Select Page

Forums Crazy World Ernest Manirumva yishwe n’abayobozi ba CNDD FDD

last updated by Rwanda 3 years, 11 months ago
1 voice
1 reply
  • Author
    Posts
  • #204379
    Rwanda

      Ernest Manirumva Ernest Manirumva, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yishwe mu ijoro rya taliki 8 rishyira tariki 9 Mata 2009. Yaziraga iperereza yakoraga ku ntwaro zatumijwe mu izina rya Polisi y’u Burundi nyamara zikohererezwa FDLR kuko zitigeze zigaragara mu bubiko bw’intwaro za Polisi y’u Burundi.  Ernest yari Visi Perezida w’umuryango OLUCOME (Organisation de Lutte contre la Corruption et les Malversations Economiques).

      Ibi bikorwa byari bikuriwe n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru ba SNR, ibiro bishinzwe iperereza ry’u Burundi. Raporo y’ibiro by’iperereza ry’Amerika FBI rigaragaza ko ryasabye ko hafatwa uturemangingo (ADN) ya Lt Gen Adolphe Nshimirimana, Gen Gervais Ndurakobuca wiyitaga Ndakugarika bayoboye SNR ariko leta y’u Burundi ivunira ibiti mu matwi. Ndetse na Komisiyo ya gatatu yakoraga iperereza ku rupfu rwa Ernest Manirumva yasabye ko yabona ubuhamya bwabo bayobozi ba SNR ariko nayo icyifuzo cyabo nticyagerwaho. Nyuma ubutabera bw’u Burundi bwakatiye bamwe mu rwego rwo kujijisha ndetse ubu bakaba barababariwe.

      Amavu n’amavuko ya CNDD FDD agaragaza ko yakoranye na Leta ya Habyarimana kuva muri 1993 ikiri kumwe na FNL PALIPEHUTU iyobowe na Leonard Nyangoma, ariko ikaza gushinga imizi muri 1994 ; imbunda nyinshi harimo niziremereye yazikuye Uvira mukwa karindwi 1994, ubwo Ingabo za Ex FAR zahungiraga muri Kongo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nibwo kandi imikoranire ya hafi yatangiye ubwo abayozi bakuru ba FAR bajyaga kuba abajyanama mu bya gisirikari muri CNDD FDD.

      Mu mwaka wa 2010 CNDD FDD yashakaga intwaro  muri FDLR, ariko noneho mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza na CNDD FDD bahuraga n’ibibazo abaturage bakigaragambya banga ko yiyamamariza manda ya gatatu, CNDD FDD yiyambaje FDLR abarwanyi bayo binjizwa mu gisirikari cy’u Burundi no mu imbonerakure kuko yabonaga igisirikari gisanzwe atacyizeraga kuko cyarimo aba Ex FAB benshi mbere y’uko bamwe abica abandi akabasezerera.

      Perezida Nkurunziza yageze aho ahindura Bujumbura icyambu kigana muri Kongo cy’abarwanya Leta y’u Rwanda ndetse agatanga inzira aho umutwe wa FLN/Rud -Urunana wagabye ibitero bibiri mu majyepfo y’u Rwanda bakica abantu bakangiza n’ibintu.

      Mu rubanza rwa Callixte Nsabimana, umuvugizi wa FLN ubushinjacyaha bwagarutse ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN ku Rwanda mu mwaka wa 2018, buhera ku gitero cyagabwe mu Mudugudu wa Mushungero, Akagari ka Mushungero, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, kuwa 19 Kanama, saa tanu z’ijoro, gihitana abasivili 3 gikomeretsa n’abandi benshi.

      Mu bishwe harimo Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Maniriho Anathole wari Umuyobozi ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’undi witwa Nsabimana Joseph.

      Mu bakomerekejwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, Harerangabo Anathole na Habimana Viateur.

