Select Page

Forums Crazy World Gen.Wilson Irategeka atakibarizwa ku butaka bwa Congo

last updated by Rwanda 4 years, 3 months ago
1 voice
1 reply
  • Author
    Posts
  • #204255
    Rwanda

      Wilson IrategekaBamwe mu barwanyi ba FLN baherutse kwishyikiriza MONUSCO baherutse gutangariza , ko Gen.Wilson Irategeka atakibarizwa ku butaka bwa Congo Kinshasa, nyuma y’imirwano ikaze  irimo intwaro ziremereye za FARDC mu byumweru bibiri bisize itahaye agahenge inyeshyamba za FLN  benshi bakaba baratatanye, bikaba byaratumye Gen.Wilson Irategeka ahungira I Burundi.

      Aya ni amakuru ava mu nkengero za Pariki ya  Kauzi Biega na Itombwe yemezwa n’ ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili bwo muri ako gace.Wilson Irategeka

      Ubuhamya bw’umwe mu barwanyi ba Mai Mai Laira Mutomboki wabashije kuhagera yabwiye iri tangazamakuru ko  yiboneye imirambo ya bamwe mu bayobozi ba FLN harimo Col Kamari Fabien, Col.Niyirora Ildephonse alias Jigard na Jenerali Moro Maurice wari ushinzwe iperereza muri FLN.

      Umwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abafurero babibonye n’amaso bavuga ko ingombyi yari ihetse Gen Wilson Irategeka ari kumwe n’abasore 24 yavuye ahitwa i Ruhago yerekeza Hembe kuwa mbere taliki ya 22 Ukuboza iruhukira ahitwa Sange, kuwa 26 Ukuboza. Abaturage bo muri Gurupoma Ruvungi, Teritwari ya Uvila, babonye iyo ngobyi mu masa munani uwo murongo ukaba warerekezaga ahitwa  Kiliba ugana kuri Lac Tanganyika ni muri 20Km.

      Ntacyo  umuvugizi wa FARDC muri Sokola 1 Capt Dieudonne Kasereka aratangaza kuri aya makuru.

      Hari amakuru avuga ko nyuma y’ibitero by’ ingabo za Congo FARDC, zimaze iminsi zigaba ku nyeshyamba z’abanyarwanda zikorera muri Congo FDLR, FLN, RUD-Urunana, n’ingabo za RNC zibumbiye mucyo bise P5, Uganda yashyizeho gahunda yo guha ubuhungiro iyi mitwe n’imiryango yabo. Bamwe boherezwa mu nkambi za Uganda nka Nakivale, Cyaka 1, Cyaka 2 na Rwamwanjya.

      CNRD UBWIYUNGE na FLN harimo udutsiko dutatu tudacana uwaka!

      Hari igice giherereye kuri Lt.Gen Wilson Irategeka, hakaba igice giherereye kuri Dr.Biruka hakazamo ikindi gice gifite ingufu cya Jean Paul Kalinijabo ari nacyo cyatangaga amafaranga CNRD-FLN yifashishaga.Wilson Irategeka

      Urwego rwa Gisilikare rwa FLN. ruyobowe na Gen.Hamada alias Gen.Muramba utigeze wubaha Lt.Gen Irategeka Wilson,kuva bashyiraho icyama. Urugero n’aho NDC NDUMA yirukankanye CNRD-FLN ikabakura ahitwa FARINGA, MWESO na Dunga ikabageza i Kalehe mu ri KM400 Lt.Gen.Wilson yasabye ubufasha Gen.Hamada bwo kohereza abasilikare birangira abamwimye.

      Gen.Hamada ashinjwa gutererana impunzi zari i Faringa ndetse n’Ubuyobozi bwa CNRD, sibyo gusa kandi kuko aho yihishe i Kirembwe ni muri Kivu y’amajyepfo, arahigwa bukware na FARDC abasilikare  yari ahafite bagera kuri 500 birirwaga babaza imbaho, guhinga ndetse no gucukura amabuye y’agaciro mu ishyamba rya HEWA BORA, barimo guhungira muri Uganda, aho bivugwa ko Gen.Hamada , abitse hafi ibihumbi magana 500$ birenga biri kuma konti ya Hamada i Kampala, ndetse ko afite inzu y’umuturirwa ahitwa mu Gikubo mu mujyi wa Kampala.

      Iyi mitungo ikaba icungwa na muramu we bityo rero akaba nta mabwiriza namwe  yigeze yubahiriza muri CNRD, bivugwa ko uyu muramu we ariwe uri mugikorwa cyo guhungisha abahoze ari abarwanyi ba Gen.Hamada.

