Select Page

Forums Exposed Abambari ba Kayumba Nyamwasa bakoze inama ya RNC

last updated by Rwanda 3 years, 10 months ago
1 voice
2 replies
  • Author
    Posts
  • #204359
    Rwanda

      Kayumba NyamwasaAbambari ba Kayumba Nyamwasa ibugande bakoze inama ya RNC ku cyumweru taliki ya 29 Werurwe 2020, iyo nama yongeye kubera I Gayaza iyoborwa na Pastor Gashongore Evariste , umwambari wa Kayumba wiyemeje kuba nka cya kirondwe cyasigaye kuruhu kandi inka yariwe kera. Burya ngo ibisa birasabirana koko Evariste Gashongore , kimwe na Kayumba batunzwe no gucuza rubanda utuntu twabo dore ko Gashongore nawe atunzwe n’amaturo y’abayoboke ava mu rusengero rwa Church of God.

      Ku murongo w’ibyigwa muriyo nama hari :

      1.Kumenya utanga amakuru yibiva munama zabo 
      2.Gutegura inama ya telconference hagati ya Frank Ntwali, Epimaque Ntamushobora , Bonabaana proosy na Nuwamanya sula hamwe n’abaturage. Iyo nama iteganyijwe kuzaba kuruyu wakane tariki 2/4/2020.

      3.Gufata ingamba zo guhashya abatavuga rumwe na Kayumba bari muri Uganda.

      Inama yatangiye Evariste Gashongore n’abandi bishimira izamuka mu ntera rya Abel Kandiho na CK Asiimwe bagizwe Generali Majoro na Generali de Brigade byumwihariko. Kuriyo ngingo Evariste yatangarije abayoboke ko izamurwa mu ntera ryabo bagabo bombi ari ikimenyetso simusiga ko bashyigikiwe ndetse ko ntanuzabakoraho kuko barinzwe.Sulah Nuwamanya

      Sulah Nuwamanya

      Prossy Bonabaana

      Prossy Bonabaana

      Avuga ko ibyo bikwiye kubaha imbaraga zo kwigarurira icyo yise ikibuga cya Uganda . Habayeho kwishima kuri abo bayoboke ba RNC  ndetse bafata umwanya ngo wo gushima Imana kwizamurwa rya Kandiho na CK Asiimwe bemeza ko arigihembo cy’Imana yakoreye muri Perezida Museveni, ndetse iyo Mana ngo ibagororeye, ibashimira ibikorwa byabo mu guhashya uwo bita umwanzi ariwe Leta y’u Rwanda. Bamwe mu bafashe ijambo nka ; Byagatonda John, Nzabandora Mohamedi na Rukundo Patrick bagaragaje ko bahangayikishijwe n’amacakubiri ari mwihuriro ndetse basaba kubabariza Kayumba icyo ateganya gukora ngo uwo mwiryane urangire.

      Frank Ntwali

      Frank Ntwali

      Gusa basubijwe ko umuti warangije kuvugutwa ndetse ko mu nama yo kuwa Kane , Frank Ntwali azabigarukaho birambuye. Yababwiye ko  mu ngamba zihuse bafashe, ari uko bagomba gutanga amazina y’abatabashyigikiye kwa Sula na Prossy nabo bakayageza muri CMI , ati ubu CMI yose niyacu turayifite kandi nayo iturinyuma mbese “ni nkaho umukuru wacu Kayumba ariwe uyikomandinze aho ari South Africa”. Abaraho bose bahise bakoma mu mashyi y’urufaya.

      N’ubwo Kayumba akomeje kwidegembya akora amanama muri Uganda, ibintu si shyashya usibye Sula na Prossy nabo benshi muri yo nama batavugwaho rumwe nabo dore ko umugore witwa Niragire Solange yahagurutse ati : “Ariko abo ba Sula na Prossy ko arabagande mukaba mu komeza kubaduciriraho kandi tuzi neza ko hari abanyarwanda benshi bari muri Uganda bakora neza akazi ni kubera iki ? gusa yahise asisibiranywa ntiyahabwa igisubizo.

      Kayumba amerewe nabi kwisi yose si muri Uganda, n’ahandi ruragurumana, urugero  ni muri Canada, uramutse uri umunyarwanda ukabyara umwana ukamwita “Kayumba” ntawa guha impundu ndetse ngo aze no mu mubatizo we , mu Bubiligi ni uko nta muyoboke Kayumba asigaranye usibye Kanyombya uzwi nka Alexis Rudasingwa nawe kandi arabizi ko Kayumba, atakimwizera bityo nawe ntakivuga,  ngo Kayumba yabwiye abantu be ko Rudasingwa yamubeshye ko yabaye umusilikare, amubeshya n’ ubwoko bwe, ariko Kayumba aza kuvumbura ko ari umuhutu [ wUmuteruzi w’ibibindi ] kuva ubwo ntamwemera gusa kubera amaturo amuha no kubera ko atize akumva kwitwa umuhuzabikorwa mu Bubiligi ari nkaho ari Perezida.

