Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR KU MUNSI WA 8 WERURWE WAHARIWE ABARI N’ABATEGARUGORI

#384
Rwanda

    ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR KU MUNSI WA 8 WERURWE WAHARIWE ABARI N’ABATEGARUGORI

    Bacunguzi, Bacunguzikazi, Bari, bategarugori, nshuti bavandimwe, mpunzi z’abanyarwanda mbere ya byose mbanje kubasuhuza: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE BIZATUGEZA KU MAJYAMBERE NYAYO.

    Kuri uyu munsi rero twijihijeho UMUNSI ngaruka mwaka w’ABARI n’ABATEGARUGORI ku isi yose, nagirango mbere yo kugira ikindi mvuga mubanze mumfashe dushimire Imana yaturinze mu bihe bikomeye bitambutse, mu gihe abanzi bacu bo bashakaga ko dusibangana Imana ntibyemere ikaducira icyanzu. Iyo Mana rero tuyihe amashyi y’urufaya n’impundu z’urwunge.

     Bari, bategarugori, bacunguzi, bacunguzikazi twongeye kwizihiza umunsi wahariwe ABARI N’ABATEGARUGORI tukiri ishyanga inyuma y’igihugu cyacu. BIRABABAJE !!!

    Umunsi wo kuwa 8 Werurwe wa buri mwaka washyiriweho kongera guha agaciro umwari n’umutegarugori, kubamara ipfunwe no kubongerera ubushobozi n’amahirwe ntibongere guhezwa mu milimo imwe n’imwe batari bemerewe gukora, amashuri batemererwaga kwiga ubu bakayashyirwamo. Mu mirimo batemererwaga gukora twavuga nk’imirimo ya politike, kujya mu nzego z’ubutegetsi n’ibindi… Basabaga rero ko uburenganzira ndetse n’amahirwe bingana haba ku mukobwa haba ku muhungu. Abantu b’igitsina gore ntibumve ko akazi kabo karangirira mu gikoni (imirimo yo mu rugo) gusa.

    Bacunguzi, bacunguzikazi, bari bategarugori, ntiduheranwe n’aka kaga turimo muri aya mashyamba ya Kongo ngo maze natwe twipfobye. Erega ngo nta mvura idahita kandi ngo nyuma y’imibabaro haboneka umunezero. Bategarugori rero kandi babyeyi dukomere ku nshingano yacu yo kuba ba MBUMBURUGO na ba MUTEGARUGORI bizihiye u Rwanda n’umuco warwo kandi uwo muco w’umunyarwandakazi usigaye ubungubu usa n’aho ugiye gucika kubera imico y’aho twatataniye, dukomeze tuwigishe abo dukuriye bityo dutegurira ejo hazaza.

    Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibi bihe tugezemo, turashishikarizwa kurwanya ubujiji bw’uburyo bwose twirinda kuba ba Adela Mukasine, tuyoboka amashyirahamwe ariho, aho atari tugahanga amashyashya. Ahangaha kandi tujye twibuka ko Iterambere dushaka ari iryubaka atari irisenya; ntabwo ari bwa buringanire buvugwa ngo umugabo azareshya n’umugore ngo bajye basimburana ku mirimo yose : ngo umwe avome uyu munsi undi nawe ku munsi ukurikiyeho, niba umugore yatetse none, ejo ngo ni umugabo. oya. Ibyo ntabwo ari byo twita UBURINGANIRE, nta n’ubwo aribyo turi kwigisha aha. Agaciro k’umugabo ntabwo kavuyeho n’icyubahiro iwe aragihorana ahubwo ibikorwa byose bigomba kuza mu buryo bwo kuzuzanya nta gasuzuguro kahabaye.

    Turahamagarirwa kandi kwita ku burere bw’abana tubaha urugero rwiza, tubashyira mu mashuri, ABARI bacu tukabegera tukabahugura dore ko intambara yababujije amahirwe yo gukomeza amashuri yabo bigatuma bamwe bashaka abagabo imburagihe kubera mbuze uko ngira.

    Bari, bategarugori, nshuti bavandimwe, uyu munsi utubere umwanya mwiza buri wese mu rwego arimo, arebe uruhare afite cyangwa yagombye kugira kuri uru rugamba turiho twese. Dusubize amaso inyuma turebe aho tuvuye, dusuzume aho tugeze, maze ibi byombi bidufashe gutegura ejo hazaza.

    Bategarugori, twibuke ko ubutegetsi ngo buva mu mbere kandi ngo ukurusha umugore akurusha n’urugo. Ngaho rero nitube abajyanama beza. Niba koko turi umutima w’ingo zacu, izo ngo zikaba arizo zigize urugaga rwacu FDLR, twumve koko ko ari twe mutima w’urugaga rwacu. Tube abajyanama beza mu ngo zacu, mu muryango wacu, mu rugaga rwacu. Twirinde kwitwa ba NYIRANTIBINDEBA.

    BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, BARI, BATEGARUGORI, NSHUTI BAVANDIMWE, MPUNZI Z’ABANYARWANDA,

    Ndangije mbifuriza mwese UMUNSI MWIZA w’ABARI N’ABATEGARUGORI muzirikana nyine impamvu zatumye uyu munsi ushyirwaho, bityo natwe twirinde kwidehera twiheza mu bikorwa ibyo aribyo byose bigamije guteza imbere ikiremwamuntu.

    Ngaho rero TWESE nk’abitsamuye dushyire imbaraga zacu n’ibitekerezo byacu hamwe maze amata abyare amavuta.

    HARAKABAHO FDLR N’ABAYOBOZI BAYO ;

    HARAKABAHO ABACUNGUZI N’ABACUNGUZIKAZI;

    HARAKABAHO UMUNSI W’ABARI N’ABATEGARUGORI.

    MURAKOZE MURAKARAMA.

    Bikozwe kuwa 07 Werurwe 2017

    (Sé)

    Mme IZERIMANA Victoire

    KOMISERI WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’ABARI N’ABATEGARUGORI N’UMURYANGO MURI FDLR