      Ubushinjacyaha buvuga kuri iyo tariki kandi itsinda rya FLN ryagabye icyo gitero ryatwitse imodoka ya Nsengimana Vincent (Gitifu wa Nyabimata), batwika inzu yari atuyemo na moto ebyiri z’uwitwa Bapfakurera, batwika inzu ya Koperative y’Abanyabuzima ya Nyabimata n’umurasire wa Zola.

      Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Werurwe 2019, ukwezi kumwe mbere y’uko atabwa muri yombi, Nsabimana yagiranye umubano n’abasirikari b’u Burundi barimo Majoro Bertin ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu, bagamije kureba uko bahuza ingabo za FLN n’iza Col Kanyemera n’iza Col Karemera ngo bafatanye n’ibyo bikorwa byo kurwanya u Rwanda.

      Uruhare rw’u Burundi mu gushinga no gushyigikira umutwe P5 wa Kayumba Nyamwasa

      Mu kwezi k’Ukwakira 2019, mu rubanza rw’abarwanyi 25 ba Kayumba Nyamwasa bari bayobowe na Maj (Rtd) Mudathiru, ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha bashinjwa, bigaragaza neza uruhare ibihugu by’u Burundi na Uganda byagize mu ishingwa ry’umutwe wa gisirikare ushamikiye ku ihuriro P5. rigizwe n’amashyaka atemewe mu Rwanda nka RNC, FDU Inkingi, PDP Imanzi, PS Imberakuri na Amahoro People’s Congress.

      Ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje bihuye n’ibyatangajwe n’impuguke za Loni mu mpera z’umwaka ushize, ubwo zasohoraga raporo igaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari umutwe w’inyeshyamba wa Kayumba Nyamwasa ugamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.

      Iyo raporo yavugaga ko Kayumba Nyamwasa afite umutwe w’inyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Uwo mutwe ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi n’ubundi bufasha bavana muri Uganda.

      Kayumba yafashijwe gushinga umutwe w’inyeshyamba

      Umushinjacyaha yavuze ko Rtd Major Habib Mudathiru yahunze u Rwanda akajya muri Uganda, agezeyo ahurirayo n’uwitwa Maj Robert Higiro wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba umwe mu bagize RNC, amugira inama yo gushaka ibyangombwa by’impunzi kugira ngo abone umutekano.

      Ngo ibyangombwa yarabishatse ku manyanga arabibona, ajyanwa kuba mu nkambi y’impunzi iri mu gace ka Arua.

      Higiro yaje kugaruka guhura na Mudathiru, amubwira ko yavuganye na Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, akamubwira ko bagiye kubaka igisirikare ndetse bamaze kubona ibirindiro muri RDC.

      Higiro yafashe Mudathiru amuhuza na Capt Bagumya Apollo muramu wa Kayumba Nyamwasa. Yamuhuje kandi n’uwitwa Sunday Charles (uyu raporo ya Loni yagaragaje ko ari we washakiraga abarwanyi umutwe wa Kayumba ari i Bujumbura) yazanye na Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF.

      Bamaze kunoza umugambi, mu 2017 Sibo Charles na Mudathiru batorotse inkambi bagera i Mbarara, bahita bafashwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Uganda ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania, bafashijwe na Capt Johnson ukorera urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) , wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati.

      Berekeje i Bujumbura barindiwe umutekano, babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC.

      Nyuma ngo Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo Charles na Major Mudathiru kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “Muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”

      Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, bakerekwa inzira yo gucishamo abasirikare bato b’Abanyarwanda bari i Burundi, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi.

      Ni nako byagenze kuko mu kanya gato bahuye na Colonel Ignace Sibomana na Major Bertin bari kumwe na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Ngomino ari na we wahawe kuyobora ingabo za Kayumba.

      Mu kiganiro bagiranye, ngo bemeranyije ko imyitozo ya P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, bazajya bakora imyitozo biyitiriye Ngomino ya Col Nyamusaraba, mu gihe bazaba babaye benshi bakazabona kujya mu nkambi yabo.

      Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye, ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin, bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Mudathiru n’abasirikare bato bari kumwe, babageza ku kiyaga cya Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo baje kwakirwa n’abandi basanzweyo.

