Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#818
Rwanda

    MU BATEGETSI BOSE BATEGETSE U RWANDA NINDE WAGERAGEJE KUNGA ABANYARWANDA?

    ESE ABANYARWANDA DUFPA IKI?

    IGISUBIZO: ABANYARWANDA DUPFA UBUTEGETSI
    BUSHINGIYE KU MOKO

    Icyo nicyo gisubizo cy’ukuri ibindi byose umuntu yavuga, yasesengura cg yasobanura ashyize ku ruhande ntago wazigera wunga abanyarwanda ku buryo bwuzuye uti gute? mbere yo kubisobanura neza reka tubanze dusubire gato mu mateka uko ibibazo tubona ubu byatangiye:

    Mu mwaka w’ 1559 aborozi baje bashoreye inka zabo guturuka mw’ihembe ry’afurika (Somalia, Ethiopia na Eritrea) bashaka inzuri z’amatungo yabo, bageze mu Rwanda barashimye kubera imiterere y’akarere karangwamo imvura nyinshi bityo kagahora gatoshye, kuko bari abimukira mu gihugu cy’abandi batangiye guha inka abo bari basanze (abahutu) nabo bakabakebera ubutaka bwo kororeramo nibutse ko icyo gihe u Rwanda rwari ruyobowe n’abami b’abahutu bitwaga ABAHINZA

    Abo borozi bakoze uko bashoboye bihata kwiga umuco n’ururimi by’abanyarwanda maze bamaze kwiyenstala no kumenya neza ikinyarwanda bishe Umwami w’umuhinza maze baba bafashe ubutegetsi (ibi simbishima nkuko ntanabigaya cyane kuko muri iriya myaka kwigarurira ibihugu n’uduce ku ruhembe rw’umuheto byari byogeye kdi ntibyafatwaga nk’ikosa) ikosa gusa ryabayeho nuki abo borozi (nyuma baje kwitwa abatutsi) bashyize abahutu mu buretwa bwo kubahingira bicaye, kubaheka batarwaye, ndetse banikubira ubutegetsi bwose 100% bitandukanye nuko byagendaga ahandi muri ibyo binyejana aho uwabaga yigaruriye agace cg igihugu yasabaga gusa abenegihugu kumuyoboka batigometse, bagatanga ikoro (umusoro) ndetse akanabatoramo umuyobozi uhagarariye inyungu ze, ubundi agaha abayurage amahoro ubuzima bugakomeza bakajya mu mirimo yabo uko bisanzwe. Abatutsi bo rero siko babigenje kuko na za nka bahaye abahutu babasaba ubutaka bahise bazisubiza zose noneho washaka inka ukayikorera uburetwa ubuzima bwawe bwose wapfa umwana wawe akazagusimbura yazana umutwe munini ku bamuhatse bakaza na za nka iso yaruhiye ubuzima bwe bwose bagashorera. muri make umututsi nubwo yabaga atari umutegetsi hari avantages yabaga afite no kumva ko ari hejuru y’umuhutu nkuko byari bimeze ku bazungu muri Afurika yepfo mbere ya 1990.

    ibintu rero byakomeje gutyoooooo………… kugeza igihe ababirigi ku babwiriye Musinga ko agomba guhindura ibintu agakuraho ubuhake, shiku, ikiboko, abahutu nabo bagategeka kdi abaturage bakareshya imbere y’amategeko, Musinga yarabyanze maze baramuca ajya i Moba (Masisi-Congo) bashyizeho Umuhungu we Rudahigwa dore uko politique ye yari iteye:

    RUDAHIGWA:

    1. Yaciye ubuhake
    2. Ategeka ko umugaragu na Shebuja bagabana inka
    hagati bakanganya
    3. Ashyiraho aba Chefu b’abahutu
    4. Aca ikiboko na shiku
    5. Abaturage bose bareshya imbere y’amategeko

