye kwigishwa gahunda zitandukanye zirimo kwirinda amacakubiri kuko igihe cyose bakiri muri iyo angle ntacyo bateze kugeraho nubwo aribyo mbifuriza.

                              #228
                              Rwanda

                                ITEGEKO NSHINGA "MADE IN RWANDA "

                                Banyarwanda, Banyarwandakazi,

                                Igikorwa cyo KWIHITIRAMO Perezida wa Repubulika y’uRwanda kirakomeye cyane kandi gifite ingaruka zikomeye k’ubuzima bw’igihugu.

                                Nimumara kwibonera has’aha Ingufu n’Ububasha ndenga kamere muha Perezida wa Repubulika y’uRwanda, iyo mumuragije gucunga no kubahiriza Itegeko nshinga ry’igihugu, murasobanukirwa n’uburemere bw’icyo gikorwa.
                                Murasanga ari igikorwa gikwiriye Ubushishozi no kureba kure. Ko, Ijwi ryawe munyarwanda, ridakwiye ushaka kugutekerereza no kuguhatira aho ugomba gutora. Kuko bene uwo aba agamije kwikubira Urugwiro rukuranga no kwimakaza Ikinyoma mu Rwanda rwa Gasabo.

                                Perezida wa Repubulika y’uRwanda,

                                1. Ashyiraho Abasenateri 8 kuri 26 (30,7%). Aba basenateri ntibemezwa n’urukiko rw’ikirenga kandi byashyirwaho Nyuma y’abasenateri batorwa n’abashyirwaho n’izindi nzego.

                                2. Ashyiraho Amateka ya Perezida wa Repubulika. Nta bwo aringombwa ko anyuzwa mu Nama y’abaminisitiri cyangwa iyindi nama.

                                3. Ashyira mu bikorwa Amategeko ari mu nshingano ze. Ahagarariye ubutegetsi Nyubahiriza-tegeko.

                                4. Ashyiraho kandi Agena Inshingano z’inzego za :
                                – Perezidansi ya Repubulika y’uRwanda.
                                – Sena.
                                – Abadepite.
                                – n’Urukiko rw’ikirenga.

                                5. Ahuza ibikorwa n’Imikoranire y’inzego za :
                                -Polisi y’Igihugu.
                                -Ingabo z’Igihugu.
                                -Iperereza n’Umutekano.

                                6. Ashyira mu kazi kandi Akirukana ku kazi, aba bakurikira:
                                – Perezida w’urukiko rw’Ikirenga.
                                – Visi perezida w’urukiko rw’ikirenga.
                                – Abacamanza bose b’urukiko rw’ikirenga.
                                – Umunyamabanga mukuru w’urukiko rw’ikirenga.
                                – Perezida w’urukiko rukuru.
                                – Visi perezida w’urukiko rukuru.
                                – Perezida w’urukiko rukuru rw’ubucuruzi.
                                – Visi Perezida w’urukiko rukuru rw’ubucuruzi.
                                – Umushinjacyaha mukuru.
                                – Umushinjacyaha mukuru wungirije.
                                – Umunyamabanga mukuru mu bushinjacyaha bukuru.
                                – Umuyobozi w’ibiro bya Perezidansi ya Repubulika y’uRwanda.
                                – Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika y’uRwanda.
                                – Abajyanama muri Perezidansi ya Repubulika y’uRwanda. Ninawe ugena umubare wabo uko abishatse.
                                – Abayobozi b’imirimo muri Perezidansi ya Repubulika y’uRwanda.
                                – Abayobozi ba za komisiyo y’igihugu (5).
                                – Komiseri ba za komisiyo z’igihugu (5).

                                N’ukuvuga, komisiyo (5) z’igihugu: Iy’uburenganzira bwa Muntu, Iy’Ubumwe n’Ubwiyunge, iyo kurwanya Jenoside, iy’Amatora n’ishinzwe abakozi ba leta.(Aha murabona ko muri make afite ububasha kuri buri mukozi wa leta).

                                – Abayobozi b’inzego zihariye za leta (5)
                                – Abayobozi bungirije b’inzego zihariye za leta (5)

                                Izi nzego zihariye za leta ni (5): Urwego rw’Umuvunyi, Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya leta, urugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, urushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidali n’impeta by’ishimwe n’urw’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco.

                                Izi nzego zihariye nizo zivamo abasenateri 12/26. N’ukuvugako Perezida ashyiraho Abasenateri 20/26. (76,9% by’abagize inteko y’abasenateri ishyirwaho na Perezida wa Repubulika y’uRwanda.)