      Mbere yo kwinjira muri RDC, ngo bahawe imbunda zo mu bwoko bwa SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito by’amasasu ya SMG 4, na sheni z’amasasu ya NMG 3.

      Umushinjacyaha yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurunguru ashingwa iperereza na Politiki, uwitwa Richard ashingwa ubutegetsi n’ibikoresho, Olivier ashingwa imari.

      Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Mudathiru kuri telefoni ikoresha icyogajuru, amusaba ko batekereza uko bahindura aho bakorera, ashaka ko bava muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, kuko babonaga u Burundi butabaha inkunga ihagije, ariko ngo muri Uganda babonaga ishobora kuba nyinshi.

      Muri uwo mugambi, mu mafaranga bakoresheje, amadolari 12000 yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura, Richard ajya kuyabikuza.

      Muri Gicurasi uyu mwaka niho ba barwanyi ba Kayumba bimutse, bageze Kalehe baza guhura n’umutwe wa MRCD iyoborwa na Gen Irategeka Wilson, bababwira ko ngo bo batangiye akazi muri Nyungwe.

      Bamaze kuruhuka ngo bakomeje urugendo “rutabahiriye na gatoya,” kuko bageze muri Gatoyi i Masisi, bahuye n’ibico byinshi by’ingabo za Congo, FARDC, bararaswa, aribwo bamwe bafatwaga abandi bishyikiriza ingabo za Loni ziri mu Burasirazuba bwa Congo, Monusco.

      Umushinjacyaha yavuze ko abashoboye kurokoka bagiye bamanika amaboko ku matariki atandukanye, kugeza ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabashyikirije u Rwanda.

      Ubuhamya ubushinjacyaha bwagaragaje, bushingiye ku iperereza bwakoze n’inyandiko mvugo z’abashinjwa ibyaha.

      Ibyagaragajwe bihura n’ibya raporo y’impuguke za Loni, kuko nayo ivuga ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe wakoreshaga bituruka i Burundi.

      Raporo ivuga ko uwo mutwe wari waragabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi basaga 120.

      #204385
      Rwanda

        kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi muri 1994

        Ubutegetsi bwa Uganda n’inzego zayo z’ubutasi, zishinzwe gukwirakwiza propaganda ku Rwanda, bahisemo kwandika inyandiko zisesereza zanditswe n’abapfobya bakanahakana Jenoside, ibi bikaba byarabaye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi muri 1994.

        Uyu ni umugambi muremure watangiye kera nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”.

        Muri icyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu 2008, Prunier yavuze ko Uganda yari yiyemeje gufasha Sendashonga guhirika Leta ya FPR Inkotanyi bari bamaze gushwana. Prunier yavuze ko ari we wahuje Sendashonga n’abategetsi ba Uganda, inama ikabera i Nairobi, igitekerezo cye bakacyakira neza. Ni ibindi byakurikiyeho uko Uganda yagiye iha inzira ba Rizinde waciye I Goma nyuma yo kugera Uganda akerekeza muri Kenya n’ abanyapolitiki nka Joseph Sebarenzi Kabuye n’ abasilikare yagiye ihungisha barimo Major Furuma Alfonse, Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick, Gen.BM Habyarimana Emmanuel mubyara w’Amama Mbabazi wabaye Minisitiri w’intebe wa Uganda, uyu Gen. BM Habyarimana yahunganye na Col. Ndengeyinka Baltazar baciye k’umupaka wa Gatuna, bavuye muri SKY Hotel ku gitega aho bari baraye akaba ari naho ikipe  ya Uganda yari icumbikiwe, bacitse  biyambitse imyenda y’ikipe y’igihugu cya Uganda “Uganda Cranes” yari yaje gukina mu Rwanda bagiye bari mu mabisi y’abafana n’abakinnyi. Hari Abdoul Ruzibiza, Ruyenzi, Tega n’abandi…

        Bikaba bivugwa ko Uganda ari nayo yatanze Ruswa yashatse gutorokesha Col Tom Byabagamba wayoboye Umutwe w’ingabo zirinda Perezida nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu. Ibi biracyari mu iperereza.

