Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe umukobwa yari afite ubwoba

#1074
Rwanda

    umukobwa yari afite ubwoba

    Mumwaka wa 2015 nibwo umukobwa yirekuye, yemera gukundana bwambere n’umusore. umukobwa yari afite ubwoba kuko bwari ubwambere aguye mu inyanja y’urukundo… umusore nawe yamubereye agatangaza amwigisha byinshi mu urukundo kuburyo agakobwa k’abandi kishimiye urukundo kakarara karurota… bahanaga umwanya , bagatemberana ,bagasohokana.. yooo!!! byari byiza. umukobwa yabwiraga inshutize ukuntu cher we amwitaho, inshuti ze zikamubwira ko YATOMBOYE. Bikamutera courage yo kumva ntacyo yakwima boy friend we agifite.
    Igihe cyaje kugera urukundo rubatwara nk’abasazi, umuhungu afata umukobwa aramusoma, umukobwa aramwiyaka amukubita urushyi… ahita agenda amusiga aho… umukobwa ageze murugo iwabo yaraye arira kuko yumvaga yibabarije umukunzi, kandi disi yabitewe n’amasoni. amaze kubwira inshuti ze ibyamubayeho, zamubwiyeko ari akagoryi ka fake gusa, ko gusomana ari ibintu byoroshye bitatuma yibabariza umukunzi ngo natazajya amuha Care abandi bakobwa bazazimuha . Umukobwa azahure na boy friend we aza yiyemeje kwikuramo ubwoba, amukorera byinshi birenze kugirango amushimishe bagera naho baryamana… yatashye yishimye kuko yumvaga ashimishije boy friend kandi n’inshuti ze zitazongera kumuseka zimwita akagoryi…………….
    igihe cyaje kugera umukobwa amenya ko atwite, abibwiye inshuti ze ziramuseka ngo kuki atakoresheje agakingirizo, ngo nabage yifashe, abibwiye umuhungu kuri telephone , umuhungu ahita amukupa. guhera ubwo yamuhamagara umuhungu ntayifate, yamwoherereza message nyamusubize… mbese agahinda kaba kenshi ku mukobwa. ikibabaje ni uko papa w’umukobwa yari pastor, ayo mahano y’uko umukobwa we atwite ikinyendaro sinzi uko byari kugenda. umukobwa yabuze epfo na ruguru abura aho ahera abibwira ababyeyi. yirirwaga yikingiranye mucyumba arira, akazi yakoraga aragahagarika baramwirukana. iwabo bamubazaga icyo yabaye akanga kukivuga. byari agahinda n’umubabaro…………
    .
    nibwo umuhungu yanyandikiye message ati : “Topsam ngira inama”…ambwira uko bimeze ngo mugire inama ngo kuko ntiyashobora kubaka urugo ntamafaranga afite ngo ahubwo agiye nawe kureka akazi yimuke ajye gukorera ahandi ho umukobwa atazongera kumubona vuba…
    Dore inama namugiriye: Namubwiyeko urukundo atari umukino ko aho urukundo ruri buri gihe haba insinzi, namubwiyeko urukundo atari amafaranga cyangwa imitungo kuko ibintu ari ibishakwa namusabye ko yasanga umukunzi we akamuhumuriza bagapanga ubukwe inda itaragaragara kandi byaba byiza kuko n’imiryango yabyishimira… namubwiyeko gusiga uwo mwakundanye, mwasangiye ibyiza byose ari ubugwari, namusabye muhagarara kigabo agasanga girl friend we atariyahura…
    .
    umukobwa mu amezi atatu yonyine yari amaze guhorota no kurya byaramunaniye, yababazwaga n’ukuntu yemeye guhara ubusugi bwe kugirango ashimishe umukunzi, ariko akaba yaramutereranye kandi atwite umwana we, yumvaga yanze abahungu bose, nawe ari wowe wabanga pe; gusa siko biri abantu baratandukanye.
    .
    Umunsi umwe umukobwa yagiye kumva yumva telephone irasonnye yanga kuyireba kubera agahinda yari yifitiye ntiyabashaga kwitaba.. isonnye bwa cumi nibwo yarebye uwariwe abona ni umukunzi umuhamagaye amarira ahita atangira kugwa aritaba, ariko kuvuga biramunanira.
    umuhungu ati : cher mbabarira!
    umukobwa arushaho kurira…
    uwo munsi wanditswe ahantu kuko barongeye baba umwe agahinda karashira. umukobwa yasohotse muñzu barahoberana , kandi umuhungu nawe yabaye intwari… yooo mbega byiza!!!!! bapanze ubukwe vuba ababyeyi barabashyigikira , Bakodesha inzu babamo mbere y’uko biyubakira iyabo. bakoze ubukwe bw’agatangaza aka bebe kavukira mu amahoro n’umutekano , n’urukundo rw’ababyeyi bombi. urugo rwabo ubu ni ibyishimo gusa , umukobwa bamushubije ku akazi…
    ISOMO RYA TOPSAM: “AHARI URUKUNDO , IBINDI BYOSE BIRIZANA” nukunda uzajye wiyemeza kurwana urugamba rwose kuva rutangiye kugeza rurangiye kandi uzajye ushishoza ntukagendere mu ikigare cy’abandi kuko akenshi iyo uguye mu amazi abira abayakuvanamo baba bake kuko baba batinya ko nabo ayo mazi yabotsa amaboko.
    please mwese muri abantu kandi murumva, ububutumwa budasigara aha! ufashe iminota myinshi ubusoma, ngaho fata umunota 1 umwe ubugeze ku abandi SHARE, Nabo baryoherwe
    kandi usige utubwiye inama n’isomo ukuyemo… NDABAKUNDA