Select Page

Forums Today’s Living Kwica no kunyereza Abantu Biramenyerewe Na FPR-Inkotanyi Madame Joséphine Mukazitoni yari yarashakanye n’umunyemari Félicien Kabuga

#281
Rwanda

    Madame Joséphine Mukazitoni yari yarashakanye n’umunyemari Félicien Kabuga

    Madame Joséphine Mukazitoni  yitabye Imana ku itariki ya 3 Gashyantare 2017. Ashyingurwa ahitwa Waterloo ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017. Yitabye Imana afite imyaka 75. Twabibutsa ko Madame Joséphine Mukazitoni yari yarashakanye n’umunyemari Félicien Kabuga.


    Mu gihe hashingwaga urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga ku Rwanda (Tribunal Pénal International pour le Rwanda (TPIR) mu 1996, Félicien Kabuga yarezwe ngo kuba ari we watanze amafaranga yo gukora génocide! Ndetse atangira gushakishwa hasi kubura hejuru n’urwo rukiko kugeza rufunze imiryango mu 2014 rutarashobora kumuta muri yombi.

    Urugereko rwasigaye rukurikirana iki kibazo( Mécanisme pour les tribunaux Pénaux Internationaux (MITC) rwakomeje akazi k’urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga ku Rwanda (Tribunal Pénal International pour le Rwanda (TPIR) rukomeje gushakisha Bwana  Félicien Kabuga n’ubwo ntacyo rurageraho nyamara haratanzwe akayabo ka Miliyoni 5 z’amadolari n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku muntu wazafasha mu itabwa muri yombi rya Bwana Kabuga.

    Nyamara abakurikiranira ibintu hafi benshi bemeza ko Bwana Félicien Kabuga ubu wagombye kuba arengeje imyaka 80 y’amavuko wari usanzwe unarwaye mbere ya 1994 ku buryo yabaga akeneye kwitabwaho by’umwihariko y’abaganga yaba atakiri kuri iyi si ya Rurema ku buryo ari Leta y’u Rwanda ari n’izo nzego z’umuryango w’abibumbye ONU baba barimo kwiruhiriza ubusa kuko batazapfa bamutaye muri yombi. Igitangaje n’uko hari amatsinda y’abakozi ba ONU akomeje akazi ko guhiga Bwana Kabuga ndetse n’amafaranga yo gukora icyo gikorwa arateganywa mu ngengo y’imari ya buri mwaka! Akayabo gakoreshwa mu gikorwa cyo guhiga Bwana Kabuga ndetse n’akazi gahoraho abashinzwe kumuhiga bafite kandi bahemberwa neza bituma bakomeza icyo gikorwa n’ubwo bwose nta cyemeza ko Bwana Kabuga yaba akiriho!

    Nk’uko twabivuze tugitangira iyi nkuru, umufasha we Josephine Mukazitoni yitabye Imana aguye mu guhugu cy’u Bubiligi aho yari amaze imyaka myinshi atuye we n’abana be, abuzukuru n’abuzukuruza.

    Umuryango wa Kabuga ukomeje kwinubira ibikorwa byo kuwutesha agaciro no kuwubuza ubuhumekero bimaze imyaka myinshi. Nta gihe gishize umwe mu bakobwa ba Kabuga asatswe iwe mu rugo mu gihe yari mu bitaro aho atahiye yasanze inzu ye yahindutse rwaserera ibintu byose byaterewe hejuru!

    Mu gihe cy’urupfu rwa Madame Josephine Mukazitoni ibyo bikorwa byongereye umurego cyane cyane igihe uyu muryango wari mu cyumweru cy’ikiriyo nyamara bibwiraga ko batuye mu gihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amahame ya Demokarasi nk’u Bubiligi.

    Agashya kabaye ku munsi ubanziriza ishyingura. Mu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017 ahagana saa kumi n’ebyiri, inzu y’umuryango wa Kabuga iri ahitwa Waterloo yagabweho igitero n’abashinzwe umutekano benshi barimo uwitwa Michel Stassin, wahoze ari umupolisi mukuru mu bushinjacyaha bw’i Buruseli (ancien commissaire de la Police Fédérale belge au Parquet de Bruxelles), ubu akaba akorera hagati y’u Rwanda na Arusha muri Tanzaniya by’umwihariko mu gikorwa cyo guhiga Bwana Kabuga ndetse hari amakuru agikorwaho iperereza avuga ko uyu Michel Stassin yaba yarabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda!

    Abo bateye urugo rw’umuryango wa Kabuga, igice kimwe cyasigaye hanze abandi barinjira basaka inzu yose ntaho basize! Umwe muri abo bashinzwe umutekano w’umwirabura bikekwa ko yaba ari n’umunyarwanda woherejwe na Leta ya Kigali yafataga amashusho akoresheje telefone igendanwa. Umwe mu bo mu muryango wa Kabuga yamuciye iryera maze umuryango wa Kabuga usaba ko amashusho yafashwe yahita asibwa!

    Mu gihe abandi bari mu gikorwa cyo gusaka, Michel Stassin we yageragezaga gutera igipindi abo mu muryango wa Kabuga ababwira ko idosiye ya Bwana Kabuga nta kirimo ko yagobye kwitanga ngo nta kibazo na kimwe azagira! Ndetse Michel Stassin yanasigiye abo umuryango wa Kabuga uburyo bashobora kumubona baramutse bifuje kuvugana nawe! (carte de visite.)