        Uku kugerageza gufasha abatifuriza ineza u Rwanda, kuyobya uburari ku mahano y’ ibyabaye nibyo bikomeza kuranga ubutegetsi bwa Museveni bwifashisha udutsiko twa RNC n’utw’abajenosideri nka FDLR na Rud-Urunana ibisigisigi bya Ex-FAR ingabo zahoze ari iza Habyarimana n’interahamwe nk’ibikoresho mu guhungabanya URwanda.

        Kugirango  byumvikane neza ukuntu uyu mutegetsi wa Uganda yijanditse, umuntu agomba kwiyumvisha ukuntu yahinduye igihugu indiri cyangwa se ubuhungiro ku bajenosideri n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

        Mbere yuko tugera kur’iyo ngingo, umusomyi yakabaye amenya ukuntu Museveni yakataje, ari nako yiyoberanya afasha abakoze ibyaha by’indengakamere.

        Mu bihe byashize, yakoreshaga inama zabaga zagenewe inama za Pan Afurika nk’urubuga rwo kwamagana ubwicanyi.

        Yari ijwi rikomeye muri uru rwego. Akaba ari muri uru rwego yari yarigaruriye Abacitse ku icumu, cyane cyane mu bihe by’imihango inyuranye.

        Uwaba yari kuri Stade Amahoro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 yaba yarabonye ukuntu Museveni  yagaragaje uburakari ku Banyaburayi, cyane cyane Ababiligi n’Abafaransa, ubwo yabaregaga kubiba amacakubiri no kubiba imbuto za kirimbuzi  mu Banyarwanda.

        Abahoze bakoloneje uRwanda Ububiligi n’abasangirangendo ba Habyarimana aribo Bafaransa baracunagujwe karahava.

        Bamwe muri bo bari bahagarariwe kandi byaragaragaraga ko bari bajomye ipfunwe ryabatashye ubwo yarimo kubajomba ibikwasi ubutitsa.

        Ariko Abacitse ku icumu bakundaga ukuntu Museveni yavugaga ukuri, ari nako bamuhaga amashyi cyane cyane ubwo yabaga avuze mu Runyankore ruvanze n’Ikinyarwanda. Byagaragariraga buri wese ko yari umuturanyi w’umuvandimwe nyuma yo kuza kunamira abazize Jenoside, no gufata mu mugongo Abacitse ku icumu, no gusaba ubutabera kuri izo nkozi z’ibibi hatitawe ku kuntu biyumvagamo ko bakomeye .Bityo Museveni akaba yari afite icyubahiro mu Bacitse ku icumu.

        Ariko se Umutegetsi wa Uganda yari umuturanyi mwiza nk’uko yabigaragazaga icyo gihe? Reka dushyire ku gipimo iyi mbwirwaruhame ye n’ibikorwa. Ubwo FPR yafataga ubutegetsi muri Kigali muri 1994, benshi mu bicanyi bahunze igihugu aho benshi bagiye mu cyahoze cyitwa Zaire ya Mobutu ubu yitwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, bibyira ko umubano udasanzwe waranze Mobutu na Habyarimana wari uhagije kubaha umutekano n’ubuhungiro.

        Bakomeje kubayo kugeza ubwo Mobutu yavanywe ku butegetsi, ibi bikaba byaratumye benshi muri bo bashaka ahandi berecyeza mu bihugu bituranye na Kongo Kinshasa, nka Malawi na Zambiya. Mu gihe bariyo, bacurikaga ubutegetsi-butari buzi neza ibijyanye na Jenoside, bityo ubwo butegetsi  bwemera ko koko bari impunzi bityo atari abicanyi bari bakwiye imishwaro.

        Abandi barasigaye kubera ko ubutegetsi bushyashya bwariho icyo gihe muri Kongo Kinshasa nta bushobozi bwari bufite bwo gukurikirana izo nkozi z’ibibi.