    Iyi myanzuro ya Rudahigwa yababaje cyane abiru (Benzige, Ezra Mpyisi) bagerageje kumvisha umwami ko atari akwiye kubasuzuguza abaja babo bene ako kageni ariko aranga arabananira (Ahari se ateye agatima ku byabaye kuri se Musinga wanze gukora nkibyo) abiru rero ntayandi mahitamo bari bafite uretse kumukura mu nzira (mu nyungu zabo bwite bo bitaga ko ari izigihugu)
    Bahise bashyiraho Murumuna we Kigeli wahise asesa imyanzuro yose ya Mukuru we agahita akomeza ubwami n’amatwara yabwo akarishye, nuko batangira kwica no gufunga bamwe mu bahutu bari batangiye kuzamura agatoki babaza impamvu bakwitwa abagaragu n’abaja mu gihugu cyabo?
    ibi rero byarakaje abazungu n’ubundi bakora nkibyo bakoze kuri se Musinga nawe baramwirukana bahita bategeka ko habaho amatora MDR parimehutu yanikiye Lunar (Ishyaka ry’umwami) nuko birangira Kayibanda abaye Perezida wa mbere w’u Rwanda utowe n’abaturage (Aha nibutse ko kugeza iyi saha ariya ariyo mayora ya mbere ya Perezida mu Rwanda atarabayemo uburiganya)
    KAYIBANDA:

    Abantu benshi bakunze kwikoma Kayibanda ko ngo yishe,.agatwikira kdi akamenesha abatutsi muri 59 ariko amakuru y’abantu babihagazeho avuga ibinyuranye nibyo kuki muri 59 kayibanda yari ataraba Perezida u Rwanda rwategekwaga n’ababirigi ndetse na Kigeli ahubwo gutwikirwa no kwirukanwa byaturutse ku bwicanyi n’imvururu byakorwaga n’abiru n’insoresore z’abatutsi batashakaga kumva cg kubona umuhutu yipakurura Kalinga, abahutu nabo batangiye gusubiza batwikira abo bari babishyushyemo, kuko s’abatutsi bose batwikiwe cg ngo birukanwe mu Rwanda, abenshi barasigaye kdi ntacyo babaye

    Nta makuru mfite kuri Politique ya Kayibanda nicyo yateganyaga gukora ngo acyure abenegihugu be bari hanze y’u Rwanda kuko amahirwe yo kugira ikindi kirenze ku majyambere yari atangiye kuzana mu Rwanda yakomwe mu nkokora n’umwe mu ba General be Yuvenali Habyalimana nuko ahita amwica urupfu rubi kdi bari inshuti magara

    HABYARIMANA

    Amwe mu makosa Habyalimana akomeye yakoze nukwica Kayibanda ndetse akazana n’icyenewabo mu butegetsi ibi byaciyemo abahutu ibice bibiri (Kiga-Nduga) ku bavuga ko Habyara yangaga abatutsi akanabaheza.hanze siko biri kuko we yabadashije gufata ubugande abaha cash agirango bagure abanyarwanda babone ahantu ho kwisanzuriraho bakora ubuhinzi n’ubworozi, nonese yajyaga kwambika amapeti ba Rwigema ayobewe ko ari abanyarwanda? we yumvaga ari ishema kubona umunyarwanda yafashije aba umugaba mukuru w’ingabo mu kindi gihugu

    irindi kosa Habyara yakoze nukugundira ubutegetsi aho yiyamamazaga ariwe mukandida umwe rukumbi akiyamanazanya n’ikijuju

