Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#823
Rwanda

    Ntibikiri ibanga Kagame n’agatsiko ke abereye umuyobozi ko ari ikibazo ku Banyarwanda b’amoko yose ariko cyane abahutu, kubera akaga yateje u Rwanda bikagira ingaruka ku moko yose ubu abahutu n’abatutsi bashyira mu gaciro baramurambiwe ariko babura uburyo n’ubushobozi bwo kumuhagurutsa kuri iriya ntebe yumiyeho kubera gutinya kwicwa no kunyagwa ibyo imfubyi zisigaranye.

    abantu benshi kdi batandukanye buri wese afite cg atekereza uburyo bwe bwihariye yanyuzamo ibintu agakura Kagame mu rugwiro n’agatsiko ke.
    Dore bumwe mu buryo bwatekerejwe bukanageragezwa ariko ntibutange umusaruro:

    1.Intambara
    2. Coup d’etat
    3. imyigaragambyo
    4. Amatora
    5. Revolution itamena amaraso

    INTAMBARA:

    Les FAR ikimara gutsindwa hashize imyaka 4 yarisuganyije itera iturutse mu majyaruguru y’u Rwanda ndetse ishobora no kwigarurira Gisenyi, Ruhengeli n’igice kinini cya Kigali-Ngali kuko yagarukiye ku Kirenge mu birometero 20km gusa uvuye mu murwa Mukuru kigali, ariko gufata igihugu biranga isubira Congo l, iyo ntambara yari iyobowe na Gen Rwarakabije izwi kw’izina ry’abacengezi.

    IMYIGARAGAMBYO:

    Bernard Ntaganda mbere yuko afungwa yigeze gutegura imyigaragambyo yagombaga gutangirira kuri CND nuko DMI ziba zabimenye zimuta muri yombi n’abari babishyushyemo bose.

    REVOLUTION ITAMENA AMARASO

    iyi mvugo mu Rwanda izwi kuri Padiri Nahimana wagerageje kuza mu Rwanda kugumura abahutu bahejejwe inyuma n’amateka kuko nawe abizi neza ko atari gutsinda amatora aho FPR ibereye umuyobozi ku mpamvu ntata umwanya nandika twese tuzi, nuko yangirwa kwinjira murwamubyaye kuko agatsiko kazi neza uko gafashe abahutu bityo rero baramutse babonye umuntu ubatinyura en plus umupadiri nta kabuza hari kuyoboka benshi FPR ikazinga utwangushye, ntiyari gutuma rero ibyo biba

    AMATORA

    Aha simpatinda kuko ibyabaye kuri Mushayidi, Rukokoma, Rwisereka, Ingabire, Padiri ndetse nibiri kuba kuri Diane twese turabibona

    Aha rero nge nkaba nsoza ntanga inama ku bantu babona ko igisubizo ku gatsiko ari intambara gusa kubanza gutsinda urugamba cg se guhirika urukuta Kagame yikunze inyuma arirwo ikinyoma. guhirika uru rukuta bikomeye kurenza guhirika agatsiko, kuko nyinshi mu mbaraga gafite haba imbere mu gihugu cg no hanze kazicyesha ibinyoma kagenda gakwirakwiza kwisi ku mateka y’u Rwanda mu binyamakuru mpuzamahanga kugeza ubu uretse gusa abafatanyacyaha ba Kagame mu marorerwa yakoze abandi basigaye bafite ukuntu bazi u Rwanda na Kagame bidafite aho bihuriye na gato n’ukuri bityo rero weguye imbunda ukaza urasa gusa utabanje kumvisha isi Kagame uwo ariwe n’impamvu akwiye kurwanywa, yabona asumbirijwe agakora n’ubundi ibyo yakoze 94 yica abatutsi ubundi akagenda aboroga ngo abahutu bagarutse gukomereza aho bagararukirije 94 none dore nubu mwanze kuntabara?

    kubera ukuntu kagame ashyira ingufu nyinshi n’amafaranga mu kugoreka amateka bizasaba n’ubundi gukoresha bene nkibyo ukarenza uko abikora, kubigeraho rero uri inyeshyamba bikomeye kuruta kurwana ugafata intara 3 imbere mu gihugu.