Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe MISS RWANDA 2018

#1526
Rwanda

    MISS RWANDA 2018

    Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, Igikorwa cyo kujonjora abakobwa bazahagararira Intara zabo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kiri kubera mu karere ka Rubavu ahagiye gutoranywa abakobwa batandatu bazaserukira iyi Ntara muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018.

    Nk’uko byagenze mu Ntara y’Amajyaruguru ari nayo yabimburiye izindi ntara muri aya marushanwa, uyu munsi Intara y’Uburengerazuba niyo itahiwe aho iki gikorwa kigiye gutangira kugeza ubu abakobwa biyandikishije bakaba baje kugaragaza ubwiza, ubuhanga ndetse n’umuco ari nabyo bigenderwaho ahanini muri iri rushanwa.

    Ku isaha ya 1;50 Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bujuje ibisabwa aho mu bakobwa 10 bari bariyandikishije muri iyi Ntara y’Uburengerazuba haje 8 nabo bakaba bamaze kwereka abashinzwe kureba niba koko bujuje ibisabwa aho muri aba umwe atujuje ibisabwa bivuze ko abakobwa 7 aribo bagiye gutoranywamo batandatu bazahagararira iyi Ntara.

    Abakobwa babanza kwerekana ko bujuje ibisabwa birimo; Kugaragaza niba bujuje imyaka isabwa, Uburebure ndetse n’ibiro

    Nyuma yo kugaragaza ko bujuje ibisabwa mu bakobwa 8 bari baje umwe muri bo ntabwo yakomeje bivuze ko 7 aribo bari buze guhatana hakarebwamo abo akanama nkemurampaka karagirira icyizere

    Abemerewe kurushanwa ni

    Neema Nina , afite ibiro 54 na metero 1.71

    Uwase Fiona , afite ibiro 55 na metero 1.70

    Umukundwa Divine, afite ibiro 77 na metero 1.78

    Iradukunda Liliane, afite ibiro 57 na metero 1.70

    Uwimbabazi Alliance, afite ibiro 60 na metero 1.70

    Gacukuzi Belyse , afite ibiro 54 na metero 1.70

    Isimbi Chanelle , afite ibiro 60 na metero 1.75

    Iyi ni ifoto igaragaza abakobwa 8 bagiye guhatanira guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018

    UWIMBABAZI Alliance (No 1)

    GACUKUZI Belyse (No 2)

    NEEMA Nina (No 3)

    IRADUKUNDA Liliane (No 4)

    ISIMBI Shanelle (No 5)

    UWASE Fiona (No 6)

    UMUKUNDWA Divine (No 7)

    Update: Saa 3:04, Abakobwa bose uko ari barindwi batangiye kwiyerekana imbere y’abagize akanama nkemurampaka aho batangiye kubazwa ibibazo bitandukanye


    Abagize akanama nkemurampaka

    Ubanje ni Uwimbabazi Alliance ukomoka mu karere ka Rubavu, aho abajijwe ikintu yumva muri aka karere ka Rubavu gishobora gukurura abantu badasanzwe bahazi

    Yavuze ko bafite ikivu n’ibindi byinshi byakurura abakerarugendo, Alliance kandi yabajijwe niba azi koga avuga ko abizi, abajijwe niba yiteguye kwambara bikini naramuka agiye guhagararira u Rwanda avuga ko nta kibazo

    Ukurikiyeho ni umukobwa witwa Gacukuzi Belyse aho we avuze ko akomoka mu karere ka Kicukiro, uyu we abajijwe icyo azakora naramuka atabaye Nyampinga asubiza avuga ko icyo yifuza ari ukuba Miss w’u Rwanda kugira ngo azabashe gushyira mu bikorwa umushinga we uko abyifuza

    #Neema Nina w’imyaka 20 yavuze ko yiga muri kaminuza ya Kigali, we yabajijwe umuntu afata nk’ikitegererezo avuga ko afata Papa we nk’ikitegererezo abajijwe impamvu agira ati ‘Papa ni umuntu unyubaka kandi ndamukunda cyane kuko uwo ndi uku niwe ungira we kandi amba hafi cyane’

    Yabajijwe cyane uwamuhahitishamo hagati ya Maman we na Papa we agira ati ‘Nahitamo bose’ barongera baramubaza bati wahitamo inde uramutse ufite amahitamo amwe ? agira ati ‘Nahitamo bose guhitamo umwe ntabwo byashoboka’

    #Iradukunda Liliane, uyu we yabajijwe ku kijyanye na Made In Rwanda avuga ko kuri we yumva ari nk’uburyo bwo gukunda ibikorerwa mu Rwanda.

    Yabajijwe kandi ku rubyiruko rutishimira kuba mu Rwanda, yavuze ko kujya hanze y’igihugu wibwira ko ariho hari ejo hazaza heza atabibashishikariza kuko mu Rwanda ariho hari ejo hazaza heza

    #Isimbi Chanella, w’imyaka 18 yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize wa 2017, yavuze ko yavuye mu itorero aho yatojwe byinshi bijyanye no kuba yakora ibintu ku gihe, kubaha, gukunda igihugu no kubana neza na bagenzi be

    #Uwase Fiona, ufite inkomoko k’Umwami Kigeri Ndabarasa yavuze ko avuga ko atuye ku Gisozi akaba ari imfura mu bana bane bo mu muryango we ndetse akaba afite ababyeyi bombi

    Uyu yavuze ko naramuka abaye Nyampinga w’u Rwanda yifuza kwimakaza umuco ikindi yavuze ko uwamugira umuyobozi mukuru yashyiraho isomo ry’umuco mu mashuri abanyeshuri bakajya biga umuco Nyarwanda.

    # Umukundwa Divine, w’I Nyamirambo yabajijwe niba koko I Nyamirambo abantu batajya baryama ati ‘I Nyamirambo harashyushye ariko bararyama’

    Abajijwe iby’uko umukobwa w’Inyamirambo aba adasanzwe cyangwa atoroshye aravuga ati burya umwana aba afite ababyeyi kandi abasha kububaha nange rero mbona abakobwa b’i Nyamirambo bababeshyera

    Update: Ku isaha ya saa 3:56, Abagize akanama nkemurampaka bagiye mu kiruhuko aho bagiye kwiherera bakabarura amajwi buri mukobwa umwe yagiye agira nyuma baraza batangaza amazina y’abatsinze ari nabo barakomeza bakazahagararira Intara y’Uburengerazuba.

    Update: Saa 4:35 nibwo hakurikiyeho igikorwa cyo kuvuga ibyavuye mu mwiherero w’abagize akanama nkemurampaka aho Sandrine Isheja uhagarariye akanama nkemurampaka ahawe ijambo akavuga ko ibyo bagendeyeho batanga amanota ari Uburanga bw’inyuma, ubwenge, ndetse n’umuco aho yavuze ko aba bakobwa bose babyujuje ndetse ari ba Nyampinga ariko nk’uko biba bigomba kugenda mu marushanwa yose hagomba kubonekamo utsinda

    Abakobwa bagiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba

    Uwimbabazi Alliance, numero 1

    Iradukunda Liliane, numero 4

    Neema Nina, numero 3

    Isimbi Chanella numero 5

    Uwase Fiona, numero 6

    Gacukuzi Belyse, numero 2

    Iri rushanwa riteganyijwe kuzakomeza tariki 20 Mutarama 2018, aho mu i Huye mu Ntara y’Amajyepfo nabo bazaba bahatana hagatoranywamo abakobwa batandatu bazahagararira iyi Ntara muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018