      Alexis Rudasingwa
      Alexis Rudasingwa alias Kanyombya

      Undi ni Micombero JMV we yavuye muri RNC rugikupita ndetse yagiye yanga guhura na bateruzi bibindi ba Kayumba nka Jarvis Condo na Nayigiziki inshuro zose baje mu Bubiligi ndetse akaba yara nabiyamye kutamushyira muri Komite yabo. Kuri Micombero birumvikana nk’umuntu wari ufite byinshi ahuriyeho na Ben Rutabana cyane cyane ubucuruzi bwa mahirwe benshi buzwi nka Tombora cyangwa Ikiryabarezi.

      jean marie micomberojean marie micombero

      Mu Bwongereza RNC isigaye mu kanwa ka Nyarwaya Dick alias Ali Abdul Karim umuzamu w’inzu ya Kayumba na Ntamushobora Epimaque umuteruzi w’ibibindi,  akaguru kamwe kaba kari muri FDU -Inkingi akandi muri RNC.

      Ali Abdul KarimAli Abdul Karim

      Ntamushobora Epimaque
      Ntamushobora Epimaque

      Amerika ho Kantano Serge Ndayizeye, asigaye wenyine nk’umushwi wintabwa gusa kuri Serge icyo ahuriyeho na Kayumba ni Cash, Serge ibye ni Monde ya Benefice nka yandirimbo ya Koffi Olomide igihe cyose Kayumba azabura icyo amuha ngo nawe ajye kwigurira indaya dore ko Lea Karegeya yamukatiye muri iyi minsi kubera gushwana na Kayumba naho ubundi Serge niwe wari warabaye umupfubuzi kwa Lea, gusa umunsi Kayumba yabuze icyo amuha ntazamenya uko byagenze.

      Serge Ndayizeye

      Serge Ndayizeye [ Kantano]

      Charlotte Mukankunsi we akina izo mukirere dore ko yigererayo kwa Museveni azi neza imiziro Kayumba afite ikimubeshejeho muri RNC ni uguteganya ko azayiyobora , Uganda nayo ngo yazamugeza k’ubutegetsi ngo akaba Perezida ngo iryo niryo sezerano afitanye n’Imana. Ahandi muri Afurika naho ni kimwe RNC muri Zambiya ntacyo ihakura, isigaranye Tuyisenge Peter nawe wirirwa yububa, Mozambique n’ubwo ibafite, imitima yabo na roho byibereye kuri FDLR na FLN nabyo biri mu marembera.

      Charlotte Mukankunsi Charlotte Mukankunsi we akina izo mukirere dore ko yigererayo kwa Museveni

      Abantu nka Revocat Karemangingo, Alphonse Monako, Alexis Nyamwasa, Janvier Batungwanayo , Kazigaba Andre wahoze ari umuhesha w’inkiko akiba, agatoroka abo bose nabaheza nguni, kuribo RNC ni agakingirizo . Muri Afurika y’Epfo ho nagahoma munwa , aho bukera umenya Kayumba azanahatoroka kuko ahaboneye ishyano.

      Aha muri Afrika y’epfo Kayumba bamuvuyeho nta muyoboke wanamuha n’amazi yariba n’uwari asanzwe ari umufasha we mu busaswa ariwe Emile Rutagengwa ubu nta ninyinya yamwereka ,Rosette Kayumba

      Rosette Kayumba arirya akimara na muramu we nabandi nka babiri [2] nabo babaye nka rwarurondwe rwumiye k’uruhu… Ngayo aya Kayumba, usigaye yicira inda kurwara . Ese mama ko yagiye yigamba kuzamura  Abel Kandiho wa CMI mu ntera ubu haricyo undi azakora ngo amwiture ineza, azamure agatwe?

      nyamara bizwi neza ko abongabo ba Kandiho, CK Asiimwe na Frank Ntwali aribo Kayumba yakoresheje mu kurigisa Ben Rutabana na Frex Mwizerwa, ariryo pfundo ry’umwiryane n’amacakubiri nk’uko mukaKaregeya aherutse kubivuga. Uyu mwirya uri hose kandi urakomeje kuko muri Norvege nka Rugema Kayumba alias Gafirifiri umukongori we yahisemo kujyana agahinda ke muri FDU. Ubu ntashobora gukandagiza ikirenge i Bugande gusura umwinjira we Peace kubera amarorerwa yahakoreye ubu ntiyemerewe kugenda.  Erega umuzimu wa Ben Rutabana urabasiga kubuce.