        Icyo gihe Uganda ntiyashoboraga no kubareba irihumye. Ubwe , Museveni yari azi neza abo aribo. Icyakabiri ugendeye ku mbwirwaruhame za Museveni, byabaciraga amarenga ko baramutse bibeshye bagakandagiza ikirenge muri Uganda bagombaga guhura n’uruvagusenya bakazanwa mu Rwanda.

        Ibyo avuga nibyo akora bihabanye nk’amanywa n’ijoro.

        Intwari muri abo bicanyi bahise bajya Uganda batangazwa no kutabona hari umuntu ugira icyo ababaza, nuko bikomereza ubuzima bwabo busanzwe. Bityo babona bashobora no gutera imbere bari muri Uganda. Bamwe bagiye mu bucuruzi (bizinesi) abandi bajya muri politike ku nzego z’ibanze.

        Batewe akanyabugabo n’umuco wo kudahana bityo inshuti zabo zigahabwa ubuhungiro,  abandi benshi babasanzeyo. Amakuru yizewe agera kuri uru rubuga rwacu akaba avuga ko impapuro zifata aba bacyekwaho icyaha cya Jenoside  zikabakaba 1000 zatanzwe ku rwego rw’isi kugirango bafatwe, aho icya kane 250 muri aba bibera mu  bice bitandukanye bya Uganda cyane cyane Nyakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde na Kampala.

        Muri 2010, ibi byatumye ubuyobozi bw’u Rwanda bwandikira Uganda bubibutsa inshingano zabwo  hashingiye ku mategeko mpuzamahanga ko bugomba kubafata bukabacira imanza cyangwa se bukabohereza mu gihugu cyabo.

        Nkuko ingingo ya 1 y’amategeko mpuzamahanga ya Loni arebana na Jenoside ibihugu bifite inshingano yo gukumira, guhana abakoze ibyaha bya Jenoside. Nyamara Uganda yo ntiyigeze igira icyo ikora kugirango abo bacyekwaho icyaha cya Jenoside be kwinjira ku butaka bwayo no kubashyikiriza ubutabera. Nubwo Uganda yashyize umukono kuri aya masezerano.

        Uganda kandi ikaba yari yaranaciye agahigo igashyiraho urwego rushinzwe ubutabera mpuzamahanga mu Rukiko Rukuru rwa Uganda (High Court of Uganda) muri Nyakanga 2008,  rwari rufite inshingano zo kuburanisha icyaha cya Jenoside, n’ibindibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindibyaha. Ariko kandi muri iki gihe cy’imyaka 12 nyuma y’ishyirwaho iri shami, nta mujenosideri numwe wigeze acirwa urubanza, nubwo hari amagana n’amagana abayo.

        Ahubwo muri 2015, bafashe abacyekwaho icyaha cya Jenoside babiri, Kanamugire Callixte na Bizimana Bernard wahoze ari Burugumesitiri wa Komine yitwaga Musange muri Gikongoro, bombi bakaba bashakishwa na polisi mpuzamahanga. Uko ari babiri bafungiwe kuri polisi, ariko nyuma baje kwimurirwa mu nkambi y’impunzi ya HCR muri Arua.

        URwanda rwanenze iki gikorwa cya Uganda cyari gihabanye n’amategeko mpuzamahanga arebana n’impunzi avuga ko uwaba yarakoze Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, ibyaha by’iterabwoba n’ibindi byaha bikomeye atagomba kwakirwa nk’impunzi.

        Ikindi kandi, nuko ku wa 18 Kamena 2016, URwanda rwandikiye Uganda urutonde rwariho abacyekwaho ibyaha bya Jenoside 137 bari muri Uganda n’ibyaha bacyekwaho.

        Icyo gihe Kampala yafashe abantu batatu gusa, nabo ihita ibafungura. Muri aba hari Jean Baptiste Bizimungu, na Augustin Rwiririza bombi bahoze mu butegetsi bw’URwanda bagize uruhare mu gushishikariza abaturage kwica. Bizimungu yakoranaga bya hafi na Burugumesitiri w’inkoramaraso  (Meya) wa Murambi Jean Baptiste Gatete, waje guhamwa n’icyaha n’Urukiko rwa Arusha rwari rwarashyiriweho URwanda ubu akaba arimo gukora igihano.