    andi makosa ayasangiye na bamwe mu bategetsi benshi ba Africa aho bareka abaturage bakitwara nkaho Leta itabaho bihanira bakanakora ibyo bashatse urgero nko muri Uganda cg Tanzania iyo abaturage bafashe igisambo bagishyira nu mapine bagatwika Police irebera ntigire icyo ikora, Mozambique ho amabandi aragutera agahinga inzu uvuza induru bikagera naho bakubwira ngo reka kudusakuriza ahubwo vuga umu Police ukomeye ushaka tuguhe numero ye umuhamagarebaze agutabare, ariko ukabura ugutabara mpaka bakugezeho ,.afurika yepfo ubona ukuntu iyo byajaguye batwika abanyamahanga Leta irebera, na Habyara yari afite iyi nenge aho wasangaga hari abantu bigize akaraha-Kajyahe, abandi baca amashu, abandi batera za gatarina kdi bakaba bazwi ko aribyo bakora ariko Leta ntigire icyo ibikoraho, bene aba ni nabo buri uko inyenzi zabaga ziteye biraraga mu batutsi bakica ntihagire ubakurikirana.
    Habyara umuntu yamugayira nanone kdi ko yaheje abatutsi mu nzego zikomeye mu gihugu nko mu gisirikare na Police (Gendermerie) kdi ntakore uko ashoboye kose ngo acyure abatutsi bari hanze niba koko barabyifuzaga

    KAGAME:

    Uyu mugabo yaturutse mu majyaruguru yu Rwanda ayoboye umutwe ugizwe n’abatutsi na bake mu bahutu b’udukingirizo uza wica igihumeka cyose, yavugaga ko ari kurwanira uburenganzira bwabatutsi bahejejwe inyuma y’igihugu n’abahutu, nubwo inzira y’amahoro yo gucyura abatutsi itari yananiranye Kagame we wari ku kiraka cyo guha abanyamerika Congo aciye mu Rwanda yahisemo kunyuza ubusabe bwe ku munwa w’imbunda, kwica Habyarimana nyuma yo kwemeranya gusangira ubutegetsi byarakaje ba bantuvnavuze ruguru bindakoreka nuko begura intwaro gakondo yose ibegereye birara mu basiviri b’abatutsi barabica, Leta igihe ikibaza uko bigenze Kagame nayo aba yatangiye kuyirasaho, bamubwiye ngo areke kubarasa bage gutabara abatutsi aranga, UN ishatse kuzana ingabo zo gutabara nabwo Kagame aranga,

    Imitegekere ya Gen Kagame kuva yafata ubutegetsi irangwa no kwikubira ubutegetsi kw’abatutsi 100% n’umuhutu uyobora aba ari ku gitsure n’amabwiriza yo guharanira inyungu z’abatutsi bari mu kazu aho kuba abanyarwanda bose muri rusange

    kwica no gufunga abo batabona ibintu kimwe
    Kwikubira amasoko yose yo mu gihugu
    kwigurishaho inganda n’ibigo bya Leta
    Guteza akaduruvayo mu karere
    Kwima ku mafaranga abasiikare kdi aribo bagiye kuyazana
    Kuniga itangazamakuru
    guteranya amoko (Gacaca, nd’umunyarwanda)
    Gusumbaya imfubyi n’abapfakazi
    Kwica no gufunga abasirikare bakuru bagukize icyo uricyo
    Gushora urwanda mu myenda myinshi
    Guha abanyamahanga amahirwe asumba abenegihugu mu gihugu cyabo
    Kwangiza ireme ry’uburezi………..

    Kubera ko Kagame ariwe wakoze nubu ugikora amakosa menshi, ntibinatangaje kubona ariwe mu Perezida kugeza ubu kuva u Rwanda rwabaho wanzwe cyane n’abaturage be ndetse n’abanyamahanga.

    kubera ukuntu atoteza abahutu abagira nk’abadafite agaciro mu gihugu cyabo ashyiraho amategeko yabo gusa (Genocide, Ingengabitekerezo, nd’umunyarwanda) abahutu hafi ya bose ukuyemo abateruzi b’ibibindi nkuki n’ibwami habaga abatwa bakora nkibyo, ntibibona muri buriya buyobozi kuko bigaragara ko bakorera inyungu z’abatutsi gusa, ndetse na gahunda yakomwe mu nkokora (empire hima tutsi) ntaho umuhutu agaragaramo kugira agaciro n’ijambo

    Nkaba nsoza nshimira Nyakwigendera Umwami RUDAHIGWA ko ariwe mutegetsi wenyine gusa naha amanota 98% mu gukemura amakimbirane n’umwiryane mu banyarwanda nta marangamutima.