Select Page

Forums Food for thought Waruzi ko Inzara zo ku ntoki Reply To: Waruzi ko Inzara zo ku ntoki

#783
Rwanda

    Mbigenze nte! Umusore ndusha imyaka 5 arashaka kunyinjira
    Ndi umugore w’abana 2 napfakaye mu gihe nari ntwite umwana wa 2 icyo gihe nari mfite imyaka 29.
    Naje guhura n’ubuzima bugoye urumva kurera abana wenyine, dore ko ntanakazi nagiraga umugabo mbere niwe wakoraga gusa, kubyakira byarangoye cyane biranserereza cyane ndananuka bikabije ariko nkomeza kwiremamo imbaraga.
    Natangiye ubucuruzi buciriritse ndakora ntangira kwiteza imbere gahoro gahoro, ubu hashize imyaka 8 urumva ndakuze n’ibyo gushaka numvaga narabivuyemo.
    Mu kazi nkora naje kuhahurira n’umusore ariko ndamuruta murusha imyaka 5, ntabwo yigeze ashaka ariko afite umwana hanze, twaje kugirana umubano udasanzwe tuza kwisanga dukundana, ansaba ko twakwibanira ariko mbigiramo impungenge niyo mpamvu nifuje kubagisha inama.
    Sinzi uko umuryango uzabifata, abana banjye se bo bazabifata gute mungire inama y’icyemezo nafata ahongaho, nagerageje kubiganiriza umwana mukuru numva ntashaka no kubyumva, ngo ndakuze ibyabagabo nimbivemo kandi uwo mugabo nsigaye mukunda cyane.