    Uko bigaragara ngo abo baje gutera hejuru uyu muryango igihe wari mu kiriyo bari bahawe amakuru avuga ko Bwana Kabuga yari muri iyo nzu yiyambitse nk’umugore!! Abaje gusaka bigaragara ko bari bazi abakobwa bose ba Bwana Kabuga bibajije cyane ku mukobwa wundi wari muri urwo rugo batazi ku buryo bashatse kumenya umwirondoro we no kumusaka ariko nawe arabyanga. Byabaye nk’ibitera ikibazo kuko abari baje gusaka bari biyemeje kumenya uwo muntu uwo ari we. Nyuma baje gusanga yari umwe muri babyara b’abana ba nyakwigendera wari waje atabaye.

    Abo basakaga bamaze gukubita igihwereye bafashe gahunda yo kujya gusaka urugo rw’umwe mu bakobwa ba nyakwigendera naho ibintu byose babiterera hejuru naho bahava amara masa bimyiza imoso!

    Mu muhango wo gushyingura umutekano wari wakajijwe

    Ku munsi wo gushyingura ni ukuvuga ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017, abateguye ishyingurwa rya Nyakwigendera Josephine Mukazitoni bari bakajije umutekano kugira ngo hatagira ba kidobya bakwikinga mu kiza ngo bahungabanye umutekano w’abatabaye uwo muryango.

    Hakozwe akazi gakomeye ko kubahiriza umutekano w’abantu barenga igihumbi bari baturutse mu mpande zose z’isi ndetse no kwirinda ko hagira uguhangana kwavuka hagati y’abantu badahuje imyumvire bari bitabiriye uwo muhango. Ariko cyane cyane gukumira abantu boherejwe na Leta ya Kigali mu buryo bumeze nko gushinyagurira umuryango wa nyakwigendera. Urugero ni urwa  Lewis Murahoneza uzwi ku kabyiniriro ka Kigurube. (uyu akaba yarakatiwe n’inkiko Gacaca ariko akaba asa nk’uwahanaguweho ibyaha nyuma yo kujya mu Rwanda no gutangira gukorera Leta ya Kigali ku mugaragaro mu 2013)uyu Kigurube yashatse kwitumira ndetse yica amatwi ubwo yasabwaga kugenda kugeza ubwo bibaye ngombwa ko hitabazwa abashinzwe umutekano bamusabye kugenda no kudakoza ikirenge mu mbago za commune ya Waterloo. Ni nako byari no kugendekera abandi bari bafite gahunda yo kwitumira nka ba Albert Rukerantare n’ubwo bo baburiwe hakiri kare bakirinda kwikoza isoni.

    Ariko hari bamwe mu bakozi ba Leta ya Kigali bemerewe kuza muri uwo muhango kuko byagaragaraga ko nta gahunda bafite yo guhungabanya umutekano ndetse no kubera umubano wihariye bari bafitanye n’umuryango. Urugero ni madame Pulchérie Nyinawase uyobora  « Diaspora Rwandaise de Belgique : DRB- Rwanda Rugali» cyangwa Bwana Emmanuel Ndagijimana  uzwi no ku izina rya Idi Amin, wigeze guhagararira Leta ya FPR mu gihugu cy’u Bufaransa. Umuntu akaba atabura kwishimira uburyo abateguye iyo mihango babikoranye ubuhanga bakubahiriza umutekano tudasize n’ubworoherane bagaragaje.

    Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Nyakwigendera cyayobowe na Musenyeri Servilien Nzakamwita , umwepiskopi wa Diocèse ya Byumba akarere Bwana Félicien Kabuga n’umufasha we bavukamo. Iki kikaba ari ikimenyetso kidasubirwaho cy’umubano mwiza utagira amakemwa umuryango wa Kabuga wagiranye n’abantu b’ingeri zose. Mu gihe bizwi ko  Mgr Servilien Nzakamwita ari umututsi wari usanzwe mu Rwanda mbere ya 1994 waje aturutse mu Rwanda atabaye umuryango wa Kabuga uregwa ngo kuba mubateguye Genocide. Ese Mgr Nzakamwita iyo aba yemera ko Bwana Kabuga yakoze Genocide nk’uko bivugwa aba yaravuye mu Rwanda azanywe no gutabara uyu muryango?

    Abari bashinzwe kubahiriza umutekano n’umuryango wa Kabuga twavuga ko bari banahanze amaso abashinzwe umutekano ba Leta y’u Bubiligi bakurikiranaga imihango yose ku bwinshi!

    Ni muri urwo rwego hagaragaye ku Kiliziya no ku irimbi abashinzwe umutekano bari bamabaye imyenda ya gisiviri barimo n’umugore wagendagendaga mu irimbi yari yazanye n’abandi begenzi be bari mu modoka yiyoberanyije yazengurukaga hafi yaho.

    N’ahabereye umuhango wo kwiyakira polisi y’ububiligi yari ihari mu mamodoka yiyoberanyije yarimo azenguruka hafi aho ku buryo ahagana mu ma saa yine y’ijoro ubwo benshi mu bari bitabiriye uwo muhango batahaga imodoka zimwe na zimwe zarahagaritswe zirasakwa ndetse hari n’ababajijwe niba batabonye Bwana Kabuga muri uwo muhango! Ku bantu bamwe na bamwe bari bavuye mu bindi bihugu by’amahanga batangajwe ndetse bababazwa n’iyo mikorere kuko ntabwo biyumvishaga uburyo abantu bari mu muhango nk’uwo gushyingura bateshwa umutwe kariya kageni n’abantu bitwa ko ari bo bashinzwe ahubwo kubarindira umutekano.

    Jean- Charles Murego