Select Page

Forums Kigali Kigali city Jungle is bad for the environment umushahara w'ukwezi!!!…

#536
Rwanda

    umushahara w'ukwezi!!!…

    Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe na TOMS ROM (Wize iby’ubukungu):

    Umugabane w’abakene hanyuma y’abandi ku isi ni abahembwa umushahara w’ukwezi, bakurikiranye n’abasabiriza.

    Baba mu kazitiro k’ubukene mu minsi 30.

    Uhembwa buri kwezi arangwa no guhora ategerejeee kandi iyo umushahara ukerewe gato bimutera ishavu risenya byinshi, agahangayika kandi yihebye cyane.

    Umushahara ni igisubizo cy’igihe kigufi ku kibazo kitarambye.

    Umushahara ntushobora gukemura ibibazo byanyu by’amafaranga.

    Mukeneye amasoko (inkomoko) menshi muvanamo umusaruro.

    Urupapuro bagaragrizaho imisoro rufite amoko y’imisaruro agera kuri 11, nyamara umushara wo ni hamwe gusa.

    Ntimugatungwe n’uburobyi bukoresha indobani imwe kandi hari amafi menshi mu nyanja.

    Umushahara ni igisubizo gito cyo gucungana n’ubukene, ntabwo ukiza ikibazo. Gusa indi mirimo mukora harimo n’ishoramali niyo yahangana n’ubukene.

    Abenshi mu bashoramali ntabwo bari mu bahembwa umushahara w’ukwezi.

    Itandukaniro riri hagati y’usabiriza mu muhanda n’uhembwa ku kwezi, ni uwo mushahara w’ukwezi gusa.

    Uzafunge umushara ukwezi kumwe gusa maze wirebere uko abenshi bababaye cyane ndetse bari munsi y’umurongo w’ubukene.

    Nutekereza uko ifaranga rigenda rita agaciro, uzasanga warahindutse umukene ugereranije n’igihe watangiriye akazi. Ifaranga rita agaciro nyamara umushahara ntiwiyongera.

    Nushaka ugabanye umushahara wawe n’amasaha 2,000 maze wirebere ayo ukorera cg winjiza ku isaha imwe.

    Niba udafite ubwizigame bungana n’umushahara w’amezi 3, uri umukene.

    Kuba uhembwa ku kwezi ni ibyo wishyiramo, bisohokemo mu buryo bw’intekerezo!
    Erega ufite agaciro karuta umushahara uhembwa.

    Umushahara ni agaciro kahwanijwe n’imbaraga zawe.

    Ese wowe wiha agaciro kangana iki???

    Ntushobora kongera agaciro kawe, keretse niwibona mu buryo butandukanye n’uko ubyumva ubu.

    Ubuzima ni ingaruka z’igihe, imbaraga n’umusaruro.

    Kugira ngo wongere umusaruro, ugomba kuba uw’igiciro.

    Abenshi mu bahembwa umushahara basoza ari abakene.

    Ndihanangiriza buri wese muri twe kugira ubwenge mu byo kumenya umutungo kandi tumenyereze amaso yacu kubona ibisubizo mu bibazo; Twinjire mu mishinga kuko umushahara ni intica ntikize.

    Kuba uhembwa umushahara cg kuba umushoramali ni icyemezo umuntu afata.

    Ubuzima ntibuzahinduka kugeza ubwo uzafatira icyemezo.

    Mukore uwo mwitozo muzaba mureba ikizavamo ! ? ? ? ? ? ? ?