      Muri FLN kandi harimo igice kiyoborwa na Gen.bgd Geva kugeza ubu hatazwi irengero rye akaba ukuboko kw’iburyo kwa  Lt.wilson Irategeka, ari nawe wari ufatanyije na Gen.Sinayobye Barnabe mu kuyobora ibitero byo kukitabi  na Nyabimata muri Nyungwe.

      Gen.Ndagijimana Laurent uzwi nka Wilson Irategeka niwe Muyobozi mukuru wa CNRD-UBWIYUNGE(Coalition  National pour Renouveau) avuka mu cyahoze ari Komini Nyakabanda, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo ahitwa Ngaru, yahunze afite ipeti rya Su Liyetona, ishyaka rye rikaba ari naryo ryashinze umutwe w’inyeshyamba wa FLN (Force Liberation national).

      #204263
      Rwanda

        Ndagijimana Laurent uzwi ku izina rya Lumbago cyangwa Irategeka Wilson

        CNRD-UBWIYUNGE ni umutwe washinzwe na bwana Ndagijimana Laurent uzwi ku izina rya Lumbago cyangwa Irategeka Wilson ubwo yaramaze gufatirwa ibihano birimo guhagarikwa (suspension) na FDLR (Urugaga ruharanira demokarasi no kubohoza u Rwanda) yari abereye Visi Prezida wa kabiri.
        Yafatiwe ibyo bihano mu nama nkuru y’urwo rugaga yateranye kuva tariki ya 23 kugera ku ya 26/5/2016.
        Tariki ya 31/5/2016 yahise atangaza ko yitandukanije n’urugaga.
        Birumvikana ko ibyo yakoze yari yarabiteguye kera akaba anariyo mpamvu yitwaraga nabi kugera ubwo afatiwe ibihano.

        Muri uko kwigumura yakoresheje cyane col Semugeshi uzwi cyane ku zina rya Côme. Uyu yamufashije gushuka Abacunguzi yari akuriye abizeza ibitangaza yabaga yabwiwe na Lumbago.
        Mu binyoma bihambaye Lumbago yakoresheje ngo ashuke abantu twakwibutsamo bike:
        1.kuvuga ngo Amerika yiteguye gufasha abasore(jeunes) bahirika Gen Byiringiro na Gen Mudacumura bagakuraho ubutegetsi bwa Kagame na FPR.
        2.kwemeza ko Tanzaniya n’u Burundi byemeye kumufasha muri byose!Dore ko yari anakubutse mu butumwa hanze ya Kongo.
        3.kwizeza abantu ko guverinoma ya Kongo na yo imushyigikiye.Aha twibutse ko mu tangazo basohoye bashinga CNRD batinyutse kuvuga ko bakorana na guverinoma ya Kongo!!!
        4.kwizeza ko Gen Kabirigi bari gukorana kandi ko ari we uzaza kuyobora ingabo ze!!!!!!

        Birumvikana ko n’abandi twita ba Banyurwamanuma bashidukiye hejuru bati”kibazo kirakemutse!”
        Byahe byo kajya!

        Ikinyoma cya Lumbago cyicaye ku ntebe akanya kangana no guhumbya.
        Mu gihe kitageze no ku mezi 8 abo yashutse hafi ya bose bamaze kubona ukuri. Abenshi ntibasiba kwandika twa SMS ngo”Iyo mbimenya“, ngo”twaroshywe mu rwobo” n’izindi nyinshi.

        Ejo bundi mu kwezi kwa kabiri nibwo ikinyoma cya Lumbago cyambitswe ubusa ubwo intumwa ze 2  arizo Lt col Fred na na Lt col Job bafatirwaga mu Burundi bagashyikirizwa ingabo za Kongo ubu bakaba bafungiwe i Kinshasa.
        Abo yari yarabeshye ngo u Burundi na Kongo baramushyigikiye bakubiswe n’inkuba!!!

        Ngabo Col Hamada imbere ibumoso, iburyo ni Col Wilson , inyuma ni Col Job
        Col Semugeshi yahise yegera Semuhanuka Lumbago amubaza uko bigenze abanje kumwibutsa ibyo yari yarabijeje.
        Undi yabuze icyo avuga, akanja amanwa ahubwo amwuka inabi aramurakarira cyane. Aramubwira ngo ashaka kuzana umwuka mubi mu cyama. Col Semugeshi yasubiye aho yabaga yumiwe. Umwe mu bamurinda amubajije impamvu avuye kubonana na Chef we agasohoka yijimye, col Semugeshi yamusubije muri aya magambo: “Sha!hataka nyirubukozwemo naho uteruranywe n’akebo ntakoma!”

