Select Page

Forums Food for thought Waruzi ko Inzara zo ku ntoki SOBANUKIRWA N'IMITERERE Y'UMUNTU UKURIKIJE GROUPE Y'AMARASO

#653
Rwanda

    SOBANUKIRWA N'IMITERERE Y'UMUNTU UKURIKIJE GROUPE Y'AMARASO

    Uko amaraso y’abantu atandukanye bituma n’imiterere yabo igenda itandukana. Habaho amoko 4 y’amaraso aribwo A,B,O na AB.


    1. Abafite ubwoko bw’amaraso bwa A – Groupe A

    Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa A bakunze kugaragaraho intege nke ku bijyanye no kugaragaza cyangwa se guhesha agaciro uburenganzira bwabo. Ni abantu bakunze kuba ari abanyamagambo make. Aba bantu kandi bakunze kumva ibibazo by’abani bakagerageza kwishyira mu mwanya wa buri wese ngo biyumvishe agaciro k’ibyiyumviro cyane cyane iby’agahinda abandi baba bafite.

    Ni abantu bakunze kugirirwa icyizere cyane kuko bubahiriza amasezerano bagiranye n’abandi. Bubahiriza andi inshingano zabo uko bikwiriye. Bakunze kugira icyizere gikabije kuburyo abandi bashobora kubabeshya ku buryo bworoshye kubera ko bakunda kugirira abandi impuhwe. Akenshi rero aba bantu bagirwa inama yo kuzajya bakurikiza ibyo umutima wabo ubabwiye bakirinda kugendera kubyo abandi bababwira.

    2. Abafite ubwoko bw’amaraso bwa B – Groupe B

    Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa B ni abantu batajya baha agaciro ibintu byose. Ibibazo byose bahuye nabyo batitaye ku buremere bwabyo bashakisha uburyo bwose bakabikemura kandi ibintu byose babitekereza mu ruhande rwiza gusa. Iyo bagiye ahantu batari basanzwe bahamenyera vuba cyane. Bakunze kugira ibitekerezo byigenga cyane kandi ntibakunda kumvira abandi ndetse akenshi barahindagurika bitewe n’abo bari kumwe.

    Ni abantu badakunda kwihishira, iyo babonye ikintu kibashimishije ntibatinda kubyerekana.Iyo bakunze ikintu kandi bagiha agaciro gahambaye. Bagira umwete cyane kandi bakita cyane kubyo abandi bananiwe. Barasabana cyane ugereranije n’andi moko y’amaraso. Ntibatinya no kuvugisha umuntu batazi ndetse bakunze kumenyerana n’abantu bashya mu buzima bwabo ku buryo buboroheye. Bakunda gahunda mu bintu byose kandi ntibakunda umuntu ubivangira mu buzima.

    3. Abafite ubwoko bw’amaraso bwa O – Groupe O

    Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O ni abantu bafungutse, mbese kumenya icyo batekereza biroroshye. Uko bagaragara inyuma akenshi niko baba bateketeza ibi bigatuma bagira inshuti nyinshi. Ikindi kandi aba bantu bakunze kugira inyota yo gutsinda no gutera imbere kandi n’akazi kabo bagakora bagakunze. Biyitaho cyane kandi bagahora basa neza.

    Bakunda kwiha intego ibi bigatuma bagera kuri byinshi mu birebana n’imirimo yabo ibi bituma aba bantu baba abo kwizerwa cyane kurusha abafite ubundi bwoko bw’amaraso. Bakunda amategeko cyane ndetse akenshi mubyo bakora byinshi babwirisha abandi amagambo ategeka.

    4. Abafite ubwoko bw’amaraso bwa AB – Groupe AB

    Abantu bafite ubwoko bw’aya maraso ni bake cyane. Aba bantu ni abahanga cyane kurusha abandi. Ni abantu bareba kure kandi ibikorwa byabo bigahora biri ku murongo ugororotse. Nta buruganya bagira, ntibakunda gutekereza byinshi ku bandi kandi n’igitekerezo cyabo kiba kiri mu magambo make mbese kigusha ku ntego batarize guca hirya no hino. Ntibakunda kujya mu bintu bibakururira ibibazo kandi ni abantu bagira ibanga ku buryo bukomeye.