Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings ESE UMWICANYI PAUL KAGAME YABA AKIRI KU IBERE RYA MPATSIBIHUGU CYANGWA YARACUTSE?

#387
Rwanda

    ESE UMWICANYI PAUL KAGAME YABA AKIRI KU IBERE RYA MPATSIBIHUGU CYANGWA YARACUTSE?

    Rubanda ikwiye kumva ko nta munyamahanga uzigera ayibohoreza igihu cyangwa ngo arwanire uburenganzira bwayo itabigizemo uruhari. Ni Rubanda ubwayo izabyikorera kuko uburenganzira buraharanirwa ntabwo butangirwa ubuntu kandi Rubanda yifitemo ingufu zihagije.

    Umukuru wa cya kigare kitagira feri m’ubwicanyi (FPR /APR/RDF) ari mu Bwongereza na ashobora nokujya muri Amerika muri iki cyumweru. Ibi bihugu byombi ntibihwema kugaburira ubwicanyi n’urugomo bya Paul KAGAME amadorari n’amapawundi. Mu itangazamakuru na diplomatie isura ye ntibahwema kuyishyiraho makiyaje.

    Mugihe abashakashatsi n’abakurikiranira hafi ibibera mukarere kacu bita génocide ibikorwa bya leta ya FPR/APR/RDF, umuntu yakwibaza niba abayifinansa n’abandi bafatanyabyaha, nk’ibihugu byo bizakurikiranwa mu manza igihe igoma mbisha y’umwakagara izaba ya hangutse.

    Ubwongereza n’Amerika n’ibindi bihugu bahuje imyunvire byo mu burengerazuba bw’isi bivuga ko biharanira ikiremwa cya muntu, ukwishyira ukizana muri politique n’ibindi. .. ariko iyo urebye imyitwarire yabyo usanga bimeze nka babantu batarya ingurube ariko bitwara nkazo.

    Mubihe bishize indangagaciro y’ibyo bihugu yari bibiliya yanditsemo ngo NTA MUYUDA NTA MUGIRIKI. Bayisomaga ukundi kuko irondakoko niryo bari barimitse umwami Yesu bamusiga ku musaraba.

    Muri iki gihe indangagaciro yabyo ntirenga imipaka bibarizwamo. Biniga démocratie hirya no hino nko muri Egiputa, Ngaho HAMAS muri Parestine bayitwaye insinzi, muri Syria bagaha intwaro abateroritse. Usanga bashaka gukora ibyiza ibibi bikabatanga imbere.

    Aho gufasha abaturange, imfashanyo yabo iribwa n’abicanyi nka Paul KAGAME n’ubwo ayirya nta shishe. Ni iki kiza cyava Iburaya na Amerika bya Paul KAGAME ?  Niba umwicanyi utigirira ibanga benshi dufata nk’injajwa KAGAME Paul ariwe utanga amasomo nibisa nayo mubana babanyamerika n’ubwongereza hari aho se baba baduhishe kuri ejo hazaza ? Ni ukwitega imiborogo n’imivu ya amaraso. Inzara, imisoro, ubwoba, akarengane … bikanyaga abanyarwanda nk’akandoyi sibyo azabagiye gutangaho ubuhamya.

    Ni ugukora dusenga dusenga dukora ejo hakavuka muri rubanda ba Poutine benshi bo gukingira isi abanyamerika n’abanyaburayi bejo hazaza.

    Tugarutse kuri ruharwa Paul KAGAME ntawaba yibeshye avuze ko akiri ku ibere igihe cyose yinjira Iburayi n’Amerika nkujya kwa se. Amadorari, amayero n’amapawundi baramufunyikira, nta rukiko rumushakisha uruhindu, none se wavuga ko Atari ku ibere uhereye he?

    Ukuntu uburayi bwibasiye Poutine urwana ku gihugu cye wabigereranya nka wa mugore ukubita abana ngo banyaye kuburiri kandi ubwe nawe abyuka yanika ibyo yaraye aryamyeho. Ni akarengane gusa gusa.

    Abirirwa bikirigita bagaseka ngo abazungu bazabakuriraho Kalinga ya Pauyl Kagame n’agatsiko ke nashake basubized amerwe mu isaho. Ubwisanzure n’uburenganzira buraharanirwa ntabwo butangirwa ubuntu.

    Umwanzuro

    Nshuti bavandimwe banyarwanda dusangiye akarengane kazanywe na Kalinga nshya ya Paul Kagame n’agatsiko ke, ntagishya mu rugendo rwa Paul KAGAME n’abafatanya byaha be bakure cyangwa ab’iwacu. Mwirinda abirirwa bavuga ibitabapfu ko abazungu bazabakuriraho iyi Kalinga ya Paul Kagame n’agatsiko ke cyangwa se ko bashobora gukuraho Kagame mu mahoro kuko nawe ubwe yarabyivugiye ngo ntawamukuraho haba mu matora haba no mu ntambara.

    Kubyerekeranya n’amatora byo ndabyemera ko ntawamukuraho kuko niwe uyategura akayayobora akanaba ariwe utangaza uwatsinze, byumvikane rero ko aba ariwe ugomba kwiha amajwi gutorwa si ngombwa.

    Revolution itamena amaraso njye numva abanyarwenya ngo ni abanyapolitique naho simbona aho yahera mu gihe abayivuga bibera ku mugabane w’i Buraya kandi n’abaturage bari mu Rwanda bakaba baragiwe bunyamaswa n’ingabo za Paul Kagame zinyanyagiye mu gihugu hose. Abaturage barakeneshejwe kuburyo kubura umutwe bigoye.

    Kuba Paul Kagame avuga ko nta n’uwa mukuraho akoresheje intambara byo simbyemeranya nawe kuko iyo ntamba ntabwo ari amatora aba yiteguriye akanayobora cyane cyane ko tuzi neza ubwoba bwe n’ubwo aba avuga biriya. Ibya Abacunguzi berejanye muri za 1997 na 1998 byagaragaje ko na nyina w’undi abyara umuhungu kandi ingabo za Paul Kagame nazo zirabizi uko byazigendekeye. Ntimurangare kurugamba kandi mwirinde kugurana umugisha wanyu mwahawe nk’abacunguzi mubigurana ubugwari cyangwa ubugambi. Abananiwe urugamba ntibabaze intege kuko bene abo bahozeho kandi bazahoraho.

    Reka ndangize nongera kwibutsa abakunzi b’umucunguzi ko umubare w’abasirikari cyangwa ibikoresho bya rutura ataribyo birwana, ahubwo harwana impamvu.

    Umucunguzi ni Rubanda.

    Jean Uwizeye