      #204378
      Rwanda

        FDLR yagabye igitero ku barinzi ba Pariki

        Ku munsi w’ejo ahagana saa tanu z’amanywa, FDLR yagabye igitero ku barinzi ba Pariki bakorera Ikigo gishinzwe kubungabunga Pariki ya Virunga (Congolese Institution for the Conservation of Nature) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu karere ka Rutshuru bica abarinzi ba Pariki 12. FDLR yabishe mu bugome bw’indengakamare kuko hari n’abatwitswe, bivugwa ko bari bafite umujinya kuko bagabweho ibitero na FARDC.

        Mu ijoro rya tariki ya 5-6 Ukuboza 2019, FDLR yagabye igitero mu Kinigi bica abaturage 14 mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari, aba bagizi ba nabi bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.

        Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda bari bayobowe na General Jean Michel Afurika waje kwica nyuma yiki gitero.

        Byaje kugaragara ko FDLR ifitanye umubano na Leta ya Uganda bigakorwa binyujijwe k’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere, Philemon Mateke.

        Hakizimana Emmanuel ukomoka mu Karere ka Kirehe, wari mubagabye icyo gitero yavuze ko bahagurutse muri Kongo ari 45 kandi we yinjiye muri RUD Urunana muri Werurwe 2018 anyuze muri Uganda, aho yari ahamaze imyaka ibiri. Ngo yerekeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yizejweyo akazi, agezeyo ashyirwa muri uwo mutwe wiyomoye kuri FDLR.

        Ngo bari bahawe ubutumwa bwo gufata igihugu, bagenzi babo ngo basigara inyuma. Ngo bibumbiye hamwe ari imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR FOCA, RUD Urunana n’abandi harimo na RNC. Nyuma yo kwica abaturage mu Kinigi no gusahura ibyo bacuruzaga bakabirya, bagiye mu ishyamba hafi aho bicara mu gikundi, bashiduka RDF ibagezeho.

        Hakizimana ati “Njye ahangaha ntabwo nari mpazi, ariko kuri iyi saha ndimo kugenda mpamenya. Mu bari badukuriye bose nta n’umwe tukiri kumwe, kereka bamwe babaye abagenzi. Ariko nanjye kuri iyi saha ndashima Imana kuba ngihagaze ahangaha, ariko icyaha cyarakozwe.”

        Tugarutse ku gitero cy’ejo muri Kongo, ingabo zicyo gihugu FARDC zatangaje ko zakurikiranye aba barwanyi bakabasha kwicamo bane bakabaka n’ibikoresho.

        #204487
        Rwanda

          umwotsi umaze iminsi muri RNC

          Kayumba nyamwasaNtibikiri ibanga ngo bibe byaguma hagati y’abayoboke b’umutwe wa RNC kuko umwotsi umaze iminsi ututumbayo wagaragariye buri wese. Ubu Pasiteri Deo Nyirigira yashyizwe ku ruhande na Kayumba Nyamwasa, ndetse yitwa umwanzi wa RNC biturutse ku kuba hari amafaranga atahaye Sebuja Kayumba Nyamwasa yavuye hirya no hino mu bayoboke buyu mutwe muri Uganda. Nyuma yo kubona ko imisanzu Kayumba Nyamwasa ayishyirira mu mufuka, Deo Nyirigira nawe yakusanyije imisanzu muri Uganda nawe yikubitira umufuka.

          Mu minsi ishize Kayumba Nyamwasa yakoranyije abanyaruhago be bamufasha gusarura amafaranga hirya no hino aribo Epimaque Ntamushoboram Ally Abdul Kalim Nyarwaya n’umukuru w’abanyaruhago akaba na muramu we, Frank Ntwari kugirango bige ku kibazo cya Deo Nyirigira washatse kurya nka Sebuja. Iyi nama yakurikijwe n’indi yateranyije abagize RNC Nakivale muri Mbarara, ahakorera AGAPE, urusengero Bishop Deo Nyirigira yakoresheje ashakisha abayoboke ba RNC muri Uganda ; mu bibazo byagiye ahagaragara harimo ko ababyeyi bashaka kumenya abana babo bajyanywe kurugamba muri Kongo niba bakiriho cyangwa barapfuye, kuba bamaze igihe batanga amafaranga batazi icyo akora.