        Rwiririza yari umutegetsi ku rwego rw’ibanze Konseye wa Segiteri Ndatemwa muri Murambi, aho nawe yashishikarizaga abaturage kwica. Yaba Bizimungu ndetse na Rwiririza ubu bibereye mu mudendezo ahitwa Gashojwa na Kiretwa mu Karere kitwa Isingiro, mu Burengerazuba bwa Uganda.

        Abandi bari ku rutonde ni Bizimana Bernard, wahoze ari Burugumesitiri wa Musange ho mu cyahoze ari Gikongoro, wari warafashwe na polisi, nyuma ikaza kumurekura.

        Uwundi ruharwa w’umujenosideri ni Matemane Faustin wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Kidaho, wiberaga Kisoro mu mahoro Kisoro aho yakoraga  nka Manager w’ihoteli ya Minisitiri w’ubutwererane mu Karere Philemon Mateke umwambari wa RNC na FDLR. Ubwo yapfaga, umwaka ushize, Mateke ariwe ushinzwe guhuza ibikorwa byabashaka guhungabanya URwanda yishyuye fagitire y’ishyingurwa rye!

        Hakizimana Bonavanture  watorotse gereza ya Ntsinda mu Rwanda aho yarimo gukora igihano cye cyo gufungwa ubuzima bwe bwose kubera uruhare yagize muri Jenoside ubu yibera Sangano muri Nyakivale, ndetse akaba yaranateye imbere nk’umucuruzi ukomeye.

        Ikibabaje n’uko Epimaque Twahirwa ubu wiyita  John Musana wanahoze ari umutegetsi mu cyahoze ari Murambi ubu ni umutegetsi mu nzego z’ibanze nka LC (Chairman) wa Kabazana muri Nakivale, aho akorera ubucuruzi bukomeye bwa likeri.

        Umwaka ushize kandi muri Nyakanga 2019, byaje gushyirwa ahagaragara ko ubwo ucyekwako Jenoside Anastase Munyandekwe yafatwaga, ku bufatanye na polisi mpuzamahanga, inzego za Uganda zarakamejeje maze ararekurwa. Aho kugirango bamwohereze mu Rwanda, ahubwo baramworohereje asubira mu Bubiligi aho yari yaje aturutse. Kuvuga ko  ucyekwako icyaha cya Jenoside afite ubuhungiro muri Uganda  mu yandi magambo byaba ari ukuvuga ubusa.

        Bameze neza, ibiramambo abanyaburayi Museveni yatukaga mu KWIBUKA 20, bafashe banageza mu nkiko ndetse bamwe banabashyikiriza URwanda kugirango baburanishwe, mu gihe mbere babaga barimo kuzerera nta nkomyi mu bihugu byabo, bimwe muri byo biyitaga impunzi. Muri ibyo  harimo Norvege, Suwede, Finilande, Ubudage, n’Ubusuwisi.   Wambutse Inyanja ya Atalantike, harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Kanada nabo bakoze nk’ibyo biriya bihugu by’Iburayi byakoze, muri baruharwa bafashwe bari ku isonga mu gutegura Jenoside harimo Profeseri Leopold Munyakazi na Leo Mugesera.

        Ibihugu by’iburayi byahise bitangira gufata abacyekwako Jenoside cyangwa se kubohereza mu Rwanda. Ubufaransa hari abo bwakatiye, naho Ububiligi bwaburanishije umunani bose hamwe bakaba ari 23 baburanishijwe, cyangwa se bakazanwa mu Rwanda bavuye Iburayi, Amerika, na Kanada-Ibihugu bifite umubare muto ugereranije nababa muri Uganda nta nkomyi.

        Birumvikana ko Perezida Museveni hari impamvu ituma akibakomeyeho.

      Topic tags

      You must be logged in to reply to this topic.