Select Page

Forums Crazy World African Hitler Invited to Jewish AIPAC meeting impunzi za Banyarwanda ziba Congo-Brazzaville, zakoze igikorwa cyo kwibuka

#573
Rwanda

    impunzi za Banyarwanda ziba Congo-Brazzaville, zakoze igikorwa cyo kwibuka

    Amakuru ava muri Congo-Brazzaville ni ay’Impunzi zasabye misa ku cyumweru tariki ya 9/04/2017 zibuka abahitanywe n’indege yaguyemo HABYARIMANA N’abo bari kumwe bose ndetse n’abaguye mu bwicanyi bwakurikiye bava mu moko yose y’abanyarwanda.

    Ngo kakaba karabaye akanya kokwibuka abandi batari ABATUTSI doreko ngo kuvuga ko hari ubundi bwoko bwishwe mu Rwanda byitwa “GUPFOBYA GÉNOCIDE YAKOREWE ABATUTSI cyangwa ngo “ingenga bitekerezo ya Génocide”.

    Muri uwo muhango harimo abanyamakuru b’itangaza makuru mpuzamahanga nka TV5; Afrique 24; Afrique News; BBC…ndetse n’abitangaza makuru rikorera muri icyo gihugu.
    Uyu musore uhagarariye abanyeshuri biga muri Kaminiza yatunguwe na micro na Caméra z ‘ abanyamakuru bamubaza impamvu we ukiri muto utarigeze abona ibyabaye mu Rwanda atataha mu Rwanda cyane ko ntacyo yaregwa, maze asubiza ko afite icyaha cy’inkomoko cyo kuba ari Umuhutu kuko ngo leta y ‘urwanda ivuga ko uwitwa umuhutu wese agamba gusaba Imbabazi mw’izina ry’abandi bahutu bishe mw’izina rye.

    Yongeraho ko atajya mu gihugu umukuru w’igihugu avuga ko yicuza kuba ataramazeho impunzi z’abahutu ndetse ko akanya nikongera kwibonekeza azabikora akabatsemba n’ubundi.

    Abanyamakuru babajije zimwe mu mpunzi impamvu zidataha kandi hari izindi zitashye zituje mu Rwanda, basubiza batanga ingero nyinshi z’abatashye ubu bakaba barongeye guhunga ko muri bo hari abagarutse aho muri Congo-Brazzaville. Bongeraho ko hari Impunzi zirenga magana ane nshya zirimo gushaka ubuhungiro muri Congo-Brazzaville.

    Bababajije uko bazabigenza nyuma y’imari ki yabahawe ya 31/12/2017 Y’irangira ry’ubuhunzi , basubiza ko kubatazagumirishirizwaho ubuhunzi bazasaba leta kubatuza ariko bitangombye passeport y’ urwanda.