        Lumbago aho amenyeye ko Semugeshi yavuze ayo magambo yamutumyeho yateguye no kumukanira urumukwiye.
        Col Semugeshi amenye ko ari mu mazi abira aho kwitaba yahise yiroha muri MONUSCO i Kichanga (Masisi).

        Ibyo ariko wenda byari byoroshye kuri Lumbago na CNRD ye! Ikibazo gikomeye ni ukuntu ingabo ze ziri gutsimburwa buri munsi mu birindiro n’abarwanyi b’abahutu b’abanyekongo barakajwe n’ibinyoma by’iyo CNRD n’ibikorwa bibi ikomeje gukorera abaturage babo.

        CNRD yabanje kubeshya abo barwanyi cyane cyane col Kasongo na col Kavumbi ko bitandukanije na FDLR kugira ngo bihutishe urugamba rwo gucyura impunzi mu rwazibyaye kandi ko bafite ibihugu byinshi bibashyigikiye bizabafasha guhirika Kagame! Uwo col Kasongo kubera ko nawe ari umuhutu wifuza ko bene wabo basubira iwabo bemye yahise ashyigikira Lumbago yivuye inyuma.

        Ntibiteye kabiri, col Kasongo avumbura ko Lumbago ahubwo akorana na Kagame kuko yari amaze kumenya ko umuvugizi wa CNRD Lt col Sinayobye Barnabé uzwi ku zina rya Morane yagiye i  Gisenyi kubonana na Gen Kabarebe, ministre w’ingabo mu Rwanda kandi barabimuhisha. Nyuma y’ibyo yanamenye ko M23 ivugana na Lumbago kuri telefone hafi buri munsi. Ariko icyakojeje agati mu ntozi ni ubusambo bwa col Jeva Antoine , icyegera cya Lumbago.

        Uwo Jeva yohereje abasirikare be bamurinda gusahura amamashini 2 asatura imbaho hafi y’i Kashuga (Masisi). Col Kasongo akibimenya yegeye Lumbago amusaba ko basubiza amamashini y’abaturage akanahana Jeva. Lumbago yamwijeje ko arabikora. Aho kubikora ahubwo ubujura bwakajije umurego. Kasongo abonye adashobora kwihanganira ko bene wabo bakomeza gutotezwa na CNRD yari ashyigikiye, yafashe icyemezo cyoguhaguruka akarwanya Lumbago na CNRD ye.

        Col Kasongo yafatanije na bagenzi be b’abakongomani kurwanya Lumbago n’ingabo ze, ubwo guhera mu kwezi gushize  rwahise rwambikana. Abo bagenzi be bibumbiye muri APRDC (ALLIANCE DES PATRIOTES POUR LA RESTAURATION DE LA DÉMOCRATIE AU CONGO). Abarwanyi ba APRDC bakaba bazwiho ubutwari budasanzwe dore ko batisukirwa. Col Jean Marie wa APRDC amaze kuba igihangange muri ako karere.

        Mbere y’aho CNRD yari yarashatse kwiyegereza ingabo za APRDC ihabonera urw’imbwa yaboneye ku mugezi. Igitero APRDC yagabye mu Kivuruga (Masisi) mu rukerera rwo ku tariki ya 23/10/2016, kiyobowe na Col Jean Marie ntikizibagirana mu mateka ya CNRD. Icyo gihe col Jean Marie yambuye CNRD ibibunda bikomeye 3 n’izoroheje 5.

        Tugarutse ku mirwano irimo ubu, CNRD bamaze kuyirukana mu duce twinshi yari yarashinzemo ibirindiro (Bibwe, Kitso, Nyange, Kivuruga, Mutaberwa, Macumbi ,Longa, Mumo, Hembe, Kivuye, Mpati, Bukumba, Busumba,…..).
        Ubu CNRD igotewe aho bita mu Kananira. Aho naho irirwe ntiraye!

        Ngiyo CNRD-Ubwiyunge  ku manga!
        Col Semugeshi ahisemo kujya gupfukamira KAGAME aho kuguma muri CNRD ya Lumbago yubatse ku kinyoma, itagishoboye no gutera umutaru.
        Abacunguzi bashutswe na Lumbago barebe kure.

        Ruvuzamyambi J Paul.

        Si j’avance, suivez- moi
        Si je recule, tuez- moi
        Si je meurs ,vengez- moi.

      You must be logged in to reply to this topic.