                                Izi nzego zihariye nanone nizo zitora abadepite b’abagore 24/80. ( 30% y’abagize umutwe w’abadepite bashyirwaho na Perezida wa Repubulika)

                                -Abayobozi b’igibo bya leta.
                                -Abayobozi bungirije b’ibigo bya leta.
                                -Abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri leta bifite ubuzima gatozi.
                                -Abayobozi bungirije b’ibigo bishamikiye kuri leta bifite ubuzima gatozi.
                                -Abayobozi ba za kaminuza za leta.
                                -Abayobozi bungirije ba za kaminuza za leta.
                                -Abayobozi b’ibigo by’amashuli makuru ya leta.
                                -Abayobozi bungirije b’ibigo by’amashuli makuru ya leta.
                                -Abanyamabanga bakuru mu Inteko nshingamategeko.
                                -Abanyamabanga bakuru bungirije mu Inteko nshingamategeko.
                                -Abanyamabanga bahoraho muri za minisiteri
                                -Abanyamabanga bakuru b’izindi nzego za leta.
                                -Abandi bayobozi bose b’inzego za leta bagenwa n’Itegeko
                                -Abagize Inama y’ubuyobozi mu mu bigo bya leta.
                                -Abahagarariye leta mu bigo ifitemo imigabane.
                                -Abahagarariye uRwanda mu mahanga (ba ambassadeurs).

                                7. Atoranya, Ashyiraho, Akanirukana Minisitiri w’Intebe.

                                8. Agena, Yirukana abagize Guverinoma bose.

                                9. Afite ububasha bwo gutangiza Intambara.

                                10. Atangaza ibihe by’amage n’imidugararo (état d’urgence / couvre-feu)

                                11. Atumiza, ayobora, Agena abitabira inama y’igihugu y’umushyikirano.

                                12. Perezida ni we ufite ububasha bwo:
                                – Gukora amasezerano mpuzamahanga no kuyashyiraho umukono.
                                – Kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga . Amenyeshwa inteko nshingamategeko nyuma y uko yemejwe burundu.
                                – Gushyiraho ifaranga ry’igihugu.
                                – Gutanga imbabazi kubaciriwe imanza burundu n’urukiko.
                                – Gukoresha référendum
                                – Gusesa Umutwe w’abadepite ku mpanvu z’amatora.
                                13. Ni nawe kandi mugaba w’ikirenga w’ingabo.

                                Ubu bubasha bwose uko bungana ntakindi gihugu na kimwe kw’Isi bubamo usibye ikirangwa no gukorera k’IGITUGU cyangwa m’UBWAMI.

                                Banyarwanda, Banyarwandazi
                                Biragaragarira buri wese ko ubutegetsi turimo m’u Rwanda nta IMBIBI bugira hagati b’ubutegetshi nshingamategeko, nyubahirizategeo n’ubw’Ubutabera.

                                Mushire ubwoba, TWAMAGANE aya mabi , MWIHITIREMO intumwa mukorana, ikabakorera uyu munsi n’ejo hazaza. Ikorera inyungu zanyu, urubyaro rwanyu n’iz’Igihugu cyanyu. Igaharanira AMAHORO, kwimakaza umuco w’UKURI, UBUTABERA n’Ubwigenge bw’inzego zikorera Abanyarwanda.

                                #231
                                Rwanda

                                  FDU-INKINGI IS NOT INVOLVED IN THOMAS NAHIMANA’S GOVERNMENT IN EXILE

                                  The Party FDU-Inkingi was stunned to learn from the media that the Ishema Party led by Thomas Nahimana has appointed in its government in exile, the FDU-Inkingi’s President, Mrs. Victoire Ingabire Umuhoza, currently political prisoner in Rwanda.

                                  The Party FDU-Inkingi would like to make it crystal clear to the public that: The suggestion that the FDU-Inkingi’s President, Victoire Ingabire Umuhoza, could be a member of the auto-proclaimed government in exile led by Thomas Nahimana is null and void as far as the Party FDU-Inkingi is concerned.

                                  The leadership of the Party FDU-Inkingi, including its President, Victoire Ingabire Umuhoza has never been party to the idea of forming a government in exile. Indeed, as the world knows, the Party took a solemn decision to carry out its political struggle inside Rwanda at whatever cost.

                                  The Party’s President, the 1st Vice-President and Secretary General are in Rwanda. Its President, Victoire Ingabire Umuhoza, decided to leave the green pastures in Europe and take the party to Rwanda in 2010 when others, including some of those who are trying to go back to Rwanda were fleeing the country. The position has not changed.

                                  The Party FDU-Inkingi had deliberately avoided getting involved in this latest political experiment after due consideration and resisted provocation from those claiming to be experts on the Rwandan political situation.

                                  We request other political parties to show mutual respect and normal courtesy to our party and particularly the Party’s President, Mrs. Victoire Ingabire Umuhoza, the icon of democracy and selflessness, by avoiding to drag her into this imbroglio political game.

                                  Done in Kigali, Rwanda, on February 20, 2017.

                                  Boniface Twagirimana
                                  First Vice-President
                                  FDU-Inkingi

                                Viewing 15 posts - 1 through 15 (of 53 total)
                                Topic tags

                                You must be logged in to reply to this topic.