Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO ITEGEKO NSHINGA "MADE IN RWANDA "

#228
Rwanda

    ITEGEKO NSHINGA "MADE IN RWANDA "

    Banyarwanda, Banyarwandakazi,

    Igikorwa cyo KWIHITIRAMO Perezida wa Repubulika y’uRwanda kirakomeye cyane kandi gifite ingaruka zikomeye k’ubuzima bw’igihugu.

    Nimumara kwibonera has’aha Ingufu n’Ububasha ndenga kamere muha Perezida wa Repubulika y’uRwanda, iyo mumuragije gucunga no kubahiriza Itegeko nshinga ry’igihugu, murasobanukirwa n’uburemere bw’icyo gikorwa.
    Murasanga ari igikorwa gikwiriye Ubushishozi no kureba kure. Ko, Ijwi ryawe munyarwanda, ridakwiye ushaka kugutekerereza no kuguhatira aho ugomba gutora. Kuko bene uwo aba agamije kwikubira Urugwiro rukuranga no kwimakaza Ikinyoma mu Rwanda rwa Gasabo.

    Perezida wa Repubulika y’uRwanda,

    1. Ashyiraho Abasenateri 8 kuri 26 (30,7%). Aba basenateri ntibemezwa n’urukiko rw’ikirenga kandi byashyirwaho Nyuma y’abasenateri batorwa n’abashyirwaho n’izindi nzego.

    2. Ashyiraho Amateka ya Perezida wa Repubulika. Nta bwo aringombwa ko anyuzwa mu Nama y’abaminisitiri cyangwa iyindi nama.

    3. Ashyira mu bikorwa Amategeko ari mu nshingano ze. Ahagarariye ubutegetsi Nyubahiriza-tegeko.

    4. Ashyiraho kandi Agena Inshingano z’inzego za :
    – Perezidansi ya Repubulika y’uRwanda.
    – Sena.
    – Abadepite.
    – n’Urukiko rw’ikirenga.

    5. Ahuza ibikorwa n’Imikoranire y’inzego za :
    -Polisi y’Igihugu.
    -Ingabo z’Igihugu.
    -Iperereza n’Umutekano.

    6. Ashyira mu kazi kandi Akirukana ku kazi, aba bakurikira:
    – Perezida w’urukiko rw’Ikirenga.
    – Visi perezida w’urukiko rw’ikirenga.
    – Abacamanza bose b’urukiko rw’ikirenga.
    – Umunyamabanga mukuru w’urukiko rw’ikirenga.
    – Perezida w’urukiko rukuru.
    – Visi perezida w’urukiko rukuru.
    – Perezida w’urukiko rukuru rw’ubucuruzi.
    – Visi Perezida w’urukiko rukuru rw’ubucuruzi.
    – Umushinjacyaha mukuru.
    – Umushinjacyaha mukuru wungirije.
    – Umunyamabanga mukuru mu bushinjacyaha bukuru.
    – Umuyobozi w’ibiro bya Perezidansi ya Repubulika y’uRwanda.
    – Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika y’uRwanda.
    – Abajyanama muri Perezidansi ya Repubulika y’uRwanda. Ninawe ugena umubare wabo uko abishatse.
    – Abayobozi b’imirimo muri Perezidansi ya Repubulika y’uRwanda.
    – Abayobozi ba za komisiyo y’igihugu (5).
    – Komiseri ba za komisiyo z’igihugu (5).

    N’ukuvuga, komisiyo (5) z’igihugu: Iy’uburenganzira bwa Muntu, Iy’Ubumwe n’Ubwiyunge, iyo kurwanya Jenoside, iy’Amatora n’ishinzwe abakozi ba leta.(Aha murabona ko muri make afite ububasha kuri buri mukozi wa leta).

    – Abayobozi b’inzego zihariye za leta (5)
    – Abayobozi bungirije b’inzego zihariye za leta (5)

    Izi nzego zihariye za leta ni (5): Urwego rw’Umuvunyi, Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya leta, urugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, urushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidali n’impeta by’ishimwe n’urw’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco.

    Izi nzego zihariye nizo zivamo abasenateri 12/26. N’ukuvugako Perezida ashyiraho Abasenateri 20/26. (76,9% by’abagize inteko y’abasenateri ishyirwaho na Perezida wa Repubulika y’uRwanda.)

    Izi nzego zihariye nanone nizo zitora abadepite b’abagore 24/80. ( 30% y’abagize umutwe w’abadepite bashyirwaho na Perezida wa Repubulika)

    -Abayobozi b’igibo bya leta.
    -Abayobozi bungirije b’ibigo bya leta.
    -Abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri leta bifite ubuzima gatozi.
    -Abayobozi bungirije b’ibigo bishamikiye kuri leta bifite ubuzima gatozi.
    -Abayobozi ba za kaminuza za leta.
    -Abayobozi bungirije ba za kaminuza za leta.
    -Abayobozi b’ibigo by’amashuli makuru ya leta.
    -Abayobozi bungirije b’ibigo by’amashuli makuru ya leta.
    -Abanyamabanga bakuru mu Inteko nshingamategeko.
    -Abanyamabanga bakuru bungirije mu Inteko nshingamategeko.
    -Abanyamabanga bahoraho muri za minisiteri
    -Abanyamabanga bakuru b’izindi nzego za leta.
    -Abandi bayobozi bose b’inzego za leta bagenwa n’Itegeko
    -Abagize Inama y’ubuyobozi mu mu bigo bya leta.
    -Abahagarariye leta mu bigo ifitemo imigabane.
    -Abahagarariye uRwanda mu mahanga (ba ambassadeurs).

    7. Atoranya, Ashyiraho, Akanirukana Minisitiri w’Intebe.

    8. Agena, Yirukana abagize Guverinoma bose.

    9. Afite ububasha bwo gutangiza Intambara.

    10. Atangaza ibihe by’amage n’imidugararo (état d’urgence / couvre-feu)

    11. Atumiza, ayobora, Agena abitabira inama y’igihugu y’umushyikirano.

    12. Perezida ni we ufite ububasha bwo:
    – Gukora amasezerano mpuzamahanga no kuyashyiraho umukono.
    – Kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga . Amenyeshwa inteko nshingamategeko nyuma y uko yemejwe burundu.
    – Gushyiraho ifaranga ry’igihugu.
    – Gutanga imbabazi kubaciriwe imanza burundu n’urukiko.
    – Gukoresha référendum
    – Gusesa Umutwe w’abadepite ku mpanvu z’amatora.
    13. Ni nawe kandi mugaba w’ikirenga w’ingabo.

    Ubu bubasha bwose uko bungana ntakindi gihugu na kimwe kw’Isi bubamo usibye ikirangwa no gukorera k’IGITUGU cyangwa m’UBWAMI.

    Banyarwanda, Banyarwandazi
    Biragaragarira buri wese ko ubutegetsi turimo m’u Rwanda nta IMBIBI bugira hagati b’ubutegetshi nshingamategeko, nyubahirizategeo n’ubw’Ubutabera.

    Mushire ubwoba, TWAMAGANE aya mabi , MWIHITIREMO intumwa mukorana, ikabakorera uyu munsi n’ejo hazaza. Ikorera inyungu zanyu, urubyaro rwanyu n’iz’Igihugu cyanyu. Igaharanira AMAHORO, kwimakaza umuco w’UKURI, UBUTABERA n’Ubwigenge bw’inzego zikorera Abanyarwanda.