Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe iyo urukundo rwenda kurangira, mutangira kugirana amakimbirane ku buryo umwe atangira kubona amafuti cyangwa se inenge kuri mugenzi we

#1519
Rwanda

    iyo urukundo rwenda kurangira, mutangira kugirana amakimbirane ku buryo umwe atangira kubona amafuti cyangwa se inenge kuri mugenzi we

    Ubundi urukundo ruri mu marembera /amanegeka runyura muri izi ntambwe(steps) 5 zikurikira:

    1) Ubundi iyo urukundo rwenda kurangira, mutangira kugirana amakimbirane ku buryo umwe atangira kubona amafuti cyangwa se inenge kuri mugenzi we (tumoil or stagnation stage).

    2) Iyo utangiye kumubonamo amafuti, ni cya gihe wumva akuri kure mu bitekerezo (emotional and psychological distance). Ubwo utangira kumva ko kubaho kwawe atari ngombwa ko akuba hafi (de-intensification stage).

    3) Noneho utangira kumva ko kubaho wenyine ari byo biguha amahoro cyangwa se bigushimisha, ndetse n’ibiganiro byanyu bigatangira kugira umupaka kandi ingingo nyinshi yakugishagaho inama agatangira kuzibonera ibisubizo atabanje kukubaza nka mbere (you define your lives more as individual than a couple). Uru rwego ni rwo rwitwa “individualization stage”.

    4) Nyuma y’ibyo afata umwanzuro wo guhagarika ibiganiro ku buryo ushobora no kumuhamagara akanga kukwitaba yanakwitaba ukumva atakwitayeho cyangwa se wamwoherereza ubutumwa bugufi ntagusubize (separation stage).

    5) Ibyo iyo birangiye hakurikiraho ibimenyetso n’ingaruka zo gutandukana. Ibiganiro byanyu bihindura umurongo mukazajya muganira bisanzwe. Kandi iyo hagize umukubazaho avuga ko ibyawe atabizi (post-interaction stage).

    Nizeye ko ubonye ibimenyetso by‘urukundo ruri mu marembera. Gusa niba mu byo turangije kurondora hari ibyakubayeho ntiwihebe ngo urukundo rushobora kugera ku ntambwe runaka yo gusenyuka, ariko nyuma rukaza kuzongera kwiyubaka.