Select Page

Forums Today’s Living Kwica no kunyereza Abantu Biramenyerewe Na FPR-Inkotanyi Bayobozi b’amadini, ese muri mwe habuzemo Mikaya?

#236
Rwanda

    Bayobozi b’amadini, ese muri mwe habuzemo Mikaya?

    Campagne “Amahoriwacu2017” turagira ngo tugire icyo twibariza abayobozi b’amadini na Kanoni Antoine Rutayisire. Muri mwe habuzemo Mikaya? Abakirisitu barahita basobanukirwa Mikaya uwo ariwe ariko kuko twifuza ko n’abatari abakirisitu kandi akaba ari abayobozi b’amadini ni byiza ko nabo tubasobanurira muri make ibya Mikaya.

    Mu gihe abandi bahanuzi bose bagera kuri magana ane bari bahanuriye abami Ahabu na Yehoshafati ko Nyiribiremwa yabemereye gutera i Ramoti-galeadi hari mu maboko y’umwami w’i Siriya, umuhanuzi Mikaya wenyine niwe wabwije ukuri aba bami bombi n’ubwo umwami Ahabu yari yaramufashe ko atamuhanurira ibyiza. Ahabu yifuzaga ko bamuhanurira ibihwanye n’ibyo yifuza.

    Ikibazo rero ku bayobozi b’amadini na Kanoni Rutayisire ni iki: Abanyarwanda ko tubatezeho ko mutubwira icyo Nyiribiremwa adushakaho cyane cyane muri iki gihe barimo batubwira ko hari amatora y’umukuru w’Igihugu mu kwezi kwa Kanama ariko mukaba ntacyo mutubwira. Iyo mwitegereje ukuntu amatora yibwe mu mwaka wa 2003, akongera akibwa muri 2010, mukabona ukuntu Itegeko-Nshinga ryahinduwe mu buryo bufifitse basinyira n’abantu batazi gusoma no kwandika, ndetse rimwe na rimwe batanahari, mubona ko ayamatora twimirije imbere ko yo atazibwa?

    Ese ntibibatera isoni gukomera amashyi ubabwiye ko kwica abantu buri wese yakagombye kubigira intego igihe mwateraniye mu cyo mwise “Prayer Breakfast”. Na none byaradutangaje ko bamwe mu bayobozi bihandagaza bagatuka bamwe muri mwe ku manywa y’ihangu ntimugire icyo mubivugaho.  Abari mu nama y’Umushyikirano ya 14 mwiyumviye aho Me Evode Uwizeyimana yishongora akanandagaza umubyeyi Sylverien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kiliziya Gatolika ya Byumba ariko mukicecekera. Twebwe nk’abayoboke b’amadini yanyu biratubabaza iyo mutaduhamagaye ngo mutubwire icyo twakora ngo tubafashe guhindura uwo muco mubi! Abatabyibuka uwo Me Uwizeyimana yagize ati: “Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo.”

    Me Uwizeyimana yakomeje agira ati “Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe.” Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko ngo mu gitekerezo cy’uyu Mwepiskopi  atigeze agaragaza icyakorwa ngo ibi bibazo bikemuke ahubwo ko ngo Me Uwizeyimana abona Musenyeri Nzakamwita, umuntu usheshe akanguhe arutwa n’ingimbi ngo yari yatanze ikibazo ndetse ikerekana n’ibyo itekereza ko byaba ibisubizo by’ibyo bibazo.

    Campagne Amahoriwacu2017 turabasaba ko mwava muri solidarite negative murimo mugakangurira abayoboke banyu kugira umuco, kwiyubaha no kuzibukira ikibi aho cyaturuka hose. Ntabwo umuntu wigamba kwica abo batavuga rumwe kandi akabikora mwakamukomeye amashyi, ahubwo mwagombye kumubwira ko ibyo atari byo, ndetse mukanakangurira abantu ko bagomba kuzibukira umuntu wese uboshya gukora ibibi, cyane cyane birinda kugira imirimo bamushinga inyuze mu matora.

    Turabasaba ko muba ba Mikaya mukabwiza ukuri ubuyobozi ko bugomba gufungura amarembo abantu bose bakabasha kugira uruhare mu matora yo mu kwezi kwa Kanama kandi mukazibukire gukomera amashyi uwo wigamba ko yishe abantu. Turabasaba ko muba ba Mikaya mukabwiza abategetsi ukuri, kandi turabasaba ko muduhamagara twebwe abayoboke b’amadini yanyu tukaza mukaduhumuriza ko ibyo gukomeza kudusuzugurira abayobozi nka Musenyeri Nzakamwita bitazongera kubaho.

    Murakoze.

    Rev NIYIBIZI Gabriel