Select Page

Forums Diane Rwigara DIANE RWIGARA

#775
Rwanda

    DIANE RWIGARA

    diane Rwigara

    Umukandida wigenga ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda,Diane Shima Rwigara avuga ko mu turere dutandukanye tw’u Rwanda abagiye bamusinyira nk’uko bisabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bagiye bahura no gutotezwa aho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda basigaye barara mu bihuru batinya kugirirwa nabi.

    diane Rwigara

    diane Rwigara

    Ibi Diane Rwigara akaba yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017 mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye.

    Diane Rwigara akaba yavuze ko mu gihe cyo gukusanya imikono y’abantu 600 mu gihugu hose nk’uko byasabwaga na Komisiyo y’Amatora kari akazi gakomeye kuko abayobozi b’inzego z’ibanze babuzaga abaturage ku musinyira.

    Ngo bamwe mu baturage babwirwaga ko kumusinyira baba babaye abafatanya cyaha.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 1 Kamena 2017 ,Diane Rwigara yikomye abayobozi b’inzego z’Ibanze abashinja gutera ubwoba abashaka kumusinyira bababwira ko ari ukugambanira Igihugu n’Umukuru wacyo.

    Diane Shima Rwigara akaba ari umwe mu bashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu Rwanda muri Kanama 2017 nk’umukandida wigenga akaba yarabonye abamusinyira barenga abo komisiyo y’igihugu iteganya kuko yabonye 929 mu gihe komisiyo y’igihugu iteganya 600 muri buri karere hakaba hagomba kubonekamo byibura 12.