          Muri iyo nama kandi nibwo batunguwe no kubona agatabo Bishop Nyirigira yandikagamo abatanze amafaranga, ariko we akaba yari amaze igihe yarumvishije Kayumba Nyamwasa ko nta misanzu iva muri Uganda kandi ko nta mpamvu yo kubagondoza kandi batanga abana babo ku rugamba ; iyi ngingo Kayumba Nyamwasa yayumvise vuba kuri mu mushinga we wa RNC wo gusaruramo amafaranga, yagombaga agakingirizo ahuma abantu hirya no hino ku isi abereka ko afite ingabo muri Kongo, niyo mpamvu yabyumvise vuba, ariko Bishop Deo Nyirigira agakomeza kubyakira.

          Mu rwego rwo kugaragaza ko nawe ari mu banyamuryango bibanze, Deo Nyirigira yatanze umwana we Felix Mwizerwa nawe ajya muri Kongo ; iki nacyo cyahumye amaso Kayumba yumva ko abanyamuryango ba Uganda ari abakene, umusanzu wabo ari ugutanga abana bajya ku rugamba kandi baratangaga miliyoni 10 buri kwezi, Bishop Nirigira agakubita umufuka.

          Ubu muri RNC harimo amazina mashya; nubwo Abanyarwanda bazi ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ninde mitwe ku izina ry’ibigarasha, abo muri RNC kwa Kayumba Nyamwasa bita iryo zina abatumva Kayumba ibigarasha, naho iyo wiswe umuyuda, biba bivuga ko uri mu gice cyo kwa Jean Paul Turayishimye no kwa Rwigara. Bishop Deo Nyirigira kubera kurya amafaranga aya mazina yose yamuhuriyeho.

          Mu myanzuro y’inama, Frank Ntwari yahise yiyemeza kwivuganira na komite muri Uganda aho yababwiye ko nta kintu na kimwe bazongera kuvugana na Bishop Nyiligira ko bazajya bakorana na Dr Tumwine kugeza igihe Kayumba Nyamwasa azatanga amabwiriza mashya.

          Umubitsi wabo ngo yatangajwe n’ibikorwa bya Nyirigira yubahaga nk’umukozi w’Imana, nuko ngo aravuga ati yewe “byabirura byambaye uruhu rw’Intama ntimubishakire ahandi twaraziwe” ubwo ashaka kuvuga Deo.

          Cyakora benshi ngo ntabwo batangajwe n’ubujuru bwa Nyirigira Deo wiyita Bishop ngo kuko subwambere yibye kuko hari n’abandi yibye izuba riva harimo n’umugabo bivugwa ko ariwe wamukoreye ubukwe akana mubera Bestman ashaka umugore wakabiri afite ubu akaba ari umugore wa gatatu uzwi amaze kubyarana nawe! Bamwe bati se ahubwo iyo yibera Hajji bikagira inzira.

          Iminsi ibiri nyuma y’inama hagarutse Epimaque Ntamushobora nabagenzi be bafite ubutumwa burimo amabwiriza yihariye agira ati « Guhera ubu Dr. Tumwine niwe uhagarariye RNC muri Mbarara, bidatinze kandi mushyireho ubuyobozi bushya Nyirigira Deo atarimo kuko yamaze kuba ikigarasha” natwe tubyumvise tuti ni akumiro ubwo RNC nayo isigaye igira ibigarasha.

          Deo Nyiligira akimara kumenya ko Kayumba amwubikiye imbehe kubera ubujura bwe, ngo yahise atura umujinya Dr. Tumwine wari wamusimbujwe, kukagambane ka Bishop Nyirigira Deo ubu yarigishjwe n’abantu biyita abashinzwe umutekano akaba yaraburiwe irengero kimwena Rutabana Ben!!

          Ubu Nyirigira Deo ngo ameze nk’inzoka yakomeretse arahitana ibiti n’amabuye, ubu abari muri opozisiyo muri Uganda bafite ubwobo bw’icyo gisambo cy’umwicanyi Deo! Cyakora, nabo barahiga bati urabeshya nanyina w’undi abyara umuhungu kuko nabo baramugenda runono kubera abantu amaze guhemukira n’umutungu utagira ingano amaze kubiba. Barahiga bati nihadapfa nyirurugo harapfa igisambo Deo.

          Birahwihwisa ko Deo Nyirigira afatanyije n’uwitwa Sam Ruvuma ngo n’abandi babihemu bari mumugambi wo gutangiza irindi shyaka nako gira uti ikindi kiryabarezi bazakomeza kuboneramo amaramuko babeshya ko bagamije gucyura abanyarwanda.

        You must be logged in to reply to this topic.