Select Page

Forums Food for thought Waruzi ko Inzara zo ku ntoki Apr FC yakambura Rayon Sport shampiyona

#606
Rwanda

    Apr FC yakambura Rayon Sport shampiyona

    Nyuma y’insinzi ebyiri zikurikirana imibare igaragaza ko kuri Apr bigishoboka
    Hagati ya Rayon Sport na Apr Fcharimo amanota 8 n’ubwo Rayon ifite ikiraraen
    Apr FC irasabwa gutsinda imikino yayo yose, Rayon igatakaza amanota nibura 11
    Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sport igarukiye mu murongo wo gutsinda buri mukino, birashoboka ko n’ibintu byahinduka ku rugamba rw’igikombe cyane ko n’ubushize Rayon yazize ibirarane.

    Apr FC yishimira Igikombe

    Kuri APR FC hasigaye imikino irindwi. Iyo mikino ifite amanota 21. Ikinyuranyo kiri hagati ya Apr FC ya kabiri na Rayon Sport ya mbere ni amanota 8. Ibi bikaba bigaragaza ko mu mubare bigishoboka ko Apr Fc yatwara iki gikombe n’ubwo bigoye cyane.

    Ku mwanya wa kabiri Apr FC ifite amanota 47, iramutse itsinze imikino irindwi isigaye, byatuma igeza ku manota 68 Ku rundi ruhande ubwo byasaba ko Rayon Sport kuri ubu ifite 55 yatakaza nibura amanota 11 muri 24 isigaje gukinira bityo ikisanga inganya na Apr FC amanota.

    Kuko mu mikino Apr FC isigaje harimo n’uwa Rayon Spport, ubwo iyitsinze yose byaba bivuze ko yanatsinze Rayon. Bigenze gutyo amakipe yombi yaba anganya amanota maze bakareba uko zatsindanye Apr igahita yegukana igikombe.

    Kuri Apr FC byaba byiza Rayon inatakaje amanota arenze ayo bitaba ibyo bakazaha Rayon Sport icyubahiro kuwa 17 Kamena.

    Dore imikino Apr FC isigaje inasabwa gutsinda yose

    APR vs Kiyovu (Mata kuwa 22 2017)

    Police vs APR (Mata kuwa 30 2017)

    APR vs Espoir (Gicurasi kuwa 6 2017)

    As Kigali vs APR (Gicurasi kwa 20 2017)

    APR vs Marine (Gicurasi kuwa 28 2017)

    Rayon Sport vs APR (Kamena kuwa 17 2017)

    APR vs Bugesera (Kamena kwa 30 2017)